Amasomo matagatifu tuzirikana:
Isomo rya mbere: Iz 63, 16b-17.19b ; 64, 2-7
Zaburi: Zab 79 (80)
Isomo rya kabiri:1 Kor 1, 3-9
Ivanjili: Mk 13, 33-37
Bavandimwe,
Uyu munsi dutangiye umwaka mushya wa
liturujiya. Iki cyumweru cya mbere cya Adiventi kitwinjije mu bihe byo gutegereza Nyagasani turangwa n’ukwizera.
Ariko twitondere uko gutegereza hato tutaba nk’Abanyatesaloniki bo mu bihe bya
Pawulo Mutagatifu bategerezaga ihindukira rya Nyagasani barya binywera ariko
badakora kugeza ubwo abihanangirije agira ati: «…udakora azareke no kurya…»
(2 Tes 3,10), gutegereza kw'abakristu si nka bya bindi byo kwicara mu cyumba
cyangwa ku gasozi no ku muhanda umuntu yayuyura acunga ko amasaha yakwisunika ! Si na bya bindi
byo guhebera urwaje k'uwamaze kwiheba cyangwa kugwa agacuho nk’uwishwe
n’imirimo. Ivanjili ya Mutagatifu Mariko tumaze kumva iradukangura nka ya sake
yo mu museke cyangwa ya nzogera ya kare kare mu bunyoni yavugiraga muri za
Misiyoni zo hambere ngo dukanguke mu bya roho, twivugurure mu Iyobokamana. Yezu
arabisubiramo inshuro enye zose adushishikarizaaaa… ati: «Murabe maso, mwirinde gusinzira… Nimube maso ! » (Mk 13,33-37).
Kuki uku guhwiturwa kwihutirwa bigeze aha ?
Igisubizo : Ni uko tutari indorerezi gusa
z'amateka, ahubwo turi abagaragu b'Umwami wagiye mu rugendo. Mbere yo kugenda,
uwo Mwami wacu yabanje kwita ku rugo rwe. Ntiyasize abagaragu be amara masa
cyangwa ngo abasige biyicira isazi mu jisho, yabasigiye ifunguro rihagije
umushahara ushimishije kandi bafite n’icyo gukora. Yahaye buri
wese umurimo we, kandi bose abagabira ubukungu butagereranywa.
Twitoze kunyurwa n’ibyo twahawe kandi dushimire
Imana.
Ibyo ni byo
Mutagatifu Pawulo yibutsa abakristu b'i Korinti mu isomo rya kabiri. Ashimira
Imana kuko muri Kristu, umuryango w'abemera wahawe ubukungu bwose: ubukungu
bwose bw'ijambo n'ubw'ubumenyi. Pawulo arongera ati: «Nta ngabire n'imwe y'Imana mubuze. (1 Kor 1, 7) Nimucyo dufate akanya gato tuzirikane kuri uku
kuri muri paruwasi yacu, mu miryango yacu, mu muryango wacu, mu rugo no mu
buzima bwacu. Imana yasendereje mu muryango wacu ingabire nyinshi zitandukanye
kandi zuzuzanya. Bamwe bahawe ingabire yo gutega amatwi no guhumuriza abandi,
abandi bahabwa umutima wo gukorera abandi mu ibanga, abandi na bo bahabwa
ubushobozi bwo kwamamaza Ijambo ry'Imana, gutunganya imirimo, gusenga cyangwa
gufasha abanyantege nke kurusha abandi.Kuba maso no kuba abarinzi beza
nk'abagaragu b'indahemuka, mbere na mbere bisobanura kubyaza umusaruro izo ngabire.
Umugaragu wasinziriye ni uwo utaba italenta ye kubera ubwoba, ubunebwe cyangwa
akamenyero kabi. Nyamara umugaragu uri maso, buri gitondo aribaza ati : « Mbese uyu munsi nakoresha nte ibyo
nahawe n'Imana mu nyungu z'umuryango mugari Kiliziya ?» Ukuba maso
kwacu ni ugukora, kurangwa n'urukundo rugaragarira mu bikorwa, kwita ku bandi
cyane cyane abatarahiriwe n’urugendo kimwe n’abo iminsi icura nta muvuba, kuba
maso ni n’ubudahemuka mu tuntu duto twa buri munsi.
Nyamara turasinziriye peeeee !
Bavandimwe,
muri byose, nitugire ubushishozi. Iyo twitegereje ubuzima bwacu n'isi
idukikije, akenshi dusanga twarahunikiriye. Imitima yacu iraremerewe,
amasengesho yacu ntakizamuka ngo arenge ku mavi, kandi intege nke zacu
zirakabije kutuganza. Aha ni ho isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy'Umuhanuzi
Izayi riza rihuza n'ubwo bwinazi bwacu maze rikamurikira urugendo rwacu rwa
Adiventi.
Amaganya ya
Izayi Umuhanuzi arakora ku mutima wa buri wese muri twe ugifite umutimanama: “Mbese, Uhoraho, kuki utureka tukayoba
inzira zawe? Kuki ureka imitima yacu ikinangira kugeza n’aho tutacyikubaha?”
(Iz 63, 17) Umuhanuzi
yicisha bugufi akemera ko twahindutse abahumanye, tukaba nk'amababi yumye,
yahungutse ku giti, atwarwa n'umuyaga w'ibyaha byacu. Ariko muri ako gahinda nyir'izina
haduka icyizere gitangaje: kwemera ko impuhwe z'Imana zitagira urugero.
Umuhanuzi Izayi atinyuka kuvuga ati: “Uri
Umubyeyi wacu… Ni wowe, Uhoraho, uri Umubyeyi wacu;
"Umucunguzi-wacu-iteka-ryose", iryo ni ryo zina ryawe.” (Iz63,16b)
Iyo hataba ku bw’Impuhwe z’Imana twari gushira!
Mbega ukuntu
iri zina ry'Imana yacu ari ryiza mu gutangira iki gihe cya Adiventi: «Umucunguzi-wacu-iteka-ryose.»
Imana ntiyigera irambirwa kutubyutsa. Impuhwe zayo ziruta kure ubwangizi
n’ubwigomeke bwacu. Izayi akomeza akoresha ishusho nziza cyane y'umubumbyi
n'ibumba: «Twebwe turi ibumba, wowe
ukaba umubumbyi wacu: twese turi umurimo w'ibiganza byawe.»(Iz 64,7)
Bavandimwe,
ngiryo ibanga ry'ukuba maso nyakuri kw'abakristu. Kuba maso si ukwihambira mu
mbaraga zirenze iza muntu ngo tube intungane ku bw'imbaraga zacu bwite, mbese
ku kibi no ku cyiza. Kuba maso ni ukwemera kuba iryo bumba ryoroshye mu biganza
by'Umubumbyi w'Ijuru. Ni ukwemera ko dukeneye impuhwe ze kugira ngo twongere
tubumbwe mu ishusho y'Umwana we ni ukuvuga Rukundo rwiyibagiwe rukadusama.
Tuzamure ku Mana isengesho rirangwa n’icyizere
Nuko rero,
hamwe n'umwanditsi wa Zaburi, nituzamure mu ijuru isengesho ryacu, rirangwa
n'icyizere: «Mana, tuzahure;
murikisha uruhanga rwawe, maze dukire! » Iki gihe cya Adiventi nikibere
buri wese muri twe umwanya wo kwikunkumuramo ibikorwa bya muntu w’igisazira.
Nitwakirane umutima ushima impuhwe za Data utubabarira kandi akatugira bashya.
Nitwongere dukongeze muri twe ingabire za Roho Mutagatifu Imana yashyize mu
muryango wacu. Kandi duhore twiteguye, amatara yacu yaka n'imitima yacu
yishimye, kugira ngo twakire Umwami uje kuyivukiramo.
Intashyo z’umwaka mushya wa Liturujiya dutangiye
Tumenyereye
ko buri gihe ku munsi wa mbere w'umwaka mushya waba uw’ubutumwa, uw’akazi,
uw’amasomo n’usanzwe utangira kuya 01 Mutarama, twifurizanya ibyiza.
None kuri
iki cyumweru cya mbere cy'umwaka mushya wa liturujiya B dutangiye, hafi ya hose ku isi huzuye ubukene n’inzara, ubugome
bw’amoko yose, intambara z’urudaca hamwe n'ibiza bikomeye biterwa
n'imihindagurikire y'ikirere, dore
ibyiza by’Imana mbifurije:
Nyagasani, amahoro utanga
nasendere mu bihugu biri mu ntambara,
Impunzi uzifashe zitahe iwabo kuri gakondo,
Ubutabera nyabwo nibugere ku barenganywa mu buryo bwose,
Ubuzima bwiza nibugere ku bazahajwe n'ububabare,
Umutuzo uze mu mitima y'abahangayitse n'abafite ubwoba bw’ejo hazaza huzuye
ikibunda n’imiruho,
Urumuri rwawe nirumurikire abari mu mwijima w’icyaha n’urupfu,
Ababuze akazi n'abahejwe mu mibereho rusange nibabone imirimo, amacumbi
n'ibyangombwa bibaranga nk’abantu,
Urukundo n'ubucuti nibisusurutse imitima y'abari mu bwigunge,
Ubwisanzure nibugere ku bafunzwe, cyangwa abifungiraniye bo ubwabo mu mfuruka
z’imitima yabo,
Imbabazi nizibe igishobokera abahemukiwe n’abahemutse,
kandi by'umwihariko ahantu hose no kuri bse,
Amaboko y’ababyeyi agabe ihumure ku rubyaro —se
na nyina w'umuntu bubahwe,
Ihumure ryawe Mana rigere ku bavutse cyangwa ababaho batagira ubitaho ngo abagaragarize urukundo.