Amasomo matagatifu:
-
Isomo rya mbere: Iz 66, 18-21;
-
Zaburi: 117(116);
-
Isomo rya kabiri: Heb 12, 5-7.11-13;
-
Ivanjili: Lk 13, 22-30.
Bakristu bavandimwe, Umuhanzi yaricaye areba uko ibihe bigenda bishyira
ibindi, abantu n’ibintu uko biriwe uyu munsi bucya byose byahinduye ishusho
n’isura…nuko aririmba agira ati: “Ese ko bucya bukira, amaherezo azaba ayahe?”
Kugirira amatsiko amaherezo yawe
cyangwa abantu muri rusange, ay’isi dutuye n’ibiriyirimo, kwifuza kumenya uko bizagenda nyuma
y’ubu buzima turimo ni kimwe mu biranga umuntu wese uriho agira n’ukwibaza muri we kabone
n’iyo atagera ku gisubizo. Icyo kibazo cyo kumenya uko bizagenda nyuma
y’ubu buzima, si icy’abubu gusa, ahubwo ni icy’abantu bo mu bihe byose, kuva
isi yaremwa.
Mu ivanjili tumaze kumva, ubwo Yezu
yanyuraga mu migi no mu nsisiro yigisha, yerekeza i Yeruzalemu, nuko haza
umuntu aramubaza ati “Mwigisha, koko abantu bakeya nibo bazarokoka?”
Tugendeye ku buryo uriya muntu
yabajije Yezu iki kibazo, biragaragaza ko hari ibyo yari asanzwe azi,
yigishijwe cyangwa yumvise ku bijyanye n’umukiro (Salut eternel) utanga
ubugingo bw’Iteka ku iherezo ry’ibihe, akaba rero yarabajije Yezu ashaka
guhinyuza cyangwa ashaka kumwinja nk’uko bamwe mu bafarizayi babigiriraga Yezu.
Mu bushishozi, ubwenge n’ubuhanga bw’Umwigisha uruta abandi bose, Yezu ntamuha
igisubizo kigira ngo “yego nibyo” cyangwa ngo “oya sibyo” nta n’umubare runaka
w’abazarokoka amuhaye, ahubwo amubwiye ibyo muntu agomba gukora kugirango azarokoke
agira ati: “Muharanire kwinjira mu muryango ufunganye”.
Ese uriya muryango
ufunganye Yezu atubwira ni uwuhe? Ese waba uherereye he? Ese waba ushushanya
iki?
Ubwo Yezu yavugaga ariya magambo
yari ari kwerekeza i Yeruzalemu, aho yari agiye guterera umusozi wa Karuvariyo ahetse
n’umusaraba kugirango adupfire. Ng’uwo umuryango ufunganye tugomba kwinjiriramo
Yezu atubwira. Umusaraba wacu ni ryo teme rizatugeza mu ngoma y’ijuru. Ese
umusaraba wanjye ni uwuhe? Ese umusaraba wanjye nywuheka nte? Ese aho sinjya
nywinubira?
Mu isomo rya mbere ndetse no
mu Ivanjili turasanga ko Abayisraheli bari bafite imyumvire igoramye yo
kwiyumva ko baruta abandi kuko ari Umuryango Uhoraho yitoreye akawugira
umwihariko, bityo ko ibyabo byose byijyana kandi bigomba guhora bimeze
neza igihe cyose n’aho ariho hose; iyo myumvire rero yatumaga bumva
ko nta bandi bemerewe umukiro uretse bo bonyine; ndetse
batumva impamvu Imana yemera ko bahura n’ibibazo cyangwa ibyago.
Uhoraho avugishije Umuhanuzi
Izayi, arasezeranya ko ikimuzanye ari uguhindura imyumvire yabo ifutamye, maze
abahanurira agira ati: “Nzanywe no gukoranyiriza hamwe amahanga y’indimi zose,
kugirango azarebe ikuzo ryanjye”. Bagomba kumva ko Imana ariyo yikorera umurimo
wo gukiza abantu kandi ikabikora ku buryo bwayo. Uhoraho ni Imana ya bose,
n’ikuzo ryayo ishaka ko rihimbarizwa mu ruhame rwa bose (bisobanurwa na ya
mbaga y’abantu bari baturutse impande zose no mu ndimi zose bagahurizwa hamwe
na Roho Mutagatifu ku munsi wa Penetekosti), ni Imana ishaka gutera ibyishimo
imiryango n’amahanga yose.
Ubu buhanuzi bwa Izayi
n’ubwo bukosora imyumvire kandi bugatanga ihumure, ntabwo bwahuzaga
n’amarangamutima y’abayisiraheli bo muri icyo gihe n’aho bari: bari bamaze
igihe kinini mu mahanga bajyanywemo bunyago, bararambiwe ibibazo by’ubucakara
n’ubuhunzi, bagahora bibaza icyo bazira, bibaza impanvu Uhoraho areka bagerwa
ku buce mu maso y’abapagani kandi ari umuryango w’umwihariko we.
Ibyo isomo rya kabiri
ritubwira uyu munsi birasa n’ibisubiza ikibazo nk’icyi abayisraheli bibazaga
ndetse bakagihuza n’abantu benshi bacogojwe n’ubukana bw’ibibazo n’ibyago bahuye
nabyo. None se kuki Imana rimwe na rimwe itwiyereka nk’iyaturekuye kandi turi
mu kaga ndetse tubabaye, ubwo idukunda kandi igashaka ko duhorana ibyishimo
kuki wagirango rimwe na rimwe iri kuduhana yihanukiriye?
Umwanditsi aremeza ko
Nyagasani ahana abo akunda kandi agacyaha uwo yemereye kuba umwana we bwite
(Heb 12, 6). Kuba umuryango w’Imana wari mu bibazo icyo gihe si uko Uhoraho
yari yarawanze ahubwo yawifurizaga guca akenge. Amakuba n’ibigeragezo bijya
bitubera ngombwa kugirango dukanguke, tubone, twitekerezo neza, dukure. Umunyarwanda
ati: “Icyago cyigisha ubwenge” kandi “utaribwa ntamenya kurinda”. Uwo igihano
cyagoroye kimubyarira imbuto z’ukwemera, amahoro n’ubutungane.
Bavandimwe, mu gisubizo cya
Yezu Kristu mu Ivanjili tumaze kumva duhishuriwe ko kugira Ingoma y’Imana ho
umurage bitazatangwa n’ubumenyi bwinshi mu by’iyobokamana,
imivukire myiza cyangwa amateka aremereye kandi aruta ay’abandi nk’uko abayisraheli
biyumvaga, amadiplome yo hejuru arimo n’aya Tewolojiya, …ahubwo tuzakizwa
n’ibyo tuzaba twarakoze byiza kandi bijyanye n’ukwemera koko kandi twihambiriye
ku cyiza gitunganye tutagamburujwe n’iminsi n’ibicantege dore ko bitabuze.
Ntabwo tuzakizwa n’ubushake bwinshi gusa dufitiye kuzabana n’Imana mu ngoma
y’Ijuru ahubwo bizaturuka k’umuhate n’uburyo bwose twabiharaniye; Yezu ati: “Nimuharanire…”
Yezu Kristu abivuga neza ku bundi buryo ubwo
na none yasubizaga bene Zebedeyi (Yakobo na Yohani intumwa) igihe bamusabye ko
yazabaha kwicarana nawe umwe iburyo undi ibumoso mu ngoma y’ijuru (Mk 10,35-37);
mbere yo kugira icyo abizeza, Yezu yababajije niba bashobora “kunywera ku
nkongoro azanyweraho cyangwa guhabwa batisimu azahabwa: ibi byombi kimwe
n’umuryango ufunganye biganisha ku nzira y’ububabare n’urupfu bya Yezu ubwe. Gusa
na none yakomeje ababwira ko nubwo bazashoba kunywera ku nkongoro azanyweraho
(ububabare n’urupfu) nyamara ibyo kwicarana nawe mu ngoma y’ijuru bizahabwa ababigenewe (Mk
10, 40).
Koko rero bavandimwe, Ijuru, ubugingo bw’Iteka ni impano y’Imana
mbere yo kuba igihembo cy’ibikorwa byiza, n’Umunyarwanda yaragize
ati: “Imana ntimugura, n’iyo mwagura yaguhenda”. Kandi turirimba kenshi ko
Imana yaturemeye kuzajya mu ijuru, bivuze ko ari umuhamagaro wa twese. Gusa
rero impano zose kandi nziza Imana itugenera, tuzikukana igihe twemeye kandi
tukihatira kuzakira. Kuzakira bivuga iki?
-
Guhuza ubuzima bwacu n’ugushaka kw’Imana
-
Guharanira kunyura mu muryango ufunganye = kunywera
ku nkongoro ya Yezu Kristu
Yezu Kristu mu nzira yerekeza i Yeruzalemu (Lk
13,22) aho yari agiye kuzuriza umugambi wo gukiza abantu, ntiyigeze acogora
kuburira abantu b’aho yanyuraga n’abahuraga nawe bose abahamagarira gufata
icyerekezo nk’icye. Uru rugendo n’izi nyigisho n’uyu munsi arabidusangiza,
nitwe tubwirwa uyu munsi kugirango tujye tumenya kwitsinda imbere y’ibishimisha
by’isi twagereranya n’inzira ya gihogera iteganye ku rundi ruhande rw’ifunganye
atuyoboramo, ibyo akabikora adahagaze atungayo urutoki ahubwo akaba yarafashe
iya mbere atugenda imbere. Ububabare bwo muri iyo nzira ntibwamuciye intege
kugeza n’aho yemeye urupfu agirango adukize.
Bavandimwe, ese nk’abakristu ikibazo dukwiye
kwibaza kandi kitureba cyane cyaba ari ukumenya niba ari bake cyangwa benshi
bazinjira mu ngoma y’Imana, cyangwa ahubwo ni ukwibaza icyo twahanira gukora
kugirango natwe tuzabarirwe mu batumirwa bo mu Ijuru? Buri wese yibaze agira ati “Jye se nkora iki
mu buzima mparanira kugenda nka Yezu no kugendana nawe? Nigomwa iki, nitangira
bande mparanira kubakiza? Ese mbaho mparanira gutunga iki yaba ari isi cyangwa
ijuru ho umurage? Mu gihe ndiho uyu munsi ariko ntazi igihe nzamara ku isi:
ndimo ndabiba iki mu buzima no mu mibereho ya gikristu maze nzasarure iki mu
maherezo ya nyuma?
Ubwo umuryango ufunganye ari nawo wa Yezu,
kandi akaba atubereye “Inzira, ukuri n’ubugingo, nta n’ushobora kugera
kuri Data atamunyuzeho (Yoh 14,6), dufite amahirwe muri we ko aho tujya
n’inzira itugezayo bitakiri mu mahitamo tujijinganyaho. Ahasigaye dukomere
cyane ku cyerecyezo cy’ukwemera kwacu twirinda kwivuguruza no gucangacanga
imbere y’Imana, kugeza n’aho ubu bamwe batagitinya n’amaso y’abantu. Turi
abakristu nyamara dutangiye gukomanga cyangwa dutonze umurongo ku muryango wa
gihogera tuwubyiganiraho n’abatari bo, cyangwa se twamaze kwinjira muri
gihogera y’ubwambuzi, uburyarya, ikinyoma n’ubugambanyi , amatiku n’urugomo, ubugugu,
ishyari, ubusambo, ubusambanyi, ubwironde, ubwicanyi no kuroga,..
Twirinde kandi kwiyumva nk’abageze iyo bajya
ngo twirate ibyo dukora byiza, amasengesho na missa twitabira buri munsi,
abakene benshi dufasha, inkunga zo kubaka Kiliziya dutanga, imirimo y’ubuyobozi
bwa kiliziya twahawe kandi twakoze igihe
kirekire… ibyo byose ahubwo tubifate nk’amahirwe yadufasha guhamya ibirindiro
mu nzira imwe nk’iya Yezu kandi ifunganyije, tumwigiraho kubaho no gukora byose
mu bwiyoroshye no mu bwitange kugirango tuzagerane nawe aho atwifuriza kuzabana nawe, mu bwami bw’Ijuru.
Padri Thaddée MUSABYIMANA