^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA KABIRI CY’ADIVENTI, UMWAKA A, TARIKI 7 UKUBOZA 2025

Publié par: Padiri André Pascal BANA NGANZO

Amasomo matagatifu tuzirikana :

Isomo rya mbere : Iz 11,1-10 ;
Zab 72(71), 1-2, 7-8, 12-13,17 ;
Isomo rya kabiri : Rm 15, 4-9 ;
Ivanjili : Mt 3,1-12

Amasomo yo kuri iki cyumweru aratwibutsa ko adiventi ari igihe cyo kwisubiraho. Kwisubiraho nibyo bituma tugera kuri wa munsi w’ukuza kwa Nyagasani dukeye, twiteguye kwishimana Nyagasani.

« Nimwisubireho, kuko ingoma y’ijuru yegereje ! » (Mt 3,2). Ngiyi inyigisho Yohani Batista yatangiriyeho mu butayu bwa Yudeya: Kwisubiraho kubera ingoma y’ijuru iribugufi. Uyu munsi, natwe Yohani adusaba kwisubiraho kubera ivuka ry’Umucunguzi ryegereje. Ubusanzwe mu muco wa kinyarwanda iyo umuntu afite umushyitsi muhire aramwitegura. Twitegure rero, tureke kubaho nk’aho ntakizaba mu minsi mike. Twitegure rero, dusibure inzira zasibamye. Twizireka zisibamye kandi Uje agendera mu nzira ziboneye. Twitegure rero, dusukure ibyanduye. Dusigeho gukomeza kugendana umwanda kandi Uje ari Umuzirabwandu, Nyirubutungane. Twitegure rero, dufungura imiryango y’imitima yacu. Twoye gufunga kandi Nyagasani aje atugana.

Kwitegura, amasomo atwigisha none, ni ukugira icyizere. Ntawavuga icyizere adafite icyo ategereje. Mu buzima busanzwe, iyo umuntu avuze ati: “mfite icyizere ko azagaruka” abayemera gutegereza uzagaruka. Naho iyo bene uwo muntu avuga ngo nta kizere mfite cy’uko azagaruka, abayarambiwe gutegereza. Aba yakuyeyo amaso. Kwizera no gutegereza ntibitana. Uyu munsi natwe turebe niba ukwizera kwacu kujyana no gutegereza no kwihangana igihe dutegereje. Mu ibaruwa mutagatifu Pawulo intumwa yandikiye abanyaroma, abigarukaho abibutsa ko imwe mu mpamvu yo kwigishwa, yo gusoma ijambo ry’Imana ari ukugirango tugire icyezere. Pawulo ati: “Bavandimwe, ibyanditswe kera byose byandikiwe kutubera inyigisho, kugira ngo tugire icyizere, twihangane kandi duhumurizwe nabyo.” Uyu munsi natwe twoye gukurayo amaso, ahubwo tugire icyizere, amaso yacu tuyahange Imana. Twoye kurambirwa, ahubwo twongere twihangane dutegereze. Twoye gukomeza guheranwa na gahinda k’ibyo tunyuramo none, byatubayeho kera cyangwa n’ubwoba bw’ejo hazaza. Nidumurizwe n’ijambo ry’Imana.

Kwitegura, amasomo atwigisha none, ni ukwizera ibyiza biruta ibi. Muri adiventi dutegura inzira y’umucunguzi, kuri Noheli tukabana n’umucunguzi. Byaba bimaze iki gutegura inzira nyarama ntawuzayinyuramo? Kwitegura ni byiza nyamara ariko kubana n’Uwotwiguye ni akarusho. Kwisubiraho ni byiza ariko kwisubiraho ntitwongere gusuzugura amategeko y’Imana ni byiza kurushaho. Ibi bitwigisha kwitegura turenga ibyiza cyangwa ibibi duhurira nabyo hano ku isi ahubwo tukarangamira iby’ijuru. Tuzi kenshi ko tujya kure y’Imana kubera ibyiza twakoze cg twagezeho: kwirata, gucira imanza abandi, gusuzugura abandi, kutita ku by’Imana kuko tubona twihagije n’ibindi. Tuzi kandi ko kenshi tujya kure ya Nyagasani kubera ibyaha twakoze n’ibyago duhara nabyo mu buzima: kwiheba, gutuka Imana, guhemukira abandi n’ibindi. Igihe cy'Adiventi ni igihe cyo kubitambuka. Ni igihe cyo kwibuka batisimu twahawe isobanura gutambuka, kwambuka tuva mu cyaha tugana ubutungane. Yohani Batista ati:" Jyewe ndabatirisha amazi kugirango mwisubireho, ariko Uje ankurikiye andusha ububasha, We azababatirisha Roho mutagatifu n'umuriro." (Mt 3,11) Nidutambuke ibihita by'isi tuyoborwe na Roho mutagatifu.

                                                                      

Mu isomo rya mbere, twumvise ikiranga uyobowe na Roho mutagatifu. Arangwa n’umwuka w’ubuhanga uw’ubushishozi, umwuka w’ubujyanama uw’ubudacogora, umwuka w’ubumenyi n’uw’ukubaha Uhoraho. (reba Iz 11,2). Uyobowe nawe ahorana ubutumwa bwo kurengera abakene n'ababyago. Umuhanuzi Izayi ati: " Ntazaca imanza akurikije igihagararo, cyangwa ngo azikemure akurikije amabwire. Intamenyekana azazicira imanza zitabera, azarenganure abakene bo mu gihugu." (Iz11,3-4a). Ubuzima bwe bwose, Yezu Kristu yabumaze yuzuza ubuhanuzi bwa Izayi. Ni ikimejyetso kigaragaza ko Kristu ayobowe na Roho mutagatifu. Natwe abakristu, duharanire umunsi ku munsi kwigana Kristu, tuyobowe na Roho mutagatifu, maze amahoro atahe mu mitima iwacu.

Kwitegura, amasomo atwigisha none, ni ukwiyemeza. Kwiyemeza mu mubano wacu n'abandi ndetse n'umubano wacu n'Imana. Gufata imyanzuro ifatika yo kwirinda icyatokoza uwo mubano wacu n'abandi ndetse n'Imana. Kugirango adatokoza umubano we n'Imana, Yohani Batista yariyemeje asiga abe, ibye ndetse n'iwabo kuko yiberaga mu butayu. Ivanjili iti: "Yohani uwo yambaraga umwambaro uboheshejwe ubwoya bw’ingamiya, agakenyeza umukoba; ibyo kurya bye byari isanane n’ubuki bw’ubuhura." (Mt 3,4). Kwambara, kurya, kwibera mu butayu (kwihererana n'Imana) ni ibikorwa bifatika. Abumvise impuruza ya Yohani nabo bariyemeje. Matayo ati:"Nuko abaturage b’i Yeruzalemu, n’abo muri Yudeya yose, n’abo mu ntara yose ya Yorudani bakamusanga, bakabatirizwa na we mu ruzi rwa Yorudani, babanje kwiyemeza ibyaha byabo mu ruhame."(Mt 3,5-6). Gusanga umuhanuzi, umusaserdoti, kubatizwa, guca bugufi twemera ibyaha twakoze mu ntebe ya penetensiya, gufata imyanzuro yo kutongera gucumura ni ibikorwa bifatika. Pawulo intumwa arasaba abanyaroma kwiyemeza cyane cyane mu mubano wabo hagati yabo ubwabo, ati: " nimwakirane nk’uko na Kristu ubwe yabakiriye agirira ikuzo ry’Imana."(Rm 15,7) Kwakirana bivuga: gukundana, kubabarirana, kwihanganirana, kwizerana, gufashanya no guhanana. Natwe uyu munsi ntidutahire aho. Tugire ibyo twiyemeza tubiture Nyagasani, tumubere abana bamwizihiye natwe ubwacu tubane neza nk'abavandimwe.

Iki gihe cy'Adiventi gikomeze kutubera igihe cyo kwisubiraho dutegura inzira y’umucunguzi mu cyizere cyinshi, tuyobowe na Roho mutagatifu udufasha kurenga iby’isi bihita kandi twiyemeza kunoza umubano wacu n'Imana n'abavandimwe bacu.

Padiri BANA NGANZO André Pascal

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka