^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 12 GISANZWE, UMWAKA A, TARIKI YA 20 KAMENA 2026

Publié par: Padiri Modeste NSENGIMANA

Amasomo matagatifu tuzirikana:

ü  Isomo rya mbere: Jr 20, 10-13

ü  Zaburi 69(68), 8-10, 14.17, 33-35

ü  Isomo rya kabiri: Rm 5, 12-15

ü  Ivanjili: Mt 10, 26-33                                                                                                       

Amasomo matagatitu yo kuri iki cyumweru aradusaba kugira ubutwari bwo guhamya ukwemera kwacu. Mu isomo rya mbere n’Ivanvili turabonamo ko uwemera adakwiye kugira ubwoba kuko Uhoraho amuzi kandi amuba hafi igihe cyose. Isomo rya Kabiri ryo rikatwereka ko ineza y’Imana yigaragarije muri Yezu Kristu yadutsindiye ibidushikamira byose, idukiza icyaha n’urupfu, ituronkera ubugingo bw’iteka.

Bavandimwe, mu isomo rya mbere tumvise akaga Yeremiya yahuye nako mu butumwa bwe. Yeremiya ni umugabo w’inyangamugayo ku Mana. Akiri umusore, yahawe ubutumwa buteye ubwoba; ku bwe yumvaga yishakira kwiberaho ku buryo busanze nk’abandi bose, nyamara yumvira Imana. Ahanura rero ibyago byari bigeye kugwirira umuryango we akunda, kuko banze guhinduka. Ibyo rero byamukururiye abanzi benshi. Nta we umwitaho, baramunnyega, baramutoteza, bakamucurira imigambi mibisha yose, ariko we akanga agakomera. Imbaraga ze akazikura mu gusenga; umutima we wose Yeremiya yawukinguriraga Imana, bakavugana nk’uko inshuti zivugana. Amahoro n’ibyishimo yabikuraga mu kuzirikana amategeko n’amabwiriza y’Uhoraho. Mu bigeragegezo byose yanyuzemo, Yeremiya yakomeje kwizera Imana akumva ko ari yo imukomeje, imuri hafi.

Natwe Yeremiya yatubera urugero twebwe ababahamagarirwa gukurikira Imana yonyine,  ariko tukageza aho dushidikanya n’aho ducika intege. Intwari igaragarira aho rukomeye. Muri iyi si duhura n’amagorwa atandukanye. Isi uko iteye ndetse n’imihindagurikire y’ibihe bituma habaho ibihe by’inzara n’amapfa, indwara z’ibyorezo n’ibindi. Bigatuma umuntu abaho ahangayitse. Imibanire y’abantu ishobora kuba mibi igatuma habaho ubwumvikane buke n’amakimbirane mu bantu. Amakimbirane hagati y’ibihugu, intambara zidashira n’ibindi. Ndetse n’umuntu ku giti cye hari ingorane yikururira ziturutse ku mahitamo ye. Umunyarwanda yaravuze ati: “byago ntukabure kandi byago ntugahore”. Muri ibyo byose tubasha kuhagirira ukwemera gukomeye no kugaragaza uwo twemera. Muri ibyo byose kimwe na Yeremiya duhamagarirwa kwiringira impuhwe n’ubudahemuka by’Uhoraho; ndetse tunamurusha amahirwe kuko ubu dushobora gufatanya ibyishimo n’ububabare bw’umwami wacu Yezu Kristu.

Izo ngorane zose tumaze kuvuga haruguru ni ingora duhura nazo zikatubabariza umubiri. Ariko hari ikindi cyago gikomeye uwemera akwiye gutinya kurusha ibindi byose kuko gishegesha muntu kikamwangiriza umubano we n’Imana imukunda ndetse na bagenzi be. Icyo rero ntakindi ni icyaha. Yeremiya yaterwaga ibyishimo kandi agakomezwa n’uko yari abanye neza n’Uhoraho mu buzima buzira icyaha. Pawulo mutagatifu arashimira Imana yo yadukijije icyaha n’urupfu muri Yezu Kristu, ikatugira abana bayo ikunda.  “koko rero n’ubwo abenshi bapfuye bazize icyaha cy’umuntu umwe, ineza y’Imana n’ingabire y’ubuntu bw’umwe Yezu Kristu, zasesekaye kuri benshi ku buryo busumbijeho”.

Ntitugatinye rero kandi dufite agaciro Kangana gatyo mu maso y’Imana. Yezu wohereza intumwa ze mu butumwa ntacyo azikinga. Ubutumwa bahawe burabasa gushira ubwoba, kugira ubutwari no kurangamira uwabatumye. Ubutumwa yari abahaye buzatuma batakaza ubuzima bwabo bw’umubiri, ariko bazakomere ku kwemera kuko bazigamiwe ubugingo buzahoraho iteka. Kandi koko bitanze batizigama bitangira iyo nkuru nziza y’umukiro kugira ngo imenywe na bose. Yewe ndetse bemera no gupfa aho guhakana ukwemera. Babaye intwari z’ukwemera.

Ese intwari ni iki? Ese ubutwari bw’umukristu muri iki gihe bugaragazwa n’iki? Ese umukristu w’iki gihe atinyuka guhamya ukwemera kwe ashize amanga? Intwari ni umuntu ugira umutima ukomeye, udatinya, ufasha abandi kandi akihatira gukora igikwiye kabone n’iyo byaba bigoye.

Ubutwari bw’umukristu bugaragarira mu miberereho ye ya buri munsi. Umukristu nyawe arangwa n’ukwemera kutageruka. Nka Yeremiya azi neza ko ibihe biba bitoroshye, ukwemera gushobora guhakanwa cyangwa gupfukiranwa. Muri iki gihe hagenda haduka imyumvire ihigika iby’Imana. Kuvuga Imana bisa nk’aho bisigaye bitera bamwe isoni. Umwanya w’Imana muri gahunda zacu ugenda uba ntawo. Habaho kandi ibihe byo gushidikanya iby’akababaro n’amarira ndetse n’agahinda. Ariko ibyo byose ntibigomba guca  umukristu intege ahubwo bikwiye kumukomeza akarushaho kubona ineza y’Imana mu buzima bwe. Ubutwari bw’umukristu bushingiye ku kumva ko agomba kubera abandi urugero, akabakomeza mu kwemera. Ukwemera gukomeza isano dufitanye n’Imana, maze tukayibona buri gihe bugufi yacu idutabara. Ngicyo ikiduha amahoro nyayo isi idashobora gutanga. Ese aho ndangwa n’uko kwemera?

Ubutwari bw’umukristu bugaragara mu mwete wo kwamamaza ukwemera kwe, wo kwamamaza inkuru nziza. Ese inkuru nziza yamamazwa gute muri iki gihe? Ahubwo se yakirwa gute muri iki gihe hagenda haduka imyumvire ihigika iby’Imana? Umukristu ashimishwa n’uko ibyiza bimutunze abisangiza abandi. Bajya bavuga ko ibihishe bibora. Ukwemera kutamamazwa kurakendera, kugakamuka mubakwakiriye.  Ariko ntitukagire ubwoba Nyagasani arahibereye.

Ubwo butwari kandi bugaragarira mu nshingano zacu za buri munsi. Yezu ati “muri umunyu w’isi, muri urumuri rw’isi”. Kwanga icyaha, gukurira Yezu Kristu no kumwamwamaza ni ubutumwa bwacu twese ababatijwe, kandi ni n’urugamba rudusaba ubutwari. Ese mu rugo iwanjye bimeze bite? Ese umugabo arakibuka inshingano ze? Umugore we se? Abana se baracyubaha ababyeyi? Ubutwari bugaragarira mu gukomera ku masezerano kugera ku ndunduro. Nubwo ruca mu makuba ntirugomba gucika bitewe n’urukundo rwuje ubutwari bw’abarugize. Ese mu kazi nkora mpatangira ubuhe buhamya? Aho sinjye munyamatiku, ukurura intonganya n’amakimbirane? Aho nyuze bamvuga ngo iki? Dusabe Yezu imbaraga n’ubutwari byo kumuhamya imbere y’abantu nawe aduhamye imbere ya Data uri mu ijuru.

Kugira ngo intumwa zizabashe gukora umurimo zatorewe nta bwoba zikeneye imbaraga zikomoka kuwazitumye. Yezu arababwira ati: “Ntimuzakurwe umutima n’ibyo muzavuga n’uburyo muzabivuga, icyo muzavuga muzakibona icyo gihe, kuko atari mwe muzavuga, ahubwo ni Roho wa So uzabavugiramo. Dusabe Roho w’ubutwari atuyobore.

Intumwa ni ibikoresho Nyagasani yihitiyemo kugira ngo inkuru nziza ye isakare mu biremwa byose. Uwabatijwe wese yemeye kuba uwa Kristu no kumubera umuhamya. Twizere uwadukunze akaducungura kandi tumwemerere kumubera intumwa zimwamamaza zishize amanga. Ukaristiya ntagatifu, isakramentu ry’urukundo idutere imbaraga n’ubutwari muri byose.

Padiri Modeste NSENGIMANA

 

 

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka