^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 27 GISANZWE, UMWAKA C, TARIKI YA 05 UKWAKIRA 2025

Publié par: Padiri Thémistocles UFITIMANA

Amasomo matagatifu tuzirikana:

ü  Isomo rya mbere: Hab 1,2-3;2,2-4

ü  Zab 94

ü  Isomo rya Kabiri: 2Tim1,6-8.13-14

ü  Ivanjiri: LK 17,5-10

 

TWONGERERE UKWEMERA NYAGASANI

Ubwenge buhangano mu by’ikoranabuhanga bikataje, kuburyo hari abashobora kwibeshya no kwiyumvisha ko ubwo buhanga bushobora kumva ibintu byose, ku buryo ibyo atabashije kumva abifata nk’ibidashoboka. Nyamara ukuri ni uko umuntu adashobora kumvisha ubwenge bwe ibintu byose. Ibintu byose ntabwo bishobora kumvwa no gusobanurwa na muntu. Hari aho muntu agera akumva atihagije, akumva akeneye izindi mbaraga zirenze iza muntu. Aho ngaho niho ukwemera kuvukira Muri ya ndirimbo nziza dukunda kuririmba iyo dushengerera Yezu mu Ukaristiya hari aho tugira tuti “Ukwemera kujye kuturangiriza ibinanirwa n’ubujiji bwacu”.

Amasomo matagatifu tuzirikana kuri iki cyumweru, arahuriza hamwe mu kudufasha kumva ko nyuma y’u bwenge haza ukwemera. Bigatumwa dufantanya n’intumwa kubwira Yezu tuti “Twongerere ukwemera”.

Yezu amaze gutora bacumi na babiri, kuva ubwo bagatangira kugendana, uko yagendaga abasogongeza ku mabanga y’ingoma y’ijuru bazagombaga kubera intumwa, cyane cyane iyobera ry’urupfu n’izuka rye byari byegereje barushagaho kutabyumva. bakarushaho kwibera mu rujijo, maze ntizigire icyo zitoreramo. Niyo mpamvu zageze aho zibwira Yezu ziti “twongerere ukwemera”.

UKWEMERA NI NK’UMUSEMBURO NTI GUKORERA UBWINSHI.

Nyagasani ati “Iyaba mwari mufite ukwemera kungana n’impeke y’ururo, mwabwiye iki giti cya boberi muti ‘Randuka ujye kwitera mu nyanja’, kikabumvira”. Yezu yifashishije ibigereranyo bikomeye cyane ariko bashobora kumva. Abantu babashije kubona uburo, imbuto y’ururo aba ari ntoya cyane. Impeke y’ururo iramutse iguye hasi ari imwe ntiwayitora ngo ubishobore.

 Niba intumwa zimaze kumva ico kigereranyo zaragize ziti “twongerere ukwemera”, Ni nk’aho yakababwiye ati “nta kwemera na mba mufite, ukwemera kwanyu ni zero, kuko nyine ntawigeze abwira kiriya giti ngo nikiranduke maze kiramukundira”.

Reka twigarukire kwa Ese bavandimwe ukwemera kwanjye nawe kungana iki? kiriya giti cy’iboberi Yezu yabwiye intumwa ze, cyari kimwe mu biti by’inganzamarumbo byahabaga, byumvikane ko cyabaga gifite n’imizi igera kure. Ngaho nawe ibaze ubwiye igiti ijambo rimwe gusa ukabona kirimutse!!!

Ukwemera gukora ibitangaza, ngo byose bishobokera uwemera. Burya igitangaza muntu wa none asabwa gukora, si ukujya ku kwezi kuko abandi bamutanzeyo, ibyo ntibikiri igitangaza. Gukora indege byabaye ibisanzwe. Igitangaza gikomeye nsabwa gukora uyu munsi ni ukurandura imizi y’icyaha yose iri muri jyewe kuko usanga icyaba abantu baragikenetse bakagifata n’ibisanzwe. Aho abantu bokamwe n’icyaba babona udakora kimwe nabo nk’uwasigaye cyangwa utazi ibigezweho. Bityo rero bavandimwe, igitangaza uyu munsi twemere duhure na Yezu maze duhinduka.

Uyu munsi dusabe Yezu aduhe ukwemera. kuko akenshi hari igihe twibwirango turemera, cyane cyane iyo ibintu byose byaduhiriye, nyamara twagira akabazo gato tugatangira gutuka Imana, tugatangira kwibaza niba Imana ibaho cyangwa ikidukunda. Dukunze kugwa muri uwo mutego. Uwo mutego ni nawo abantu bo mu gihe cy’umuhanzi Habakuki baguyemo. Ku butegetsi bw’umwami Yowakimu, abaturage barakandamijwe birenze urugero.

 Habakuki yerekana ikibazo cy'akarengane n’ubugome mu gihugu cye, abaza Imana impamvu ireka ibyo byose. umuhanuzi Habakukiakagera aho abaza Imana ngo bazayitabaza kugeza ryari itabumva. Ngo ni kuki Imana ibagaragariza ubuhemu. Umuhanuzi ababajwe ni ukoimana isa nk’aho ititahe ku isengeshorye, ku karengane, n’ubushikamirwe ayereka. Ngaho namwe nimwumve aho muntu ugera aho abwira Imana ko imuhemukira. Ese twebwe muri bya bibazo duhurana byo, nta gihe tujya tugera aho dutuka Imana?ko hari igihe ushobora gusenga usaba Imana iki cyangwa kiriya ugatinda gusubizwa, aho ntucika integer ukaba wajya no gushakira ibisubizo ahandi muri bimwe twakwita amanjwe?

 Imana imusubiza ko ifite igihe cyayo kandi ko uzacika intege takomeza, ariko intungane izabaho kubera ukwemera ibeshejweho n’ubudahemuka bwayo. Isomo rya mbere ritwigishe ko tugomba gukomeza kwizera mu bihe bikomeye, tukizera Imana nubwo ibisubizo byaba bitagaragara ako kanya. Iyo igihe kigeze Uhoraho atabarana ingonga. Aho imbaraga n’ubwenge bya muntu birangirira burundu niho imbaraga z’Imana zitangirira. Maze byose bigashobokera uwemera. Hahirwa umuntu udatakaza ukwemera mu magorwa. Burya gusenga si ugutegeka Imana, kandi ukwemera nyako n’ukwizera gushyitse ni ukwakira gahunda y’Imana. Yezu dukoze gusenga bikunyura.

DORE URUGERO RWO KUDACIKA INTEGE (N’UBWO YAKOMERETSE AZI GUKOMEZA ABANDI)

 Pawulo mutagatifu n’ubwo bwose ari mu buroko azira kwamamaza Yezu, we ntabwo acika intege, ntabwo atuka Imana, ahubwo ndetse ni we uri kwandikira Timote amugira inama z’uko agomba kwitwara mu butumwa ashinzwe. Pawulo mutagatifu rero natubere urugero, maze n’igihe turi muri bya byago bidukomereye, nubwo wenda twaba twarakomerekejwe na byinshi, dukomere k’uwo twemeye, dukomeze tube abakiristu.  

Umunyarwanda yabishyize mukaringushyo ati: Imfura ni iyo itarambirwa ubugingo, ntivuge byinshi, ntihimbe urubanza, ahubwo ikarumira amarira, ikitwikiriza amahoro. imfura kandi ntiyambara igitinyiro nk’inkweto, ahubwo igihindura ubutaka iyo yambukiranyije urukundo……, imfura ishinjagira ishira, ntishinyagura, ahubwo ishimira gutuza ibikomere itabigaragaje uwo ni Pawulo Mutagatifu, imfura ntiyitiranya ubutwari no kwihagararaho, ahubwo ibugira urusobe rw’umutuzo, ukwemera n’imbabazi. Twe abemera, tuzi uwo twemeye, tuzi n’inzira y’umusaraba yanyuze. Ariko Yezu yatsinze urupfu, ni muzima iteka. Tumusabe atwongerere ukwemera tumukomereho tumuzi nk’imfura ubutamutetereza. Yezu Ndakwizera.

Padiri Thémistoclès UFITIMANA

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka