^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 30 GISANZWE, UMWAKA C, TARIKI YA 26 UKWAKIRA 2025

Publié par: Padiri Vincent HABIHIRWE

Amasomo matagatifu tuzirikana:

ü  Isomo rya mbere: Sir 35, 12-14.16-18

ü  Zab 34(33), 2-3

ü  Isomo rya kabiri: 2Tim 4, 6-8.16-18

ü  Ivanjili: Lk 18, 9-14

"Koko uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa" (Lk14,11)

Amasomo Matagatifu yo kuri iki cyumweru aradufasha kuzirikana ku mugenzo w'ubwiyoroshye, ubwiyoroshye bw'umutima nk'inzira itugeza ku butungane.

Mu isomo rya mbere, Umuhanga Mwene Siraki, amaze kwitegereza, yabonye ko ubwiyoroshye aribwo buranga abanyabwenge kandi bukabageza ku busabaniramana.

Ati"Isengesho ry'uwicisha bugufi ricengera mu bicu" (Sir 35, 17).

Ni byiza kandi byubaka benshi, kubona umuntu w'umunyabwenge nenda wize menshi aca bugufi agasenga.  Nibyo koko Imana yumva isengesho ry'abayitakambira biyoroheje. Imana ikunda ab'umutima wiyoroheje. Baba bafite byinshi cyangwa bike, baba bafite imyanya ikomeye, ibyo byose ntibibatere kwikuza no gusuzugura abandi.

Mwene Siraki arakomeza ati " Mwana wanjye ibyo ukora bijye birangwa n'ubwiyoroshye, bityo uzakundwa kuruta abagaba byinshi, kandi uko ugenda ukomera, ujye urushaho kwicisha bugufi, maze uzagira ubutoni imbere y'Imana" (Sir 3,17-18).

Mu isomo rya kabiri twumvise, tubanze turebe Pawulo Mutagatifu uko nawe yakiriye Ivangili. Turebye ubuhanga bwe mu nyandiko nyinshi yanditse, ingendo yakoze.., ibyo byose byashoboraga kumutera kwikuza. Ariko ntiyigeze yikuza cyangwa ngo yirate. Niwe ugira ati"Niba kwirata ari ngombwa, nziratana intege nke zanjye" (2Kor 11,30). Yamenye ko ubutungane buba mukwiyoroshya.

Pawulo Mutagatifu yagaragaje ubwiyoroshye bukomeye kandi yarahishuriwe ibintu bihambaye. Niwe ubigarukaho ati"Kugira ngo ibyo bintu bihambaye nahishuriwe bitantera kwirarika, nashyizwe umugera mu mubiri, ariyo ntumwa ya Sekibi ngo ijye inkubita, nirinde kwikuza" 2Kor 12,7. Pawulo Mutagatifu yatsinze urwo rugamba n'igishuko benshi batsindwa; none ikamba rigenewe intungane riramutegereje, ariko si we wenyine n'abandi bose bazaba barakunze ukwigaragaza kwa Nyagasani.

Nyagasani Yezu ubwe ni We watwigaragarije mu bwiyoroshye."N'ubwo we yari afite imimerere imwe n'iy'Imana, ntiyagundiriye kureshya nayo. Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk'umugaragu. N'uko aho amariye kwishushanya n'abantu yicisha bugufi kurushaho"Fil 2,6. Nyagasani Yezu ibyo adusaba nibyo yatweretse. Ubwiyoroshye, kwicisha bugufi, byose tubigirira Nyagasani.

Buri gihe Imana iza mubuzima bwacu yiyoroheje, nk'umubyeyi udakanga cyangwa ngo ahahamure abana be.Turibuka nk'igihe Imana yiyeretse Musa. Imana ntiyaje mu nkuba, mu mutingito cyangwa mu muyaga ahubwo yaje mu kayaga gahuhera. (1 Abami 19, 12).

Niba Imana idusanga yiyoroheje kandi ari Nyir'ububasha, kuki natwe tutagenza ducyo dusanga abavandimwe. Urugero: Ugasanga umugabo mu rugo abana, umugore abaturanyi bose baramutinya, bikaba aka yandirimbo "Ngo iyo udahari turasusuruka, waba utashye tugasuhererwa". Ku kazi abo akorana ugasanga barabaye ibikange, umuntu agahora yikanyiza. Ibyo ntibikwiye ku ba Kristu.

Ni ubuhamya bwiza, kubona umuntu mukuru yorohera abato cyangwa abo ashinzwe kandi afiteho ububasha, akiyoroshya imbere yabo kandi atabitegetswe. Koko ibanga ry'ubutungane riri mu bwiyoroshye. Ibyo wakora byose ugira ngo bagushime, bagukomere amashyi nk'umuntu mwiza, Yezu ati uba washyikiriye ingororano yawe.

Mu Ivanjili twumvise Nyagasani Yezu agira ati ‘‘Koko uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi azakuzwa” Lk 18,4. Ibi Nyagasani Yezu yabivuze ahereye ku bafarizayi bumvaga ko ari intungane, bagasuzugura abandi. Twabyumvise, uyu Mufarizayi aho gusenga yambaza Nyagasani, we yivuze ibigwi, aca n'imanza kubatagenza nka we.

Iki ni igishuko abakristu bamwe bashobora kugwamo, bavuga bati "Si niba, sindoga, si nsinda, siniyandarika, mpabwa amasakramentu kandi nkayahesha, ntanga ituro uko bisabwa n'ibindi. Nyamara ibyo ntibihagije, ndetse sibyo rwose, niba tubikora kubera ubwirasi no kwigaragaza. Ubukristu nyabwo si ukwivuga ibigwi cyangwa kubaho twirinda amakosa gusa, ahubwo ni n'ibikorwa byose dukorana ubwiyoroshye bw'umutima n’urukundo dukunda Imana n’abantu.

 Igishuko cy’ubwirasi, bamwe bakigwamo. Ugasanga hari abavuga ngo bati twebwe tuzi gusenga kurusha abandi, abandi ngo tuzi kuririmba neza. Nyamara isengesho rishimisha Imana ni umutima wiyoroheje kandi wicujije. Twareba ingero zimwe z’abatagatifu batwigishije ubwiyoroshye no guca bugufi. Turebe Umubyeyi Bikira Mariya, igihe yakiriye ubutumwa bwa Malayika ko azabyara Umwana w’Imana, iyo nkuru ntabwo yayisakuje ahubwo ngo byose yabishyinguraga mu mutima we.

Yozefu Mutagatifu, tumubona nk’umugabo w’intungane ucisha make, wakiranye ubwiyoroshye umugambi wa Nyagasani. Mutagatifu Agusitini yagaragaje ubwiyoroshye anabutoza abakristu be, niwe wabwiraga abakristu be ati ‘’iriba mbashoraho, niryo nanjye mvomaho’’.  Igihe abakristu be bamubajije inzira banyuramo ikazabageza ku butungane, yabasubije agira ati ‘’urugendo rw’ubutungane rukorwa mu bwiyoroshye,ibyo mukora byose birangwe n’ubwiyoroshye. Ati ‘‘icya mbere ni ubwiyoroshye icya kabiri ni ubwiyoroshye, icya gatatu ni ubwiyoroshye’’.

Tuzirikane amagambo ya Nyagasani Yezu ati ‘‘hahirwa abiyoroshya kuko bazatunga isi ho umurage’’ Mt5, 4. Tumusabe atwigishe ubwiyoroshye bw’umutima kugira ngo ibyo dukora byose bibereho ikuzo ry’Imana, bityo tuzabarirwe mubagenerwa murage.

Nyagasani duhe umutima ukunda, utuza kandi woroshya nk’uwawe.  Amen

Padiri Vincent HABIHIRWE

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka