^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 24 GISANZWE. UMUNSI MUKURU W’UMUSARABA WUJE IKUZO, UMWAKA C, TARIKI YA 14 NZERI 2025

Publié par: Padiri Théogène SENYONI

Amasomo matagatifu tuzirikana:

Isomo rya 1: Ibar 21,4b-9.10,

Zab78(77)

Isomo rya 2 : Fil 2,6-11                                                                                                                                                                  Ivanjili : Yoh 3,13-17

Bavandimwe, kuri iki cyumweru cya 24, gihuriranye na tariki ya 14 Nzeri, Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru w’Umusaraba Mutagatifu wuje ikuzo. Amasomo matagatifu y’iki cyumweru aradufasha kumva igisobanuro cy’umusaraba mu buzima bw’Uwemera, mu buzima bw’umukristu, Umusaraba usobanura iki? Umusaraba wanjye ni uwuhe? Nakira gute umusaraba wa Kristu? Kuki tugomba kurangamira Umusaraba wuje ikuzo wa Kristu? umusaraba wuje ikuzo wa kristu ni ikimenyetso cy’umugisha, umusaraba wuje ikuzo wa kristu ni indangamuntu y’uwemera kristu.

1.I. GISOBANURO CY’UMUSARABA WA KRISTU

Bavandimwe, mbere y’uko Yezu abambwa ku musaraba, Umusaraba byari ibiti bibiri Abanyaroma bakoresha kugirango babambeho Abajura, ibisambo, ingegera n’abandi bagome. Umusaraba wari ikimenyetso cy’umuvumo, icyo gikoresho cy’ubugome bw’abantu cyagenerwaga abacakara baciriwe urwo gupfa (ku ngoma y’Abaromani). Naho ku bayahudi, kumanikwa ku giti byari umuvumo w’Imana (Ivug 21,22-23). Yezu rero yahisemo kwihindura uwo muvumo maze kuva ubwo Umusaraba uhindura isura (Gal 3,13-14; Fil 2,5-11). Bityo umuntu wese uri muri Kristu, yabaye ikiremwa gishya. Ibishaje byarayoyotse, none ngaha byose byahindutse bishya » (2 Kor 5,16-17). Ng’uko uko Umusaraba wa Kristu wavuguruye isi. Igiti cy’umusaraba cyitwibutsa ububabare bwa Nyagasani Yezu ndetse kikatubera ikimenyetso cy’umukiro Kristu yaturonkeye.  Umusaraba ni ikimenyetso cy’urukundo ndengakamere rw’Imana itanga ubuzima. Umusaraba ni ikimenyetso cyo gutsindwa kw’icyaha, kw’ikibi n’urupfu kuko iyo mpano itarangirira ku musaraba ahubwo igeza ku izuka. Umusaraba mutagatifu ni ikimenyetso cy’amizero y’abakristu. Niba rero igiti cyo muri Paradizo cyarabereye Adamu imbuto y’urupfu, igiti cy’umusaraba cyo cyabereye abakristu imbuto y’ubugingo, binyuze kuri Kristu, We mukiro wacu n’amizero y’izuka ryacu. Umusaraba ni ikimenyetso cy’insinzi ya Yezu Kristu ku rupfu.

2. KUKI TUGOMBA KURANGAMIRA UMUSARABA WA KRISTU?

Nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere, kurangangamira Umusaraba wa Kristu biduha ubuzima.  Musa yamanitse inzoka y’umuringa mu butayu agira ngo akize Abayisraheli ibikomere byakera by’inzoka zabarumiye mu butayu ni ko n’umuntu wese uzarangamira Kristu wabambwe ku musaraba kandi akawemera, na we azakira. Umusaraba wa Kristu ni inzira y’umukiro kubemera Yezu Kristu. Turagusenga Yezu turagushima, y’uko wakirishije abantu Umusaraba wawe mutagatifu! Mu musaraba wa Kristu twakize umuvumo ukomoka ku cyaha. Uwo musaraba rero wadukijije icyaha n’urupfu gikurura ukaduha ububasha bwo kubyigobotora ni Urupfu rwa Kristu n’Izuka rye ryarukurikiye. Hari abantu bajya bibeshya bakabona mu kimenyetso cy’Umusaraba urupfu gusa. Ndetse banawukubita amaso umutima ugaterera mu mutwe. Umusaraba rero ukubiyemo insinzi ya Kristu ku rupfu. Ikimenyetso cy’Umusaraba si icyerekana uko Kristu yapfuye gusa ahubwo ni icyerekana uko Kristu Yezu yanatsinze urupfu.

N’ubwo kuva kera na kare Abakristu bazirikanaga ububabare, urupfu n’izuka bya Kristu, bakibuka cyane ukuntu Yezu yasambiye mu murima wa Getsimani, uko yakubiswe, uko yatamirijwe ikizingo cy’amahwa, uko bamushoreye bamuhekesheje umusaraba, bamutuka, bamukwena, bamucira mu maso, bakazirikana uburyo yabambwe ku musaraba akanawupfiraho, uyu munsi mukuru wakomotse ku ihabwa ry’umugisha rya Kiliziya yitiriwe Izuka rya Kristu. Iyi Kiliziya yubatse ku mva ya Kristu i Yeruzalemu. 

3. UMUSARABA WUJE IKUZO WA KRISTU NI IKIMENYETSO CY’UMUGISHA

Nk’uko twabyumvise, amateka avuga ko kubambwa ku musaraba ari bwo buryo bwakoreshwaga n’Abanyaroma mu kunyonga (kwica) abantu babaga bakoze ibyaha bikomeye cyane maze bagakatirwa urwo gupfa. Uwo musaraba wabaga ubaje mu giti. Ni na byo ibyanditswe bivuga biti:” bamwishe bamumanitse” (Intu 5,30; 10,39). Bityo rero igiti cy’urupfu cyahinduwe n’izuka rya Kristu, kiba gityo igiti cy’ubugingo. Icyo giti nta kindi ni umusaraba Kristu yabambweho. koko rero umusaraba wahoze ari igihano cy’abagome ba ruharwa, ariko kuva aho Kristu yemereye kuwubambwaho, wahindutse igiti cy’agakiza ka muntu n’inzira yo kumvira byahebuje bihesha Imana ikuzo, ikimenyetso cy’umugisha. twabyumvise mu isomo rya Kabiri (Fil 2,6-11).

4. UMUSARABA WUJE IKUZO WA KRISTU NI INDANGAMUNTU Y’UWEMERA KRISTU

Bakristu bavandimwe, Umusaraba tubona mu Kiliziya, mu mashapeli, mu nzu z’abantu, ku mva z’abakristu bapfuye, umusaraba twambara cyangwa ikimenyetso cy’umusaraba dukora ntabwo ari umurimbo cyangwa igikinisho ahubwo ni ikimenyetso cy’uko twiyeguriye Imana mu Butatu butagatifu. Ibyo bikatwibutsa ijambo rya Kristu yavuze agira ati: “nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze cyangwa ngo niba hari ushaka kunkurikira ajye yiyibagirwa ubwe, aheke umusara we, maze ankurikire” (Mt 16,24). Ishema ryacu twahigira abandi ni umusaraba w’umwami wacu Yezu Kristu kuko muri Kristu n’umusaraba we hari umukiro, hari ubugingo n’izuka ryacu. Bityo rero gukuza umusaraba ni ikimenyetso cy’urukundo rwihariye tugaragariza Kristu haba mu mitima yacu no mubigaragarira amaso. Igihe rero imitwaro y’imisaraba ituremereye ni bwo n’umusaraba wa Kristu uziramo maze ukayoroshya. Kristu rero yadutuye imitwaro yaturemereraga none tugenda twemye. Umusaraba, ni wo nzira rukumbi igana amahoro, ibyishimo, inzira igana kuri Kristu, We soko y’umunezero w’iteka. Turasabwa rero kurata umusaraba, tuwushyira ahirengeye, tukawubaha, tukawuramya kugeza ku ndunduro, bityo ukadufasha guhobera ijuru Kristu yadusezeranyije. Nuko rero umusaraba ntutera isoni umukristu ahubwo ni amizero ye n’ishema rye ni yo mpamvu Pawulo Mutagatifu agira ati:” njyewe nta kindi nakwiratana kitari umusaraba wa Nyagasani wacu Yezu Kristu (Gal 6,14). Byongeye, iyo umukristu arangamiye umusara, awambaye cyangwa akawubaha ku bundi buryo, biba bigirirwa uwawubambweho, bikamwibutsa ibyo Pawulo Mutagatifu avuga kuri Kristu ati:” ni umwana w’Imana wankunze, ubwe akigabiza urupfu ari njye agirira” (Gal 2,20).

5.UMUSARABA WA KRISTU UDUHA KUGIRA URUHARE KUBUGINGO BW’ITEKA

Nk’uko twabyumvise mu Ivanjili, Umusaraba wa Kristu uduha kugira uruhare kubugingo bw’iteka: ‘‘Mbese nk’uko Musa yamanitse inzoka mu butayu, ni ko n’Umwana w’umuntu azagomba kumanikwa, kugira ngo umwemera wese agire Ubugingo bw’iteka. Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka” (Yh3,14-16).

Mu gusoza, ndongera guhamagarira abakristu bose kubaho barangamiye Umusaraba wa kristu, twishimire ikuzo ry’Umusaraba wa Yezu Kristu, dukuze umusaraba wa Kristu kandi twamamaze umusaraba wa Kristu, duhimbaze umusaraba wa Yezu Kristu, Yezu wazutse adufashe no guheka imisaraba yacu kandi twirinde ko yaduca intege.Umubyeyi BikiraMariya wababaye, akababarana na Yezu adusabire tubone Roho Mutagatifu utwinjiza muri iryo banga ry’Umusaraba wuje ikuzo wa Kristu. Mbifurije mwese icyumweru kiza.

Padiri SENYONI Théogène                                                                                                                                                                                                                         

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka