Amasomo
matagatifu tuzirikana:
ü
Isomo rya mbere: Int 6, 1-7
ü Zaburi : 33(32) : 1-2. 4-5.18-19
ü Isomo rya kabiri : 1 Petero 2 :4-9
ü Ivanjili : Yohani 14 :1-12
Bavandimwe,
tugeze ku cyumweru cya 5 cya Pasika. Amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru
aratwereka imimerere n’imiterere bya Kiliziya : Kiliziya, Umuryango Imana
yironkeye mu mwana wayo w’ikinege, Yezu Kristu, We Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo (Yh14 :6)
by’uyu Muryango.
Isomo rya
mbere ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, riratwereka uko Kiliziya yagenje
kugira ngo abana b’Imana bose bagerweho n’urukundo, bitabweho uko byari bikwiye.
Biturutse ku buhamya bw’Intumwa, zo zamamazaga Yezu wazutse n’umutima wazo
wose, abemera bagiye biyongera uko bwije n’uko bukeye. Intumwa zazirikanaga ko
Yezu Kristu ari umukiza wa bose, Abayahudi n’Abagereki (Abanyamahanga) ;
zimaze kumva ko hari bamwe mu bana ba Kiliziya batagerwagaho n’urukundo
rw’Imana uko bikwiye, zihutiye bwangu gukemura icyo kibazo.Nuko zisaba ko
hatorwa mu mbaga y’ababatijwe abakora ubutumwa bwo kwita ku bakeneye ubufasha.
Intumwa
zarashishoje zisanga hari abandi mu ikoraniro bashingwa uwo murimo. Ntabwo ba
cumi na babiri bigwijeho imirimo yose ; ntabwo bagize bati : « ni twe
twenyine Yezu yatoye » ; ntibasuzuguye abandi bakristu ngo bagire bati « abatarabanye
na Yezu, nta murimo bashobora batunganya neza muri Kiliziya ». Bazirikanye ko n’abandi bemeye Yezu Kristu,
ari ubwoko bwatoranyijwe n’Imana, intore z’Imana, imbaga y’abasaserdoti ba
cyami, ihanga ritagatifu (Cfr. 1Pet 2, 9) bityo bakaba bakwiye na bo gushingwa
imirimo mitagatifu muri Kiliziya. Mbega urugero rwiza baduhaye !
Icyakora
muri Kiliziya ya none, hari igihe gusangira ubutumwa bigorana. Bamwe
bakwigwizaho inshingano muri Kiliziya biturutse ku gusuzugura abandi. Umuntu akumva
icyo adakozeho kitakorwa neza, kitatungana ! Iyo hari uwigwijeho inshingano ku
buryo bukabije, birangira ibintu bipapfanye, rimwe na rimwe abandi bagira ngo
baravuze akaba yabumvisha ko ari we wenyine ushoboye kubikurikirana (…). Nuko
ubutumwa bugapfapfana, intama za Kristu zigakena, abagombaga kugerwaho
n’urukundo rw’Imana ntirubagereho, abagombaga kubona imfashanyo ntibagereho mu
gihe gikwiye. Nyamara muri Kiliziya ya Yezu Kristu ishingiye ku Ntumwa si uko
byagakwiye.
Intumwa
zimaze kubona ko hakenewe abandi bo kuzifasha umurimo wo kwitangira umukiro
w’abantu, basabye ikoraniro kwishakamo abo bantu. Ibi biratwereka ko
abahamagarirwa ubutumwa bwa Kiliziya n’ubundi batorwa muri Kiliziya, hadatorwa
abari hanze ya hanze Kiliziya. Abatorerwa imirimo muri Kiliziya kandi bagomba
kuba ari abantu bafite koko indangagaciro z’ubumuntu cyane cyane ubwangamugayo
; by’akarusho bakaba abantu bafite koko indangaciro za gikristu : buzuye Roho Mutagatifu
n’ubuhanga (Cfr. Intu 6, 3). Mu gutora abakwiye gushingwa umurimo wo kwita ku
bandi, Intumwa ntizashingiye ku marangamutima asanzwe ya kamere muntu maze ngo
buri wese muri bo yitoranyirize incuti ye, cyangwa se mwene wabo : ntibashingiye
ku kimenyane cyangwa se ubucuti, ahubwo ikoraniro ni ryo ryavuze riti «
turabona abangaba bakwiye gushingwa ubu butumwa ».
Mbese uyu
munsi abahamagarirwa ubutumwa muri Kiliziya bajyaho bate ? Bavandimwe, mu
gutora abakora ubutumwa bwa Kiliziya, iyo hashingiwe ku marangamtima y’ikimenyane,
abatowe bakurikirana inyungu zabo bwite aho guharanira gufasha abo bashinzwe.
Nuko ibyo bigasenya ukwemera kwa bamwe na bamwe mu bana ba Kiliziya. Bakareba Kiliziya,
bakumva barayanze, bakayizinukwa. Mu by’ukuri, ukora neza ubutumwa bwa Kiliziya
si ufite ubutoni ku bakuru ba Kiliziya, ahubwo ni umuntu w’inyangamugayo kandi
wuzuye Roho Mutagatifu n’ubuhanga (Cfr. Intu 6, 3). Icyaduha ngo buri gihe muri
Kiliziya yacu, mu nzego zayo zose, hajye hatorwa koko abantu b’inyangamugayo
kandi buzuye Roho Mutagatifu n’ubuhanga. Icyaduha ngo muri Kiliziya ya none
ubutumwa bujye butangwa buri gihe, hashingiwe ku mutima wa Yezu Kristu, We Nzira
n’Ukuri n’Ubugingo (Yh 14, 6) bya Kiliziya.
Abatorewe ubutumwa muri Kiliziya
rero bakwiriye kuzirikana ko ubwo butumwa atari bwabo bwite, ari ubwa Yezu
Kristu, nyiri Kiliziya. Bityo bagaharanira kubutunganya neza mu budahemuka, mu
bwangamugayo no mu butabera bizira ikimenyane cy’irondakoko n’irondakarere, kandi
bakemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu igihe cyose. Icyaduha ngo abakora ubutumwa
bwa Kiliziya babukore koko bagamije kuyobora abo bashinzwe kuri Yezu Kristu
Nzira n’Ukuri n’Ubugingo (Yh 14:6), aho kubukora uko bishakiye bagamije gutsikamira
no kumvisha abo bashinzwe. Dusabe Imana ngo Kiliziya yo muri iki gihe ibone
abogezabtumwa beza kandi benshi ikeneye mu nzego zayo zose, bitanga bagakora
ubutumwa uko Yezu Kristu abishaka; maze Imana ikuzwe n’abantu bakire.
Padiri Jean Népomuscène NSABIMANA