Amasomo matagatifu
tuzirikana:
ü Isomo rya mbere: Intu 1,1-11
ü Kuzirikana: Zab 46 (47),2-3.6-7.8-9
ü Isomo rya kabiri: Ef 1,17-23
ü Ivanjili ntagatifu: Mt 28,16-20
Bavandimwe,
Kristu Yezu
akuzwe, iteka ryose!
Turacyari
mu byishimo bikomeye bya Pasika. Kuri iki cyumweru turahimbaza umunsi mukuru wa
Asensiyo: Yezu asubira mu ijuru. Uyu munsi na wo uri mu mabanga akomeye dukesha
Kristu wapfuye akazuka. Ni koko ibanga rya Pasika rinaduhishurira ko Uwazutse
yadukinguriye ijuru. Nyuma y’urupfu rwe n’izuka rye, amaze guha Intumwa ze
ubutumwa, yasubiye kwa Se, ari we Data wa twese, ajya kudutegurira umwanya
(reba Yh 14,2-3). Uyu munsi rero, turanazirikana icyo twaremewe: kubana n’Imana
no kwishimana na yo. Ni byo koko, kuri Asensiyo tuzirikana ko twese “twaremewe
kuzajya mu ijuru”, aho tuzishima iteka.
Bavandimwe,
amasomo ya none adufashe kumva no kuzirikana uko “gusubira mu ijuru” kwa Yezu
no “kujya mu ijuru” twebwe abantu twaremewe; icyo bitubwira mu buzima bwacu bwa
buri munsi.
Mu isomo
rya mbere ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, umwanditsi w’iki gitabo ahamya
iby’iri yobera rigize amayobera akomeye ya Pasika. Abivuga muri aya magambo: “Yezu
amaze kuvuga atyo azamurwa mu ijuru bamureba, maze igicu kiramukingiriza
ntibongera kumubona.” Ni ukuri Yezu yasubiye iwe mu ijuru abigishwa be
bamureba. Ngo bakomeje guhanga amaso ijuru! Nuko babona abantu babiri bambaye
imyambaro yererana (ni abamalayika b’Imana) barababaza bati: “Yemwe bagabo b’i
Galileya, ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru?” Ku bemera Kristu, guhimbaza
Asensiyo ni n’umwanya wo kuzirikana ubutumwa dufite kuri iyi si, uburyo
tubukora n’uko tububamo, mbere yo kwifuza kwigendera ngo tubane na Kristu mu
ijuru (reba Fil 1,23). Twibuke ko mbere y’uko Yezu asubira kwa Se, amaze
gusezeranya intore ze Roho Mutagatifu, yazibwiye ati: “Muzambere abahamya i
Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera y’isi.”
(Intu 1,8). Natwe nk’intore ze muri iki gihe, nta kigomba kuturangaza ngo
twibagirwe ubutumwa bwacu. Ni byo bariya bagabo bambaye ibyererana bibukije
abigishwa ba Yezu igihe bababonye bakomeje guhanga amaso mu ijuru: ni ukuba
abahamya, ni ukujya mu butumwa, ni ugukora ubutumwa bwacu aho turi, mu gihe
dutegereje “ihindukira rya Nyagasani”.
Mu Ivanjili
ya none, turabona ukuntu, mbere yo gusubira mu ijuru, Yezu wazutse aha
abigishwa be ubutumwa. Arabanza kubibutsa uwo ari we: ni uwahawe ububasha na Se.
Abibabwira muri aya magambo: “Nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi.” Yezu
ni Nyagasani. Ni umwami usumba bose. Afite ububasha mu ijuru no ku isi. Ni
Nyagasani koko. Ni umugenga wa byose. Ni na byo Pawulo mutagatifu intumwa ahamya,
nk’uko twabyumvise mu isomo rya kabiri:
“Izo mbaraga zitagira urugero Imana yanazigaragarije
muri Kristu, igihe imuzuye mu bapfuye, ikamwicaza iburyo bwayo mu
ijuru, hejuru y’ibyitwa Ibikomangoma, Ibihangange, Ibinyabubasha
n’Ibinyabutegetsi byose, ndetse no hejuru y’irindi zina ryose ryashobora
kuvugwa ubu no mu bihe bizaza. ‘Ishyira rero byose mu nsi y’ibirenge
bye’, kandi mbere ya byose imugira umutwe wa Kiliziya, ari yo
mubiri n’umusendero w’Uwo Imana ubwayo isendereyemo ku buryo bwose.”
Umwanditsi
w’Ivanjili ya none yatubwiye ko igihe abigishwa babonye Yezu bapfukamye, nubwo
bamwe bashidikanyaga. Koko Yezu wazutse, akaba aganje iburyo bwa Se, ni uwo
gupfukamirwa. Ni uwo gusengwa. Ni uwo kuramywa. N’iyo twaba dushidikanya cyangwa
twibaza byinshi, iyo duciye bugufi tugapfukama, tukaramya, turaruhuka, akaduha
gutuza tugakomera mu kwemera no mu butumwa.
Yezu Kristu
ni umunyabubasha hose, nta na kimwe gishobora kumutsinda, we watsinze icyaha
n’urupfu, we watsinze Shitani. Ni yo mpamvu abe tutagomba kugira ubwoba mu
butumwa aduha agira ati: “Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose,
mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze
gukurikiza ibyo nabategetse byose.” Nyuma yo kuduha ubwo butumwa, Yezu atugirira
isezerano rikomeye: abigishwa be ntibateze kuba bonyine. Ntabwo duteze kuba
twenyine mu butumwa bwacu. Nubwo yasubiye iwe, ariko ahorana natwe. Nta bwoba
rero. Ni byo avuga agira ati: “Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza
ku ndunduro y'ibihe.”
Ni byo koko,
Yezu wazutse ari hose n’igihe cyose, nubwo tutamubonesha amaso y’umubiri. Turi
kumwe na we, ari hamwe natwe iminsi yose: mu Ijambo rye, mu Masakramentu, mu
Nyigisho z’abashumba, muri mugenzi wacu, ari rwagati muri twe muri kominote
yacu. Ni we utubwira ati: “Koko, iyo babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu
izina ryanjye, mba ndi aho hagati yabo.” (Mt 18,20). Koko, ni Emanweli: “Imana
hamwe natwe” cyangwa “Imana turi kumwe” (Mt 1,23). Twebwe se turi bugufi
y’Imana? Turi kumwe na yo? Buri munsi, buri munota w’ubuzima bwacu ushobora
kumurikirwa n’uko kuba turi hamwe n’Imana. Bityo rero, ubutumwa bwacu buzagenda
uko Yezu abyifuza, kandi bizaduha guhora twiteguye kujya kwimana ingoma aho
aganje mu ijuru. Uyu munsi turusheho gusaba inema yo kwifuza kuzabana n’Imana
mu byishimo bidashira.
Hamwe
n’Umubyeyi wacu Bikira Mariya, dusabe kandi dusabirane gukomera ku butumwa
bwacu no kuba abahamya b’Inkuru Nziza dukesha Yezu wapfuye akazuka, mu gihe
tugitegereje ya mizero mahire n’ukuza k’Umukiza wacu Yezu Kristu.
Padiri
Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI
Retour aux homelies