^

INYIGISHO Y'ICYUMWERU CYA 27 GISANZWE, UMWAKA A, TARIKI YA 4 UKWAKIRA 2026

Publié par: Padiri Vincent HABIHIRWE

Isomo rya mbere: Iz 5,1-7

Isomo rya kabiri: Fil 4,6-9

Ivanjili: Mt 21,33-43

Bavandimwe amasomo yo kuri iki cyumweru aradusaba kwakira Imana mu buzima bwacu, nk'umuzabibu wa Nyagasani twere imbuto z'ubutungane.

 

Mukuzirikana aya masomo, tubanze twibaze ibyo Imana idukorera mu buzima bwacu:

Imana yaduhaye ubuzima, tubukoresha dute? Yaduhaye imitungo tuyikoresha dute?

Yaduhaye ubwenge tubukoresha dute? Yaduhaye abavandimwe, tubanye nabo dute?

Yaduhaye byinshi,.. nigute tuyitura? Ni iki Imana itadukorera?

Mu isomo rya mbere twumvise umuhinzi witaye ku muzabibu we arawukorera, arawufumbira awitaho uko ashoboye kose yiteze ko uzera  imbuto nziza kandi nyinshi. Ariko aratunguwe asaruye imbuto mbi.

Byagenze gute? Ati"Ko nari nywizeyeho imbuto nziza ni kuki weze imbuto mbi? Iz 5,4

Uko uwo muhinzi yitaye ku muzabibu we niko Nyagasani natwe atwitaho nk'abana be n'umuryango we, yizeye ko tuzera imbuto nziza z'ubutungane, nyamara hari ubwo tumutungura, tukamurumbira!

Umuhanuzi Izayi arakomeza ati" Icyo nagombaga gukorera umuzabibu wanjye nkaba ntaragikoze ni iki? Ko nari nywitezeho imbuto nziza ni kuki weze imbuto mbi? Nyagasani yarabatezeho ubutungane none baratemagurana! Yari abategerejeho ubutabera, none abatishoboye baracura imiborogo’’.                             Iz 5, 4.7b

Nanjye nibaze, ese icyo Nyagasani yarantegerejeho nicyo nkora? Mu butumwa yampaye, mu kazi mfite icyo nari ntegerejweho nicyo nkora, nicyo bambonaho? Imbuto nagombaga kwerera abandi nizo nabereye? Ntabo natunguye? Nta banyibazaho ngo byagenze gute? Byapfiriye he? Warize ufite impamyabumenyi, umusaruro wari utegerejweho niwo watanze? Mu buzima busanzwe, urugero rwiza bari bagutegerejeho nirwo werekanye cyangwa nirwo uriho werekana?

Mu Ivanjili y'uyu munsi Nyagasani Yezu nawe aratubwira umugani;  Nyir'umurima n'abahinzi. Aba bahinzi  bo bakoze ibirenze ibyo twumvise mu isomo rya mbere. Umurima bawugize uwabo, ndetse birukana Nyir'umurima,  n’abo abatumyeho barabirukana abandi barabica!! Yohereza umwana we agira ngo we bazamwubaha, ariko bo bati tubonye uzamuzungura, baramwica.

Bujya ubuhemu nabwo burakura, n’icyaha kirakura.  Umujura atangira akora mu mifuka y’abantu bigakura, bikarangira ntacyo agitinya. Aba bahinzi bahemukiye nyir’umurima, none bamwirukanye mu bye.

Hari gihe natwe twirukana Imana mu buzima bwacu, tukima uwaduhaye, nyamara tukibagirwa ko idufiteho ububasha.  Aba bahinzi birengagije amasezerano bagiranye na nyir'umurima, bakoze ibyo bishakiye.

Hari ubwo natwe twirengagiza amasezerano twagiranye n'Imana n’abavandimwe, tukayisuzugura dukora ibyo twishakiye, tukumva ko twibeshejeho, tukibeshya ko twihagije, nyamara nitutisubiraho, igihe Ny'ir'umurima ariwe  Nyir'ubuzima azazira azafata umwanzuro ukomeye.

"Aho nyir'imizabibu azahindukirira, azagenza ate abo bahinzi?. Baramusubiza bati"Abo batindi azabica urw'abagome, maze imizabibu ye ayatire abandi bahinzi bazajya bamuha ibyatamurima uko isarura rigeze." Mt 21, 40-41

Umunyarwanda yaragize ati<< iyo nyir'umuringa aje, utega akaboko>>. Ubwe azaba yiyiziye, ntazindi ntumwa azohereza. Nyamara gusubiza umuringa ntibizaba bihagije, ahubwo haziyongeraho no kubazwa icyo twawukoresheje.

Abayahudi aribo Nyagasani yiyeretse bwa mbere banze kwakira abahanuzi ndetse na Yezu ubwe Umwana w'Imana ntibamwakiriye. Nyamara ntitwabacira urubanza kuko no muri iki gihe cyacu siko bose bamwakiriye, siko bose bamwemeye.

"Ngo yaje mubye ariko abe ntibamwakira. Nyamara abamwakiriye bose, yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b'Imana, abo ni abemera Izina rye." Yoh 1,11-12. Tuzirikane ko kwakira Imana mu buzima bwacu ari ukwakira abavandimwe n’abo idutumaho bose.

Ni iki Nyagasani adusaba gukora, ni izihe mbuto yifuza ko twerera abandi natwe ubwacu?

Pawulo Mutagatifu mu ibaruwa yandikiye abanyafilipi arazidusobanurira ati" Ahasigaye bavandimwe, icyitwa icy'ukuri cyose kimwe n'igikwiye kubahwa, igitunganye, ikitagira inenge, igikwiye gukundwa no kuratwa, mbese icyitwa ingeso nziza cyose kandi gikwiye ishimwe, abe ari cyo muharanira." Fil 4,8

Bavandimwe kujya kure y'Imana nta byishimo bitanga, kuyirengagiza nukwigerezaho. Twakire neza Nyagasani mu buzima bwacu, twakire Yezu Kristu, twakire n’abo adutumaho, tumwumve kandi tumwumvire, tuzabona amahoro y'umutima n'ibyishimo birambye.

Tubisabirane. Amen

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka