Amasomo
matagatifu tuzirikana
1.
Isomo rya mbere: Intg 1,1.26-31a;
Zab104 (103), 1-2a,5-6,10.12,13-14b,24.35c
2.
Intg 22,1-2.9a.10-13.15-18;
Zab16 (15), 5.8, 9-10,1b.11
3.
Iyim 14,15-31;15,1a;
Zab136 (135), 1.11-16.21-26
4.
Iz 54,5-14;
Zab 30(29), 3-6cd.12, 13
5.
Iz 55,1-11;
Iz12, 2,4b-e,5-6
6.
Bar 3,9-151.32-38;4,1-4;
Zab 19(18), 8, 9,10,11
7.
Ezk 36,16-17a.18-28
Zab 51(50), 12-15,18-19
8.
Rom 6,3-11;
Zab 118(117), 1.4,16-17,22-23
9.
Mt 28,1-10
Bakristu bavandimwe, uyu mugoroba
mutagatifu wa Pasika twahuriye hamwe ngo duhimbaze ibanga rikomeye ry’ukwemera
kwacu: urupfu n’izuka bya Yezu Kristu. Amasomo tumaze kumva atwereka amateka
y’ugucungurwa kwa muntu: kuva ku iremwa ry’isi kugeza ku izuka rya Kristu. Ni
amateka agaragaza urukundo rw’Imana itajya itererana Muntu kabone n’ubwo yacumura.
Isomo rya mbere ryo mu Gitabo
cy’Intangiriro ritwereka Imana irema isi n’ibiyiriho byose, ndetsen’iremwa rya muntu
ugomba kubigenga. Urwo rusobe rw’ibyo Imana yaremye, byose byari byiza cyane.
Ibi biduha kuzirikana ko ubuzima ari impano ikomeye twahawe n’Imana, kandi ko
tugomba kububungabunga. Mutu yari mu busitani ntacyo abuze, asabwa kumvira
umuremyi we no kugendera mu nzira amweretse. Nyamara, amateka yacu agaragaza ko
umuntu atagomeje kugendera mu nzira nziza, ahubwo yagiye ajya kure y’Imana. Imana
yo ntiyigeze ireka umuntu, ahubwo yakomeje kumushakaka no kumugaragariza urukundo
rwayo, igamije kumuramira no kumurokora.
Mu isomo rya kabiri, tubona ukwemera gukomeye
kwa Aburahamu kugeza n’aho we ubwe yemera gutanga umwana we yakundaga cyane Izaki,
nk’uko Imana yari ibimusabye. Aha, Abrahamu tumubona nk’urugero rw’umuntu ufite
ukwemera kutajegajega, umntu wumvira Imana, umuntu ushyira mu bikorwa Ijambo
ry’imana. Ukwumvira kwe yagukesheje guhabwa umugisha we n’umuryango we wose:
abazagukomokaho nzabaha kwororoka nk’inyenyeri zo mu kirere, n’umusenyi wo ku
nkombe y’inyanja n’ibindi. Bitwereka ko Imana itifuza urupfu rw’umuntu, ahubwo
imwifuriza ubuzima. Ibi nibyo byatumye Imana itanga umwana wayo Yezu Kristu
igira ngo isubize ubuzima abari babutakaje, abari bihebye, abari bacumuye.
Mu gitabo cy’Iyimukamisiri tubona ko
Imana ari umucunguzi: idukura mu bubata bw’icyaha ikatujyana mu buzima bushya. Imana
yakijije abayisiraheli ibambutsa inyanja itukura, ibakura mu buzima bwa
gicakara ikabinjiza mu buzima bushya. Natwe muri Pasika, twambukiranya ubuzima
bushaje tukinjira mu buzima bushya bwa Kristu wazutse.
Andi masomo twumvise, cyane cyane ayo
mu bitabo by’abaanuzi, atwereka isezerano rishya Imana yagiranye na muntu:
kugaragarizwa impuhwe, guhabwa umutima mushya kandi wumva, umwuka mushya
n’urukundo rutazashira. Ibi byose byuzurizwa muri Kristu, we soko y’ubuzima
bushya. Muri we muntu w’igisazira yarasezerewe, tubaho mu buzima buzira gupfa,
buzira icyaha. Muri We tubaho mu bwisanzure, mu byishimo n’umunezero.
Mu Ivanjili, twabonye abagore bajya ku
mva bagasanga ikinguye kandi irimo ubusa. Iki ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza
izuka rya Yezu, ni ryo shingiro ry’ukwemera kwacu: Yezu yazutse koko! Urupfu ntirwamuheranye ahubwo yararutsinze. Ibyo
byahinduye amateka y’isi n’ubuzima bw’abamwemera bose. Kuzuka kwa Yezu niryo
shema ryacu.
Ariko se izuka risobanura iki mu
buzima bwacu bwa buri munsi? Ubutumwa bw’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bageneye
abakristu muri uyu mwaka wa 2026, buratwibutsa ko tugomba kuba “abahamya ba
Kristu wazutse”. Abepiskopi batwibutsa ko bidahagije kwizihiza Pasika gusa, ko
ahubwo tugomba no kubaho turangwa n’umutsindo wa Kristu, kubaho mu buzima
bushya burangwa n’urukundo, ubwicishe bugufi no kwitanga.
Tugomba kuba abahamya b’izuka
bigaragazwa no kwemera tudashidikanya ko Kristu yazutse. Nk’uko intumwa zabanje
gushidikanya ariko nyuma zikemera, natwe tugomba kuva mu gushidikanya tukagera
ku kwemera gukomeye. Dukwiye kubaho mu buzima bushya, Pasika ikadutera imbaraga
zo kureka ingeso mbi, urwango, uburakari, umushiha, inzika n’ibindi byose
bidutandukanya n’Imana. Izuka rya Kristu ridusaba kuva mu mwijima tukajya mu
rumuri. Tugomba kwemera no kwamamaza Inkuru Nziza. Mariya Madalena amaze kubona
ko Yezu yazutse ntiyagumye aho, ahubwo yahise ajya kubwira abandi ibyabaye.
Natwe ntitugomba kwihererana ukwemera kwacu ahubwo tugomba kugusangiza abandi
mu magambo, mu isengesho no mu bikorwa.
Abepiskopi kandi baraduhamagarira kuba
abahamya b’ukuri, urukundo n’amahoro, cyane cyane muri ibi bihe isi irimo
bikomeye. Batwibutsa ko hari abantu benshi bataye ukwemera cyangwa bagatwarwa
n’ibintu by’isi, Hari abacitse integer, bavuga ko insengero zifunze, bityo
bakibutswa ko mu bihe bikomeye ariho umukristu akwiye kugaragariza urumuri
rw’ukwemera n’urukundo. Batwibutsa ko dukwiye guhaguruka tukagaragaza ko Kristu
ari we Nzira, Ukuri n’Ubugingo. By’umwihariko nk’abanyarwanda, tukazirikana
amateka yacu arimo n’ibihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi twanyuzemo.
Nk’uko Abepiskopi babivuga, Pasika iduha urumuri rwo kwizera ko urupfu atari
iherezo, ko ubuzima butsinda urupfu. Niyo mpamvu tugomba kurangwa n’ubumwe,
amahoro n’ubwiyunge, tukumvira Roho Mutagatifu twahawe kugira ngo atubere
urumuri.
Bavandimwe, nta muntu ushobora kuba
umuhamya wa Kristu atabanje guhura na we. Burya ngo utumikira uwo badaherukana
aramubeshyera. Twitoze kandi dukunde guhura na We mu isengesho, mu Ijambo ry’Imana
no mu amasakaramentu, kugira ngo abe ari We utuyobora. Roho Mutagatifu ni we
uduha imbaraga zo kubaho uko Kristu ashaka, tumufungurire imitima ayitahe: “Ngwino
Roho w’Imana, ngwino utahe imitima yacu!”
Bakristu bavandimwe, Pasika si umunsi
umwe gusa ahubwo ni ubuzima. Ni urugendo rwo kuva mu cyaha tujya mu bugingo; ni
urugendo rwo kuva mu mwijima tujya mu rumuri. Ni urugendo rwo kuba umuhamya
w’izuka. Muri iki Gitambo cy’Ukaristiya,
dusabe Imana iduhe umutima mushya, itwongeremo ukwemera, iduhe ubutwari bwo
kuba abahamya b’ukuri. Iturinde kumera nk’abigishwa batinye, ahubwo tube nk’Intumwa
zatinyutse kwamamaza izuka rya Kristu ku isi yose. Bikira Mariya, Umubyeyi wa
Yezu wazutse, adusabire kugira ngo dukomere mu rugendo rw’ukwemera. Kristu
yazutse koko, Alleluya! Natwe niduhaguruke tube abahamya b’iyo nkuru Nziza mu
buzima bwacu bwa buri munsi. Amen.
Padiri Jean Damascène UWIRINGIYIMANA
Retour aux homelies