Amasomo matagatifu tuzirikana:
ü Isomo rya rya mbere: Is 7, 10-16
ü Zab 23 (24), 1-2, 3-4ab, 5-6
ü Isomo rya kabiri: Rm 1, 1-7;
ü Ivanjili: Mt 1, 18-24.
Bakristu
bavandimwe, Tugeze ku cyumweru cya kane cy’Adiventi. Noheli iregereje, wa Mushyitsi
muhire tumaze iminsi twitegura ari hafi gutaha iwacu.
Mu gihe amasomo
matagatifu y’ibyumweru byabanje yatubwiraga uko tugomba kwitegura uwo
mushyitsi, amasomo ya kino cyumweru aratubwira uburyo uwo mushyitsi azaza,
ndetse banatubwire n’abazagira uruhare mu kuza kwe.
Umuhanuzi Izayi
yagize ati: ”Noneho rero Nyagasani ubwe azabihera ikimenyetso: Dore ngaha
umwari asamye inda, akazabyara umuhungu maze akazamwita Emanuweli……..”Iz7,14.
Ubwo Umuhanuzi Izayi
yahanuraga, abayisraheli bari mu mage n’ ingorane bitavugwa: bari mu ntambara, bugarijwe n’ ingabo z’
abanyamahanga, akarengane, ruswa no gusahura igihugu, igitugu n’ ukwikunda
byarahawe intebe. Amaso yari yaraheze mu kirere bibaza niba igihe kizagera
bakabona uwabarenganura. Aya magambo y’umuhanuzi Izayi tumaze kumva yari ayo
kubahumuriza. Cyakora igihita gitangaza ni uko uwo Imana izabohereza azaturuka
aho batakekaga. Azava ahantu haciriritse, bivuzeko imbaraga ze ntabwo azaba ari
iz’amaboko, nka zazindi z’abategeka b’iyi si. Ese nanjye njya
niyoroshya ngo Imana yinjire mu buzima bwanjye inkoreshe? Intume ku
batarayimenya? Kuri ba bandi bayigometseho?
Umuhanuzi Izayi
yasoje agira ati “Azatungwa n’amata y’ikivuguto n’ubuki, kugira ngo
azabashe kwanga ikibi, ahitemo icyiza”. Ibi ngibi byashimangiwe
n’Ivanjili yatweretse ko YEZU KRISTU yasamwe kubwa Roho Mutagatifu mu gihe
Bikira Mariya na Yozefu bari batarabana..
Umuhanuzi
asaba umwami Akazi, wari ukijya ku butegetsi, kurangamira Imana, akayizera
kugira ngo azabone gutsinda urwo rugamba. Aramubwiye ati: saba Imana ikimenyetso,
bityo ubone kurwana uziko uri kumwe n’Imana. Ni nk’ aho yamubwiye ati:
wikwirwanirira, ambaza Imana izakube hafi, ntiwatsinda niba utoroheye Imana ngo
uyinogere. Umwami arabyanze, maze arinangira , arashaka gucungira ku mbaraga ze
bwite.
Nyamara Imana ntiyatereye iyo igihe
imaze kubona ukwivumbura kwa Akazi.
Ku bw’urukundo ikunda umuryango wayo, yiyemeje gutanga ikimenyetso kizarokora
benshi: Umwari asamye inda, akazabyara umuhungu…..
.
Hano Imana yerekanye ko igihe abayobozi n’ abakuru b’ umuryango banangiye
umutima ntibayumvire, yo ishaka ahandi inyuza umukiro ngo irokore abana bayo, umuryango wayo.Koko Imana nticogora, ntiyivuguruza.
Imana
yiyemeje gufata iya mbere ngo ize mu bantu, yigire umuntu, ibane nabo, ibe
nkabo, nta na kimwe ibitandukanyijeho uretse icyaha. Ibazaniye umukiro mu
Mukiza, Umwana wayo Yezu Kristu. Niyo yifatiye umugambi wo gutura muri twe
abantu , kugira ngo idusangize kuri kameremana yayo natwe tuyisangize kamere
muntu yacu. Imana yo nta kabuza yiyemeje kuduha kamere-mana yayo. Nyamara twe
turatsimbarara tukima Imana ariyo yaduhaye. Twange
iyi migayo ibiri kandi tiyigendere kure: Gusaba uwo twimye, no kwima uwaduhaye.
Mu
isomo rya 2: Pawulo arerekana ko Yezu Kristu ari we wujuje umukiro Uhoraho yari
yarateguriye muntu. Ni we kimenyetso cy’ umukiro, ubwe ni umukiza. Pawulo atewe
ishema no kwitwa intumwa y’ uwazaniye bose umukiro, we wavutse ku bw’ umubiri
nka twe, nyamara akerekana ko ari Imana igihe atsinze urupfu akazuka kandi
agatangariza bose ubuzima. Yezu ni Imana rwose n’ umuntu rwose.
Mu ivanjili, turasangamo urugero rw’uworoheye umugambi
w’Imana. Mu gihe mu isomo rya mbere twumvise ukuntu Akazi yapanze igambi yo guhigika
Imana, mu Ivanjili ho Yozefu ahamije ko ntacyo wakora utari kumwe na yo.
Yozefu koko ni umugabo w’ intungane. We wamenye guharira Imana ngo yuzuze
ugushaka kwayo. Yemeye ko umushinga we wo kuba yari yarasabye, afite umugeni we,
Imana yawuhinduramo inzira y’ umukiro w’ abantu. Yoroheye amaza ya Emanweli:
Imana mu bantu. Kubera ukwemera, yumviye Ijambo ry’ Imana rizanywe na Malayika.
Yaremeye yita izina uwo atabyaye byongeye yita iryo yabwiwe. Kubera ukwemera,
Yozefu yemeye kurera umwana atabyaye; n’ igihe Herode ahize umwana Yezu ,
Yozefu we ntawe umuhiga, aremera ahungisha Umwana na Nyina, gusiga iwe ajya
gutura mu buhungiro , agiriye Imana.
Bavandimwe, Yozefu natwigishe:
muri iyi si y’ubwikunde hari abanga kurera abana b’ imfubyi basigiwe n’
abavandimwe babo, cyangwa bakabafata nta rundi rukundo, ahumbwo bakurikiranye
imitungo basigiwe. Yozefu we siko yakoze. Yemeye kurera Yezu nta zindi nyungu
zo kuri iyi si atagereje.
Yozefu
ni intungane: azi guhuza imishinga ye n’ umugambi w’Imana. Imishinga yose
twagira, igihe ibusanye n’ umugambi w’ Imana, iza ihatse ibibazo n’ imivumo. Ni
koko “Ibitarimo Imana, birumbira mu miteja.”
Bavandimwe,
aya masomo yose aratwereka ubudahemuka bw’Imana. Imana yuzuza umugambi wayo.
Ikomera ku isezerano ryayo ryo kutwohereza umukiza n’ umucunguzi: Yezu Kristu.
Turebeye Kuri Yozefu twemere kwakira Ijambo ryayo riyobore ubuzima bwacu, bityo
ugushaka kwayo gukorwe muri twe. Iyo ubaye mu by’ Imana, nayo iba mu byawe.
Tworohere Roho wayo. Tureke Imana igire ijambo ry’ ibanze n’ irya nyuma mu
buzima bwacu, mu ngo zacu no mu mishinga yacu.
Muri iki gitambo cya Misa, Yezu tuza guhabwa mu kimenyetso cy’umugati, tuze kumutuza mu mitima yacu, tumucyure mu ngo zacu, kandi aho tunyuze hose tuhabibe amahoro. Amen
Padiri
Donatien NDACYAYISABA
Retour aux homelies