^

INYIGISHO Y'ICYUMWERU CYA 19 GISANZWE, UMWAKA A, TARIKI YA 9 KANAMA 2026

Publié par: Padiri Thaddée MUSABYIMANA

Amasomo matagatifu tuzirika:

·         Isomo rya mbere: 1 Abami 19, 9a. 11-13a

·         Zaburi: Zab 84 (85)

·         Isomo rya kabiri: Abanyaroma 9, 1-5

·         Ivanjiri: Matayo 14, 22-33


Bakristu bavandimwe, amasomo matagatifu yo kuri iki Cyumweru cya 19 gisanzwe. aratwereka ko guhitamo kunyura mu nzira y’Imana bidatana no kurwana n’imivumba y’amagorwa y’amoko menshi yo muri iyi si, ariko Imana nayo ikaduha ihumure riturinda kwiheba no gucika intege. Aratwigisha kandi ko uburyo bunoze bwo guhura n'Imana ari ukuyumvana umutuzo w’umutima, bigatuma tuyisenga tuyizeye kandi tuyiharira byose mu buzima no mu migambi yacu.

1. Iby'imana ntibihinda, Imana ntishakirwa mu rwamo n'urusaku

Muri iki gihe, dukunda kugwa mu gishuko cyo gushakira Imana mu bishashagirana, mu bivuza induru, no mu bintu bihita bigaragarira amaso. Abantu benshi basenga bashaka Imana y’Ibitangaza, bagakurikira urwamo n'urusaku rw'abahanuzi b'ibinyoma bakunda no kwiha amazina abagira intumwa zidasanzwe z’Imana y’ububasha kandi itihanganira uyigomera wese.

Ni koko, Imana ifite ububasha kandi abayishakashakana umutima utaryarya babona ibitangaza ikorera abantu, ariko ntabwo Imana ishaka kwigarurira abantu no guhana abayigomera ikoresheje imbaraga n’ububasha mu bikangaranya, ngo yitinyishe mu rwamo n’urusaku rw’inkuba zesa n’imitingito ikundura imisozi.

Nk’uko twabyumvise mu Isomo rya Mbere (1 Abami 19, 9a. 11-13a), Umuhanuzi Eliya yagiye ku musozi wa Horebu (Sinayi) agirango ahure n’Imana. Eliya rero wari umaze kwicisha abaherezabitambo ba Behali bagera kuri 450, yari yiteze ko Uhoraho ari bumushime agashimagiza uburyo yamurwaniriye akoresheje imbaraga n’ububasha bw’Imana ye, nyamara azamuka umusozi mutagatifu yahungaga umugore Yezabeli umwamikazi. Ageze kuri Horebu, Eliya yategereje ko Uhoraho ari bumwiyereke muri za mbaraga n’ububasha yatekerezaga; agombe kuba yaribwiraga ko Imana iri buze mu bimenyetso nka bimwe bya kera yakoresheje ibonekera Musa kuri uwo musozi w’ibitangaza!

Nuko Uhoraho, aho kuza mu nkubi y’umuyaga usatagura imisozi kandi umenagura amabuye, aho kuza mu mutingito mu mutingito w’isi no mu muriro ukongoka, yaje mu kayaga gahuhera k’umutuzo. (1 Bam 19, 11b-12)

Umuhindagano n’uburemere bw’ibimenyetso byabanjirije aka kayaga gahuhera byari bigamije gukosora imyumvire y’umuhanuzi Eliya wari utarumva ko Uhoraho ari Imana ifite ububasha koko ariko idakorera mu mihindagano: Imana idashimishwa n’uko abanzi bayo bakwicwa, ko ahubwo ikunda kubabarira aho kwihorera ikoresheje ububasha n’ibiterabwoba.

Bavandimwe, haba ubwo natwe dushaka ko Imana isubiza ibyifuzo byacu ibinyujije mu bitangaza, ikaduhanira abagome n’abatwanga yihanukiriye kandi vuba, ikatwiyereka inatugirira neza ikoresheje uburyo yabikoreye abandi nk’aho ifite inzira imwe gusa igomba kunyuzamo umukiro wayo.

Uhoraho utunguye Eliya akaza bihabanye n'uko yari amwiteze, bishushanya neza uko Yezu Kristu yigaragaje mu maso y'Abayahudi bari bafite amatsiko n'imyumvire yabo bwite ku bizaranga Mesiya bamwiteze nk'umuhanuzi n’umwami ukomeye mu mbaraga z'isi n'intambara.  Pawulo intumwa, mu Isomo rya Kabiri twumvise (Abanyaroma 9, 1-5), aragaragaza akababaro kenshi n’ishavu riri mu mutima we abitewe n’uko bene wabo b’abayahudi ari bo birukanye Yezu, bakamwanga, nyamara yari abazaniye umukiro n’ingoma y’Imana ku ikubitiro, bishingiye ku masezerano Imana yagiranye n’abasokuruza babo. Ubwo Yezu yazaga mu bwiyoroshye no mu muco w'urukundo kuri bose uhereye ku baciye bugufi n’abanyabyaha, cyabaye ikimenyetso kibatungura kugeza aho bamuhinyura.

Iby’Imana rero ntibihinda: bigenda buhoro, mu bwiyoroshye, mu bwitonzi budakura umutima. Imana ibigirira umuntu kuko iramutse ibikabirije, ibihanitse cyangwa ibyihutishije byagora muntu kubishyikira kandi ari we yabigeneye.

Hari n’abakristu bibwira ko guhura n’Imana cyagwa kuyisenga ikakumva bisaba kujya kuyishakira ahantu hafite amateka nyobokamana yihariye nk’aya Sinayi; abo ni ba bandi bahora biruka mu masengesho y'urudaca, bava i Kibeho bajya mu Ruhango n’ahandi bumva kuri bo ko habera ibitangaza kandi havugirwa ubuhanuzi budasanzwe, ugasanga bararemajwe n’ibitaramo by’amasengesho bisusurutse kubera umuriri w’umudiho w’ikivunge cy’abantu bavuye imihanda yose.

 

Amasakramentu Yezu kristu adutagatifurizamo agizwe n’ibimenyetso bidahambaye nyamara mu mutuzo wa Liturjiya tuyahererwamo, mu Missa n’Ukaristiya, turonkeramo ubukungu bw’inema ndengakamere. Ikindi kandi mu kiliziya cyangwa shapeli y’iwacu turahatagatifurizwa bidashidikanywaho, ndetse no cyumba cy’inzu dusengeramo mu rugo iwacu dutuje, Yezu aza rwagati muri twe (Mt 18,19-20). Icyo dusabwa ahubwo kugirango duhure kdi dusabane n” Imana ni ukubanza kwitarura akavuyo n’urusaku rw’ibyo twirirwamo bishaka kutwibagiza Imana, ugashaka umwanya mu rugo rwawe maze ugatekereza ku bugwaneza bw'Imana, ukayishakira mu mutuzo w'akayaga gahuhera mu mutima wawe.

 

2. Mu nyanja y’ubuzima n’inkubi y’umuyaga: Yezu ntatererana Kiliziya Ye

Muri Ivanjiri (Matayo 14, 22-33), twumvise ikintu gitangaje: Yezu atitaye ku munaniro w’umunsi muremure we n’abigishwa bari biriwemo (kwigisha no kugaburira ibihumbi by’abantu), yabategetse kujya mu bwato no kumutanga hakurya y’inyanja mu gihe we agisezerera rubanda.

Kuki yabahatiriye urugendo bananiwe kandi bumaze kwira, akabategeza imivumba y’ijoro maze we akazamuka ajya ku musozi gusengera ahiherereye? Kujya "Hakurya y’Inyanja" bifite igisobanuro cy’ubutumwa: ni ukujya ku rugamba rw’iyogezabutumwa, habe hafi cyangwa habe kure mu bihugu by’abanyamahanga bataramenya Imana. Ubwato bugenda ijoro kandi buhanganye n’imivumba y’inyanja ni Kiliziya igomba kwambuka ikagera mu gihugu cy’isezerano. Ni Kiliziya igomba guhatana n’inzitane z’ibitotezo, igahangana n’umwijima ubundikiye isi n’imitima y’abantu, ukwemera guke, ubuyobe n’imihindagurikire y’ibihe, irari ry’umubiri, n’inyota y’ifaranga. Ibi byose ni intandaro y’ubwoba n’ukwiheba nk’ubwari bwatashye abigishwa bari mu bwato.

Muri iki gihe, ubwato bwacu nabwo buterwa n’imivumba tukiheba, ndetse ari abamenye Imana n’abagishakashaka Imana ntibabura ibibatera kurohama. Ese barohamishwa n’iki? Barohamishwa n’uko aho guhanga amaso kuri Yezu, ahubwo barangamira (bahuzwa n’) uburemere bw’ibibazo byabo.

Bavandimwe, Iyi mivumba tuyibona no mu bibazo bya buri munsi bitwugarije: umubyeyi ahangayikishijwe n'amafaranga y'ishuri (minerval) n’ibizatunga abana be; urubyiruko rwarangije amashuli rukaba rwarabuze akazi birirwa bazerera mu mihanda cyangwa basiragira mu ma interviews; imiryango isenywa n'amakimbirane ashingiye ku mitungo cyangwa gucana inyuma; ingo ziri ku nkeke z’inguzanyo za banki cyangwa ibimina baburiye ubwishyu kuko bahombye cyangwa bibwe, n’ibindi ...

 

Uretse ubwato buri kurwana n’imivumba itoroshye ndetse n’umwijima w’ijoro, n’abasare (abayobozi n’abakuru) bamwe si shyashya abandi ntiborohewe n’inshingano nyamara basabwa kugashya cyane kandi neza kugira ngo ubwato bugire aho bugera butarohama.

Abashaka gusanga Yezu bose ntibabura guca mu mihengeri; buri wese agomba kurwanya ubwoba no gushidikanya maze agahora asaba Yezu agira ati: “Nyagasani nkiza”. Nibyo koko, n’aho twaba twarabatijwe, n’ubwo twaba turi mu bwato ari bwo Kiliziya, ntidukingiye ubwoba, gushidikanya n’ibishuko. Igikuru ni uko imivumba y’ibishuko bitacogoza imbaraga z’ukwemera kwacu. Nk’uko abitonganyiriza Petero, Yezu aradusaba kumwizera ntitube abameragato bihebye kandi bakuwe umutima n'imivumba.

 

3. Twambukane Ubwato bw'ubuzima tugere hakurya y’inyanja

Kwambuka no gutanga Yezu hakurya y’inyanja ni urugamba rutoroshye. Nyamara muri uru rugendo, usanga abantu turangwa n’imyifatire inyuranye:

·         Hari abanze rwose kujya mu bwato bwa Yezu: banga kwinjira mu muryango wa Kiliziya ngo basangire urugendo n’abandi.

·         Hari n’abari baragezemo, ariko bakaza kubuvamo: bakagaruka hakuno y’inyanja kuko batashatse kwigora no guhangana n’imivumba, barambiwe gutegereza ibizaza kera kuko ibibashishikaje ni ibitanga ibisubizo n’umunezero bya none.

Twebwe abana ba kiliziya turasabwa iki?

·       Dutsinde ubwoba no gushidikanya: Twemere ko Yezu ahari, atwumva anadusabira n’ubwo twibwira ko ari kure cyangwa ko yicecereye. Nk’uko tujya turirimba ko: “N’ubwo yicecera isaha ye aba ayizi… (“Nyagasani Mana, ni we niringiye, ni we gakiza kanjye…”). Yezu aratubwira ati: “Nimuhumure, ni jye; mwigira ubwoba!”

·       Tugire ukwemera guhamye: Ntitugashakire Imana mu bitangaza by’urusaku, ahubwo twitoze kumenya Yezu no kumushakira mu mutuzo w’akayaga gahuhera gasendereye mu mitima yacu.

·             Kugashya dushikamye: Nka Kiliziya n’ingo zacu, tugashye neza twemera ko "Yezu iyo ageze mu bwato, umuyaga urahosha" kandi iyo turi kumwe nta cyago na kimwe gishobora kudusenya ngo kiturimbure.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka