Amasomo matagatifu tuzirikana:
ü Isomo rya mbere: Ez 47,1-2.8-9.12
ü Zab 45
ü Isomo rya kabiri: 1Co 3,9c-11.16-17
ü Ivanjiri: Yh 2,13-22
KWEGURIRA IMANA KILIZIYA: UBUMWE, UMUKIRO N’UMUGISHA KU BANTU BOSE
Kuri iki cyumweru cya 32 gisanzwe cy’umwaka wa Liturujiya turahimbaza
umunsi mukuru wa Kiliziya ya Mutagatifu Yohani i Roma yeguririweho Imana. Ni umunsi
mukuru ufite igisobanuro gikomeye mu mateka ya Kiliziya gatolika ku isi hose.
Mu gihe dutangarira inyubako nziza ikomeye n’imitako biyigize, kandi aribyo
koko, tugahimbaza uko iyo nyubako yeguriwe Imana, amasomo matagatifu yo kuri iki
cyumweru aradusobanura Kiliziya icyo ari cyo kuri twebwe na Yezu uwo ari We
muri twe.
Kiliziya nyayo dusabwa kurangamira ni
Kristu wazutse. Yezu abisobanura
yifashishije ingoro yubatswe n’abantu kugira ngo atwiyereke we ubwe. Mu gihe
Mutagatifu Pawulo, ahera kuri Kristu wazutse akadusobanurira uko natwe turi
ingoro za kristu zituwe na Roho Mutagatifu. Naho mu isomo rya mbere umuhanuzi
Ezekiyeli aratwereka ko amazi avubutse mu ngoro, aho ageze hose atanga ubuzima
n’uburumbuke.
Uyu munsi rero, turibuka umunsi Kiliziya ya Mutagatifu Yohani i Roma yahaweho
umugisha. Iyo Kiliziya iri i Roma, ihimbazwa nk’umubyeyi w’izindi kiliziya. Ibi
ibikomora mu mateka akomeye y’ubukristu. Umwami w’abami Constantin yemeraga ku
mugaragaro ko ubukristu bwemewe nk’iyobokamana kandi agahagarika itotezwa
ry’abakristu mu mwaka wa 313, yanatanze uburenganzira bwo kubaka iyi Kiliziya
duhimbaza none, kandi ihinduka icyicaro gikuru cy’Umwepiskopi wa Roma. Yaje guhabwa umugisha na Papa SILIVESTRI
ahagana mu mwaka wa 324.
Umugisha wayo ntabwo yawakiriye yonyine, wahawe Kiliziya yose, kuko yo
ubwayo, ibonwa nk’ikimenyetso cy’ubumwe bwa Kiliziya, Kiliziya imwe rukumbi ariyo
Mubiri wa Kristu. Bityo rero, abemera Yezu Kristu, twibumbiye muri Kiliziya
imwe; twibumbiye mu mubiri umwe ari we Kristu.
Umugisha rero wahawe iyo Kiliziya, wahawe na Kiliziya yose, uhabwa buri
muntu wese wunze ubumwe na Yezu Kristu. Ni yo mpamvu, mu kwibuka umugisha iyo
Kiliziya yahawe, duhimbaza n’indi migisha yose yahawe kiliziya zose muri ubwo
buryo, ariko cyane cyane umugisha buri wese ahabwa, kubera ko yiyumvamo ko ari
ingoro ya Ktistu, nk’uko Pawulo Mutagatifu abitubwira. Ni umwanya rero, kubemera
Kristu twese wo kwishimira ko Yezu Kristu yemeye kwigira umuntu agatura rwagati
muri twe. Ibyo ngibyo bigatuma turushaho guhurira hamwe twebwe ubwacu kubera ko
turi abavandimwe, turi umubiri umwe.
Igihe abantu bahuriye mu Kiliziya basenga, kiba ari ikimenyetso cy’ubumwe
kirebeshwa amaso. Kubera ko baba bahujwe n’ukwemera kumwe, amizero amwe
urukundo rumwe, kuko bemera Nyagasani umwe kandi bakamuhabwa. Nyagasani Yezu
Kristu rero wemeye kuduturamo, wemeye kutugira umwe, umuntu wese w’umukristu
agira igihe cyo kumushimira hamwe n’abandi.
Impmamvu nyamukuru y’ubumwe bwacu ni Kristu; yaduhishuriye byuzuye Imana Data,
atubumbira mu muryango umwe ari wo Kiliziya. Kiliziya rero, nk’ingoro iboneshwa
amaso y’amabuye cyangwa y’amatafari n’ibindi byose bishobora kubakishwa, ni
ikimenyetso cy’ubumwe bw’abakristu. Ni nk’uko buri wese afite umwihariko mu
mikorere no miterere, ndetse no mi mitekerereze ye ariko ntibidutandukanye,
ahubwo bikaba ubukungu butuma umubiri wa Kristu ariwo Kiliziya wigaragaza ku
buryo bwinshi, kandi bwuzuzanya.
BATISIMU: IGIHANGO CY’UMUGISHA N’UBUMWE MURI KRISTU
Uwabatijwe wese, agirana amaserano na Kristu na Kiliziya ariyo: kwanga
icyaha, gukurikira Yezu Kristu no ku mwamamaza. Batisimu itugira abavandimwe
ndengakamere, iduhuza n’abemera Kristu aho bava bakagera ku isi hose. Bityo
igahinduka inzira y’Umukiro wa bene muntu n’igihango kiduhuza muri Yezu Kristu.
Mu isomo rya mbere, Umuhanuzi Ezekiyeli arabonekerwa yerekwa amazi
y’ubugingo yasohokaga mu Ngoro aho anyuze hose, nyuma yo gusukurwa agatanga
ubuzima n’uburumbuke.
Mu by’ukuri tugomba kumva mbere na mbere ko Ingoro y’Imana ishobora byose mu bantu ari Yezu Kristu ubwe. Bityo uwahuye nawe muri Kiliziya, uwamuhawe mu Ukaristiya, uwumvise Ijambo rye agahinduka aba sukuye wese, nawe aho anyuze hose yakagombye kuba utanga ubuzima.
Muri iyo ngoro rero byanze bikunze, hasohokamo imbaraga zitanga ubugingo.
Kiliziya aho yubatse, umukristu aho atuye, umukristu abo abana na bo, ababera
ikimenyetso kibaha ubuzima. Niba koko uri umukristu, uzabera abandi intandaro
yo kwinjira muri Kristu, abari babi bazahinduka beza kuko mwahuye ukabereka
indi nzira, ukabereka ubuzima bwa Yezu Kristu.
Hahirwa rero mu buzima bwabo abakoze icyo Nyagasani Yezu Kristu
abahamagarira gukora. Kuba amazi atanga ubugingo, gutanga urugero rwiza
abikesha imbaraga za Roho Mutagatifu, n’amasakramentu matagatifu agaburira
ukwemera kwacu.
NJYEWE NAWE, TWESE TURI INGORO Y’IMANA
Twese abemera Yezu Kristu, dufite ubutumwa bwo kungura umuryango w’Imana,
kwisukura ku mutima no ku mubiri, kubaha no gusukura Kiliziya duhuriramo
dusenga Imana twunze ubumwe na Yezu Kristu. Nk’uko mu Ivanjili Yezu Kristu agaragara
asukura ingoro; ayikiza ibyayibuzaga byose kuba ikimenyetso kizamura abantu
kibaganisha mu ijuru, buri mukristu nawe afite ubwo butumwa.
Si ngombwa ko na we afata uriya mugozi nk’uko bivugwa mu Ivanjili ngo
arirukana abo bajura n’ibindi n’ibindi, ahubwo kwihatira guhinduka no kubaho
bihuje n’ukwemera dukesha Yezu Krstu mu Kiliziya biradukiza twebwe ubwacu
bikanatanga urugero rukwiye kwiganwa n’abatubona bose.
Imbaraga z’urukundo rwa Yezu Kristu
zashyiraga abantu kuri gahunda zikabasukura, zikabacyaha, zibajyana mu nzira
itunganye yubaha Ingoro y’Imana mu bantu.
N’umukristu na we afite uburyo agenda afasha abandi mu mbaraga ahabwa na
Yezu Kristu kuri ubwo buryo, ababera urumuri, ababera amazi abasukura amazi
atanga ubugingo. Igihe cyose rero duhuriye mu Ngoro dusenga turangamiye Imana,
iduha izo mbaraga ziha abandi ubuzima ,zibuduha natwe ubwacu kandi zikarushaho
no kwiyongera. Kuri uyu munsi rero, Roho
Mutagatifu aduhe ingabire yo kumva ko turi umubiri wa Kristu, turi Ingoro ya
Kristu, bityo abo duhuye bose tukaba tugomba kubafasha kuyinjiramo, kwinjira
muri Kristu, guhura na Kristu bakira ubuzima. Uyu munsi kandi wongere
kutwibutsa icyubahiro tugomba guha Kiliziya nk’inyubako igenura ikimenyetso
cy’ubumwe bw’abemera Kristu. Uyu munsi kandi wongere kutwibutsa kubaha mugenzi
wacu nk’ingoro ituwemo n’Imana. Dusabire kandi abashinzwe gukomeza ubumwe
bw’abakristu muri Kristu.
Padiri KWIZERA Jean Marie
Retour aux homelies