^

INYIGIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 33 GISANZWE. UMUNSI MPUZAMAHANGA WO GUSABIRA ABAKENE, UMWAKA C, TARIKI YA 16/11/2025

Publié par: Padiri Anaclet AKARIKUMUTIMA

Amasomo matagatifu tuzirikana:

ü  Isomo rya mbere: Mal 3,19-20a

ü  Zab 98(97), 5-6. 7-8. 9

ü  Isomo rya kabiri: 2 Tes 3, 7-12

ü  Ivanjili: Lk 21, 5-19

Uyu munsi ijambo ry’Imana ribwiwe abantu bose bo mu ndimi zose, imiryango n’imico itandukanye, bitari mu migani n’ibigereranyo ahubwo mu buryo bweruye bugamije gukangura no gukangurira buri wese mu myumvire itandukanye kumenya ikuzo ry’Ingoma y’Imana.

Kiliziya nk’umuryango w’abemera igomba guharanira umukiro w’abantu bose. Mu rugendo rwayo isakaza amahoro, ubumwe n’ubwumvikane mu nyigisho zijijurira abantu iby’Ingoma y’Imana. Kuba rero hari abanangira umutima mu bijyanye n’urugendo twese duhamagariwe, ntacyo bakwitwaza kuko utarigishijwe n’ibyo yahawe yigishijwe n’ibyo yabonye. Ingoma y’Imana ni ingoma y’urukundo n’amahoro. Biciye muri ibyo bimenyetso, kiliziya igeza ku bantu bose ubutumwa bwa Kristu watwitangiye kugira ngo dukire. Mu kudukiza, Yezu ntashaka ko hari n’umwe wazimira mu bo Imana yamuhaye. Ni yo mpamvu uyu munsi, Nyagasani yaduhumurije, atumara impungenge mu biduhangayikishije cyangwa biteye ubwoba agira ngo tudakuka umutima ahubwo tumubere abahamya mu bantu.

Turi kugana ku musozo w’umwaka wa Liturjiya; ngaha urugendo rwacu rugeze ku musozo. Twisuzume tutihenze, twereke Nyagasani intege nke zacu, aturamize impuhwe ze. Ni we uduhumuriza agira at: “muzirinde guhagarika umutima mwibaza uko muziregura, kuko ubwanjye nzabaha imvugo n’ubuhanga, abanzi banyu batazashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza

Ni byinshi twagiye duhura na byo biduca intege, nyamara Nyagasani akatuba hafi. Tumaze iminsi tuzirikana inyigisho ze zongera kudushishikariza kutohoka ku by’isi bihita, ahubwo tukarangamira Imana yo buranga bw’ibyiza byose yaremye. Ntakindi kimenyetso dutegereje kitari uko yatwoherereje umwana wayo w’ikinege kuducungura. Adukiza atyo ibyadukuraga umutima byose, adukura ku nkeke y’icyaha, atugira abana b’Imana.

Mu ivanjili, Yezu aratuburira iby’ubuzima buri imbere. Mu gihe abandi barangariraga ibitatse Ingoro kandi basingiza ubuhangange bwabo, Yezu we atangaje ko tugomba guhindura imyumvire tukarangamira Imana yonyine kuko ari yo ihoraho, ibindi birashira, ndetse bihita bwangu. Umunyarwanda ati: “Ntagahora gahanze” Ntawari uzi ko byagenda bitya… Ni ryari tuzumva ko imibereho yacu, ibyishimo byacu bidashingiye ku bigaragara byakozwe n’amaboko y’abantu? Twagenda dute tutazi iyo tujya? Yezu ati: “Hazaba ibintu biteye ubwoba… bazabafata, babatoteze, babace mu masengero, babarohe mu buroko; bazabajyana imbere y’abami n’abatware, babaziza izina ryanjye. Ibyo bizatume mumbera abahamya.” Umukristu wese ahamagariwe kuba umuhamya y’ububabare bwa Kristu. Maze urupfu n’izuka rye bikatubere isoko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro twizeye kuzaronka ubugingo bw’iteka. Ni yo mpamvu agira ati: “Mu bwiyumanganye bwanyu, nibwo muzarokora ubuzima bwanyu” Yezu ntashaka ko duhera mu bujiji ku byerekeye ubuzima bw’iteka. Ibyishimo umuntu abigeraho yabanje kubabara. Ariko kandi ntawe utsinda atarwanye! Niba dushaka intsinzi ihoraho, niba dushaka ibyishimo bidashira, niturwane urwo rugamba rwo kubigeraho.

Mu isomo rya mbere, ubuhanuzi bwa Malakiya, buraburira buri wese ibihembo bimutegereje ku munsi Nyagasani yigeneye. Abagome n’abirasi bazashyirwa mu itanura rigurumana n’aho ab’umutima mwiza izuba rizabarasireho ubuziraherezo. Twisuzume turebe uruhande turimo kuko Nyagasani adashaka ko twatungurwa n’uwo munsi ahubwo buri wese mu mahitamo ye azabone icyo yaharaniye. Icyaduha tukabarizwa mu bazahabwa ikamba ry’ubuzima bw’iteka. Pawulo we arashimangira ko ibikorwabyacu ari byo biduherekeza. Umuntu asobanurwa n’ibikorwa bye. Mu buvandimwe, abantu ni magirirane. Ibikorwa byacu byunganirwe n’umugisha w’Imana. Ariko se umuntu udakora, azahemberwa iki? Twigire ku migenzo myiza y’abadushyikirije Inkuru nziza, badutoje ko umuhamagaro wacu ari ugukora duharanira ubutungane. Imirimo yacu itume dufasha abadashoboye gukora, tumenye ababeshejweho n’ibyiza tubakorera.

Turazikana uyu munsi, umukene udutuyemo twe tugize umuryango w’Imana. Tubone mu bukene bw’undi, itegeko ryo gufasha. Muri bwa butungane duharanira, ibikorwa byacu byo kwita ku mukene bize mbere ya byose, bityo ingoma y’Imana ikomeze ishinge imizi mu mibereho yacu ya buri munsi.

 

Padiri Anaclet AKARIKUMUTIMA

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka