^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 16 GISANZWE, UMWAKA C, TARIKI YA 20 NYAKANGA

Publié par: Padiri Modeste NSENGIMANA

Amasomo matagatifu tuzirikana :

ü  Isomo rya mbere : Intag 18, 1-10a

ü  Zab 15 (14)

ü  Isomo rya kabiri : Kol 1, 24-28

ü  Ivanjiri : Lk 10, 38-42

Ku cyumweru gishize twazirikanye ku itegeko ry’urukundo: gukunda Imana no gukunda bagenzi bacu turebeye kandi tubyigiye kuri Yezu Kristu. Twamenye mugenzi wacu uwo ari we. Amasomo y’iki cyumweru araduha izindi ngero zifatika z’urwo Rukundo. Kwakira umunyamahanga, kwakira umugenzi, kwakira ugukeneye ni igikorwa cy’urukundo. Kwakira umuntu twavuga ko ari ukugirira neza uwo ari we wese nta nyungu yindi utegereje uretse kugira neza.

Mu isomo rya mbere twumvise Aburahamu wakiriye kandi akagirira neza abantu batatu bitambukiraga, maze abikesha kwakira abamalayika atabizi (Hb13,2) nuko we na Sara babatangariza inkuru nziza ko bagiye kubona urubyaro, ko bagiye kubona umugisha. Burya koko umushyitsi ni umugisha kandi ngo akurisha ku mbuto. Mu ivanjili turabona Yezu yakirwa neza mu rugo kwa Marita na Mariya. Yezu araza iwacu mu Ijambo rye n'amasakramentu ye. Aba bakobwa bombi, buri umwe aramwakira ku buryo bwe. Mariya yicaye iruhande rw’ibirenge bya Nyagasani yumva amagambo ye. Marita we yari ahugiye mu byo gushaka amazimano. Mu gihe Marita yumva yatereranywe n’umuvandimwe we, Yezu aramwerekako no gutega amatwi amagambo ye ari ngombwa kandi ari byo bya mbere. Aragira ati: “Marita, Marita, uhagaritse umutima kandi urahihibikanywa na byinshi, nyamara ibya ngombwa ni bike, ndetse ni kimwe gusa. Mariya rero yahisemo umugabane mwiza udateze kumwamburwa.” Yezu arahera kuri iryo tegura ry’ibitunga umubiri kugira ngo yerekane ko ikiruta ibindi ari kimwe gusa: ukwakira Ijambo ry’Imana rikatuyobora.                                                                                                                                                                                              

1. Kwakira abantu neza tubikesha kwakira Imana tukabironkeramo n'umugisha.

Indangagaciro yo kwakira abashyitsi ari abo tuzi ndetse n'abo tutazi byari umuco wo hambere ariko urasa n'abo ugenda utakara buhoro buhoro. Umuntu wafataga urugendo agiye ibunaka ntabwo yigeraga agira impungenge ku bijyanye n'icumbi cyangwa se ifunguro. Aho bwiraga ageze yacumbikaga aho kandi agafatwa neza cyane. Abanyarwanda bo bavugaga ko umushyitsi ari umugisha. Birindaga ko agenda aticaye ngo atabatwara umugisha yari abazaniye. Yewe kugeza no ku mvugo igira iti:"umushyitsi muhire akurisha ku mbuto." Iyo amazimano yaburaga bagiraga bati:"ntagisanganywe nk'amagambo". Bakicara bagahuza urugwiro, bakamutega amatwi kandi nabo bakamuganiriza. Uyu munsi se kwakira abashyitse iwacu bihagaze bite ? Ahubwo se abashyitsi tugira cyangwa se twifuza iwacu ni bande ? Uyu munsi wa none usanga akenshi na kenshi abashyitsi tugira ari za nshuti duhorana, dukorana, ba bandi duhuriye kur izi nyungu cyangwa se ziriya, ba bandi dusanzwe dutumirana tukanasangira. Uku kwakira kwiberamo ikimenyane gusa.   Uretse no kuba dusigaye twubaka inkuta cyangwa ibipangu bidufasha gukumira abo tudashaka ko binjira mu ngo zacu maze bigahora bifunze, n'imitima yacu bisa n'aho nayo tugenda tuyifungira bagenzi bacu badukeneye. Ibyo aburahamu yakoreye bari bantu batatu bari bamuhingutseho byari bimuvuye ku mutima. Yego yari atunze byinshi ariko yaranafite umutima ufunguye, ugira ubuntu, umutima wuje ineza n'urukundo.

Umukristu urangwa n'imigenzo y'ivanjili agenda arushaho kwakira no kumenya Imana. Imana yacu yuje urukundo n'impuhwe tuyakirira kandi tuyimenyera mu bikorwa byiza dukorera uwo ari we wese Imana yashyize cyangwa ihora ishyira mu nzira zacu. Yezu ati :"ibyo mutagiriye umwe muri abo baciye bugufi ni njye mutabigiriye (Mt25).

Ibyiza dukora turabihemberwa ari muri ubu buzima, ari ndetse no mu buzaza buzahoraho iteka. Aburahamu yaronse umugisha wo kubona urubyaro abikesheje kwakira abashyitsi. Abanyarwanda bakunda kuvuga bati :" gira neza wigendere, ineza yawe uzayisanga imbere." Mu by'ukuri bariya bagabo Aburahamu ntabwo yari abazi kandi yabakiriye neza nta zindi nyungu abatezeho ariko zari intumwa z'umugisha kuri we. Natwe iyo twakiriye neza abadukeneye tukabatera ibyishimo tuba twizigamiye ibyiza duhabwa n'Imana ubwayo. Dusabe Imana kugira ngo ineza yacu igaragarire abantu bose.

2. Ibanga twahishuriwe kandi twakiriye ni Kristu.

Muri iki gihe iyo umuntu akoze igikorwa cy'indahangarwa baramubaza bati:" ibanga wakoresheje ni irihe ? Mu isomo rya kabiri Pawulo intumwa arahamiriza Abanyakolosi ko Kristu uri muri bo ari ryo banga rizabageza ku byiza byose bizeye. Kwakira Kristu mu Ijambo rye no mu masakramentu ye ni ibanga rikomeye ku muyoboke we. Muri iki gihe turahihibikanywa na byinshi. Turashaka ubuzima, twirirwa muri jugujugu dushaka ibitunga umubiri. Ariko nk'uko umuririmbyi yabivuze neza, tujye dusaba Nyagasani aduhe kwitsa imirimo yacu kugira ngo tujye no kumwambaza. Gusenga no gukora bibe igisingizo gikwiriye Nyagasani. Icyumweru, umunsi wa Nyagasani tuwuhe agaciro gakomeye. Twegere Nyagasani tumutege amatwi maze aduhaze ibyiza by'ijuru. Ntabwo ari twebwe dutegurira Nyagasani ameza ahubwo ni we uza akadutegura kandi akanayadutegurira kugira ngo aduhaze ibyiza tudateze kwamburwa. Naze adutahe imitima maze tuzabashe kuronka ikuzo twizeye.

Padiri Modeste NSENGIMANA

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka