Isomo rya1 : Fil 2,1-4.
Zaburi : Zab130,1-3.
Ivanjili : Lk14,12-14.
Bavandimwe,niba hari ijambo tutamenyera,ntitwifuze no
kuryumva kenshi ni ugupfa;ni urupfu.Cyane iyo tubuze umuntu wari utwegereye,twari
tuziranye bya hafi ;icyo gihe buri wese abura icyo avuga,akabura icyo yakora,yaba
ukomeye n’uworoheje,imbere y’urupfu twese turareshya.Urupfu rurababaza.Na Yezu
ubwe yababajwe ́ n’incuti ye Lazaro yari
yapfuye ;kugeza n’aho asuka amarira(Reba Yh11,36).Nyamara n’ubwo bimeze
bityo;ntibivuze ko imbere y’urupfu tugomba kuganya gusa,cyangwa kubura icyo
twavuga n’icyo twakora.Abakristu ntitwabura ijambo turi bene Jambo.Urupfu
ntirwaducecekesha,kuko tutahujwe no kwizihiza urupfu,ahubwo ubuzima.Ubuzima
bwacu buri mu Mana,ubuzima bwacu buhishe mu Mana ;ku bwa Yezu Kristu
wapfuye kandi akazuka.Mu gusabira abacu bapfuye tuba duhimbaza umutsindo
w’ubuzima ku rupfu ;tuba duhimbaza kandi urukundo rw’Imana yaturemye mu
ishusho ryayo kandi ikaducunguza umwana wayo w’ikinege.Tuba tugaragaza amizero
dufite mu izuka ry’Umwami wacu Yezu Kristu ;tukanashimira Imana iduha
gukomeza kunga ubumwe n’abacu bapfuye :
Bavandimwe Imana yaturemye idukunze,niyo mpamvu
iduhamagarira gusangira na yo ubuzima bwayo,ni ukuvuga ubuzima bw’iteka.Ejo
hashize twahimbaje umunsi mukuru w’abatagatifu bose,abagabo n’abagore bo mu
bihe byahise,babayeho ari abayoboke b’Imana,abakuru n’abato,abakomeye
n’aboroheje,mbese abantu b’ingeri zinyuranye;mu mpande zose z’isi !Mu
buzima bwabo no mu mirimo yabo inyuranye,bafashijwe n’impuhwe n’ingabire by’Imana;na
bo bakakira batiganda;babaye abahamya b’urukundo rw’Imana mu bantu.Bamwe muri
abo batagatifu ;banditse mu bitabo bya Kiliziya,abandi ntibanditse,bose
twabahimbaje ejo.Muri bo,ni Imana ubwayo dusingiza,yo yahaye igihembo ingabire
zayo bwite.Ubuzima ni impano isumba izindi Imana yaduhaye;yaduhaye ubuzima ku
buryo bwuzuye ntiyabuduhaye ari igicagate!Ibyo bidutera gusabira abacu
batuvuyemo,tubasabira ngo baronke ubugingo bw’iteka.Nta gushidikanya rero ko
muri iryo sengesho ryacu,tuba twunze ubumwe n’abatagatifu ,badahwema
kudusabira.
Uyu munsi ni uwo kubaha no gusabira abayoboke b’Imana bose
badutanze kuyitaba,na bo baranzwe n’ubuyoboke ku Mana,nyamara bagifite urugendo
bagomba gukora kugira ngo bagere mu ihirwe ry’ijuru;kuko bapfuye hari umwenda
bafitiye urukundo rw’Imana.Imana yadukunze ikaturema mu ishusho ryayo;kandi
ikaduhamagarira gukunda nk’uko yadukunze.N’ubwo bimeze bityo;abo bacu bapfuye
bakaba bataragera mu ijuru;nyamara baharangamiye bishimiye kugerayo umunsi umwe
,rwose nta gisibya! Kubasabira rero ni ukubaherekeza muri urwo rugendo,dusaba
Imana Nyir’ububasha;Imana Nyir’ubuntu kandi ishobora byose ,ngo iborohereze mu
rugendo.Uburyo babayeho;cyangwa urwo rugendo barimo nibyo twita Purugatori,cyangwa isukuriro.Kubasabira ;gukora
ibikorwa by’urukundo mu mwanya wabo ari bo tugirira,ni ukubafasha kwishyura
umwenda bagiye bafiye urukundo rw’Imana ;ni ukubagaragariza urukundo.Birakwiye
rero ko dukomeza kubagaragariza urukundo;kuko urupfu rutadutandukanyije na bo
burundu;cyangwa ngo rubahanagure mu mitima yacu.Mu isomo rya mbere,Pawulo intumwa yabiduhamagariye adusaba
kutita ku byacu gusa,ahubwo ndetse no ku by’abandi(Fil2,4).Ibyo kandi
tukabikora kuko inkunga yacu iri muri Kristu;tukaba dutera imbere mu
rukundo;tubumbwe na Roho umwe;Roho Mutagatifu;kandi tukabikorana umutima
w’impuhwe.Yezu ati:’’Hahirwa abagira impughwe,kuko bazazigirirwa’’(Mt5,7).Izo
mpuhwe tugomba kuzigirira bose;kugeza ndetse no ku bapfuye.Niba hari uwapfuye
mufitanye akantu;agufitiye umwenda w’urukundo cyangwa undi wose;ihutire
kumubabarira no kumurekurira uwo mwenda;na bwo ni uburyo bwiza kandi bushimwa
n’Imana bwo kumusabira.Muri iri somo rya mbere Pawulo intumwa arahamagarira abanyafilipi
kunga ubumwe mu bwiyoroshye.Natwe iri somo ridufashe kumva ko mu rusange
rw’abatagatifu;dufitanye ubumwe bukomeye n’abacu batubanjirije;tubasabire
twizeye ko Imana itwumva.
Luka
Mutagatifu,we yaduhamagariye kugirira abantu bose neza,atari abo tuzi
gusa,cyangwa abo dutezeho kutwishyura.Gusabira roho zo mu isukuriro,byo
tunabifitemo inyungu nyinshi,kuko tuzi ko ku isaha n’igihe Imana ubwayo
yigeneye bazagera mu ijuru.Icyo gihe na bo bazadusabira,nituzaba tukiri mu
rugendo.Kugirira neza aboroheje,abaciye bugufi;abakene batazatwitura,ni
umusogongero w’ibyiza by’ijuru.Bitanga ihirwe:’’Ubwo nibwo uzaba uhirwa kuko bo
badafite ibyo bakwitura,maze ibyo uzabyiturwe ku munsi w’izuka
ry’intungane(Lk14,14).
Gusabira
abapfuye ,si ibya vuba aha kuko no mu isezerano rya kera,tubona Yuda asaba
gutura igitabo cyo gusabira abasirikari bari baguye ku rugamba:’’Amaze
gukoranya amaturo y’abantu be,yohereza I Yeruzalemu amadarakima ibihumbi
bibiri,agira ngo bature igitambo cy’impongano y’ibyaha.Icyo gikorwa cyiza kandi
cya gipfura yaragitunganije;abitewe n’uko yazirikanaga izuka’’(2Mak12,43).Na
mbere yo gutura igitambo kandi;bari bambaje Imana yo irangwa n’ubutabera.Umva
uko bagenje :’’Nuko bose ngo bamare gushimira Nyagasani ibyo yari
yakoze,we Mucamanza utabera kandi ushyira ahagaragara ibyihishe,batangira
gusenga basaba ko icyo cyaha cyakozwe cyababarirwa rwose’’(2Mak12,41-42).Ni
muri rwa rukundo twaremewemo,kandi duhamagarirwa kubamo;dusabira abacu bapfuye
mu masengesho tuvuga ,mu bikorwa dukora mu kigwi cyabo ,cyane cyane tubasabira
Misa.Yezu aduhamagarira kurangwa n’urwo rukundo;tukagirira abandi neza;kuko
ibyo tuzaba twarabakoreye aribyo tuzacirirwaho urubanza;tugahembwa cyangwa
tugahanwa;bitewe n’uko tuzaba twaritwaye neza cyangwa nabi(reba Mt25,35-46).Gusabira
abapfuye,tubikora twizeye Imana;mu gihe kandi tugitegereje ya mizero
mahire;n’ukuza k’umukiza wacu Yezu Kristu.Yezu Kristu yaratubwiye
ati:’’Ntimugakuke umutima,nimwemere Imana nanjye munyemere.Mu nzu ya Data hari
ibyicaro byinshi,iyo bitaba ibyo mba narabibabwiye.Ubu ngiye kubategurira
umwanya”(Yh14,1-2).Iri sezerano Yezu yatugiriye,ni isoko y’amizero yacu;rikadutera
gusaba twizeye ko atwumva.Ni mu rukundo
rw’Imana;ni muri Yezu Kristu,dushobora kumva;kwemera no kwitegura urupfu
rwacu.Bitabaye ibyo,byagorana kumva iby’urwo rupfu rutwambura
abacu,ababyeyi;abavandimwe n’incuti.Ariko rero ku bw’ukwemera kwacu,dufite
umutsindo ku rupfu.
Isoko yo
gusabira abacu bapfuye iri nyirizina mu ibanga rya Pasika;mu rupfu n’izuka bya
Kristu.Ntabwo rero ari ukwibuka gusa abacu bapfuye,tuzirikana kandi bakaba bari
mu buzima bwacu cyane abo twari tuzi tukabibukira no ku bikorwa byabo;ahubwo ni
no kuzirikana izuka .Muri Kristu Yezu wapfuye kandi akazuka tubaho.Yezu
ati :’’Ni jye zuka n’ubugingo ;unyemera n’aho yaba yarapfuye
,azabaho’’(Yh11,25). Ibihe n’ubwo byaba bigoye,ni ngombwa kubibamo turangwa no
kwizera Yezu Kristu wapfuye kandi akazuka;kuko tuzi neza ko natwe
azatuzura;maze uyu mubiri wacu w’intege nke;akazawushushanya n’umubiri we
w’ikuzo.Imbaraga z’urukundo rw’Imana ziganza urupfu.Abapfuye bizera Yezu Kristu
azabazura,ni nayo mpamvu tudaterwa isoni no kubasabira.Twemera kandi twizera ko
abapfuye bazazuka;urupfu si rwo rufite ijambo rya nyuma ku buzima bwacu;ijambo
rya nyuma ni iry’Imana;ni iry’urukundo
rwayo;ni irya Yezu Kristu;kandi iryo jambo ni ubuzima,ni ubuzima bw’iteka :’’Koko
rero nta n’umwe muri twe uberaho we ubwe,kandi nta n’umwe upfira we ubwe.Niba
turiho ,tubereyeho Nyagasani,niba kandi dupfuye dupfira
Nyagasani.Twabaho,twapfa,turi aba Nyagasani’’(Rom14,7-8).
Kuba
twemera ko Imana yaduhaye ubuzima;yaturemye idukunze ;kandi
izatuzura ;ntibitubuza kubabazwa n’uko abacu batuvuyemo.Nyamara amizero
twifitemo akaganza agahinda ;amaganya yacu tukayasuka imbere y’Imana.Ngiyo
impamvu yo gutera ijwi hejuru tugasabira abancu bapfuye ;ariko
ntiduheranwe n’agahinda :’’Mwana wanjye,ujye uririra uwo wapfushije,utere
indirimbo y’ishavu nk’umuntu washegeshwe.Uzashyingure umurambo we uko
bikwiye,kandi uzakomeze kubahiriza imva ye.Uzarire uhogore,wihondagure mu
gatuza,umwiraburire nk’uko abikwiye,uzamare umunsi umwe cyangwa ibiri hato batazagusebya
,hanyuma wihanagure amarira’’(Sir38,16-17).
Mu gusabira abacu bapfuye;tuba twibuka kandi twemera ko
Imana yacu atari Imana y’abapfuye,ahubwo y’abazima:’’Naho iby’izuka
ry’abafuye,ntimwasomye aho Imana ibabwira iti;’Ndi Imana ya Abrahamu,Imana ya
Izaki,n’Imana ya Yakobo?’.Ntabwo rero Imana ari iy’abapfuye,ahubwo ni
iy’abazima’’(Mt22,31-32).Imana yacu si Imana y’umwijima;ni Imana y’umucyo;ni
Imana y’urumuri.Ituye mu mucyo,bityo rero
n’abayo niwo bagomba guturamo,ntabwo baheranwa n’umwijima
w’urupfu!Urupfu rw’umubiri ni inzira umuntu wese agomba kunyura.Icyaremwe cyose
kigira intangiriro kikagira n’iherezo .Mu minsi ishize twumvise umuhanuzi Izayi
atubwira iby’umunsi mukuru Imana izakorera abantu bayo ku musozi wayo
mutagatifu(reba Iz25, 6-8).Gusabira abacu bapfuye bishingiye rero ku mizero
dufite muri Yezu wazutse no mu isezerano Imana yatugiriye .Ni no kubifuriza
kugera muri ibyo birori;aho twese tuzakikiza Yezu wazutse.Imana yaturemye mu
rukundo,idukiza mu rukundo mu mwana wayo Yezu Kristu ;tuzabaho iteka mu
rukundo.
Uyu munsi ni n’uwo gushimira Imana iduha ubugingo
bw’iteka;itwibutsa ko urupfu rudafite ijambo rya nyuma,kandi ikaba
yaraduhaye uburyo bwo gukomeza gusabana
n’abacu batakiri muri ubu buzima,tuzi neza ko tuzongera kubabona
tukishimana.Ubwo bugingo ni ukumenya Yezu Kristu(Yh17,3).Twe twamumenye rero
ntabwo twaheranwa n’urupfu.Birakwiye ko mu gusabira abacu bapfuye;dushimira
Imana yabaduhaye,ikaba yarabisubije;kandi ikaba izongera kuduhuza na bo
tukishimana na yo ubuziraherezo.Tuyishimire kandi ko yakira amasengesho tuvuga
tubasabira.Abacu bapfuye;Imana nibababarire,ibiyereke iteka baruhukire mu
mahoro!
Retour aux homelies