^

Inyigisho y’icyumweru cya 15 gisanzwe, umwaka C, tariki ya 13 Nyakanga 2025

Publié par: Padiri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI

Amasomo matagatifu tuzirikana:

ü  Isomo rya mbere: Ivug 30,10-14;

ü  Zab 69 (68),14,17,30-31,33-34,36ab-37;

ü  Isomo rya kabiri: Kol 1,15-20;

ü  Ivanjili ntagatifu: Lk 10,25-37.

Bavandimwe,

Kristu Yezu akuzwe, iteka ryose!

Kuri iki cyumweru cya 15 gisanzwe, Ijambo ry’Imana riraturarikira kuzirikana kimwe mu bibazo bikomeye bijyana n’ukwemera kwacu n’amizero yacu: “Ngomba gukora iki kugira ngo ndonke ubugingo bw’iteka?” Hari icyo ngomba gukora, hari icyo nsabwa gukora. Birumvikana, iki kibazo ni icy’abemera ko habaho ubuzima bw’iteka; ni ikibazo kibazwa n’abemera ubuzima buhoraho n’izuka ry’abapfuye. Muri make ni ikibazo cyibazwa n’abemera ko Imana iriho kandi ko iyo Mana ari Imana y’abazima. Turahirwa twebwe twese ababarirwa muri abo.

Ubwo buzima twemera kandi twizera kuzabamo iteka, twaburonka gute rero? Ni cyo kibazo uyu muhanga mu by’amategeko twumvise mu Ivanjili yibaza, ni cyo kibazo natwe twibaza kenshi.

Gushaka igisubizo cy’iki kibazo twabitangirira mu isomo rya mbere ry’uyu munsi. Nk’uko biboneka mu mirongo ibanziriza iyo twazirikanye none mu gitabo cy’Ivugururamategeko, nyuma yo kudufasha kuzirikana ibyiza Imana yagiriye Abayisraheli,  umwanditsi w’iki gitabo atugezaho Isezerano rigenewe n’ibindi bisekuru. Ariko hari uguhitamo kugomba gukorwa: Israheli igomba guhitamo hagati y’umuvumo cyangwa umugisha Imana yayishyize imbere. Guhitamo neza ni ko kubaho, ni bwo buzima; guhitamo nabi ni ko kurimbuka, ni rwo rupfu. Icyo Israheli isabwa ni uguhitamo neza, ni ukugarukira Uhoraho. Ni yo mpamvu Musa ayibwira ati: “Uhoraho Imana yawe azaguha gutunganirwa mu byo ukora byose, akugwirize abana n’amatungo n’ibihingwa. Koko rero Uhoraho azongera ahimbarirwe kukugirira neza nk’uko yahimbarirwaga kubigirira abasokuruza bawe” (Ivug 30,9); kugira ngo ibyo bizabe ariko, ni ngombwa ko Israheli igira icyo ikora. Ni byo twumvise uyu munsi, ni byo Musa abwira imbaga y’Imana ati: “Upfa gusa kumvira ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, wita ku mategeko ye n’amabwiriza ye, uko yanditse muri iki gitabo cy’amategeko, kandi ukagarukira Uhoraho Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose.” (Ivug 30,10). Igishimishije kandi ni uko iryo Jambo ry’Uhoraho ritari kure. “Koko rero iryo jambo rikuri bugufi cyane, riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe, kugira ngo urikurikize.” (Ivug 30,14). Muri iki gitabo twazirikanye uyu munsi, hakunda kugaruka amagambo: gutega amatwi, kumva... Tega amatwi Israheli. Ni ukuvuga ngo umva Uhoraho Imana yawe. Gutega amatwi, kumva Imana, kwakira Ijambo ryayo, kumvira amategeko n’amabwiriza byayo ni byo bigeza ku buzima, ni yo ntangiriro y’ubuzima; ni bwo buzima. Naho gusuzugura, kugaramba, kwica amatwi cyangwa kuyavuniramo ibiti, gushinga ijosi, gufunga umutwe, kutumva na busa, ni byo bigeza ku rupfu, ni yo ntangiriro y’urupfu; ni rwo rupfu. Kumva, kumenya gutega amatwi, kumvira ni ibintu bikomeye cyane mu buzima bw’abantu. Umunyarwanda amaze kubizirikana, ni yagize ati: “Intumva iryana amahano. Intumva yabyaye intumvira. Intumva y’ururondwe yumiye ku mwite.” Arongera ati: “Nta mwiza nk’umubi wumva.”

Ikibazo cy’uriya Mwigishamategako ari na cyo kibazo cyacu cyatangiye kubona igisubizo: kugira ngo ndonke ubugingo bw’iteka ngomba kumva, gutega amatwi icyo Imana imbwira. Kandi Ijambo ryayo ntiriri kure yanjye.

Kuri ki kibazo, Yezu arereka uwamubajije aho yashakira igisubizo: ni mu Ijambo ry’Imana. Ati “Mu Mategeko handitsemo iki? Usomamo iki?” Bavandimwe, uyu munsi twongere twumve ukuntu Bibiliya, Ijambo ry’Imana, bifite agaciro gakomeye mu buzima bwacu no mu bibazo byinshi tujya twibaza. Ese dukunda kwirukira gusoma no kuzirikana Ijambo ry’Imana? Uyu Mwigishamategeko yasubije neza kubera ko yari azi Ibyanditswe bitagatifu. Natwe turararitswe. Dukunde Ijambo ry’Imana, turisome turicurure, Roho Mutagatifu azaduhishurira byinshi muri ryo. Kandi ni we uzaduha gushobora kwakira no kugendera ku byo tuzaba twavomyemo. Yezu yabwiye uriya Mwigishamategako ati: “Usubije neza; ubigenze utyo uzagira ubugingo” Gukunda Imana na mugenzi wacu: ngiryo itegeko risumba amategeko yose: ni itegeko ry’urukundo.

Icyakora, kimwe n’uyu muhanga mu by’amategeko, natwe dushobora guhura n’ikindi kibazo: “Ariko se mugenzi wanjye ni nde?” Inkuru y’uyu muntu waguye mu gico cy’abajura akagirirwa nabi bikomeye, ntawe itakora ku mutima. Gutabara umuntu uri mu kaga si iby’abakristu gusa, ahubwo ni umuco wa kimuntu. N’inkiko zisanzwe zihana umuntu wanze gutabara uri kaga kandi ashobora gupfa. Icyakora kuri bariya bantu babiri, umuherezabitambo n’umulevi, bikomereje urugendo bajya mu Ngoro, mu bisanzwe twavuga ko ntawe utabagaya. Gusa nanone, ni ngombwa kumenya uko byari byifashe icyo gihe. Ubundi bakurikije imitekerereze cyangwa imyumvire ya kiyahudi y’icyo gihe, batekerezaga ko byari itegeko kuri bo ryo kudakora ku maraso kugira ngo batandura kandi bagiye ku murimo wabo mu Ngoro. Aha ngaha rero ni ho Yezu atugaragariza rwose ko aje kunonosora iby’amategeko n’amabwiriza abantu tujya twizirikaho tukirengagiza iby’ingenzi. Kugira ngo atwereke itegeko ry’ingenzi tugomba kwakira mu buzima bwacu rikaduha kuzaronka ubugingo bw’iteka, biragaragara ko mu gitekerezo cye ahera ku byo Hozeya atugezaho, aho agira ati: “kuko nshimishwa n’urukundo kuruta ibitambo, no kumenya Imana bikandutira ibitambo bitwikwa” (Hoz 6,6). “Icyo nshaka ni impuhwe, si igitambo” (Mt 9,13; 12,7; 23,23). Igikuru kuri Yezu ni ukugira urukundo rwa kivandimwe.

Bavandimwe, uyu munsi twongere twibaze uko tubaho muri urwo rukundo: gukunda Imana na mugenzi wacu. Twibaze nta buryarya: aho iyobokamana ryacu si amagambo? Ese mbaho mu rukundo rwitanga, rukitangira abandi, nta kuvangura?

Urwo rukundo Ijambo ry’Imana riduhishurira kandi rikadusaba kuruturamo, ni rwa rundi Yezu ubwe yatwigishije. Si amagambo, ahubwo ni ubuzima. Ni ugukunda mugenzi wacu kugeza no ku batwanga. Ni byo Yezu yatoje abe, kandi abibahamo urugero kugeza ku ndunduro. Yezu ati: “Ahubwo, mwe munyumva, reka mbabwire: nimujye mukunda abanzi banyu, mugirire neza ababanga.” (Lk 6,27). Ku musaraba, Yezu yababariye abishi be. Icyo gihe ni bwo yagize ati: “Dawe ubabarire kuko batazi icyo bakora” (Lk 23,34). Natwe ni cyo adutumirira kugira ngo tuzaronke ubugingo bw’iteka. Gukunda kugeza no ku banzi bacu. Icyakora, tubyumve neza. Nkunda kuvuga ngo gukunda umwanzi wawe si ukumwibwanagiza imbere,... ahubwo ni ukugira umutima mugari, maze igihe azashyirira ubwenge ku gihe akakugarukira, akisubiraho, akazasanga wowe witeguye kumwakira. Ikindi ni uko iby’uyu munyasamariya mwiza yakoze, mu kubyigana ari ukwitonda, cyane cyane muri iki gihe. Gutabara umuntu uri mu kaga ni itegeko ry’umutima wa muntu, bikaba akarusho ku bakristu... Gusa nanone, ntakwiyibagiza aho isi igeze, imibereho n’imyumvire by’ab’iki gihe: kubera ko isi ya none imaze kuba imbata y’ubutekamutwe mu bintu byinshi. Ni ngombwa kugira ubushishozi cyangwa kugira amakenga. Hari abasaba lifuti kandi wenda bikoreye urumogi mu dukapu twabo, hari abakobwa n’abagore bahabwa lifuti nyuma bagasagarira uwari ubagiriye neza, hari ibihugu bimwe bikubuza gukora ku muntu usanze ku nzira yakomeretse ahubwo ukaba usabwa guhamagara inzego z’ubutabazi cyangwa iz’umutekano,... Umukristu agomba kumenya ko n’ubwo Ivanjili idahinduka, ibihe byo n’abantu bihinduka. Uko mu gihe cya Yezu babagaho cyangwa batekerezaga, si ko muri iki gihe babaho cyangwa batekereza.

Muri ibyo byose ariko, mu mateka n’imibereho binyuranye tunyuramo, Icyo Ijambo ry’Imana ridusaba buri gihe, ni ukurebera kuri Yezu, tukamwigiraho. Ni we Munyasamariya mwiza, ni we Mutabazi wacu. Ni we ugenda uturaruza aho umwanzi yadutegeye akatugira intere. Ni we ugatanga ibye byose, kugeza ubwo yitanga ubwe, ngo tubeho. Ni we rero wadufasha akatugeza ku rukundo nyarwo rwa rundi rushobora kuramira abavandimwe bacu. Ni we wadutoza urukundo nyakuri, rwa rundi rutarobanura, rwa rundi rwihangana, rukitangira abandi; rwa rundi rutagira ishyari, rutirarira ntirwikuririze; rwa rundi rutarondera akari akarwo, rwa rundi rutarakara, ntirugire inzika, ntirwishimire akarengane, rugahimbazwa n’ukuri; ni rwa rundi rubabarira byose, rukemera byose, rukizera byose, rukihanganira byose (reba 1 Kor 13,4-7).

Ngaho rero bavandimwe, Roho w’Imana, we rukundo ruzima, nafungure amatwi yacu dushobore kumva neza Jambo w’Imana uturarikira guhora tumuteze amatwi, twumva kandi twumvira icyo Data Uhoraho adutegeka, kugira ngo tuzashobore kuronka ubugingo bw’iteka. Buri wese yongere arebe niba koko mu buzima bwe abera abandi, nka Yezu Kristu, umunyasamariya mwiza. Ikibazo rero ntikikiri kuvuga ngo “Mugenzi wanjye ni nde?”, ahubwo ni ukuvuga ngo “Ndi mugenzi wande?” Ese ndi uw’abantu bose cyangwa ndavangura? Ni koko icyo Imana ishaka ni impuhwe, si ibitambo.

Twisunge Bikira Mariya, Umubyeyi w’abakene, akomeze adutoze kwivugura no gukomera mu rukundo rw’Imana n’urw’abavandimwe bacu. Mariya utarasamanywe icyaha, urajye udusabira twe abaguhungiyeho. Amen.

Padri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka