Amasomo
matagatifu tuzirikana:
ü Isomo
rya mbere: Ezk 34,11-16;
ü Zab 23 (22)
ü Isomo
rya kabairi: Rom 5, 5b-11;
ü Ivanjiri:
Lk 15,3-7
Uwagatanu
ukurikira icyumweru duhimbazaho umunsi mukuru w’Isakramentu Ritagatifu ry’
Umubiri n’Amaraso bya Yezu Kristu, duhimbaza umunsi mukuru w’Umutima Mutagatifu
wa Yezu. Tuzirikana umutima wakunze abantu kugera kundunduro. Kuvuga umutima wa
Yezu ni ukuvuga urukundo gusa, kugo Umutima wa Yezu wuzuye urukundo n’Impuhwe.
Nkuko Paul abivuga mu isomo rya kabiri Imana yerekanye urukundo idufitiye kuko
Kristu yadupfiriye kandi twari abanyabyaha.
Umutima
Mutagatifu wa Yezu ni Umutima Mutagatifu wuzuye ubutungane kuko Yezu atari
umuntu gusa ahubwo ari n’Imana. Mu
Mutima We hasendereye ubutungane no gukunda. Umutima Mutagatifu wa Yezu ni
Umutima watikuwe icumu havamo amazi n’amaraso biba isoko y’amasakramentu ya
Kiliziya duhabwa akadutunga, akadutagatifuza kandi akadukiza. Ni Umutima
wakunze muntu utagize icyo umukinga kugera kugera ndetse kukurupfu rwo ku
musaraba. Ni Umutima wababaye ariko ukababarira. Ni umutima witanga kandi
ugatanga, nu umutima tuvomamo ibyiza byose dukeneye. Yezu yaratwitangiye aduha byose kugera ndetse
no kugitonyanga cyanyuma akitwitangira.
Guhimbaza
Umutima Mutagatifu wa Yezu ni ukuvuga ubwiyoroshye bwe. Niwe uvuga ati ngira
Umutima ugwa neza kandi nkoroshya (Mt11,28-29). Ni Umutima wuzuye kandi
usendereye urukundo. Ni Umutima udusaba gukora ikiza tukanga ikibi. Ni umutima
udusaba gukunda nkunko nawe yadukunze. Muri make ni umuhamagaro w’urukundo.
Yezu adutegeka gukunda Imana na mugenzi wacu (Mc 12,30-31). Imana ni Urukundo,
ni urukundo gusa ikadusaba kuyikunda atari uko tuyitinya ahubwo kuko ari yo
yonyine ikwiye gukundwa kuruta byose. Koko Burya Umuntu muzima ni ikuzo
ry’Imana. Kandi nidushaka kumenya igipimo cy’urukundo dukunda Imana tugomba
kubanza kureba urukundo dukunda bagenzi bacu.
Imana
rero Yo yerekanye urwo Rukundo ndenga kamere maze irugaragaza nk’Umubyeyi
ndetse n’Umushumba Mwiza nkuko tubizirikana mu masomo y’uyu munsi. Uhoraho
ntatererana intama ze. Ni Umushumba Mwiza utarumanza izo ashinzwe. Aziragira
murwuri rutoshye zikarisha ubwatsi butoshye, arazibyagiza zikaruhuka, iyazimiye
n’iyatannye akayigarura mugikumba, iyakomeretse akayomora, irwaye akayondora,
ibyibushye ikagira n’ubuzima bwiza agakomeza kuyitaho. Nguwo Umubyeyi ufite
umutima w’urukundo, nguwo Umushumba utarumanza nkuko abandi bashumba babigenza,
bo batererana izo bashinzwe. Nguwo umutima ukunda kurusha uko abantu dukunda.
Nguwo umutima w’Imana ukundu buri wese muntege nke ze, mububi bwe, ukamukunda
uko ameze uko ariko kose.
Ni
umutima witanga nkuko Ivanjili yabitwibukije. Ugasiga intama mirongo urwenda
nicyenda ukanjya gushaka imwe yazimiye. Nyagasani ntashaka ko hari numwe
uzimira. Twe nkabantu dushobora kuvuga ngo intama imwe ntacyo itwaye tukareka
ikazimira tukagumya kwita kuri mirongo urwenda n’icyenda, ariko kuri Yezu nayo
iramuhangayikishije kandi yihutira kuyishaka kuko iyo igarutse itera ibyishimo
byinshi mu ijuru.
Nguko uko umunyabyaha wisubiyeho atera
ibyishimo mu Ijuru. Iyo tugarukiye Imana dutera ibyishimo mu ijuru. Tugire
umutima ugarukira Imana. Kandi twe kugira n’umwe tuzimiza. Twigire kuri Yezu
kugira umutima mwiza. Nitube abashumba banyuze Umutima w’Imana batarumanza,
badatererana izo bashinzwe, bafite umutima ukunda, barenga ubwikunde bwa muntu
bakamenya no gukunda abandi. Nibwo tuzaba koko tunyuze Umutima w’Imana.
Imana
ni urukundo guhimbaza rero Umutima w’Imana n’uguhimbaza Urukundo rwayo
rwitangira abantu bose rutarobanuye. Ninabwo tuzamererwa neza mu mitima yacu.
Guhimbaza umutima Mutagatifu wa Yezu ni ukuzirikana kuri wa Mutima wakinguriwe
bose, umwe uvubukamo ibyiza byose, wamutima dukesha Amasakramentu, wamutima
wasohotsemo amaraso n’amazi bidutunga kandi bikadutagatifuza. Dusabe Nyagasani
ngo aduhe umutima mwiza nk’Uwe.
Yezu ugira Umutima utuza kandi woroshya, Imitima yacu uyigire nk’Uwawe. Amen.
Padiri Théophile MURWANASHYAKA
Retour aux homelies