^

INYIGISHO Y’UMUNSI MUKURU W’UMUTIMA MUTAGATIFU WA YEZU, UMWAKA C, TARIKI YA 27/06/2026

Publié par: Padiri Théophile MURWANASHYAKA

Amasomo matagatifu tuzirikana:

ü  Isomo rya mbere: Ezk 34,11-16; 

ü  Zab 23 (22) 

ü  Isomo rya kabairi: Rom 5, 5b-11; 

ü  Ivanjiri: Lk 15,3-7

 

Uwagatanu ukurikira icyumweru duhimbazaho umunsi mukuru w’Isakramentu Ritagatifu ry’ Umubiri n’Amaraso bya Yezu Kristu, duhimbaza umunsi mukuru w’Umutima Mutagatifu wa Yezu. Tuzirikana umutima wakunze abantu kugera kundunduro. Kuvuga umutima wa Yezu ni ukuvuga urukundo gusa, kugo Umutima wa Yezu wuzuye urukundo n’Impuhwe. Nkuko Paul abivuga mu isomo rya kabiri Imana yerekanye urukundo idufitiye kuko Kristu yadupfiriye kandi twari abanyabyaha.

Umutima Mutagatifu wa Yezu ni Umutima Mutagatifu wuzuye ubutungane kuko Yezu atari umuntu gusa ahubwo ari n’Imana.  Mu Mutima We hasendereye ubutungane no gukunda. Umutima Mutagatifu wa Yezu ni Umutima watikuwe icumu havamo amazi n’amaraso biba isoko y’amasakramentu ya Kiliziya duhabwa akadutunga, akadutagatifuza kandi akadukiza. Ni Umutima wakunze muntu utagize icyo umukinga kugera kugera ndetse kukurupfu rwo ku musaraba. Ni Umutima wababaye ariko ukababarira. Ni umutima witanga kandi ugatanga, nu umutima tuvomamo ibyiza byose dukeneye.  Yezu yaratwitangiye aduha byose kugera ndetse no kugitonyanga cyanyuma akitwitangira.

Guhimbaza Umutima Mutagatifu wa Yezu ni ukuvuga ubwiyoroshye bwe. Niwe uvuga ati ngira Umutima ugwa neza kandi nkoroshya (Mt11,28-29). Ni Umutima wuzuye kandi usendereye urukundo. Ni Umutima udusaba gukora ikiza tukanga ikibi. Ni umutima udusaba gukunda nkunko nawe yadukunze. Muri make ni umuhamagaro w’urukundo. Yezu adutegeka gukunda Imana na mugenzi wacu (Mc 12,30-31). Imana ni Urukundo, ni urukundo gusa ikadusaba kuyikunda atari uko tuyitinya ahubwo kuko ari yo yonyine ikwiye gukundwa kuruta byose. Koko Burya Umuntu muzima ni ikuzo ry’Imana. Kandi nidushaka kumenya igipimo cy’urukundo dukunda Imana tugomba kubanza kureba urukundo dukunda bagenzi bacu.

Imana rero Yo yerekanye urwo Rukundo ndenga kamere maze irugaragaza nk’Umubyeyi ndetse n’Umushumba Mwiza nkuko tubizirikana mu masomo y’uyu munsi. Uhoraho ntatererana intama ze. Ni Umushumba Mwiza utarumanza izo ashinzwe. Aziragira murwuri rutoshye zikarisha ubwatsi butoshye, arazibyagiza zikaruhuka, iyazimiye n’iyatannye akayigarura mugikumba, iyakomeretse akayomora, irwaye akayondora, ibyibushye ikagira n’ubuzima bwiza agakomeza kuyitaho. Nguwo Umubyeyi ufite umutima w’urukundo, nguwo Umushumba utarumanza nkuko abandi bashumba babigenza, bo batererana izo bashinzwe. Nguwo umutima ukunda kurusha uko abantu dukunda. Nguwo umutima w’Imana ukundu buri wese muntege nke ze, mububi bwe, ukamukunda uko ameze uko ariko kose.

Ni umutima witanga nkuko Ivanjili yabitwibukije. Ugasiga intama mirongo urwenda nicyenda ukanjya gushaka imwe yazimiye. Nyagasani ntashaka ko hari numwe uzimira. Twe nkabantu dushobora kuvuga ngo intama imwe ntacyo itwaye tukareka ikazimira tukagumya kwita kuri mirongo urwenda n’icyenda, ariko kuri Yezu nayo iramuhangayikishije kandi yihutira kuyishaka kuko iyo igarutse itera ibyishimo byinshi mu ijuru.

 Nguko uko umunyabyaha wisubiyeho atera ibyishimo mu Ijuru. Iyo tugarukiye Imana dutera ibyishimo mu ijuru. Tugire umutima ugarukira Imana. Kandi twe kugira n’umwe tuzimiza. Twigire kuri Yezu kugira umutima mwiza. Nitube abashumba banyuze Umutima w’Imana batarumanza, badatererana izo bashinzwe, bafite umutima ukunda, barenga ubwikunde bwa muntu bakamenya no gukunda abandi. Nibwo tuzaba koko tunyuze Umutima w’Imana.

Imana ni urukundo guhimbaza rero Umutima w’Imana n’uguhimbaza Urukundo rwayo rwitangira abantu bose rutarobanuye. Ninabwo tuzamererwa neza mu mitima yacu. Guhimbaza umutima Mutagatifu wa Yezu ni ukuzirikana kuri wa Mutima wakinguriwe bose, umwe uvubukamo ibyiza byose, wamutima dukesha Amasakramentu, wamutima wasohotsemo amaraso n’amazi bidutunga kandi bikadutagatifuza. Dusabe Nyagasani ngo aduhe umutima mwiza nk’Uwe.

Yezu ugira Umutima utuza kandi woroshya, Imitima yacu uyigire nk’Uwawe. Amen.

Padiri Théophile MURWANASHYAKA

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka