Amasomo
matagatifu tuzirikana:
ü Isomo rya 1: Imig 8, 22-31
ü Zaburi 8
ü Isomo rya 2: Rom 5, 1-5
ü Ivanjili Yh 16, 12-15
1.
Mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu
Bavandimwe, none turizihiza
umunsi mukuru w’Ubutatu butagatifu. Iteka iyo dukora ikimenyetso cy’umusaraba,
tuba twibuka ko Imana yacu ari icyarimwe Data, Mwana na Roho Mutagatifu. Ntabwo
ari Imana eshatu, ahubwo ni Imana imwe mu batatu. Imana Data yohereje Umwana
wayo Yezu Kristu ku isi; amaze gupfa no kuzuka ntiyadusize turi imfubyi, ahubwo
yohereje Roho uturuka kuri Se.
Iri yobera ry’Ubutatu
butagatifu Imana yagiye irihishura buhoro buhoro mu mateka y’ugucungurwa
kw’abantu. Kimwe n’andi mayobera menshi y’ukwemera, iyobera ry’Ubutatu
butagatifu ryateguriwe kandi rigenurirwa mu Isezerano rya kera. Ahantu dusanga
bwa mbere ibirari by’ukwigaragaza kw’Imana nk’Ubutatu butagatifu ni mu
ntangiriro igihe Imana yaremaga isi n’ibiyituye : ni ighe Imana yivugaga mu
bwinshi, iti “Noneho duhange Muntu mu ishusho ryacu, mu misusire yacu” (Intg 1,
26). Aho mu gitabo cy’Intangiriro kandi, mu mutwe wacyo wa 18, hagaragara
uruzinduko rudasanzwe rw’abagabo batatu bagenderereye Aburahamu. Abo bagabo
batatu na bo bagenuraga kandi bategura Ubutatu butagatifu; buri wese
yashushanyaga umupersona umwe mu bagize Ubutatu butagatifu. Ahandi hantu
hagenura ubutatu butagatifu ni mu mazina amwe n’amwe agaragara cyane cyane mu
bitabo by’Ibisigo n’iby’Ubuhanga, yaje guhabwa mu Isezerano rishya abapersona
bagize Ubutatu butagatifu: ijambo Roho w’Imana turisanga henshi mu Isezerano
rya kera. Kandi koko batubwira ko mbere y’uko Imana irema ibiriho, Umwuka
w’Imana (ni ukuvuga Roho w’Imana) wahuhaga hejuru y’inyanja itwikiriwe
n’umwijima (Ing 1, 2). Zaburi ya 33, 6 igaragaza mu marenga Yezu na Roho
Mutagatifu. Igira iti “Ijuru ryaremwe n’Ijambo ry’Uhoraho; umwuka we uhanga
ingabo zose”.
Yezu ni we
waduhishuriye ku buryo bwuzuye kandi butaziguye iryo yobera ry’Ubutatu
butagatifu ryateguriwe mu Isezerano rya kera. Nk’uko twabyumvise mu Ivanjili,
Yezu agiye gusubira mu ijuru yabwiye intumwa ze ko hari undi uzaza Roho w’ukuri
uzabayobora mu kuri kose. Ikindi kandi yasize abwiye intumwa ze kugenda
bakigisha, bakabatiza mu izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu (Mt
28, 19).
2. Ubutatu
butagatifu, iyobera nshoberamuntu
N’ubwo bwose Yezu
yemeza ku buryo bugaragara ko Imana ari Ubutatu, ntibyoroheye abakristu ba
mbere kwakira iryo yobera. Mu binyejana bya mbere rwose hatangiye urugamba rukomeye
rwo kumva mu bwenge bwa muntu ukuntu Imana ishobora kuba imwe mu batatu.
Mu gisekuruza cya gatatu nyuma y'ivuka rya
Yezu Kristu uwitwa Sabeliyusi yadukanye inyigisho zihakana ubutatu butagatifu
avuga ko Imana atari imwe mu batatu ahubwo ko Imana ari imwe yagiye
yihinduranya ikigaragaza ku buryo butatu butandukanye. Mbese nk'uko umuntu
yakwambara ingofero eshatu zitandukanye bitewe n'igihe arimo cyangwa se umugabo
wagaragara ku buryo butandukanye bitewe n'aho ari : mu rugo akaba ari papa
w'abana ; mu Kiliziya akaba umuhereza wa Padiri ; mu kazi akaba ari Umubitsi
w'ishyirahamwe. Sabeliyusi yavugaga ko ari muri ubwo buryo rero n'Imana ari
imwe ariko yagiye ihinduranya amazina n'uburyo yigaragarije abantu : mu
Isezerano rya kera yabaye Data, mu rishya iba Mwana, nyuma ya Pentekosti iba
Roho Mutagatifu. Nguko uko Sabeliyusi rero yigishaga ko Imana atari imwe mu
batatu ahubwo ari Imana imwe ugutatu (mu buryo butatu).
Muri icyo kinyejana cya gatatu kandi hadutse
uwitwa Pawulo wa Samozate, na we aza ahakana Ubutatu butagatifu. Yigisha ko
Imana Data ari yo yonyine Mana nyakuri. Yezu we ngo akaba umuntu usanzwe. Ngo
ubutungane bwe, urukundo rwe n'umurava yagiraga mu kwamamaza Ingoma y'Imana
byamugize umuntuudasanzwee, Imana na yo birayitangaza ihita imutora maze ku
munsi wa batisimu ye, imumanuriraho umwuka wayo ku buryo bwihariye, umugira
intungane ku buryo bwuzuye.
Ibi bitekerezo bya Pawulo wa Samozate
byasamiwe hejuru n'uwitwa Ariyusi waje ahakana ubumana bwa Yezu akemeza ko Yezu
yaremwe nk'abandi bantu bose. Mu kinyejana cya kane ibyo bitekerezo bya Ariyusi
byakwiriye muri Kiliziya yose.
Kiliziya ibibonye gutyo yahagurukiye
kurwanya ubwo buyobe. Muri icyo kinyenyejana cya kane mutagatifu Atanazi
yarwanye urugamba rukomeye avuguruza izo nyigisho, arahababarira cyane ndetse
bamumenesha inshuro nyinshi ahunga, ariko aza gutsinda kuko Inama nkuru ya
Kiliziya yabereye ahitwa Niseya mu mwaka wa 325 n'iyabereye i Konsitantinopule
mu mwaka wa 381 zamaganye za nyigisho za Ariyusi zongera gushimangira ukuri kwa
Bibiliya ku Butatu Butagatifu. Inyandiko zavuye muri izo nama ni zo zavuyemo
amagambo y'Indangakwemera dukoresha ubu. Gusa nanone, ibitekerezo by'ubuyobe ku
bijyanye n'Ubutatu butagatifu ntibyigeze bishira burundu na n'ubu biracyariho.
Urugero ni inyigisho z'abahamya ba Yehova batemera ubumana bwa Yezu.
3. Ukwemera
kutwumvisha ibinanirwa n'ubujiji bwacu
Kwibutsa ayo mateka ya kera biradufasha
kuzirikana ikintu gikomeye : Ubutatu butagatifu ni iyobera rikomeye rirenze
kure ubwenge bwa muntu. Aha twibutse ko iyobera atari ikintu nshoberamuntu
burundu ahubwo ni ikintu umuntu ashobora kugira icyo agenda yumvaho ariko
ntagikonoze.
Icyerekezo cya mbere mu kugerageza kumva
Ubutatu butagatifu ni kamere y'Imana. Imana ni urukundo. Niba Imana ari
urukundo ntishobora kubaho ari ikinyabuzima kimwe cy'icyigunge kuko urukundo
ruhuza benshi. Imana rero yagombaga kwigiramo abapersona barenze umwe kugira
ngo yitwe urukundo. Uretse icyo cyerekezo hari n'ibigereranyo byatubera
igishashi mu kugira icyo twumva ku Butatu butagatifu. Kera abaturanyi bavugaga
ko mu maso nsa na data ibirenge byanjye bikaba ibya mama. Bityo nkaba nifitemo
babiri kandi ndi undi wa gatatu. Umuryango usanzwe uba ugizwe n'umugabo,
umugore n'umwana. Bityo umuryango ushushanya Ubutatu butagatifu. Izo ngero
kimwe n'izindi nyinshi umuntu ashobora kubona ziragereranya nyine ntizigera ;
Imana imwe mu batatu iguma kuba iyobera
rigomba kwakirwa mu kwemera.
4. Ndacyafite
byinshi byo kubabwira
Ntabwo icyo Imana idusaba ari ukuyumva mu
bwenge kuko bitanashoboka ; kereka natwe turi Imana nibwo twayumva uko
yakabaye. Turi abantu. Icyo idusaba ni ukuyakira uko yatwihishuriye mu kwemera.
Itegeko Imana yaduhaye si ukuyumva no kuyisobanukirwa ahubwo ni ukuyikunda. Mu
kuyakira no kuyikunda uko itwiha ni byo bitwinjiza mu iyobera rya kamere yayo
tukagenda tuyimenya buhoro buhoro. Ni yo mpamvu Yezu abwira abigishwa be mu
Ivanjili ya none (natwe tukumviraho) ati “Ndacyafite byinshi byo kubabwira
ariko ubu ntimwashobora kubyakira”. Agakomeza avuga ko Roho Nyir'ukuri naza
azatuyobora mu kuri kose. Kudashobora kubyakira ni ukutabasha kumva iby'Imana byose n'ubwenge bwacu. Roho w'Imana ni we wenyine ushobora
kubitwumvisha, aka ya ndirimbo ya Roho Mutagatifu ngo “Uduhe kumenya ubwenge
bwo kudukundisha iby'Imana, abe ari wowe uyobora imitima y'abana bawe”.
“Ndacyafite byinshi byo kubabwira” ni ukuvuga ngo gutega amatwi Roho Mutagatifu
buri munsi bitwungura ibintu bishya mu bumenyi bw'Imana n'ibyayo. Nsigaranye amatsiko
muri jye. Sinzarambirwa gutega amatwi Yezu, kuko buri munsi aba agifite byinshi
byo kumbwira.
Padiri
Théodose Mwitegere