^

INYIGISHO Y’UMUNSI MUKURU W’UBUTATU BUTAGATIFU, UMWAKA C, TARIKI YA 15/06/2025

Publié par: Padiri Théodose Mwitegere

Amasomo matagatifu tuzirikana:

ü  Isomo rya 1: Imig 8, 22-31

ü  Zaburi 8

ü  Isomo rya 2: Rom 5, 1-5

ü  Ivanjili Yh 16, 12-15

 

1.      Mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu

Bavandimwe, none turizihiza umunsi mukuru w’Ubutatu butagatifu. Iteka iyo dukora ikimenyetso cy’umusaraba, tuba twibuka ko Imana yacu ari icyarimwe Data, Mwana na Roho Mutagatifu. Ntabwo ari Imana eshatu, ahubwo ni Imana imwe mu batatu. Imana Data yohereje Umwana wayo Yezu Kristu ku isi; amaze gupfa no kuzuka ntiyadusize turi imfubyi, ahubwo yohereje Roho uturuka kuri Se.

Iri yobera ry’Ubutatu butagatifu Imana yagiye irihishura buhoro buhoro mu mateka y’ugucungurwa kw’abantu. Kimwe n’andi mayobera menshi y’ukwemera, iyobera ry’Ubutatu butagatifu ryateguriwe kandi rigenurirwa mu Isezerano rya kera. Ahantu dusanga bwa mbere ibirari by’ukwigaragaza kw’Imana nk’Ubutatu butagatifu ni mu ntangiriro igihe Imana yaremaga isi n’ibiyituye : ni ighe Imana yivugaga mu bwinshi, iti “Noneho duhange Muntu mu ishusho ryacu, mu misusire yacu” (Intg 1, 26). Aho mu gitabo cy’Intangiriro kandi, mu mutwe wacyo wa 18, hagaragara uruzinduko rudasanzwe rw’abagabo batatu bagenderereye Aburahamu. Abo bagabo batatu na bo bagenuraga kandi bategura Ubutatu butagatifu; buri wese yashushanyaga umupersona umwe mu bagize Ubutatu butagatifu. Ahandi hantu hagenura ubutatu butagatifu ni mu mazina amwe n’amwe agaragara cyane cyane mu bitabo by’Ibisigo n’iby’Ubuhanga, yaje guhabwa mu Isezerano rishya abapersona bagize Ubutatu butagatifu: ijambo Roho w’Imana turisanga henshi mu Isezerano rya kera. Kandi koko batubwira ko mbere y’uko Imana irema ibiriho, Umwuka w’Imana (ni ukuvuga Roho w’Imana) wahuhaga hejuru y’inyanja itwikiriwe n’umwijima (Ing 1, 2). Zaburi ya 33, 6 igaragaza mu marenga Yezu na Roho Mutagatifu. Igira iti “Ijuru ryaremwe n’Ijambo ry’Uhoraho; umwuka we uhanga ingabo zose”.

Yezu ni we waduhishuriye ku buryo bwuzuye kandi butaziguye iryo yobera ry’Ubutatu butagatifu ryateguriwe mu Isezerano rya kera. Nk’uko twabyumvise mu Ivanjili, Yezu agiye gusubira mu ijuru yabwiye intumwa ze ko hari undi uzaza Roho w’ukuri uzabayobora mu kuri kose. Ikindi kandi yasize abwiye intumwa ze kugenda bakigisha, bakabatiza mu izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu (Mt 28, 19).

2.      Ubutatu butagatifu, iyobera nshoberamuntu

N’ubwo bwose Yezu yemeza ku buryo bugaragara ko Imana ari Ubutatu, ntibyoroheye abakristu ba mbere kwakira iryo yobera. Mu binyejana  bya mbere rwose hatangiye urugamba rukomeye rwo kumva mu bwenge bwa muntu ukuntu Imana ishobora kuba imwe mu batatu.

Mu gisekuruza cya gatatu nyuma y'ivuka rya Yezu Kristu uwitwa Sabeliyusi yadukanye inyigisho zihakana ubutatu butagatifu avuga ko Imana atari imwe mu batatu ahubwo ko Imana ari imwe yagiye yihinduranya ikigaragaza ku buryo butatu butandukanye. Mbese nk'uko umuntu yakwambara ingofero eshatu zitandukanye bitewe n'igihe arimo cyangwa se umugabo wagaragara ku buryo butandukanye bitewe n'aho ari : mu rugo akaba ari papa w'abana ; mu Kiliziya akaba umuhereza wa Padiri ; mu kazi akaba ari Umubitsi w'ishyirahamwe. Sabeliyusi yavugaga ko ari muri ubwo buryo rero n'Imana ari imwe ariko yagiye ihinduranya amazina n'uburyo yigaragarije abantu : mu Isezerano rya kera yabaye Data, mu rishya iba Mwana, nyuma ya Pentekosti iba Roho Mutagatifu. Nguko uko Sabeliyusi rero yigishaga ko Imana atari imwe mu batatu ahubwo ari Imana imwe ugutatu (mu buryo butatu).

Muri icyo kinyejana cya gatatu kandi hadutse uwitwa Pawulo wa Samozate, na we aza ahakana Ubutatu butagatifu. Yigisha ko Imana Data ari yo yonyine Mana nyakuri. Yezu we ngo akaba umuntu usanzwe. Ngo ubutungane bwe, urukundo rwe n'umurava yagiraga mu kwamamaza Ingoma y'Imana byamugize umuntuudasanzwee, Imana na yo birayitangaza ihita imutora maze ku munsi wa batisimu ye, imumanuriraho umwuka wayo ku buryo bwihariye, umugira intungane ku buryo bwuzuye.

Ibi bitekerezo bya Pawulo wa Samozate byasamiwe hejuru n'uwitwa Ariyusi waje ahakana ubumana bwa Yezu akemeza ko Yezu yaremwe nk'abandi bantu bose. Mu kinyejana cya kane ibyo bitekerezo bya Ariyusi byakwiriye muri Kiliziya yose.

Kiliziya ibibonye gutyo yahagurukiye kurwanya ubwo buyobe. Muri icyo kinyenyejana cya kane mutagatifu Atanazi yarwanye urugamba rukomeye avuguruza izo nyigisho, arahababarira cyane ndetse bamumenesha inshuro nyinshi ahunga, ariko aza gutsinda kuko Inama nkuru ya Kiliziya yabereye ahitwa Niseya mu mwaka wa 325 n'iyabereye i Konsitantinopule mu mwaka wa 381 zamaganye za nyigisho za Ariyusi zongera gushimangira ukuri kwa Bibiliya ku Butatu Butagatifu. Inyandiko zavuye muri izo nama ni zo zavuyemo amagambo y'Indangakwemera dukoresha ubu. Gusa nanone, ibitekerezo by'ubuyobe ku bijyanye n'Ubutatu butagatifu ntibyigeze bishira burundu na n'ubu biracyariho. Urugero ni inyigisho z'abahamya ba Yehova batemera ubumana bwa Yezu.

3.      Ukwemera kutwumvisha ibinanirwa n'ubujiji bwacu

Kwibutsa ayo mateka ya kera biradufasha kuzirikana ikintu gikomeye : Ubutatu butagatifu ni iyobera rikomeye rirenze kure ubwenge bwa muntu. Aha twibutse ko iyobera atari ikintu nshoberamuntu burundu ahubwo ni ikintu umuntu ashobora kugira icyo agenda yumvaho ariko ntagikonoze.

Icyerekezo cya mbere mu kugerageza kumva Ubutatu butagatifu ni kamere y'Imana. Imana ni urukundo. Niba Imana ari urukundo ntishobora kubaho ari ikinyabuzima kimwe cy'icyigunge kuko urukundo ruhuza benshi. Imana rero yagombaga kwigiramo abapersona barenze umwe kugira ngo yitwe urukundo. Uretse icyo cyerekezo hari n'ibigereranyo byatubera igishashi mu kugira icyo twumva ku Butatu butagatifu. Kera abaturanyi bavugaga ko mu maso nsa na data ibirenge byanjye bikaba ibya mama. Bityo nkaba nifitemo babiri kandi ndi undi wa gatatu. Umuryango usanzwe uba ugizwe n'umugabo, umugore n'umwana. Bityo umuryango ushushanya Ubutatu butagatifu. Izo ngero kimwe n'izindi nyinshi umuntu ashobora kubona ziragereranya nyine ntizigera ; Imana imwe mu batatu iguma  kuba iyobera rigomba kwakirwa mu kwemera.

4.      Ndacyafite byinshi byo kubabwira

Ntabwo icyo Imana idusaba ari ukuyumva mu bwenge kuko bitanashoboka ; kereka natwe turi Imana nibwo twayumva uko yakabaye. Turi abantu. Icyo idusaba ni ukuyakira uko yatwihishuriye mu kwemera. Itegeko Imana yaduhaye si ukuyumva no kuyisobanukirwa ahubwo ni ukuyikunda. Mu kuyakira no kuyikunda uko itwiha ni byo bitwinjiza mu iyobera rya kamere yayo tukagenda tuyimenya buhoro buhoro. Ni yo mpamvu Yezu abwira abigishwa be mu Ivanjili ya none (natwe tukumviraho) ati “Ndacyafite byinshi byo kubabwira ariko ubu ntimwashobora kubyakira”. Agakomeza avuga ko Roho Nyir'ukuri naza azatuyobora mu kuri kose. Kudashobora kubyakira ni ukutabasha kumva iby'Imana  byose n'ubwenge  bwacu. Roho w'Imana ni we wenyine ushobora kubitwumvisha, aka ya ndirimbo ya Roho Mutagatifu ngo “Uduhe kumenya ubwenge bwo kudukundisha iby'Imana, abe ari wowe uyobora imitima y'abana bawe”. “Ndacyafite byinshi byo kubabwira” ni ukuvuga ngo gutega amatwi Roho Mutagatifu buri munsi bitwungura ibintu bishya mu bumenyi bw'Imana n'ibyayo. Nsigaranye amatsiko muri jye. Sinzarambirwa gutega amatwi Yezu, kuko buri munsi aba agifite byinshi byo kumbwira.

Padiri Théodose Mwitegere

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka