^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA KABIRI CYA ADIVENTI, UMWAKA B, TARIKI YA 10 UKUBOZA 2023

Publié par: Padiri Gaspard BIJYIYOBYENDA

Amasomo matagatifu tuzirikana:

ü  Isomo rya mbere: Iz 40, 1-5.9-11

ü  Zaburi 85 (86), 9ab-10, 11-12, 13-14.

ü  Isomo rya kabiri: 2 Pt 3, 8-14

ü  Ivanjili: Mk 1, 1-8

Tugeze ku cyumweru cya kabiri muri rwa rugendo twatangiye rwa Adiventi, igihe cyo gutegereza twizeye.

Turazirikana ko iki gihe cya Adiventi gifite byinshi gisobanura ku bagize umuryango w’Imana, muri byo umuntu akaba yazirikana kuri ibi bitatu:

·         Adiventi itwibutsa igihe abakurambere bacu bamaze bategereje Umucunguzi

·         Adventi nk’igihe Kiliziya iduha kugira ngo twitegura kwizihiza ivuka ry’Umucunguzi wacu Yezu Kristu ku munsi mukuru wa Noheli

·         Adiventi nk’igihe cyo kuzirikana ko Uwo abakurambere bacu mu kwemera bategereje igihe kirekire, natwe nk’umuryango mushya Yezu yironkeye ku musaraba, turangamiye ihindukira rye, ubwo azaza yuje ikuzo n’ububasha, aje gucira imanza abazima n’abapfuye.

Mu isomo rya mbere dukesha igitabo cy’Umuhanuzi Izayi, Imana irifuza ko umuryango wayo wakwakira ihumure, ntukomeze guhagarika umutima, ntukomeze kwikanga. Aha ngaha ni byiza ko twibuka ko ubwo Umuhanuzi Izayi yavugaga aya magambo, Umuryango w’Imana wari warajyanywe bunyago i Babiloni, kure y’igihugu cy’abasokuruza. Kuko ubuvunyi bw’Imana nta kibuzitira, Uhoraho arasezeranya abe ko igihe cyo gutahuka kigeze, kuko barahanwe bihagije. Mu yandi magambo igihe cyo gucungurwa cyageze cyangwa kiregereje! Ubu imyiteguro yatangira, inzira nzima igahangwa mu butayu, akabande kagasibanganywa, imisozi n’utununga bigacishwa bugufi, ahari imanga, ahahanamye cyane hagahinduka ikibaya. Tuzi neza ko buri gihe ijyanwabunyago ryabaga ari nk’inkurikizi y’uko umuryango w’Imana wigometse kuri Yo, buri wese ku rwego rwe: Abategetsi bashyize amizero yabo mu mbaraga z’ingabo n’iz’ibihugu by’inshuti aho kuzishakira muri Uhoraho, abakomeye birengagije ubuvandimwe bishora mu rugomo no kurenganya abatagira kivurira, ndetse na rubanda rusanzwe bitwaye nabi mu mico, bagera aho bayoboka ibigirwamana.

Iyi nzira nyabagendwa rero ishakwa ahatari nyabagendwa yashushanya icyo buri wese yamaze kubona ko ari ngombwa muri wa mujyo wo kwisubiraho, nyuma yo kubona ko bose bahemutse: Abategetsi n’abakomeye barangwaga no kwikuza, ubu bacishijwe bugufi, none bize gucisha make, kuko ibyo bari biringiye basanze nta cyo bivuze, abari barimuye Uhoraho bakayoboka izindi mana, basibanganya icyo cyena, bakongera bakimika Imana mu mitima yabo, kandi imvugo ikaba ingiro. Nguko uko ikuzo ry’Uhoraho ryakongera kwigaragaza, kuko umuryango we wongeye kumuyoboka uko bikwiye.

Bavandimwe ibi byose twumvise ni imyiteguro yo kwakira Umukiro w’Uhoraho, mu yandi magambo ni imyiteguro yo kwakira Uje kubakiza: umugome akareka ikibi, n’umugiranabi akazinukwa inzira ze. Bavandimwe iyo tugarutse mu mateka y’uko ijyanwabunyago ryagiye rirangira, dusanga buri gihe bitaragiye bituruka ku kuba abayisiraheli barashoje intambara ku babaga barabajyanye bunyago, ahubwo iyo igihe cyageraga zahinduraga imirishyo, abami n’abatware babatsikamiye bakava ku ngoma, hakima abandi bashya, bakemera gutanga ihumure, maze abajyanywe bunyago bagasubirana uburenganzira bwabo. Ibi rero birerekana ko umudendezo n’ubwigenge babikeshaga ko bemeye kugarukira Imana, ko bemeye kwisubiraho, maze ibyo bikabahesha gusubira kuri gakondo yabo no kongera kubona uburyo bwo gusabana, gusana amatongo y’imigi yabo no kugira uburenganzira busesuye mu by’Iyobokamana ryabo. Iyo nzira yo kuyoboka Imana ni yo ababashinzwe bagiye babayoboramo, kuva kuri Musa, abacamanza, abami bazima, abahanuzi, abaherezabitambo n’abanyabuhanga, kuko aba bari basobanukiwe neza ko ari bwo buryo bukwiye bwo gutegereza Umujyanama w’agatangaza, Imana idahangarwa, Umubyeyi iteka, Umwami w’amahoro, we wagombaga gutangiza ingoma irambye n’amahoro atagira iherezo (Izayi 9, 5b-6a).

Ibi bihe by’ituze n’umudendezo w’ibyiza ni byo zaburi idukumbuza itwibutsa ko Uhoraho atabara bwangu abahora bamwubaha, kuko muri We haganje impuhwe n’ubudahemuka, ubutabera n’amahoro.

Mu isomo rya kabiri, Petero intumwa aratwibutsa ko turi muri adiventi, turategereje cyangwa twagombye kubaho nk’abafite icyo bategereje: Amaza ya Nyagasani. Intumwa Petero aravugurura imitekerereze ya bamwe muri twe: kuba Yezu ataragarukana ikuzo uko byahereye kera bivugwa, nta kindi kibitera: ni uko Nyagasani atwihanganira agira ngo arebe ko twakwisubiraho. Ukwisubiraho dusabwa ni ukurangwa n’imigenzereze itunganye, tugakora ibintu bihwitse, biciye mu kuri, birimo urukundo, tukigana Imana turangwa n’impuhwe, ubudahemuka, ubutabera n’amahoro, tukubaha Imana twirinda guca ukubiri n’amategeko yayo, mbese muri make tukaba abanyamahoro, abaziranenge n’inyangamugayo.

Ivanjili y’uyu munsi iratwereka Yohani Batisita nk’integuza ya Yezu Kristu: Kuba Yohani Batista ari integuza ya Yezu bigaragazwa n’ibintu byinshi umuntu yashyira mu ngeri ebyiri:

A)    Ibikorwa cyangwa imikorere

B)    Imyitwarire cyangwa imibereho ye (Style de vie)

Ibikorwa bya Yohani Batisita nk’integuza ya Yezu bigaragaramo kuba avuga aranguruye, ashaka ko buri wese yumva. Icyo avuga nta kindi ni iki : Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura. Mu ivanjili yanditswe na Luka, iyo bagaruka kuri  iki gikorwa cyo gutegurira Nyagasani amayira, berekana ko ari ugufasha umukene n’umushonji (ufite amakanzu abiri agabane n’utayafite n’ufite icyo kurya na we agenze atyo : Lk 3, 11) ; kutarya ruswa (Ntimugasoreshe ibirenze ibyategetswe : Lk 3, 13) ; kutagira uwo urenganya cyangwa ubeshyera witwaje icyo uri cyo, no kunyurwa n’ibyo umuntu ahawe cyangwa ibyo afite (Lk 3, 14). Imyiteguro yacu ya Noheli ni aho yagombye kwibanda :

¨      Ibikorwa by’urukundo rutironda, rutagendera kuri Nkunzi no ku cyenewabo

¨      Kutarya ruswa, kutayitanga ugamije kwihesha icyo utagenewe

¨      Kutarenganya abandi, kutababeshyera, kutabaharabika, kutabatesha agaciro

¨      Kunyurwa n’ibyo ufite no gushimira Imana ubikesha

Kuba Yohani Batisita yarabaye integuza ya Yezu ntibigaragazwa n’ibikorwa bye gusa, ahubwo haniyongeraho imyitwarire ye, uko yari abayeho: Kwicisha bugufi, kubaho mu buzima buciye bugufi, nta kwikuza cyangwa kwirata. Ubutumwa Yohani Batisita yari afite, uko abantu benshi bamwubahaga (inteko nyamwinshi z’abantu, abasoresha, abasirikari: Lk 3, 10-14) kandi bakamutinya kugeza naho na Herodi ngo yamutinyaga bigatuma amurengera (Mk 6, 20), ibyo byose Yohani Batisita yashoboraga kubiheraho akabaho mu buzima buhambaye, ariko nka Yezu yicishije bugufi, kugeza ku rupfu.

Yohani Batisita rero ni urugero rwiza rw’abiteguye kwizihiza Noheli, kwakira Umucunguzi mu bwicishe bugufi.

Twemerere Yezu yongere atuvugururire muri Roho Mutagatifu, twe abemeye gupfa ku cyaha muri Batisimu, tukazukira ubuzima bushya bw’abana b’Imana muri Kiliziya ye!

Padiri Gaspard BIJYIYOBYENDA

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka