Amasomo matagatifu tuzirikana:
ü
Isomo rya mbere: Intu
5, 12-16
ü
Zaburi 118 (117)
ü
Isomo rya kabiri: Hish 1, 9-11a.12-13.17-19
ü
Ivanjili: Yh 20,
19-31
Bavandimwe,
Uyu munsi Kiliziya ntagatifu
irahimbaza icyumweru cya kabiri cya Pasika ari nacyo cyumweru Kiliziya yageneye
kuzirikana byumwihariko impuhwe z’Imana. Dukomeje rero kwakirana ibyishimo
izuka rya Yezu tuvugura muri twe inema yo gutunganira Imana, nkuko yubile
y’impurirane ibidushishikariza n’iyibukiro rya mbere mu y’ikuzo rikabitwibutsa
rigira riti:’’Yezu azuka… Dusabe inema yo gutunganira Imana.”Igihe cya Pasika
rero si ukwishimira gusa intsinzi ya Yezu kuri shitani, icyaha n’urupfu, ahubwo
ni ugukomeza gusaba Yezu inema yo kwakira intwaro zose aduha kuri roho no ku
mubiri, ngo zidufashe gutunganira Imana, bityo tugahimbaza pasika zacu buri
wese mu buzima bwe atsinda shitani, icyaha n’ubupfu ubwo aribwo bwose. Amasomo
matagatifu tumaze kumva aratwibutsa zimwe mu ntwaro zikomeye zo gutunganira
Imana nyabyo arizo kwakira amahoro ya Kristu dukesha impuhwe ze no ku mubera
umuhamya mu isengesho, mu magambo no mu bikorwa.
1.KWAKIRA AMAHORO YA KRISTU DUKESHA IMPUHWE
ZE
Ijambo amahoro rikomoka ku nshinga
guhora.Imwe mu mbuto zikomeye z’Impuhwe za Yezu ni uguhoza, ni ukuruhura.Mu
ivanjili ntagatifu, twumvishe Yezu wazutse asanganiza abigishwa be amahoro
ubugira gatatu agira ati: “NIMUGIRE AMAHORO (Yh20,19.21.26). Ese ni kuki Yezu wazutse, amahoro ariyo
yabaye inyikirizo n’intero bye asesekaje ku nkoramutima ze?
1. Izuka rya
Yezu ryabaye ku munsi wa mbere w’icyumweru ritwibutsa wa munsi wa mbere
w’iremwa, aho Imana yahanze urumuli, (Intg1,3) umucyo ugatamanzura. Yezu niwe
Rumuli nyarwo ruje guhanga isi bundi bushya, igiye gutangira ku bamurikiwe
n’izuka,ishingiro ry’ukwemera kwacu. Umuhanzi yagize ati: …ukazuka wera
nk’izuba…Zuba-rirashe(Lk1,78) wadusuye yigira umuntu agaca mu icuraburindi
ry’ububabare, urupfu no mu mva iminsi itatu, aje kongera gutangaza urumuli
rw’amahoro akesha kuzuka asangiza ibiremwa byose ingabire y’izuka, agakomeza ku
buryo budasubirwaho umurimo yari yaratangiye wo kunyura hose agira neza azura
muntu kuri roho no ku mubiri. Bityo muntu akaba ikiremwa gishya gitunze amahoro nyakuri akomoka ku mpuhwe Yezu
yifashisha amukiza kuri roho no ku mubiri. Kuko aho impuhwe nyakuri zinyuze
zisiga zikemuye ibibazo byabuzaga muntu
kugira amahoro kuri roho no ku mubiri. Bityo Yezu atangiza bwa mbere ingingo
ntera hirwe yo gutera amahoro kuko ari we mwana w’Imana Uhebuje.
2. Ab’ikubitiro rero yahereyeho
atera amahoro akabasangiza ingabire ya Pasika, ivana muntu mu mva y’umwijima,
ikamuha urumuli ni intumwa ze. Mu ivanjili batubwira bimwe mu bimenyetso
by’imva bari barimo zababuzaga amahoro,nko kwikingirana kubera ubwoba bari
bafitiye abayahudi, isoni, ipfunwe n’ikimwaro bari buzuye bitewe no gutererana,
kwihakana, kugambanira no gutanga Umwami wabo kandi yari yababuriye, agahinda
ko gupfusha kabiri: urupfu ruteye isoni rwa Yezu Kristu ndetse n’urwa Yuda mugenzi wabo bari baravanye Galileya,
bakabana imyaka itatu, agatsindwa ku munota wa nyuma, ukwibaza uko bazahinguka
muri sosiyete no mu ngo zabo nyuma y’imyaka itatu barakurikiye umuyaga nk’uko abigishwa ba
Emmawusi babivuga (Lk 24, 13-35)…Mu kubona rero Yezu Nyiribikomere (ibiganza
n’urubavu bye), ibi byose ntibamenye iyo
binyuze, maze mu mahoro abahaye, impuhwe ze zikoreramo umurimo wo kubakiza ibyo
bamukoreye byose, intege nke bagaragaje, n’ibindi byari bibahangayikishije
byose, maze ibyari amarira bihinduka umunezero , ibyishimo birabasaga.
3.Nyuma rero yo
guhoza intumwa ze yifashishije amahoronyampuhwe ye, hakurikiyeho kubaha amahoro
bwa kabiri yo kubatuma kujya kuzura
abandi babakiza ikibi kiruta ibindi aricyo cyaha (ukwitandukanya n’Imana na
mugenzi wawe) bayobowe na Roho mutagatifu,umuhoza. Bityo abagira intumwa
z’impuhwe ze, abaha ububasha bwo gukiza ibyaha ngo abakomerezemo umurimo wo
guhashya icyamwicishije(icyaha) maze iremwa rishya ryuzurizwe mu guhinduka.
bityo
yerekana ko pasika imunyura ku muntu, ari ukumubona yazutse ashishikariye
kubaho mu butungane nyuma yo gukizwa urupfu rw’icyaha muri penetensiya.
4.Nyuma yo
kuzura intumwa ze icumi no kuziha ubutumwa bwo gutera amahoro y’uwakijijwe
ibyaha, Yezu yakurikijeho kuzura Tomasi, utari uhari kuri Pasika, amukiza
ingoyi yo gushidikanya. Koko nubwo ashobora kuba yari afite impamvu yumvikana
yo kutahaba, impamvu ntikuraho igihombo. Yahombye ukwemera.Kandi koko umuntu
ukunda gusiba gahunda, biragoye kumwumvisha icyahanzuriwe.Tomasi, kubyo
bakoreye abandi mu kureba Yezu we yanongereweho no gukoraho. Nuko Yezu amaze
kubaha amahoro bwa gatatu no kumwiyereka mu isura ye y’ibikomere, asabwa kuba
umwezi bivuga umuntu umara kwemera nyuma akajya no kuba umuhamya. Nuko Tomasi
amaze gushengerera Uwazutse, aramya agira ati:”Nyagasani, Mana yanjye”. Nuko
Yezu atangariza muri Tomasi ingabire yo guhirwa mu kwemera hatabanje ukubona. Bityo
impuhwe za Yezu zihamagarira Tomasi ukwemera gutagatifu, zo banga ridahezwa
ry’ukwemera. Ni gute natwe twaba abahamya b’uwazutse?
2.KUBA ABAHAMYA B’AMAHORONYAMPUHWE
Y’UWAZUTSE
Bavandimwe,
muri batisimu twasezeranye kwanga icyaha, gukurikira Kristu no kumwamamaza.
Ivanjili ntagatifu tumaze kuzirikana ndetse n’andi masomo ya none biradusubiza
ku isoko y’ubukristu dukesha urupfu n’izuka bya Yezu Kristu cyane ingabire
y’ubutungane dukesha impuhwe ze. Uyu munsi natwe twaje guhura na Yezu wazutse
kugira ngo adukomerezemo umurimo yatangiranye n’intumwa ze nyuma yo kuzuka
aduhazaha amahoro ye adukiza ibitubangamiye byose kuri roho no ku mubiri nyuma
adutume
kuyageza
kuri bose. Twaje kugirango turangamire ibikomere bye bitagatifu maze aduhaze
impuhwe ze. Nkuko twabibonye abahuye nawe nyabyo, abaha ingabire ikomeye yo gutunga
no gutanga impuhwe ze nk’ikimenytso cy’amahoro atagereranywa isi
idashobora gutanga. Nkuko rero ntawe utanga icyo adatunze, nimucyo tubanze
turebe inzira zo gutunga impuhwe ze nyuma tumusabe kumubera abahamya mu mvugo
n’ingiro.
1.
Mu isengesho
Ari ihura rya
Yezu n’abigishwa be, ari uko yagiranye
ubusabane na Tomasi, ari n’uko twumvishe mu gitabo cy’ibyahishuwe, ihura rya Yohani ku munsi wa Nyagasani
(icyumweru)n’umeze nk’Umwana w’umuntu…’Uwibanze
n’Uwimperuka, uwari warapfuye akazuka… byose biratwereka ko ishingiro
ndasimburwa ryo kwakira amahoronyampuhwe
ya Yezu ari uguhura nawe, ukamurangamira, akakuzurizamo ibyo yakoreye
abakurambere twumvishe none agukiza kuri roho.Ibi byatsindagiwe n’abapapa batatu
(Mutagatifu Yohani Pawulo wa kabiri,Benedigito wa cumi na batandatu na
Fransisko) bemeza ko ihame rya mbere ry’uburyo bushya bwo gucengerwa n’ivanjili
(nouvelle évangélisation)ari uguhura by’umwihariko n’Imana(rencontre personelle
avec Dieu). Nta wundi wundi wakurema
bundi bushya uretse uwakuemye. Nitwegerane rero ubwizere intebe ya
Nyirineza kugira ngo tugirirwe impuhwe kandi duhabwe imbaraga zizajya zidufasha
igihe kigeze (Heb
4,16).
Nitumusange mu isengesho, amasakramentu, igitambo cy’ukaristiya… maze
atwuzurizeho izuka rye kuko aho impuhwe ze
zinyuze zisiga zisukuye ubuzima bwahise zifashishije imbabazi maze
zigatanga imbaraga nshya zo guhata ibirenge
inzira y’ubutungane, ugakomeza
urugendo rw’amasezerano ya Batismu n’andi yose warenzeho ukaba intwari ku
rugamba. Nkuko atigeze abanza gucyurira abigishwa kubera ububwa bwabo niko
ashishikajwe gusa no guha Pasika (izuka ) roho zose zishyira amizero yazo muri
we iteka cyane kuri uyu munsi mukuru w’Impuhwe ze nkuko yabibwiye umunyamabanga
w’impuhwe ze mama Fawustina agira ati:”Ndashaka ko uwo munsi ubera roho zose ubuhungiro
n’amirukiro cyane cyane iz’abanyabyaha bakomeye.Kuri uwo munsi,nk’amazi avubuka
mu isoko,ubusesekare bw’impuhwe zanjye buzisukiranya nk’inyanja yimena kuri
roho zose zizaza kunywera ku iriba ry’impuhwe zanjye.”(P.J.300 ) Niturangamire
rero Yezu ruhanga tureberaho impuhwe.
2.
Mu magambo
Ngo akuzuye umutima gasesekara ku
munwa kandi ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana.Uguhura nyabyo na Yezu byuzuza
umutima wacu amahoro n’urukundonyampuhwe.Nkuko bacomeka telephone ku muriro
ikabasha kuvugirwaho, niko kurangamira Yezu nka Tomasi, byuzuza umutima amahoronyampuhwe
n’ukwemera, ukamwamamaza nyabyo mu mvugo no mu ngiro. Bityo ururimi rwacu rukaba gusa igikoresho cyo
kwamamaza Inkuru nziza ijijura abandi, igira inama nziza, yomora ibikomere,
ikaburira abari mu kibi cyangwa abatana, ikunga abavandimwe, igahumuriza
abihebye n’abashavuye, igatanga icyizere cy’ejo hazaza, ikagarura mu nzira
nziza abahabye, ikaba umusemburo w’ubumwe … Ntushobora kubwira abandi ngo
mugire amahoro ntayo wifitemo. Nitube rero nk’intumwa Yohani, aho turi hose
tuhabeshwe n’impamvu y’ijambo rishimwa n’Imana n’iy’ubuhamya bwa Yezu.
3.
Mu bikorwa
Nkuko Yezu yaranzwe no kugira neza aho
anyuze hose,maze yazuka agashishikazwa mbere ya byose no kwiyereka intumwa ze
aziha amahoro akazikiza inkeke zose, akaziha n’ubutumwa bwo kugeza impuhwe ze
kuri bose maze bakabishishikarira barangwa n’umutima umwe mu isengesho, mu
bikorwa by’impuhwe no mu buhamya bwiza batangaga bagashimwa na rubanda rwose, natwe
nitugenze nkabo twuzure impuhwe ze turamire abari mu kaga bose nkawe.
Hamwe n’ingabire dukesha yubile
y’impurirane duhimbaza, nitwakire impuhwe n’amahoro bye mu isengesho
ry’umwihariko n’iry’umuryango w’Imana, tuzuke, duhinduke nyabyo, twemere
ubutungane bwe butuyobore,twunge ubumwe , tumubere abahamya mumvugo no mu
bikorwa bifatika by’impuhwe biramira bagenzi bacu kuri roho no ku mubiri, turangwe
n’imyifatire myiza ihumurira bose, kiliziya yacu ikomeze ibe koko igicumbi
cy’umukiro ureshya bose nk’igihe cy’intumwa za mbere, bityo twuzuze ubutumwa
bwo kuba abanyampuhwe nka Data.
Umunsi mukuru mwiza w’impuhwe z’Imana.
Padiri Gilbert NTIRANDEKURA