Amaso matagatifu
tuzirikana:
ü Isomo rya mbere: Intu 5,27b-32.40b-41
ü Zab 30 (29)
ü Isomo rya Kabiri: Hish 5,11-14
ü Ivanjiir: Yh 21,1-19
Nyuma yuko intumwa zibonye ibintu bikomeye zitifuzaga kubona, ndetse zitari
zitegereje kuri Yezu, nkuko abigishwa bajyaga Emawusi babihamya bavuga k’urupfu
rwa Yezu rwabashavuje bati : « Twebweho, twari twizeye ko ari we uzarokora Israheli
; none dore uyu munsi ubaye uwa gatatu ibyo byose bibaye », mbese barashobewe,
bumva bameze nk’abihebye, nk’abatengushywe. Yezu rero mugutsinda kwe asangira
n’abe umutsindo, abereka ko batibeshye bamukurikira, bamuhitamo, abereka ko
nubwo yishwe akabambwa k’umusaraba, agapfa urupfu rubabaje, ataheranywe narwo.
Ahubwo abe arabahishurira ibanga ryo kumukomeraho kuko batari kumwe nawe ntacyo
bashobora.
Ibanga ryo kugendana na Yezu Wazutse
Mu Ivanjili Yohani atwereka abigishwa ba Yezu Kristu bisubiriye mu mirimo
yabo ibatunze, ariko kuko bari bataramenya igitangaza kigarura ibyishimo
n’ubuzima, baracyameze nkabatereranywe. Yezu udatererana abe aba arabagobotse.
Ijoro ryose baraye baroba ntibagira icyo baronka. Yezu ahageze abereka aho
ibanga riri, bityo baroha urushundura iburyo babona kuronka. Yezu yaberetse
ahakwiye, ahari ubuzima, ahari amahirwe. Kugendana na Yezu wazutse ahishurira
abe ahari ibanga ry’ubuzima.
Ikindi gikomeye,
n’urugendo akorana na Petero. Yagize ubwoba nyuma yo kubona ibyari bibaye
ahakana ko atazi Yezu. Nyuma y’Izuka Ivanjiri iratwereka abaza Petero ubugira
gatatu niba amukunda. Izi nshuro
zirahagije ngo Petero yumve neza ikibazo abazwa. Ntabwo ari ugusubiza byihuse,
cyangwa bishingiye kumarangamutima yakanya gato. Igisubizo Petero asorezaho
kirasubiza itegeko ry’Imana, ryo gukunda Nyagasani Imana n’imbaraga zose,
n’ubwenge bwose uko bingana tutabihishe, tutihenda kandi tutaryarya, aho agira
ati: « Nyagasani uzi byose, uzi ko ngukunda». Mu yandi magambo ni ukwerekana ko
nta cyo akinze Yezu: uzi aho imbaraga zanjye zigera, aho ubwenge bwanye
bugarukira, aho ubushobozi bwanjye bugarukira,… Amaze kuvuga atyo aramubwira
ati Nkurikira. Kuko niwe akeneye kandi koko azi byose aramushaka uko ari kose.
Ukuri Intumwa zihamya
Biragoye guhakana ibyo
umuntu yiboneye neza, cyangwa yabayemo. Intumwa zabonye neza, kandi zizi ko zitibeshya
ko Izina rya Yezu wazutse rifite ububasha kandi rigakiza. Ibyo barabizi neza
ariko k’urundi ruhande abagize inama nkuru badashaka ko iryo zina rikomeza
kuvugwa barabacecekesha, kandi biragaragara ko atari ubwambere kuko baragira
bati: «Twari twarabihanangirije kutazongera kwigisha mwitwaje iryo zina, none
dore Yeruzalemu yose mwayujujemo inyigisho zanyu». Intumwa nazo ntayandi
mahitamo zifite kuko ukuri batwaye kubarusha imbaraga, kuko si ukuri kwabo ni
ukuri gukomoka kuri Nyirukuri bigatuma basubiza bati: «Tugomba kumvira Imana
kuruta abantu…» Ibitangaza Imana yakoze ibinyujije muri Yezu Kristu igira ngo
ikize abantu, iryo banga intumwa zararyakiriye ahubwo zirifuza ko n’abandi
baryakira. Uwo mugambi w’Imana kuwuceceka biragoye.
Hahirwa abazakira ukuri
guturuka kuri Nyirukuri
Abamenye ukuri
bakagukomeraho bazatera hejuru bavuga amagambo y’ibyishimo bati: «Umwana
w’intama watambwe akwiriye guharirwa ububasha, ubutunzi n’ubuhanga, imbaraga
n’icyubahiro, ikuzo n’ibisingizo», kuko ibindi byose ni uguta igihe, ni
ukuyoba. Kwiyegurira ibindi bindi ni ukubura uburyo, ni ukubura icyerekezo.
Ahubwo: «ibisingizo n’icyubahiro, ikuzo n’ububasha, ni iby’uwicaye ku ntebe
y’ubwami na ntama uko ibihe bizahora bisimburana iteka» ngubwo ubuhamya
bwabamenye ko gukurikira Yezu Kristu ari uguhitamo neza.
Kubahimbaza izuka rya
Kristu:
·
Yezu wazutse atumurikire tubone ahari ubuzima,
twirinda kujya mu bidutanya nawe, cyangwa kugira ibyo dushaka kugeraho
tumushyize kuruhande nko kujya gushaka amahirwe n’amaronko Imana tuyiteye
umugongo. Dukeneye kugendana nawe akatubwira aho twaroha urushundura tukaronka.
·
Yezu adushaka uko turi kose, uyu munsi.
Arashaka urukundo rwacu rukeya. Azi byose azi ibyo dushoboye n’ibyo tudashoboye
ariko aradushaka. Tumusange araduhamagara ati «nkurukira». Azadushoboza, nkuko
imvugo imenyerewe gukoreshwa kubakristu igira, iti: « Imana ntitora abashoboye,
ahubwo ishoboza abo yatoye».
Padiri Augustin GIRINSHUTI
Retour aux homelies