^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 22 GISANZWE, UMWAKA A, TARIKI YA 3 NZERI 2023

Publié par: Padiri Théodose UTUJE

Amasomo matagatifu tuzirikana:

Isomo rya mbere: Yer 20, 7-9;

Zab 63(62) 2, 3-4, 5-6, 8-9;

Isomo rya kabiri: Rom 12, 1-2;

Ivanjiri: Mt 16, 21-27.

 

Ndi Umukristu, ndi uwa Yezu Kristu. Nabisezeranye mbatizwa, nzakomeza kumwemera.

Ku cyumweru gishize, hamwe na Petero intumwa, twamamaje ukwemera kwacu. Tubwira Yezu Kristu uwo ariwe: “Wowe uri Kristu, Umwana w’Imana Nzima”. Uku kwemera ni ko twabatirijwemo, ni ko n’abandi bazabatirizwamo. Tugasezerana muri Batisimu kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza. Kuri iki cyumweru cya 22 turi kwibaza tuti: Ibi bigarukira he? Yezu ukiza abarwayi, uhosha umuhengeri, utugaburira imigati dushonje tugahaga, Yezu utwiyereka ari hamwe n’abahanuzi, akihindura ukundi. Kuki agomba kubabazwa, akicwa?

Wowe wabivugaho iki? Petero aragira ati: “Biragatsindwa, Nyagasani! Ntibizakubeho. Aho wambariye inkanda ntuzahambarire incocero. Ntabwo bikwiye. Ninde watinyuka Umwana w’Imana? Kuri Petero ntabwo bishoboka, ntabwo byumvikana, ariko Yezu amubwira ko ariyo nzira kugira ngo yuzuze ugushaka kwa Data wa twese kubera umukiro w’abavandimwe b’isi yose.

Petero turakumva. Nk’uko mutagatifu Pawulo intumwa abivuga neza yibutsa ko umusaraba ku batemera ari ari ubusazi, ni ubucucu, ariko ku bemera si ko bimeze.

Tuzirikane iryo yobera ry’Ubuzima bwa Yezu: turakuramya Yezu, turagushima kuko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu. Mu rupfu rwa Yezu ku musaraba, ubuzima bwa muntu bwabonye icyerekezo n’igisobanuro. Ububabare, urupfu, amacakubiri, ikibi duhura nacyo kuri iyi si ntabwo byumvikana. Ibyo byose bitubera urujijo. Ariko ku mukristu ibyo byose bibi byose muntu ahura na byo bibonera igisobanuro muri Yezu Kristu wemeye kwikorera ububabare, ibyago kuko mu rupfu rwe yatsinze urupfu rwacu bwite.

Muri we byose byarahindutse. “Uzashaka gukiza ubugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe, ari jye agirira azabukiza (Mt 16, 25). Koko Ibitekerezo by’Imana si byo by’abantu.

Umusaraba si umuvumo nk’uko bamwe babivuga, si umutwaro, si igihano ahubwo ni umugisha ku twe. Kandi twibuke ko imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho. Umusaraba utugeza ku mukiro dutegereje. Yezu aragira ati: « Niba hari ushaka kunkurikira ajye yiyibagirwa ubwe, aheke umusaraba we maze ankurikire». Turasabwa imbaraga n’ubwitange kuko Yezu ntitwamugeraho tutiybagiwe, rimwe na rimwe ndetse tukihanganira imvune kuko tuzi icyo duharanira. Niba dushaka gukurikira Yezu Kristu ntabwo tuzahunga umusaraba. Imisaraba yacu bwite ni yo miryango tuzinjiriramo, itubere irembo tujya kwa Data.

 

Muri iyi minsi, kwitwa umukristu ntitubigire indirimbo gusa. Kuba umukristu ntabwo bihagije kugira ngo tuzagire ubugingo bw’iteka. Icyo dusabwa ni ukuba abakristu, tukarangwa n’imigenzo ya gikristu kandi ntitwitandukanye n’umusaraba. Ntituremererwe n’ubukristu ahubwo butubere inzira igana ku Mana. Nka Yeremiya nituryoherwe no kwibanira n’Uhoraho: « Uhoraho, wantwaye umutima nanjye nemera gutwarwa. Ijambo ry’Uhoraho ryambereye impamvu yo gutukwa no kunnyegwa,… ariko mu mutima wanjye risa n’umuriro utwika uvumbitse mu magufa yanjye. Ubudahemuka bw’umuhanuzi Yeremiya butubere urugero muri iki gihe turimo. Ibihe bitandukanye kandi bitoroshye.

Ni iki se kizatubwira ko inzira turimo ari yo Yezu atubwira koko? Ko twamukurikiye by’ukuri?

Pawulo Mutagatifu araduha igisubizo mu ibaruwa tuzirikana yandikiye abanyaroma, agira ati «  Bavandimwe, nimuture imibiri yanyu ibe igitambo nyabuzima, gitagatifu kandi kinyuze Imana”. Ikindi yongeraho gikomeye, ati « Ntimukigane ibi bihe turimo, ahubwo nimuhinduke, mwivugurure ibitekerezo kugira ngo muzajye mumenya neza ugushaka kw’Imana, ikiri cyiza, icyashimisha n’ikiboneye. (Rom 12, 1-2)

Tureke gutwarwa n’iby’iyi si bihindagurika ahubwo dusubire ku isoko. Tureke gushaka ikuzo ryacu ahubwo tureke Imana ikuzwe, isingizwe, yamamazwe iteka ryose. Ntabwo umutwaro Kristu adukorera uremereye, isi itwumvisha ko bidashoboka, kandi kwigana Yezu nta kindi kitari ukunga ubumwe na we mu isengesho, guhabwa amasakramentu, gukomera ku nshingano n’ibyo twiyemeje buri wese ku rwego rwe, umusaserdoti, uwihayimana, umulayiki, umubyeyi mu rugo rwe, umwana urerwa, umukozi mu kazi, umukoresha. Twese twemere twikorere umusaraba wacu bwite, tugendane na Yezu. Ng’ibyo ibyishimo by’Ivanjili. Dusabe Nyagasani kumukurikira no kumukurikiza we dusangira kenshi Umubiri we n’amaraso ye, byo gitambo rukumbi turonkeramo umukiro w’iteka. Amen!

 

Padiri Théodose UTUJE

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka