^

INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU W’ISUBIRA MU IJURU RYA NYAGASANI (ASENSIYO), UMWAKA B, TARIKI YA 12 GICURASI 2024

Publié par: Padiri Théodose Mwitegere

Amasomo matagatifu tuzirikana:

ü  Isomo rya mbere : Intu 1, 1-11;

ü  Zab 47 (46), 2-3.6-7.8-9;

ü  Isomo rya kabiri : Ef 4, 1-16;  

ü  Ivanjili : Mk 16, 15-20

1.    Ijuru

Bavandimwe, none turizihiza umunsi mukuru w’isubira mu ijuru rya Nyagasani. Amasomo y’uyu munsi aradufasha gucengera iyobera tuzirikana kuri uyu munsi. Kandi koko aya masomo yose aribanda ku ijambo ijuru. Isomo rya mbere ni ryo rivugwamo iryo jambo inshuro nyinshi. Riragira riti : “Amaze kuvuga atyo azamurwa mu ijuru bamureba, maze igicu kiramukingiriza ntibongera kumubona. Uko bagahanze amaso ejuru babona abantu babiri bambaye imyambaro yererana bahagaze iruhande rwabo. Barababaza bati ‘Yemwe bagabo bo mu Galileya, ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru ? Yezu uwo ubavanywemo akajyanwa mu ijuru, azaza nk’uko mumubonye ajya mu ijuru’ (Intu 1, 9-11). Isomo rya kabiri na ryo rigaruka kuri iryo jambo : “Uwari waramanutse ni na we wazamutse mu bushorishori bw’ijuru kugira ngo aganze muri byose” (Ef 4, 10). Ivanjili nayo ni uko : “Nuko Nyagasani amaze kubabwira atyo, ajyanwa mu ijuru, yicara iburyo bwa se” (Mk 16, 19).

Ese iryo jambo ijuru risobanura iki ? Mu mico hafi ya yose iyo bavuze ijuru, baba bashaka kumvikanisha aho Imana ituye. Iyo twerekana aho hantu dutunga urutoki hejuru, dushaka kuvuga ko mu ijuru ari hejuru. Gusa nanone tuzi ko abahanga bavumbuye ko isi yacu yizenguruka, bityo ahantu hose hakaba hashobora kuba hejuru cyangwa munsi bitewe n’aho isi igeze yizenguruka. None iyo tuvuga ngo “Dawe uri mu ijuru” cyangwa ngo abacu bapfuye bari mu ijuru tuba dushaka kuvuga iki? Tuba dushaka kuvuga ko ari hehe?

Mu ijuru si hejuru nk’uko tubitekereza kuko, nk’uko tumaze kubivuga hejuru y’isi hashobora no kuba munsi yayo kuko yizenguruka. Ikindi ni uko tunavuga ko Imana yacu iba hose, ikareba hose, ikamenya byose, ikabeshaho byose. Ibyo rero bitwumvisha ko mu ijuru atari ahantu, ahubwo ni ukuntu. Ni imimerere y’Imana, si ahantu ituye kuko aho ituye turahazi neza : ni hose. Dukunda kureba hejuru iyo tuvugisha Imana cyangwa se tukarambura amaboko tuyerekeza hejuru iyo dusenga. Na Yezu ubwe yajyaga gusenga akubura amaso akareba hejuru, kuko hejuru ni ho hadushushanyiriza Imana : icyo kirere tureba ijisho ntirigiheze, kidushushanyiriza iyobera ry’imiterere y’Imana itagira ibipimo, itagira aho igarukira, iba muri byose na hose, ijisho ry’umuntu ritashobora kureba ngo riheze n’ubwenge bwe bukaba budashobora kwiyumvisha imbibi zayo zitagira imbibi. Kuvuga rero ko Imana ituye mu ijuru (hejuru), ni ukugenekereza no kugerageza kuvuga iyobera ry’icyo tutazi, tutabonye. Ni nko kubaza umuntu ufite ubumuga bwo kutabona yavukanye ngo adutandukanyirize amabara : umutuku, umweru, umuhondo, ubururu, n’ibindi. Ntacyo yashobora kubivugaho kuko amabara abonwa n’amaso gusa; kandi nta n’ushobora kumusobanurira ibyo ari byo ngo abyumve kuko byumvwa n’ubireba. Ni ko natwe bitumerera iyo dutekereza ijuru cyangwa se iyo tuvuga ubugingo bwo mu gihe kizaza; biratugora kuko byombi biri hanze y’igihe n’ahantu tuba. Twifashisha rero ikigereranyo cy’ahantu twita ijuru, ariko mu by’ukuri si ahantu (kuko Imana iba hose !), ahubwo ni ukuntu, ni imimerere.  

2.    Tuzajya mu ijuru

Niba ijuru atari ahantu, akaba ari ukuntu, iyo tuvuga ko tuzajya mu ijuru biba bisobanura iki? Kujya mu ijuru ni ukujya kubana na Kristu (Fil 1, 23). Ariko rero na none si ugukora urugendo ngo tuzamuke cyangwa tumanuke, ahubwo ni ukwinjira mu mimerere ya Kristu wazutse. Kujya mu ijuru ni ukuzukana na Kristu no gusangira na We kamere ye bwite, nk’uko Pawulo mutagatifu abivuga mu yandi magambo, abibwira Abanyakolosi : “Ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru, aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana Data; nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi” (Kol 3, 1).  Kujya mu ijuru ni ugusezerera muntu w’igisazira tukaba abantu bashya, nk’uko Pawulo intumwa akomeza abivuga agira ati : “Nimuherukire aho kubeshyana kuko mwasezereye muntu w’igisazira hamwe n’imigenzereze ye, mugahinduka muntu mushya, uwo Umuremyi ahora avugurura, akamwishushanya, agira ngo amugeze ku bumenyi nyakuri” (Kol 3, 9-10).

Ibi biratwumvisha ko ijuru turyinjiramo tukiri hano ku isi. Ntabwo tuzaritaha ari uko tuvanywe muri ubu buzima ngo batwimurire aho riri. Mu mwaka w’1961 ni bwo umusoviyete wa mbere yakoze urugendo mu isanzure rwamaze isaha n’iminota 48, agarutse ku isi abwira abakristu, ati : “Ya Mana yanyu muvuga ko iri mu ijuru ntayihari, kuko ijuru ryose narizengurutse sinayibona”. Nuko umwe mu bayobozi ba Kiliziya muri icyo gihugu aramubwira ati : “Niba utaraboneye Imana hano ku isi no mu ijuru ntuzayibona”. Bishaka kuvuga mu yandi magambo ko ijuru turyinjiramo tukiri muri ubu buzima. Gusa nanone tuzarituramo ku buryo busendereye mu bundi buzima.

3.    Yezu yasubiye mu ijuru

Bavandimwe, ibyo tumaze kuvuga, bituma twibaza uko byagenze Yezu atandukana n’intumwa ze: ese ko batubwira ngo Yezu yasubiye mu ijuru, kandi koko, akaba yaratandukanye n’intumwa ze akagenda ntizongere kumubona, ubwo ntiyavuye ahantu akajya ahandi, bityo koko ijuru akaba ari ahantu, no kurijyamo bikaba ari ukuva ahantu ujya ahandi. Mu by’ukuri, ugusubira mu ijuru kwa Yezu si uguhindura ahantu, ahubwo ni uguhindura ukuntu.

Ubuzima bwa Yezu umuntu yabugabanyamo ibice bitatu, tugendeye ku mimerere ye, cyangwa ku kuntu kwe ko kubaho. Igice cya mbere ni ukuva avuka kugeza apfuye, icya kabiri ni ukuva azutse kugeza “asubiye mu ijuru”, icya gatatu ni ukuva “asubiye mu ijuru” kugeza igihe azagarukira.

Mu gice cya mbere imimerere ya Yezu yari nk’iy’undi muntu wese ufite umubiri. Yari afite aho aba, akagaragara abandi bakamubona, akarya agasinzira, akagenda, akaba ari ahantu hamwe ntabe ahandi, umushaka akamusanga aho ari nk’uko bigendekera umuntu wese ufite umubiri.

Mu gice cya kabiri, Yezu yahinduye imimerere. Uko guhinduka kugaragazwa n’uko abantu bagendanaga na we bamubonaga ntibamumenye (Mt 28, 18; Mc 16, 11.13-14; Lk 24, 9-11.16.37; Yh 20, 14; 21, 4). Yari yahinduye imisusire. Ntabwo yari agifite imisusire y’umuntu ufite umubiri nkatwe twese, umubiri we wari wahawe ikuzo, ku buryo yagaragaraga mu buryo umuntu yavuga ko buvanze, rimwe akagaragara afite umubiri, abantu bakamukoraho, ubundi agahinduka roho nsa, akinjira ahantu inzugi zikinze; rimwe bakamuha ifi akayirya nk’umuntu ufite umubiri, ubundi  bakabona arazimiye inzugi zikinze. Muri iki gice cy’ubuzima bwe rero, igihe yabonekeraga abigishwa be, yagendaga ahinduranya ukuntu yariho. Icyo gice cy’ubuzima bwa Yezu Yohani atubwira ko yakimazemo iminsi mirongo ine, bigaragara ko ari igice cy’agateganyo cyagombaga kumara igihe gito ariko gihagije kugira ngo abigishwa be bamenyere buhoro buhoro igice cya nyuma cy’ubuzima bwe yari agiye kubinjizamo.

Igice cya nyuma cy’ubuzima bwa Yezu, nk’uko twabivuze gitangira ku munsi “w’ijyanwa mu ijuru” rya Yezu. Muri icyo gice, umubiri we urazimira burundu ntiwongere kugaragara, Yezu agasigara abayeho “buroho” gusa. Aha rero ni ho cya kibazo cyacu kigaruka : ese Yezu yaragiye? None se yagiye he? Yaba yaragiye ahantu cyangwa yahinduye ukuntu nk’uko yagiye abikora mu bice by’ubuzima bwe bwabanje ? Igisubizo ni uko Yezu atagiye, ahubwo yahinduye imimerere ye. Ese ni iki kitugaragariza ko atagiye ko ahubwo yahinduye ukuntu ko kubaho? Hari ikintu kidutangaza mu Ivanjili ya Luka. We adutekerereza ku buryo bwe inkuru y’”isubira mu ijuru” rya Yezu. Tumutege amatwi :

“Hanyuma abajyana ahagana i Betaniya, maze abaramburiraho amaboko abaha umugisha. Igihe akibaha umugisha, atandukana na bo ajyanwa mu ijuru. Bamaze kumupfukamira, bagarukana ibyishimo Yeruzalemu. Nuko bagahora mu Ngoro basinziza Imana” (24, 50-53).

Ko dusanzwe tuzi ko amatage ari amatindi, bishoboka bite ko abigishwa ba Yezu batandukanye na we bakagarukana ibyishimo? Nta muntu n’umwe ushobora kwishima atandukanye n’inshuti. Impamvu yonyine ishobora gusobanura ibyishimo by’intumwa Yezu amaze kugenda, ni uko batandukanye badatanye. Mu by’ukuri Yezu yagiye ku buryo bumwe ariko agumana na bo ku bundi buryo. Umubiri we warazimiye ariko abagumamo ku buryo bwa roho. Kandi ubwo buryo bwa roho nibwo bwatumaga bamwumva kurusha uko bamubonaga agifite umubiri. Ururimi rw’Igifaransa, ku barwumva, ni rwo rwadutiza neza amagambo meza yo kumvikanisha iki gitekerezo : son absence spirituelle a donné place à sa présence spirituelle. Après l’Ascension les apôtres découvrent que désormais  Jésus les habite plus fortement qu’avant sa résurrection.

Ntabwo rero Yezu yagiye. Yahinduye ukuntu abana n’abe, kandi ukuntu kwa nyuma yo gusubira mu ijuru ni ko gutuma abamwemera barushaho kumwumva no kubana na we. Igihe cyose rero tuzajya twumva imvugo ngo « Yezu asubira mu ijuru » ntitukongere gutekereza ko yagiye, ahubwo tujye tumenya ko iyo mvugo isobanura ko Yezu yahinduye uburyo bwo kubana n’abe, ariko ntiyagiye. Gihamya y’ibyo tuvuga ni amagambo twumvise mu Ivanjili ya none : « Nuko Nyagasani amaze kubabwira atyo, ajyanwa mu ijuru, maze yicara iburyo bw’Imana. Naho bo baragenda bajya kwigisha hose. Nyagasani yabibafashagamo, kandi ijambo ryabo akarikomeresha ibimenyatso byariherekezaga » (Mk 16, 19-20). Nyagasani rero yakomeje kubana nabo ariko mu bundi buryo. Ariko si ibyo gusa…

4.    « Ngiye byabagirira akamaro » (Yh 16, 7).

Igisobanuro cy’umunsi mukuru wa Asensiyo ni ayo mahitamo ya Yezu yo kubana n’abe buroho gusa. Uko kuntu Yezu abayeho ni ko kurimo amahirwe menshi ashoboka yo kubana na We ku buryo bworoshye kandi bwuzuye.  Koko rero, mbere yo gupfa, Yezu agifite umubiri, yabaga ahantu runaka. Umushaka wese yagombaga kumusanga aho ari, hahandi yazengurukaga mu nsisiro no mu mijyi yo mu Galileya yigisha, muri Samaliya aho yanyuraga cyangwa i Yeruzalemu igihe yabaga yagiyeyo. Ariko kuva Yezu « asubiye mu ijuru », yahawe ububasha bwo kubera hose icyarimwe. Ntawe ukijya kumushakira kure iyo muri ibyo bihugu yabagamo, ahubwo yatashye iwacu. Yezu yasubiye mu ijuru none nta we uzongera kuvoma kure, nta we uzongera kurahura kure, nta we uzongera gutashya kure. Iwacu habaye i kambere mu Mana ! 

Padiri Théodose Mwitegere

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka