^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA GATANU CYA PASIKA, UMWAKA B, TARIKI YA 28 MATA 2024

Publié par: Padiri Théoneste NZAYISENGA

Amasomo matagatifu tuzirikana:

ü Isomo rya mbere: Intu 9, 26-31;

ü Zaburi  22 (21) 26b-27, 28-29, 30-31

ü Isomo rya kabiri: 1 Yh 3, 18-24;

ü Ivanjiri: Yh 15, 1-8

IGIHESHA DATA IKUZO NI UKO TWAKWERA IMBUTO NYINSHI, TUKABA N’ABIGISHWA BE

Bavandimwe nta kintu kibabaza nko kurumbya cyangwa kuba ikirumbo.  Gusa kurumba cyangwa kuba ikirumbo biterwa na byinshi. Ariko Imana si byo yifuza kuri buri wese muri twe. Ivanjili ntagatifu y’iki cyumweru cya V cya Pasika iratwereka impuhwe z’ikirenga twagiriwe kugira ngo tutarumba cyangwa tukarumbya: Imana Data yemeye ko tugira uruhare kuri kamere-Mana yayo tubikesha kunga ubumwe na Kristu. Aha ni ho hashingiye umukiro wacu abantu kuko nitwunga ubumwe na Kristu mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo, ibyo Data atungisha iteka Mwana, natwe ni byo bizatubeshaho. Muri make, ubuzima bw’Imana Data butemba iteka muri Mwana, Yezu Kristu bukamuha kamere, yo kuba no kubaho ni bwo natwe buzadutembamo, butubesheho neza neza nk’uko bubeshejeho iteka Mwana, nuko twere imbuto nziza. ¿Ese bavandimwe, ibyaduhasha kwera imbuto ni ibiki?

1.      Kuba mu Mana na Yo ikatubamo, kuba muri Yezu na We akaba muri twe.

Bavandimwe, Yezu aragira ati: “Nimube rero muri jyewe, nanjye mbe muri mweJye ndi umuzabibu, mwe mukaba amashami…”. Muri Kristu, twabonye umwanya uhoraho mu Mana Data. Bitewe n’izuka rya Kristu, ubu rwose ntiwavuga Imana, utavuze muntu; ntiwanavuga muntu utavuze Imana. Ubu nta muntu n’umwe ushobora kwihandagaza ngo avuge ko atazi Imana, kuko nta n’umwe utaremye mu ishusho ryayo. Ni byo Yezu asubiyemo mu Ivanjili agira ati: “Data ni umuhinzi w’umuzabibu; Ni njye muzabibu”. Mu yandi magamo: Umuzabibu ni Mwana, Yezu Kristu; abantu bakaba amashami. Ubuzima bw’ishami ni ukuba riri ku giti cyaryo kikifitemo ubuzima. Ubuzima bwa muntu bushingiye ku kuba buri muri Kristu we Giti kizima kandi nyabuzima “cyateretswe” n’Imana Data, kikaba kitarumishijwe n’ububabare n’urupfu, ahubwo ni we “Giti nyabuzima” cyazukiye gutanga ubuzima busagambye ku bemera. Mutagatifu Atanazi ati: Dusingize Imana Data kuko muri Yezu Kristu, yigize umuntu, isangira natwe kamere n’imibereho bya muntu kugira ngo natwe ba nyagupfa twunamurwe kandi dukuzwe tugira uruhare kuri kamere Mana y’Imana. Umuririmbyi w’ikishongoro cya Bikira Mariya we ati: dusingize Imana yaduhaye ibyiza, iduha n’ubugingo bw’iteka.

2.      Guhimbaza no kwizihiza umutsindo wa Kristu

Bavandimwe, kwizihiza no guhimbaza umutsindo wa Kristu (Pasika) bituma twera imbuto. Ubundi se habura iki? Byaba bitumvikana na busa ukuntu umuhinzi yabiba imbuto nziza y’umuzabibu, igiti kikamera kandi kigakura neza, nta burwayi na mba kifitemo, nyamara amashami yacyo ntiyegere yera imbuto! Ntibibaho. Niba amashami nta mbuto yigera atanga, ubwabyo ni ikimenyetso cy’uko igiti cyaba kirwaye cyangwa se ko umubibyi yabibye imbuto mbi! Tubihuze n’ibyanditswe bitagatifu: Imana, yo mubibyi ni Nyirubutagatifu ikaba n’isoko y’ubutungane (cf. Iz 6,3). Nyirubutagatifu ni we Se wa Yezu Kristu Intungane y’Imana (cf. Lk 1,35: “Ugiye kuvuka azaba Intungane kandi azitwa Umwana w’Imana”. Muri Yohani 6,69, Petero ahamiriza Yezu ati: “Twe twaremeye, kandi tuzi ko uri Intungane y’Imana”). Yezu utunganye ni we wigereranya n’umuzabibu.

Niba twebwe  abiyita abakristu dutewe ishema no kwitwa amashami ya Kristu, nitwere imbuto z’ubutungane. Nitwere imbuto nziza kuko aho twabibwe na Batisimu ni heza, ni ahatagatifu rwose: Ni mu Butatu Butagatifu. Bityo rero, tuzarangwa n’imbuto za Roho Mutagatifu kuko twuhirwa ubuzima bwiza kandi butagatifu, buhoraho iteka. Dore zimwe mu mbuto za Roho Mutagatifu zigomba kugenda ziranga abari muri Kristu: “ni urukundo: ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata” (Gal 5,22-23).

3.      Amagambo ajyane n’ibikorwa

Bavandimwe, ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye. Nitureke gutwara ubukristu bumeze nk’uburimo ubusa no kwigisha Ivanjili imeze nk’itarimo ubuzima. Nitureke gukomeza kuvuga amagambo atagira ibikorwa. Kora ndebe iruta vuga numve. Senga kandi ukore, by’umwihariko ukore neza. Muri iki gihe iyo witegereje ibintu umuntu umaze kuvuga cg kumva Ivangili akoze urahungabana. Utewe ishema rero no kuba uwa Kristu niyirinde amagambo atagira ibikorwa bizima biyaherekeza cyangwa biyahamya. Mu Ibaruwa ye ya mbere, Yohani ati: “Twana twanjye, ntitugakundane mu magambo no ku rurimi, ahubwo mu bikorwa no mu kuri. Ni ibyo tuzamenyeraho ko turi ab’ukuri, maze tuzabonereho guhesha ituze umutima wacu imbere y’Imana”.

Bavandimwe, kuvuga amagambo atajyana n’ibikorwa bihabya umutima, bikaba byatera umuntu guhahamuka no kurwana n’umutima, kandi urwana n’umutima aba asamba, aba apfa. Umukristu nyakuri yirinda kuba uw’amagambo ahubwo agaharanira kuba uw’Ijambo, akirinda kuba uw’igikorwa ahubwo akaba uw’ibikorwa. Ibi biravuga ngo amagambo make, ibikorwa byinshi. Umukristu si uvugaguzwa bimwe byo kwemeza, kubaka izina, gutera igipindi na za siyasa zidashingiye ku bikorwa no mu kuri. Umukristu igihe ahamije Kristu n’ubuzima bwe bwose, icyo akoze n’icyo avuze ntibihabanye n’urukundo n’ukuri k’umutima n’umutimanama bye  ni bwo aba avuze irizima. Mutagatifu Pawulo wa VI yagize ati: “Isi ya none ntikeneye cyane abogezabutumwa b’akarimi keza, ahubwo ikeneye cyane abahamya Kristu mu mvugo n’ingiro byiza” uyu anongeraho ko iterambere ry’umuntu uko yakabaye ari irindi zina ry’amahoro.

4.      Nitube abahamya b’urukundo rw’Imana mu bantu

Bavandimwe , Kuba umukristu ni uguhamya Yezu nka Pawulo, wa Sawuli waje guhinduka kandi agahinduka, ahindutse maze agahamya Kristu ashize amanga. Nta handi akura imbaraga zo guhamya Kristu uretse mu kuba umwigishwa w’indahemuka wa Kristu. Ngo bose babanje gutinya Paulo kuko batemeraga ko ari umwigishwa koko wa Kristu! Hari benshi basa n’abavuga ibyiza, n’akarimi karyohereye, byongeye bakitwaza izina rya Yezu cyangwa bagashyiramo n’imwe mu mirongo ya Bibiliya ariko atari abigishwa be! Pawulo, we yahamije ko ari Umwigishwa koko wa Kristu yemera kunga ubumwe n’Intumwa, Abashumba ba Kiliziya. Kuvuga rumwe na Kiliziya no kwamamaza Yezu ushize amanga ni byo bihamya ko uri uwa Kristu. Ntiwaba uwa Kristu urwanya Kiliziya, uronda amoko, utoteza abemera, ucamo abantu be ibice. Uwa Kristu yunga abantu hagati yabo kandi akabunga n’Imana. Koko rero Imana ni yo ubwayo yiyunze n’abantu, maze natwe idushinga uwo murimo wo kunga abantu hamwe na Yo, ndetse n’abantu hagati yabo. Ikimenyetso simusiga cy’umukozi wa Shitani ni gatanya na gatatanya, ni kwikuza, bwirasi na bwiyemezi. Nyamara uwa Kristu nyabyo, ntiyivuga ibigwi ahubwo mu mvugo n’ingiro ahamya ibigwi by’Imana mu bantu bose atavanguye. Pawulo yahamije urukundo rw’Imana mu Bayahudi bene wabo ariko ntiyacogozwa n’uko bamuhigaga ngo bamwice. Uwakiriye ubuzima bw’ijuru, ni ukuvuga ubwa Kristu Pasika y’abemera, ntiyacecekeshwa n’ibyicisho by’abacungira gusa ku buzima buhita bw’iyi isi, abo Sekibi icura inkumbi. Ni yo mpamvu, Pawulo wari uzi ubuzima bwa Kristu yifitemo yakomeje guhamya Kristu wazutse nta cyo yishisha.

5.      Dusingize Imana muri Yezu wazutse kuko tutari kumwe ntacyo twashobora

Bavandimwe, nihasingizwe Imana Nyir’umuzabibu, nihasingizwe izina ryayo ritagatifu, Nihasingizwe Yezu Kristu, umuzabibu w’ukuri, Imana rwose n’umuntu rwose. Nihasingizwe Yezu Kristu we udutora akaduha kugira uruhare kuri kamere Mana ye no ku bugingo bw’iteka yihariye. Dusabe Imana imbaraga za Roho Mutagatifu kugira ngo tube muri yo ibe muri twe. Dushore imizi muri Kristu, we Nzira, Ukuri n’Ubugingo, Umuzabibu Nyabuzima, ni ho tuzera imbuto nziza kandi nyinshi. Dusabire n’abakristu bataye, bagatakara, bakigira nk’amashami yahagutse ku giti akumirana! Dusabire abafite ibitekerezo byo kwihagura ku muzabibu. Dusabire kandi abarumbye n’abarumbije. Nyirumuzabibu na Roho Mutagatifu usukira ibyumiranye, akarumbura imbuto muri Kiliziya ye nibakomeze barembere aya mashami yumiranye batarayasakuma ngo ajugumywe mu muriro ashye, maze umuzabibu wongere ugabe amashami yera imbuto nyinshi kandi nziza! Rwose aya magambo natubere indirimbo n’imbyono: Ndi umuzabibu, mwe mukaba amashami, umbamo nanjye nkamubamo ni we wera imbuto nyinshi.

Padiri Théoneste NZAYISENGA

 

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka