^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 31 GISANZWE, UMWAKA A. UMUNSI MUKURU W’ABATAGATIFU BOSE, TARIKI YA 05 UGUSHYINGO 2023

Publié par: Padiri Thaddée MUSABYIMANA

Amasomo matagatifu tuzirikana:

 

ü  Isomo rya mbere: Hish 7, 2-4.9-14

ü  Zab 24(23), 1-2z,3-4ab,5-6

ü  Isomo rya kabiri; 1 Yoh 3, 1-3

ü  Ivanjiri: Mt 5, 1-12a

 

Bakristu bavandimwe, kuri icyi cyumweru cya 31 Gisanzwe cy’umwaka turahimbaza Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose. Ubusanzwe, muri Kalendali ya Kiliziya uyu munsi mukuru uteganyijwe taliki ya 01 Ugushyingo. Bitewe n'agaciro k’uyu munsi muri Kiliziya, abepiskopi bacu, mu nana yo kuwa 9 kugeza kuya 10 Kanama 2016, bashingiye ku mpanvu z’uko mu gihugu cyacu iyi taliki itakiri muri konji z’umwaka nk’uko byahoze hambere, igihe cyose ihuriranye n’imibyizi, tuyihimbaza ku cyumweru kiyikurikira.

Koko rero guhimbaza Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose birashingira cyane ku kwemera no ku mizero yacu abakristu: twemera ko Roho z’abantu bose bapfiriye mu kuri no mu nema zikomoka ku kwemera Nyagasani Yezu Kristu bazazukira kubona ikuzo ry’Iteka hamwe na We, maze bambikwe ikamba ry’Ubugingo buhoraho, ikamba ry’abatsinze. (Reba Gatigisimu ya kiliziya gatolika No 1052)

Guhimbaza Abatagatifu bose ni uburyo bukomeye Kiliziya yongera gushimangira umutsindo w’Izuka ku rupfu; uyu munsi mukuru ufitanye isano ikomeye na Pasika umunsi mukuru uhatse iyindi yose.


Bavandimwe, amasomo matagatifu twumvise uyu munsi arashimangira cyane iyi ngingo iri mu zigize indangakwemera duhamya kenshi nyamara ntibitubuze gusigarana muri twe udusigisigi tw’ugushidikanya kugaragarira mu bibazo tuba twibaza ku batagatifu n’urusange rwabo, ku bumwe bafitanye natwe tukiri hano munsi y’amagorwa n’ibigeragezo. Ese koko hari umuntu wabaye kuri iyi si waba kandi akitwa umutagatifu? Ese abo kiliziya ishyira ku rutonde rw’abatagatifu iba yashingiye kuki?

 

1.      Nuko numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso: aba bavuye mu magorwa akomeye, bameshe amakanzu yabo mu maraso ya Ntama

 

Yohani Intumwa ya Kristu wagize amahirwe yo kwerekwa ibyo mu ijuru, aradufasha gusubiza kuri bimwe mu bibazo twibaza cyangwa tubazwa n’abandi ku byerekeye Abatagatifu: Aba bavuye mu magorwa akaze, bameshe amakanzu yabo, bayezereza mu maraso ya Ntama. Ibyo twumvise muri iri somo rya mbere Yohani yabyanditse ari umukambwe wari umaze kubona byinshi bikurikira ibyo yigishijwe na Nyagasani babanye kugeza ubwo apfuye, akazuka, agasubira mu Ijuru kwa Se: abayoboke ba Kristu bari bugarijwe n’amagorwa ataretsa, bamwe mu bakristu ba mbere bapfiriye mu itotezwa abandi benshi bagamburuzwa na ryo bahakana Kristu bari baremeye. Benshi bakiranye igishyika ivanjili Ntagatifu yabizezaga kuzabona bidatinze umunsi wa Nyagasani; nyamara ibitotezo nibyo byatanze imbere ayo mizero ku buryo byari bigoye ko bagira ikindi bizera kuzaronka nyuma ya byo. Yohani rero ashingiye ku ibonekerwa yagize aratanga ihumure rishishikariza abayoboke gukomera no kurwana kugeza ku ndunduro. Urugamba rw’abakristu rurangira binjiye mu Ijuru. Yeretswe intambara abamalayika b’Imana baturwanirira kugirango ibitero Sekibi atugabaho bitadutsinda burundu. Uretse n’ibyo Kristu watsinze icyago n’urupfu, amaze kuzuka yijeje Intumwa ze ko ari kumwe nabo kugeza ku ndunduro y’isi n’ibihe. Ari hafi yacu mu buzima bwacu, agendana natwe agatuma agahinda no gushidikanya bitatugamburuza nk’uko yabigenjereje abigishwa bajyaga i Emmaus (Lk 24, 13-35)

Bavandimwe, iri humure Yohani yagejeje ku bakristu bo mu gihe yandikaga iby’ibonekerwa rye, rigenewe abakristu bo mu bihe byose n’ibi bya none turimo, kuko buri gihe kigira ibigeragezo n’itotezwa byacyo. Ikindi ni uko umutsindo uzabanzirizwa iteka n’urugamba kuko ikanzu y’ubutagatifu imesheshwa amagorwa akaze dushatse twagereranya n’isabuni ijya iba ngomba kugirango umwenda ucye, naho amazi tumeseramo akaba amaraso ya Ntama, Kiliziya ikatubera imesero n’aho twanika twizeye ko bitandura.

 

2.      Nuko mbona imbaga nyamwinshi y’abantu umuntu atashobora kubarura

 

Dukunda kumva abakristu bamwe bavuga ko ibihe turimo bifite umwihariko w’ibishuko n’ibigeragezo bifite ubukana kurusha ibyo mu bihe bya kera,  ko rero abahire n’abatsinze amasomo matagatifu atubwira uyu munsi, kuzabonamo ab’ubu bitazashoboka.

Bavandimwe, igihe cyose kigira ibibazo n’ibitotezo byacyo kandi kikagira n’abahanuzi Nyagasani umugenga w’ibihe akigenera, kandi ubuhanuzi bukomeye ni ubuhamya bw’imibereho n’ubuzima buhuje n’Ivanjili. Tumenya neza iby’ibihe turimo kuko ari ibyacu naho ibyabanje ni uko tuba tubimenyera mu nyandiko n’amateka dusoma cyangwa twigishwa, nyamara ntitwibeshye ko Abakristu bahowe Imana mu ntangiriro ya Kiliziya, abahanga ba kiliziya bahuje inyigisho zitanga urumuri aho iz’ubuyobe zari zitangiye kuzimya ukuri kw’Ivanjili, abamisiyoneri bajyaga gukwiza inkuru nziza mu bihugu by’abapagani bisenga ibigirwamana, Abagabo n’abagore barwaniye ko ubuzima n’uburere bwa muntu biyoborwa n’indangagaciro z’ubukristu… n’andi masura y’umuhamagaro w’ivanjili dusangana abatagatifu, abo bose barwanye urugamba rutoroshye kandi rwagiriye akamaro Kiliziya n’abantu b’ibihe byabo ndetse n’ibyacu

 

Ni benshi mu bakurambere bacu mu kwemera bapfiriye mu mizero Yohani Intumwa ahamya muri iri somo kandi ubuhamya bw’urugamba rw’ubuzima bwabo hano ku isi bukadukomeza natwe tukizera ko nkabo, hamwe nabo tuzarutsinda. Ngiyo impamvu iduhuje nabo kandi ituma tubisunga tukabaha n’icyubahiro bakwiye.

 

Ikindi ni uko Urusange rw’Abatagatifu rugizwe n’Imbaga nyamwinshi y’abayoboke b’Imana, imbaga y’abavuye mu mahanga yose y’isi; “Nuko mbona imbaga nyamwinshi y’abantu, umuntu atashoboraga kubarura, iturutse mu mahanga yose, mu miryango yose, mu bihugu byose no mu ndimi zose. ( Hish 7, 9) Iyi mbaga nyamwishyi rero Yohani intumwa atubwira ntigizwe n’ababayeho kera gusa, ntigizwe kandi n’abazungu ngo abirabura bahezwe (Twibuke ko mu batagatifu twisunga kandi duhimbaza harimo n’abamalitiri bapfiriye Imana mu gihugu cya Uganda hafi aha y’iwacu) ahubwo Ubutagatifu ni Umuhamagaro Imana itugenera twese: Twaremewe kuzajya mu ijuru kubana n’Imana kuko ari nayo duturukaho, ni naho kandi ibyishimo byacu nyabyo biri nk’uko Ivanjili ya none ibigarukaho.

 

3.      Inzira y’Ubutagatifu si ibanga rihishe

 

Bavandimwe, Mu ivanjili tumaze kumva, igihe Yezu Kristu atangiye kwigisha ari ku musozi imbere y’abigishwa n’imbaga nyamwishi y’abantu yateruye agira ati: “ Hahirwa” ijambo rigaruka mu ngingo umunani zose dukunze kwita ingingo umunani nterahirwe ( Huit beatitudes) maze akazisoza agira ati “ Nimwishime munezerwe…”

Ngirango mu buzima busanzwe, nta muntu wakumva aho bamurangiye ari busange amahirwe, ibyishimo n‘umunezero ngo areke kuva mubyo yari arimo byose ngo maze yirukankireyo abandi batahamutanga. Ubuzima bwo kuri iyi si ya none bwuzuyemo ingorane nyinshi zitihanganirwa kandi zibutera kuremera no gusharira, harimo ubukene, inzara, indwara, kurenganywa,… ku buryo uwahiriwe nabwo ari ufite uko ari, ugize icyo afite n’uwahawe icyubahiro mu bantu ari igishingiye ku butegetsi cyangwa ku kugira ijambo kubandi kuko afite n’icyo avugiraho.

Ibi byose rero abahiriwe n’isi bishingikirijeho (ibintu, icyubahiro, ubutegetsi) nta na kimwe cyababera urufunguzo rubinjiza mu Bahire ba Nyagasani Yezu Kristu atubwira mu Ivanjili. None ko inzira itugeza ku buhire yaba igoranye ndetse ahubwo idashoboka? Na Yezu Kristu yerurira abigishwa be ko byoroheye ingamiya kunyura mu mwanya w’urushinge kuruta uko umukungu w’iby’isi yazinjira mu ngoma y’Imana (Mt 19, 23-25)

 

“Hahirwa abakene ku mutima kuko Ingoma y’Ijuru ari iyabo”. Bavandimwe kimwe n’izindi ngingo nterahirwe Yezu Kristu atwigisha muri iyi Vanjili, ari nazo Mutagatifu Agustini yita tugenekereje mu Kinyarwanda: “Imbanziriza- ntangacyerekezo z’umuyoboke wa Nyagasani Yezu Kristu”, muri iyi nyigisho turahamagarirwa kugira ibyifuzo bitangukanye n’ibyo kuri iyi si ku buryo tuyibamo ariko tutari kugengwa nayo, tukayibamo ariko dufitiye inyota n’amatsiko byisumbuye kuri yo aribyo byo mu ijuru, tukayibamo duharanira kuzatura mu ijuru tukabana n’abariyo. Iyo wakuruwe n’ibyiza by’Ijuru, ntuba ugiha umwanya wa mbere ibi byo ku isi uzasiga bidatinze. Uziyumvamo ubukene bw’iby’ijuru ubiharanire mu bwiyoroshye n’ubwizige, ibikerereza by’isi ubifate nk’amahomvu. Zabuli y’uyu munsi iragira iti: “Ninde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho, maze agahagarara ahantu he hatagatifu? Ni ufite ibiganza bidacumura, n’umutima usukuye, ntararikire na busa ibintu by’amahomvu, kandi ntarahire ibinyoma” (Zab 24(23), 3-4)

 

Bavandimwe, twebwe abakistu usanga nubundi twinjirana n’abatari bo mu isibaniro ryo muri iyi si ridutwara umwanya wose wo gushaka ubukire bw’isi , kunezeza umubiri wacu, gushaka imyanya myiza y’imbere yadufasha kwicarira abandi no gutungwa n’utwo baruhiye… uwamazwe n’inyota y’ibi byose ntaba agishobora kubona n’umwanya wo kuvuga ‘Dawe uri mu ijuru’ cyangwa se na Ndakuramutsa Mariya imwe ku munsi. N’abo ubukristu butarimukira burundu inyota y’ubuhire n’ibyishimo by’isi, basa n’abari mu cyeragati cyo kubura amahitamo aka wa mwana babajije bati hitamo kuza gufata umugati cyangwa ukomeze kurya umunyenga w’igare, maze we asubiza ko ararira umugati ku igare. Nyagasani we aradusaba ko duhitamo kandi tukishimira amahitamo yacu, tukanyurwa. Hari ingero nyinshi z’ubuzima zitwereka ko ibyishimo isi itanga bitaramba, n’ubukungu bwayo ntawe ubuheza, si ibyo kwiringira igihe kirekire. Nyamara uwanyuzwe n’iby’Imana n’iby’ijuru ntabivamo. Ibyo nibyo byabaye ku batagatifu bagiye bagarukira iby’Imana ariko barabanje kunyura mu iraha ry’iby’isi, muri bo twavuga nka Agustini na Inyasi batagatifu. Ni nabyo Bikira Mariya ahamya muri Magnificat agira ati: Umutima wanjye urasingiza Nyagasani kandi uhimbajwe n’Imana umukiza wanjye”.

 

4.      Abatagatifu si Ibimanuka (Super –homme)

 

Abatagatifu ni abantu nkatwe bavukanye intege nke za muntu twiyiziho, si abahiriwe n’amavuko meza ngo tuvuge ko batabonye ibibarushya, muri bo n’abavutse ari ibikomangoma sicyo cyabahesheje ubutagatifu, ahubwo ni abanyabyaha n’abanyantege nke bahisemo kwicuza bagarukira kandi bakurikira ivanjili y’Abahire ba Nyagasani. Inzira Abatagatifu banyuzemo yaranzwe no guhitamo kujyana no kuzinukwa kuko harimo n’abatangiye ubuzima kuri iyi si ari abanyabyaha ruharwa nyamara bahitamo guharanira gutunga umubiri usukuye urwanya icyaha cyose. Bakimara kwakira Nyagasani mu buzima bwabo, biyemeje guharanira gusa nawe no gushobozwa nawe, we ugira ati : “ku bantu ntibishoboka ariko ku Mana birashoboka”  (Mt 19, 26). Kwakira Yezu Kristu, kumukunda, kumuhabwa, kumubanira mu baciye bugufi n’abanyantege nte, kumukundisha abandi…mbese muri make kwitoza kubana nawe tukiri hano munsi kugirango tuzakomereze neza mu ijuru aho yaduteguriye icyicaro… iyo niyo ncamake y’imibereho y’Abatagatifu duhimbaza uyu munsi.

 

Bavandimwe, guhimbaza uyu munsi bitwongerere ibyishimo n’inyota yo guharanira kuba natwe abatagatifu. Turusheho kwemera ko ari umuhamagaro ukeneye Yego yacu, twitoza gushyira Ivanjiri y’Abahire mu bikorwa. Abatagatifu batubere urugero n’abavugizi mu nzira y’ijuru tugana, dutwaza tuzira gucogozwa n’ibigeragezo, amagorwa n’inyota y’iby’isi. Kugera ku butagatifu birashoboka rwose, kandi ntibigombera imyaka myinshi kuko abo duhimbaza none harimo n’abapfuye ari abana bato n’ibitambambuga, ntibisaba kwiga no kuminuza amashuli, nta kiguzi cy’amafaranga dusabwa kandi tudafite, ahubwo  twemere kubera Kristu ingingo nzima muri byose (communion avec le Christ) we Mutwe uziha gukomera no gutsinda.

 

Mubyeyi Bikira Mariya hamwe na Yozefu Mutagatifu, namwe Bamalayika w’Imana muduhakirwe twe tukiri mu rugendo hano ku isi, natwe tuzatsinde maze tuzaze kwibanira namwe ubuziraherezo mu byishimo by’Ubutatu Butagatifu bw’Imana yacu, Amen.


Padri Thaddée MUSABYIMANA

 

 

 

 

 

 

 

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka