^

INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU W’UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI, TARIKI YA 7 MUTARAMA 2024.

Publié par: Padiri Théoneste NZAYISENGA

Amasomo matagatifu:
ü Isomo rya mbre: Iz 60, 1-6),
ü Zab 72 (71), 1-2, 7-8, 10-11, 12-13) 
ü Isomo rya kabiri: Ef 3, 2-3a. 5-6
ü Ivanjiri: Mt 2, 1-12.
Dushakashake inyenyeri ye, tuyikurikire, tumuramye.

Bavandimwe ndabifuriza mwese n’imiryango yanyu yose gukomeza kugira Noheli nziza, Umwaka mushya muhire, ariko by’umwihariko mbifurije umunsi mwiza w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani. Nyagasani natwigaragarize, tumubone ariko natwe tumwiyereke uko turi kugira tubane, atubemo, tumubemo.  Muri iyi nyigisho ngufi, ndifuza kugaruka ku bintu bine by,ingenzi gusa : igisobanuro kigufi cy’Ukwigaragaza kwa Nyagasani, Gushakashaka no gukurikira inyenyeri, kubona Yezu no kumuramya no kuba inyenyeri imurikira abandi ikabageza ku mukiro.

1.     Ukwigaragaza kwa Nyagasani

Ukwigaragaza kwa Nyagasani kwerekana Yezu nk’Umukiza wa Israheli, Umwana w’Imana n’Umukiza w’isi. Ku bw’ibyo Gatigisimu ya Kiliziya gatolika igika cyayo cya 528, itubwira ko umunsi w’ « Ukwigaragaza kwa Nyagasani, hamwe na Batisimu ya Yezu muri Yorudani ndetse n’ubukwe bw’i Kana, uhimbaza igikorwa cy’ Abanyabwenge baturutse iburasirazuba baje kuramya Yezu (Mt 2, 1). Abo banyabwenge bari bahagarariye abandi banyamahanga bakikije Israheli, Ivanjili ibabonamo umuganura w’amahanga yakiriye Inkuru Nziza y’umukiro ukomoka ku kwigira umuntu kwa Jambo w’Imana ». Bityo rero, ukuza kw’abanyabwenge i Yeruzalemu  kuramya umwami w’Abayahudi (Mt 2, 2), kugaragaza ko bayobowe n’urumuri rw’agakiza rw’inyenyeri ya Dawudi, baje muri Israheli gushaka uzaba umwami w’amahanga. Ukuza kwabo gushaka kuvuga ko abanyamahanga badashobora kumenya Yezu no kumuramya nk’Umwana w’Imana n’Umukiza w’isi, niba badasanze Abayahudi, nkuko tubizirikana mu Ivanjili ya Yohani igihe Yezu abwira wa Munyasamariyakazi ati : « Mwebwe musenga Uwo mutazi, naho twe tugasenga Uwo tuzi, kuko umukiro uturuka mu Bayahudi (Yh 4,22). Byongeye Yezu yazanywe no kuba umuhuza w’abantu bose hagati yabo, n’umuhuza w’abantu n’Imana. Ku buryo noneho nta Muyahudi, nta Munyamahanga, nta mucakara,… twese turi abana b’Imana. Abanyabwenge rero, bagombaga kuza kuramya Umwami w’Abayahudi, Umwana w’Imana n’Umukiza w’isi uherutse kuvuka, kandi ngo buzurizweho Isezerano ry’umukiro Imana yasezeranyije Israheli n’amahanga yose kuva kera. Mutagatifu Gregoire Mukuru, we avuga ko « Ukwigaragaza kwa Nyagasani kwerekana ko ubutungane bw’abanyamahanga bwatumye binjira mu muryango w’abakurambere, maze bagira agaciro nk’ak’umuryango wa Israheli » (S. Léon le Grand, serm. 23).

2.     Dushakashake inyenyeri, twemere kuyikurikira

Bavandimwe, nk’uko abanyabwenge batari kumenya aho umwami, umukiza, uheruka  kuvuka aherereye, natwe ntabwo dushobora kumenya aho Imana iri, aho Yezu ari, aho umukiro uri, niba tutemeye kumurikirwa n’inyenyeri. Iyo nyenyeri ishobora kuba Kiliziya, ijambo ry’Imana, amasakramentu, inyigisho za Kiliziya, abasaserdoti, abihayimana, abakateshisti cyangwa bamwe mu bavandimwe bacu. Nta nyenyeri abanyabwenge bari kuyobera kwa Herodi, bari kumwitiranya, bari kubivangavanga. Urugendo bari bakoze rwari rurerure, barasize igihugu cyabo n’abavandimwe. Bashoboraga rwose kunanirwa bagacika intege. Ntagushidikanya ko bashoboraga guhura n’umwijima w’ijoro bakayoba. Ariko inyenyeri yarabamurikiye kugeza ku ndunduro. Ni ngombwa rwose mu Buzima bwa gikiristu bwa buri wese muri twe ko avumbura iyo nyenyeri kandi igahora imumurikira ubutaretsa.

3.     Kubona Yezu no kumuramya

Bavandimwe kuva kera na kare, inzira nyobokamana igaragaza ko itanga umukiro wose wo kuri roho no ku mubiri.  Ni na bwo buzima bwa Kiliziya. Buri gihe iyogezabutumwa rifata impare zombi, uruhare rw’iterambere ry’umubiri n’urw’iterembere rya roho, ni ryo Yogezabutumwa nyaryo. Aba bayabwenge bakaba n’abami babiduhayemo urugero, igihe bajya kuramya ariko bakitwaza n’impano, amaturo. Zahabu, ituro ndengakamere ryagenerwaga abami. Risobanura ko rikwiriye noneho Umwami usumba bose uje kwimika amahoro n’ubutabera. Ububane, bugenewe gukoreshwa mu mihango yo gutura ibitambo. Bushushanya Yezu Kristu, Imana mu bantu, Igitambo kizima kandi gitagatifu gihebuje ibindi bitambo byose. Manemane cyangwa umubavu wasigwaga abatowe(intore). Bishushanya Yezu, Umwami, Imana mu bantu, uwasizwe kandi watorewe kuyobora umuryango w’Imana. Birakwiye rwose gukurikiza urugero rwiza rw’aba bami b’abanyabwenge. Gutura Imana abo turi bo n’icyo dutunze. Erega nta gitambo na kimwe tuzatura kidakomoka ku mbuto yeze ku butaka no ku murimo w’amaboko y’abantu!

4.     Kuba inyenyeri imurikira abandi ikabageza ku mukiro

Bavandimwe, uwamurikiwe ni we umurika, ni we umurikira. Uwayobotse ni we uyobora. Ikimenyetso kigaragaza ko twamurikiwe n’inyenyeri ikatugeza aho Yezu atuye ni uko natwe tumurikira abandi nka Andreya abwira mukuru we Petero ati: “twabonye Kristu” (Yh 1, 41). Inyenyeri ntiba ntoya cyangwa nkuru, si n’ubunini bwayo butuma itanga urumuri. Nitwitoze kuba inyenyeri zimurikira abandi aho kubabera ingusho n’urutsitariro.

v Dushishikarire kwakira umukiro dutsinde ubugomerabantu n’ubugomera Mana

Bavandimwe ni gute hari abashishikariye kwakira umukiro w’Imana mu gihe abandi bakataje mu bugomera-Mana no mu bugomerabantu?  Nitwitegereze urugendo rw’abanyabwenge, turugererane n’ibitekerezo bya Herodi. Abanyabwenge batanze igihe cyabo, ubuzima bwabo n’umutungo wabo bakora urugendo rutaboroheye kugira ngo bajye kuramya Umukiza. Mu gihe Herodi aratumiza abanyabwenge, abaherezabitambo n’abigishamategeko, mbese agatumiza inama z’ibyegera bye byose, ngo azajye kwica. Mbega akaga!  Herodi abeshya kubi, ni incakura n’indyarya, ni umugome. Ngo nimugende mumenyere ibyo uwo mwana hanyuma muzagaruke mumbwire njye kumuramya. Arewee! Mbega ikinyoma kivanze n’Ivanjili! Maze umuntu akagitwikiriza urukundo ruryaryano! Urugero rwiza rw’abanyabwenge rudukomeze kandi imyitwarire ya Herodi tuyigaye, tuyirinde.

v Nitwumvira ijwi ry’umutimana n’iry’Inkuru nziza ntituzayoba

Bavandimwe, Inkuru nziza, ihimbaje y’Ivuka rya Yezu ni yo yakomeje abanyabwenge, ibatera imbaraga. Icyakora ku byerekeye gukora urugendo no guhitamo amaturo ahebuje batura Uwavutse, babikomora ku ijwi ry’umutimana wabo. Ni byo koko Inkuru nziza kugira ngo igire akamaro ni ngombwa ko igira igitereko mu mutima. Ivuka rya Yezu n’ukwigaragaza kwa Nyagasani ni igihe cyo kuruhura no guhabura imitima yahabye, yahabutse. Yahabuwe n’ubukene, inzangano, ibyaha n’ibyago.

Buracya tuzirikana kuri Batisimu ya Yezu na Batisimu yacu. Nitwiyibutse kandi twibutse abahabye ko ku bwa Batismu ijuru ryarafungutse, twirinde kongera kurifunga. Nk’uko Yezu amaze kubatizwa ijuru ryafungutse, ni na ko Batisimu twahawe yadukinguriye ijuru. Nitwirinde rero kongera gufunga uwo muryango w’ijuru twafunguriwe, duwutsindagiramo ibyaha byacu. Koko rero, hari igihe koko ibyaha byacu bigera aho bikamera nk’ibibuye binini by’urutare, ibishyitsi cyangwa inginga z’ibiti ku buryo kuzivana muri uyu muryango twakinguriwe bitugora. Rimwe na rimwe umuntu byamunanira kubikuramo akabyihorera, akabaho gutyo gusa. Mbese agahebera urwaje. Ni ha handi wumva bavuga ko umuntu yabaye rutare, cyangwa akaba akabaye icwende katoga.

Uwakinguriwe umuryango w’ijuru agira imyumvire mishya n’imibonere mishya. Nta kindi kimenyetso cyagaragaye igihe ijuru rikingutse usibye ijwi ryavuye mu ijuru. Ni ryo jwi natwe tugomba guhora dutega amatwi kuko ritwigisha kumva, kumvira no kumvikana. Nujya ubona umuntu utumva, utumvira, utumvikana, ujye umenya ko ari gake cyane yumva ijwi ry’ijuru. Cyangwa witegereze urebe niba ataratangiye gufunga uyu muryango w’ijuru.

Gukingurirwa ijuru ni ukugira imibonere mishya. Guhindura indoro cyangwa imyumvire. Ni indoro ishobora kureba hirya y’urukuta cyangwa inyuma y’umusozi.

Ibi binyibutsa mu Gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa, ukuntu abantu birukaga kuri Stefano ngo bamwice ariko we ari gutangara cyanee agira ati: “Ndabona ijuru rikinguye na Yezu yicaye iburyo bw’Imana”. Bavandimwe niduhumure, nimuhumure hari igihe wahura n’ibigukanga, ibikugirira nabi cya abakugirira nabi ariko wowe uri kubona ijuru rikinguye.  Uri kubona aho atareba cyangwa azagera yiyushye akuya!

v Byose tubikore mu byishimo

Bavandimwe, ibyishimo birahenda. Icyakora duhamagariwe kubishakashaka, kubyakira, kubitunga no kubitanga. Ni yo mpamva nanjye nkubwiye nti: “Haguruka ubengerane, haguruka wishime, kaguruka wifurize abandi ibyishimo, kuko urumuri rwawe ari nguru, kandi ikuzo ry’Uhoraho rikaba rikurasiyeho”! Niba koko twarakiriye urumiri, nitumurike, nidutange amahoro, nidusangire ibyishimo. Iwacu habe ineza n’amahoro, iwacu habe umugisha.

Bikira Mariya Nyina w’Imana, Inyenyeri yo mu rukerera aduhakirwe!

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka