^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA MBERE CY’IGISIBO, UMWAKA B, TARIKI YA 18 GASHYANTARE 2024

Publié par: Padiri Théogène SENYONI

Amasomo matagatifu tuzirikana:

    

  • Isomo rya mbere: Gn 9,8-15 ,

    Zab 25(24), 4-5ab, 6-7bc,8-9  

    Isomo rya kabiri: 1 P 3,18-22 

    Ivanjiri: Mk 1,12-15


    Bakristu bavandimwe, kuva kuwa”Gatatu w’ivu” twatangiye igihe cyidasanzwe aricyo gihe cy’Igisibo. Igisibo ni urugendo rw’iminsi mirongo ine (40) abakristu dukora tuzirikana ya myaka mirongo ine, umuryango w’Imana wamaze mu butayu, ubwo bavaga mu bucakara mu gihugu cya Misiri bagana igihugu cy’Isezerano, gitemba amata n’ubuki.

    Igisibo ni igihe cyo kwirundumurira mu Mana, ni igihe cyo kunagura urukundo rwacu n’Imana turangwa n’isengesho, ibikorwa by’urukundo, dusiba kandi twihana ibyaha byacu.

    Amasomo matagatifu ya kino cyumweru aratwereka Yezu ashukwa na sekibi ariko akayitsinda. Umwanditsi w’ivanjiri Mariko aratwereka uburyo Yezu yatsinze urwo rugamba, uburyo yezu yatsinze ibishuko bya sekibi.

    Isomo rya mbere riratwereka ko Imana yacu ari Imana yuzuza isezerano;Dore ngiranye Isezerano namwe n’urubyaro rwanyu, kimwe n’ibinyabuzima byose murikumwe (Gn9, 9-10), Nowa avuye mu bwato n’abantu umunani kimwe n’ibinyabuzima byose, Imana yagiranye nabo isezerano, ko amazi atazongera kurimbura isi. Umukororombya twumvise mu isomo rya mbere n’irya kabiri ni icyimenyetso ko Imana idukunda, ni inshamarenga, integuza ya  Yezu Kristu. Igisibo ni igihe cyo kuvumbura isezerano twagiranye n’Imana. Amazi twumvise mu isomo rya mbere n’irya kabiri ashushanya batisimu twahawe itugira abana b’Imana kandi tugahabwa n’imbaraga zo gutsinda ibishuko. Igisibo kidufasha kwibuka isezerano twagiranye n’Imana muri Batisimu ariryo kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza.

    Mu isomo rya kabiri, riratwereka ko Yezu mukudupfira yatwitangiye twese, yuzuza isezerano rya Kera, itangira n’irishya kubw’amazi ya Batisimu.

    Ese gutsinda ibishuko birashoboka muri iy’isi yacu?

    Bavandimwe, Yezu araduha urugero ko gitsinda ibishuko bishoboka “Ako kanya Roho Mutagatifu amuganisha mu butayu. Ahamara iminsi mirongo ine, ashukwa na  sekibi (Mk1, 12-13). Bavandimwe,ubutayu ni ahantu hagasi, hatagira ikinyabuzima na kimwe, nta mazi ahaba, nta bimera, nta nyamaswa. Sekibi yakoresheje uburyo bwose, haba icyubahiro,ubutunzi,ibintu , ariko Yezu yatsinze sekibi.

    Ubutayu bwa muntu na none, ni igihe wumva uri kure y’Imana, uri mu bibazo by’ubukene, ibibazo mu rugo, ibibazo mu muryango, mbese igihe twabuze epho na ruguru. Muri ibyo byose turasabwa guhagarara gitwari, tukaba abahamya ba Yezu twirinda guhemuka no kurwa mu mitego yose sekibi yakoresha, dore ko intwari igaragarira aho rukomeye.

    Ikindi tubona mu Ivanjiri ya none, nuko Yezu atajya mu butayu wenyine, agenda ayobowe na Roho Mutagatifu, ibyo biratwereka ko, iyo turi mu butayu, igihe kibigeragezo, iyo twiringiye  Roho Mutagatifu aradukomeza, atubuza gucika intege kandi akadufasha gutsinda ibishuko byose bya sekibi.

    Mu gusoza, bakristu bavandimwe, urugendo rw’iminsi mirongo ine, tugiye gukora muri kino Gisibo, ruzadufashe guhura n’Imana, tuzirikana ko turi mu rugendo rugana mu ijuru, iwacu h’ukuri. Ingoma y’Imana iregereje, duharanire kwisubiraho maze tuzibanire nawe ubuziraherezo.

     Padiri Théogène SENYONI

     

     

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka