^

Inyigisho y’icyumweru cya kabiri cya Pasika. Icyumweru cy’impuhwe z’Imana, tariki ya 07 Mata 2024.

Publié par: Padiri Théogène NDAGIJIMANA

Amasomo matagatifu:

  • Isomo rya mbere: Intu 4,32-35;
  • zab 118 (117);
  • Isomo rya kabiri: 1Yh 5,1-6;
  • Ivanjiri: Yh 20, 19-31.

 

BaKristu bavandimwe, twebwe  twese abacunguwe na Kristu wababaye, agapfa, agahambwa kandi akazuka, dukomeje guhimbaza ibyishimo bya Pasika, tukaba tugeze ku munsi wa munani ari nawo wa nyuma muri ya minsi umunani duhimbazamo Pasika nkaho ari umunsi umwe. Iki cyumweru cya 2 cya Pasika kandi, cyitwa icyumweru cy’Impuhwe  z’Imana nkuko byasabwe na Yezu ubwe, ubwo yiyerekaga umujakazi We Mama Faustina, nyuma bikemezwa n’ubuyobozi  bwa Kiliziya . Ni icyumweru  cyarahariwe Kristu Nyirimpuhwe wazutse, kugira ngo bitubere umwanya wo kumuha ikuzo kurushaho, no kumushimira inema ubucunguzi bwe bwaturonkeye.

Ni yo mpamvu amasomo matagagatifu yo kuri iki cyumweru aje kutwigisha uburyo Kristu wazutse adahwema kwiyereka abasonzeye kumubona, akatwigisha kandi urugendo ushaka ku mubona ahamagariwe gukora, ndetse n’imibereho  mishya iranga uwahuye na We. Mu ivanjili, twumvise ukuntu Yezu yiyeretse abigishwa be kuri Pasika Tomasi adahari, hanyuma akagaruka ku munsi wa munani noneho Tomasi nawe ahari. Uku kubura kwa Tomasi ku munsi wa Pasika, ntitwabitindaho kuko Ijambo ry’Imana ritadutangariza aho yari yagiye. Cyakora ukubura kwe hari icyo twabyigiraho. Wabona wenda yari yagiye gushakira Yezu aho atari, nkuko natwe kenshi bitubaho! Cyangwa se akaba yari yaciwe intege n’ibyo yari yabonye, hanyuma akigira mubyo yumva byamuha ibyishimo nkuko natwe bitubaho kenshi. Reka twekwita kuho yari yagiye n’ibyari byamujyanye, ahubwo duhe agaciro kuba yaragarutse aho yagombaga kuba, ndetse tugahe n’icyemezo yafashe amaze kumva ko Yezu yazutse. Nkuko twabyumvise, Tomasi amaze kubwirwa ko Yezu yazutse, inyota yo gushaka kumubona yahise yiyongere maze yiyemeza kutazigera Yemera ataramubona. Yezu niko kumwiyereka, maze Tomasi ahita ahanika ahamya ukwemera ati “Nyagasani Mana yanjye”. Yezu na We ati “wemejwe nuko umbonye, hahirwa abemera batabanje kwirebera”.

Bavandimwe, aba bahirwa Yezu avuze ni twebwe, kuko ukwemera kwacu tugukesha kuba intumwa zaremeye izuka, zikaryamamaza, none ubu akaba ari njyewe nawe duhamagariwe kuba abahamya b’uwazutse.  Kristu wazutse ari rwagati muri twe, ashaka kwiyereka abe bose, niyo mpamvu abiyemeza gutera intambwe imwe bamushaka, We ahita atera 99 zisigaye akababishurira.

Ku bw’ibyo, ni twibuke ko ababatijwe twese, twagiranye igihango na Yezu nk’uko na Tomasi yakigiranye na We igihe atorewe kuba intumwa. Kudakomera mu butore bwacu dukesha batisimu, bitujyana kure y’ugushaka kw’Imana. Yezu yadushakira mubyo yaduhamagsriye kubamo akatubura nkuko yabanje kubura Tomasi. Gusa igishimishije ni ukuntu Tomasi yagarutse mu nteko yahamagariwe kubamo, agasanganizwa inkuru nziza, yayibwirwa akumva irenze ubwenye bwe, agahita yiyemeza gutangira urugendo rwo gushaka ukuri ku nkuru nziza yabwiwe. Tomasi uzi neza urupfu Yezu yapfuye, rwose afite ishingiro ryo gushidikanya ku izuka rye.  Ariko gushaka guhinyuza, bitumye Yezu amwiyereka.

Bavandimwe, ushaka kubona Yezu ntamwiyima kandi usonzeye impuhwe ze, azimusesekazaho. Ibigeragezo n’intege nke zacu iyo biduteye gushidikanya, Yezu aba ari kumwe natwe ategeje ko tumutabaza kugira ngo atugaragarize ikuzo rye. Twibuke ko yadusezeranyije guhorana natwe kugeza igihe isi izashirira! Yifuza guhorana na buri wese muri twe, ku buryo ahora ategere ko tumushakashaka kugira ngo atwishurire. Mbese ntajya agamburuzwa n’intege nke zacu cg ukunangira umutima kwacu. Erega bavandimwe, niba Imana yariyoroheje ngo idukize, dukwiye guhora tuzirikana ko utaziyoroshya ngo yumve akeneye ubuvunyi bwa Yo, kwakira umukiro ukomoka ku izuka bizamugora. Mu kinyarwanda bavuga ko amaboko ataresha ataramukanya! Ubwiyoroshye bw’Imana dusanga henshi no kuri benshi mu mugambi wo gucungura muntu, bugamije kutwigisha ko mwene muntu aciye bugufi bihagije, bityo ikuzo yifitemo akaba arikesha umuremyi we. Yezu iyo aba akora nk’abantu, nyuma yo kuzuka mbere yo kwiyereka ba Mariya Madalena n’intumwa, yari guhera kwa Pilato no kubishi be kugira ngo bakangarane. Nyamara n’abashungereye urupfu rwe ntawe tubwirwa wamubonye. Yiyeretse gusa abamugaragarije urukundo.

Ikindi nkuko bigaragara, uhuye na Kristu wasutse, ntahinduka gusa ahubwo aranahindukira akajya guhamya ko Kristu ari muzima. Biragaragarira mu mibereho y’abaKristu ba mbere twumvise mu isomo rya mbere. “Imbaga y’abemera yari ifite umutima umwe n’amatwara amwe , kandi nta n’umwe w’ibwiraga ko icyo atunze cyose ari icye bwite, byari rusange kuri bose”.  Ibi, bigamije kutwigisha ko uwahuye na Kristu wazutse, ahora azirikana ko icyo ari cyose n’ibyo atunze byose abikesha Imana, bityo akabasha kugenga byose mu gushaka kw’Imana. Byose bigakoranwa ubugwaneza. Ibi bishobokera gusa uwifitemo urukundo rw’Imana n’abayo nkuko Yohani yabitubwiye mu isomo rya kabiri.

Ngaho rero, ni twongere tuzirikane amesezerano yacu ya batisimu, tuzirikana kandi ko twese abemera twabatirijwe mu rupfu n’izuka bya Kristu. Uko dusohoza aya masezerano, bigaragarira mu mibereho yacu ya buri munsi, binyuze mu mihamagaro inyuranye twakiriye nko kwiha Imana, ugushyingirwa, ubusaseridoti nyobozi, ndetse tutibagiwe no kwitangira abandi mu mirimo inyuranye! Ariko abenshi twikoreye ikizami cy’umutimanama, twasanga ibiranga abana b’imana isomo rya mbere n’irya 2 byadutangarije bitaturanga ku buryo bwuzuye. Niba rero, ibikorwa n’imibereho byacu bidahamya ko turi abana b’Imana byuzuye, nitwemere ko kwitwa abana bayo tubikesha impuhwe zayo, tubonereho n’impamvu yo gushimira Imana izitugirira ubudahwema. Ikindi, dukwiye guharanira guhora tuzisonzeye kuko zituremarema. Uziringiye akaziyambaza zimusesekazwaho, nk’uko magnificat itubwira ko zisesekarizwa abamutinya bo mu bihe byose. Kugira ngo tubyumve neza, reka dufate ingero ebyeri z’abazigiriwe dusanga muri Bibiliya: rumwe turufate mu isezerano rya cyera, urundi mu isezerano rishya.

Mu mateka y’isezerano rya cyera twumvamo abicanyi babiri Imana yagiriye impuhwe, ariko ntibazakire kimwe. Hari Gahini wagiriye ishyari umuvandimwe Abeli bigera aho amwica, Imana imubajije umuvandimwe we aho ari, Gahini anangira umutima atsimbarara ku kibi yakoze bimuviramo urupfu. Undi, ni Dawudi wambuye Uriya umugore we, mugusisibiranya icyaha cye, agerekaho no kwicisha Uriya. Nubwo yari yagerekeranyije ibyaha, Imana ibimubajije, yahise arizwa n’icyaha cye, yambura ikamba yambara igunira, ava kuntebe ya cyami yivuruguta mu ivu yicuza ibyaha, none ubu yitwa sekuru wa Yezu! Mu isezerano rishya, reka tuvuge kuri Petero na Yuda. Petero yihakanye Yezu, Yuda we, aramugambanira. Aba bagabo, buri wese y’ibukijwe icyaha cye, ndetse Yezu udashaka kugira uwo azimiza, agaragariza Yuda urukundo Nyampuhwe igihe basangiraga n’igihe yamusomaga. Nyamara Yuda abura ubwiyoroshye bwo kwakira Impuhwe yarimo agirirwa, ubu Imana ye niyo azi aho ari. Naho  Petero amaze kwihakana umukunzi, Yezu yamurebanye indoro yuzuye Impuhwe, yicuza arira yakira, impuhwe yagiriwe, bityo aba yegukanye gushingwa Kiliziya no guhabwa imfunguzo z’ijuru. None rero bavandimwe, unyotewe kuzahabwa karibu na Petero,  ajye agenza nka we. Uwiyumvamo ko ari intungane, aribeshya, kuko izi ngero ziratwereka ko ubutungane bwa muntu bukomoka ku guca bugufi akakira impuhwe yagiriwe.

Mbere yo gusoza, tuzirikane ko turi guhimbaza umutsindo w’ubuzima (Pasika) n’icyumweru cy’Impuhwe z’Imana, mu gihugu cyacu twibuka kushuho ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Mu gutura Kristu wazutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, twebwe twese abemera n’Abanyarwanda muri rusange, dusabe Yezu wazutse kudutsindira urupfu maze yomore abagifite ibikomere kandi abakomereze ukwemere bizere izuka. Yezu wazutse aradukunda, adufiteye impuhwe. Nikimenyimenyi, igihe yabonaga tugiye korama, yatwoheheje umubyeyi We kutuburire, ku buryo amarira turira ubu, Umubyeyi Bikiramariya yayarize mbere yacu nkuko tubisanga mu butumwa bwa Kibeho. Bavandimwe, ni twiyemeze gutera intambwe yo gushaka Yezu watsinze urupfu, azatwereka uruhanga rwe maze dukire.   Uko yahiritse ibuye ryari rikinze imva yarimo akiyereka abe ari muzima, ni nako yiteguye gukiza abemera kumwubakiraho bose.

Dusabirane Ingabire y’ukwemera, ni bwo tuzashobora kunyura Imana, no kuba abanyampuhwe nka Data wo mu ijuru. Mpuhwe z’Imana wowe utagatifuza imitima yuje umurava, turakwiringiye.

BikiraMariya Nyina wa Jambo, Mwamikazi wa Kibeho, udusabire.

                                                        Padiri Théogène NDAGIJIMANA

                                                         

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka