^

Inyigisho y’icyumweru cya gatatu cy’igisibo, umwaka B, tariki ya 03 Werurwe 2024

Publié par: Abbé Augustin GIRINSHUTI

Amasomo matagatifu tuzirikana:

 

ü  Isomo rya mbere: Iyim 20, 1-17                                                                                           

ü  Zab 19(18), 8-11                                                                                

ü  Isomo rya kabiri: 1Kor 1, 22-25       

ü  Ivanjiri: Yh 2, 13-25

 

IMANA YAHORANYE UMUGAMBI WO KUBOHORA ABANTU IKABIYEREKEZAHO

 

Ku cyumweru cya gatatu cy’igisibo turazikana ku mugambi w’Imana wo gucungura muntu ikamukura mu bucakara. Imana ntiyifuza ko muntu aba umugaragu w’ibitamuhesha agaciro ahubwo ko ya yoboka, akarangamira uwamuremye. Ngurwo urugendo rwo gucungurwa ruhera ku iremwa rya muntu rukuzurizwa m’urupfu n’izuka bya Yezu Kristu.

 

Isomo rya mbere, turabona umubano w’Imana n’abantu, ugaragaza icyo cyifuzo cy’Imana cyo kubohora abantu ku cyaha. Bigasaba ko bazabana neza n’Imana umuremyi wabo, ndetse na bo ubwabo bakabana neza. Niyo mpamvu Iha umuryanngo wayo umurongo ngenderwaho kuko ntibikwiye ko babaho bitandukanyije n’Imana soko y’ubuzima na herezo rya bwo. Iyo Mana ntikwiye kubangikanwa n’ibindi, ndetse n’izina ryayo rikwiye kubahwa. Gupfukama imbere y’ibibumbano ni ukwisuzuguza no kwitesha agaciro. Muntu ahamagarirwa kugira umwanya w’umwihariko wo gusabana nayo.

Uwo mubano ugomba gukomeza ukagaragarira mubo yaremye. Muntu akwiye kubaha ababyeyi be nk’abahagarariye Imana mu muryango, n’abo yanyuzeho ngo imuhe ubuzima, akubaha ubuzima bwa mugenzi we kuko butangwa n’Imana, akirinda gufata undi nk’igikoresho cyo kwishimishaho, cyangwa ngo yihe gukandamiza abo Imana yaremye. Agomba kandi kwirinda kubahimbira ibinyoma ndetse no kurarikira: haba ibyo batunze cyangwa umugore cyangwa umugaragu w’abandi.

Uwo mubano wa muntu n’Imana ugomba gusigasirwa no kurindwa kubera ko hari byinshi bishobora kuwuhungabanya. Twavuga nk’akamenyero. Kumva ko iby’Imana tubisobanukiwe turi abahanga muri byo bituma igitinyiro tuyifitiye gishira. Ibi nibyo byatumye ingoro y’Imana ivogerwa batangira kuyicururizamo ibimasa no kuyivunjirizamo ibiceri bibwira ko ntacyo bitwaye. Ibi si amateka adafite aho ahuriye natwe. Uyu munsi dukwiye kureba icyubahiro duha ingoro y’Imana. Aho Imana yageneye abantu ngo ibabohore ku cyaha, bayisange, bayisenge, ese ntabwo akamenyero gatuma bahakorera ibindi bidakwiye? Hari ubwo abakristu twarangara, aho Imana ishaka kutubohorera tukahagira naho inzira itujyana mu bucakara.

 

Kugira ngo dukire ubwo bucakara, tugomba kurangamira Yezu Kristu wabambwe kumusaraba, bityo umusaraba we ukaba ishema ryacu. Uko niko Imana yabyishakiye kugira ngo turokorwe. Ubwenge bwa muntu ntibushobora kwisobanurira iryo yobera. Uwarisobanura atamurikiwe na Roho Mutagatifu ndetse atishingikirije ukwicisha bugufi yabona ari ibisazi. Nyamara Imana iza yicishije bugufi kugira ngo itwegere, maze ubuhanga bwayo bukitwa ibisazi mu maso y’abiyita abahanga b’isi. Aba ntibibuke ko ubuhanga bwa bo ari byo bisazi bizarimbura isi kuko usanga hari aho rimwe na rimwe bushingiye ku gukora ibisasu bya kirimbuzi, ukwikuza no gutera abandi ubwoba nk’uburyo bwo kubayobora mugihe Yezu Kristu adusaba kubera abandi abagaragu. Kumenya kuriganya abanda bikitwa ubwenge buhanitse.

 

Dusabe Imana muri iki gisibo kubohoka kubituzirika bidutandukanya na Soko y’ubuzima, bituma tutarangamira Kristu buhanga nyakuri bw’Imana, turangamire umusaraba wa Kristu bityo ibyo bihore bitwibutsa umugambi w’Imana wo kutubohora no kuturokora ubucakara bw’icyaha.


Abbé Augustin GIRINSHUTI

 

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka