^

Inyigisho y’icyumweru cya gatandatu gisanzwe. umwaka B, tariki ya 11 Gashyantare 2024

Publié par: Padiri Théophile NIYONSENGA

Amasomo matagatifu tuzirikana:

 

ü  Isomo rya mbere: Lev 13,1-2.45-46

ü  Zab 102 (101)

ü  Isomo rya kabiri: 1 Kor 10,31-33; 11,1

ü  Ivanjiri: Mk 1,40-45

 

Ntitukagire uwo tunena, twese twifitemo ububembe

 

 Mu Ivanjili tumaze kumva ukuntu Yezu yikijije umubembe. Ubu ibibembe biravurwa bigakira. Mu gihe cya Yezu yari indwara iteye ubwoba, nta muti, nta rukingo. Yari iteye ubwoba ku buryo n’uwarwaraga indi ndwara isanzwe y’uruhu, byose bafatiraga hamwe ko ari ibibembe. Kuva ubwo yacirirwaga hanze y’abantu, agategekwa kujya kuba ahitaruye ha wenyine. Yabaga akandi abujijwe kwegera Imana kuko ntiyabaga yemerewe kujya mu Ngoro y’Imana gusenga hamwe n’abandi. Muri make, ntiyababaraga gusa mu mubiri, ahubwo no mu mutima. Ni indwara yagiraga icyarimwe uyirwaye umubura-mana n’umubura-bantu.

 

Igitabo cy’Abelevi kibivuga muri aya magambo: Umubembe wafashwe n'iyo ndwara yambara imyenda y'ibishwangi, ntasokoze umusatsi we, ndetse n'ubwanwa bwe akabupfura. Ubundi kandi aho ageze agomba kurangurura ati 'Uwahumanye! Uwahumanye!' Aba yaranduye kuko nyine indwara yamufashe iba ihumanya. Azatura ukwe wenyine, urugo rwe azarushinga kure y'ingando. Kurenga kuri iryo hezwa, ugatunguka ahari abantu ni ukwigerezaho no kwikururira amakuba yo kuba waterwa amabuye. Aho ibyo twumvise mu Ivanjili si ukurenga umurongo utukura?

 

Umubembe ati: Yezu, ubishatse wankiza

 

Uyu mubembe twumvise mu Ivanjili abaye nk’uwigerezaho! Aratinyutse bikabije! Ntanasakurije kure ahitaruye ati: Yezu, ubishatse wankiza, ahubwo yongeyeho gutera intambwe agenda asanga Yezu. Byongeye ntanahagaze ahitegeye Yezu ahubwo aranatinyutse amwikubita imbere maze apfukama imbere ye! Arakabije mu gukora ikizira ku mubembe!

 

Si umubembe wenyine urenze kuri kirazira! Na Yezu ni uko: aho kumwamaganira kure nk’uko byari mu muco wa kiyahudi, Yezu yihaye kumugirira impuhwe kandi ubusanzwe ari uwo gucibwa! Ntibinagarukiye aho! Yezu ageretseho kurambura ukuboko no kumukoraho. Mu maso y’icyo gihe, ibyo Yezu yakoze ni amahano. Nangwa n’umubembe yarapfukamye gusa ariko ntiyatinyuka gukora kuri Yezu. Ubu noneho ni Yezu wihaye umubembe; ni Yezu ukoze ku mubembe, yigira umwe na we, amukoraho ari nako amugezaho ijambo ritanga ubuzima, ati: “Ndabishatse kira!”

 

“Ako kanya ibibembe bimuvaho arakira”

 

Wa mubembe arakize ku bw’ijambo rya Yezu rijyanye n’igikorwa cyo kumukoraho. Ni n’uko amasakramentu atangwa: ni ikimenyetso n’ijambo ryabugenewe maze umukiro ukaba ugeze mu uhabwa rya sakramentu. Ijambo ry’Imana rirarema noneho bikaba akarusho iyo iryo jambo rijyanye n’ikimenyetso cyangwa imihango Yezu yagennye muri Kiliziya ye.

 

Uyu mubembe nawe yakiriye umukiro wuzuye kuko yakize ku mubiri no kuri roho. Ntiwahura na Yezu ngo agukize ku mubiri gusa atanagukijije ibyaha, ni ukuvuga kuri roho dore ko bamwe bakekaga ko kubemba byarurukaga kuba ubirwaye yaracumuye cyangwa aba hafi mu muryango we. Babifataga nk’igihano cy’Imana kubera ibyaha byabo.

 

Ubuvunyi cyangwa ubutabazi bwa Yezu ntibwagarukiye gusa gukiza umubembe ku mutima no ku mubiri: yongeyeho kumusubiza mu muryango w’abantu. Ati: “ahubwo genda wiyereke umuherezabitambo kandi uture ibyo Musa yategetse abahumanuwe, maze bibabere icyemezo cy'uko wakize”. Yakize rwose: yemerewe kujya kureba umuherezabitambo kugira ngo amuhe icyemezo cyo gusengera hamwe n’abandi, gusangira nabo no kubana nabo.

 

Byose Yezu abikora ku bw’ikuzo ry’Imana n’umukiro wa muntu

 

Ubwabyo gukiza ingorwa nk’umubembe byagombye kugira Yezu ikirangirire n’umusitari. Byagombye kumuhesha kwimikwa, akayobokwa, agakomerwa amashyi maze akayobora ingoma z’iyi si. Nyamara si uko Yezu akora. Abwiye uwo amaze gukiza  ati: “Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo genda wiyereke umuherezabitambo”.  Yezu ntabwo azakuzwa no gukomerwa amashyi cyangwa gushakisha amajwi na “mvugweneza”. Azakuzwa kandi yimikwe iburyo bwa Se biturutse mu kwitangira abantu bihesha Imana Se ikuzo binyuze mu rupfu n’izuka.

 

Ubu hari indwara itwugarijwe mo imbere muri Kiliziya aho hari bamwe na bamwe bashaka gutwara ukwemera kwa Kiliziya mu myumvire y’isi kandi akenshi iba ihabanye n’ugushaka kw’Imana. Uko gushaka gukomerwa amashyi, kugendana n’ibigezweho, gushaka ko ingengabitekerezo z’ibyaduka ari zo zamurikira ivanjili...ni byo bituma haba urujijo no kubura ubumwe mu bana b’Imana. Nta muco n’umwe uko waba umeze kose n’aho waba uturutse hose usumba Ivanjili ya Kristu. Ivanjili ya Kristu ni wo muco rudasumbwa n’ubuzima busagambye; ikaba itambutse kure imico yose kandi ikayimurikira, ikayisukura byongeye ibyo yifitemo byiza ikabigeza ku busendere.

Nka Yezu, nta na kimwe umwana wa Kiliziya kabone n’aho yaba umwe mu bashumba bayo, yagombye gukora agamije amakuzo ye cyangwa gushimisha isi. Ni byo Pawulo atwibutsa mu isomo rya 2 agira ati: “Bavandimwe, ari igihe murya ari n'igihe munywa, icyo mukoze cyose mujye mugikorera guhesha Nyagasani ikuzo”. Yezu yakoze byose ashyize imbere ikuzo ry’Imana Se n’umukiro wa muntu. Tumwigane, tumukurikire kandi tumukurikize.

 

N’ubu hari aho bamwe bahabwa akato nk’aho ari ababembe

 

Hano urutonde rwaba rurerure cyane: hari bamwe babona abirabura nk’abahumanye, nk’ababembe! Hari abaheza abakecuru n’abasaza maze kubera iminkanyari bakabafata nk’abaroga byanze bikunze! Hari abitaza abarwaye indwara zinanura cyangwa zihindura nabi uruhu nka sida, cancer...Hari abanena bagenzi babo banahuje uruhu ngo ni uko badahuje ubwoko cyangwa badatunze ku rwego rumwe. Hari aho abafunzwe bagafungurwa, abarwayi, abapfakazi, imfubyi n’izindi ngorwa banenwa ndetse bagahabwa akato ngo aha badatera umwaku abiyita bazima!

 

Hari aho abafite ubumuga bw’uruhu, twita ba nyamweru banenwa! Hari aho abarwayi bo mu mutwe n’ababaswe n’ibiyobyabenge bahohoterwa! Hari aho impunzi, abimukira, abakene, abashonji, ababana n’ubumuga bw’ingingo z’umubiri bafatwa nk’abatuzuye...Nyamara aba bose nabo ni abantu kandi byongeye ni abantu b’Imana kuko nabo baremwe mu ishusho ryayo.

Yezu adusaba kubegera, kubafasha no kubabwira ijambo ry’ubuzima, ijambo ritanga ihumure n’icyizere. By’ikirenga Yezu adusaba kubereka Imana no kubahuza na We, we Nzira, Ukuri n’Ubugingo.

 

Erega natwe buri wese yisuzumye atihenda, yasanga yifitemo ububembe kuko turi abanyabyaha, Ntiturasingira Imana burundu, turacyari mu isi imeze nk’ikibaya cyuzuye amarira menshi aho tukirwana n’ububembe bw’icyaha n’urupfu. Twagira Yezu we wadukoraho twese muri Ukaristiya, akaduturamo maze akatubwira ijambo ritanga ubuzima bw’iteka.

 

Icyumweru cyiza.  

 

Padiri Théophile NIYONSENGA

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka