^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 5 GISANZWE, UMWAKA B, TARIKI YA 4 GASHYANTARE 2024

Publié par: Padiri Gaspard BIJYIYOBYENDA

Amasomo matagatifu tuzirikana:

ü  Isomo rya mbere: Yobu 7, 1-4.6-7

ü  Zaburi: Zaburi 147 (146-147) 1.3, 4-5, 6-7

ü  Isomo rya kabiri:  1Co 9, 16-19. 22-23

ü  Ivanjili: Mk 1, 29-39

Amagambo tumaze kumva mu Isomo rya mbere dukesha Igitabo cya Yobu, ni amagambo akomeye yavuzwe na Yobu ubwe, wa mugabo batubwira ko yari intungane, inyangamugayo n’umunyamurava wubaha Imana, akagira umugore, urubyaro rw’abahungu 7 n’abakobwa 3 batagira uko basa, akagira abaja n’abagaragu benshi cyane, akagira umutungo utubutse ngo ku buryo yari we mukire wahigaga abandi bose b’Iburasirazuba. Inkuru ye tuyizi neza, tuzi neza uko mu gihe gito ibintu bye byose byanyazwe n’ibyihebe byitwaga Abanyesaba, bikicisha inkota abagu be, inkongi y’umuriro igatsemba amatungo yari asigaranye, abagizi ba nabi bo muri Kalideya bakirara mu bintu yari asigaranye maze ku bw’akaga gakomeye imwe mu nzu y’abahungu be ikabagwira hagatikiriramo abana be bose kuko bari bakoraniye ku mu vandimwe wabo mu birori. Ntibyaciriye aho Yobu wari intarumikwa, utararwaragurikaga indwara ziramwanjama, inshuti zimuhungaho, bigeza n’aho umugore we amuhinduka.

Amagambo twumvise rero mu isomo rya mbere agira ati:”Hano ku isi kubaho k’umuntu ni nko kurwana intambara kandi ubuzima bw’umuntu ni nk’ubw’umucancuro”, maze Yobu ubwe akaba yageze aho yigereranya n’umuntu w’umucakara, wa muntu wabaga yaraguzwe shebuja akamukoresha uko ashaka n’icyo ashaka, aya magambo yose Yobu ayaterwa n’ibyago arimo, byamubayeho akarande. Iri somo twumvise riragaragaza Yobu nk’umuntu ubabaye kandi wihebye, watakaje icyizere cy’ubuzima. Ni yo mpamvu abona ko ibyo akora byose igihembo nta kindi ni ukumanjirwa, kumirwa cyangwa kugira agahinda gakabije cyane ubitewe n’uko ibyo wibwiraga byose, ibyo wateganyaga byose, ibyo wakoze byose bikubereye imfabusa, ko biguhombeye kandi kuri Yobu ntibigarukira aho, ububabare bumuhoraho wagira ngo ni cyo gihembo yaronse. Yobu yabaye uwo guhora abunza imitima, ubuzima bwe arabona ko buri mu marembera!

Bavandimwe agahinda ka Yobu karumvikana, ndetse na twe ubwacu nk’abantu iyo turi mu ngorane zikomeye kandi twumva ko atari twe twazikururiye, kwiyumvamo Yobu biratubangukira. Amagambo Yobu yavuze ni amwe mu yo yashubije inshuti ye yitwa Elifazi yari yamusuye ikamubwira amagambo menshi, umuntu yakubira muri aya ngaya: Intungane iteka zihembwa guhirwa na ho ibyago bikaba igihano cy’abanyabyaha. Yobu rero nareke gukomeza kwijijisha, ahubwo niyirukire Imana, kuko ibihano byayo bigamije kugarura mu nzira nziza uwacumuye, kuko iba ishaka kumuhwitura ngo yisubireho. Icyo Yobu yakoze rero ni ugusangiza abamwumva agahinda ke.

Duhereye kuri aka gahinda ka Yobu, Zaburi iraduha icyerekezo gikwiye abasumbrijwe n’abibasiwe n’ibyago: Nitwirukire Uhoraho kuko ari we womora ibikomere byacu. Iyi Zaburi iratwibutsa ko ari byiza cyane kuririmbira Imana yacu, maze kuyisingiza ntibigire uko bisa! Ariko ko se koko umuntu uri mu byago nk’ibya Yobu yahera he aririmba? Icyaba kimukwiye si ugutaka aho kuririmba?

Umuntu wamaze kumenya ko ibibazo bimwugarije cyangwa se n’ibyo arimo uko byaba bimeze kose Imana ishobora kubimukiza, uwo nta cyamubuza kuririmbira Uwo yizeye ko yamushoborera ibyo byose. None se umushonji ubonye icyo arya ntagaragaza ibyishimo atari yanatangira gufata kuri ayo mafunguro abonye atari ayiteze, ndetse rimwe na rimwe akumva inzara ishize? Umurwayi wifushe kwivuza mu nzobere izi n’izi akabibura igihe kirekire, iyo agize amahirwe agahura na zo ntiyumva yishimye batari batangira no kumusuzuma? None se niba tugarurirwa icyizere n’ibyo tubonye twari twarabuze, Uwaba afitiye Imana icyizere gisesuye byamunanira kuyiririmbira ayigaragaraiza ko ari yo atezeho ubuvunyi, amakiriro?

Iki gihe turimo ahantu hatari hake kigaragaramo ukudohoka ku kwemera, ibyo bikaba byagaragazwa n’abatari bake ubona badohoka mu gusenga, ndetse hakabamo n’abatera Imana umugongo burundu, abagenda basubira inyuma mu migenzo mbonezamana na mbonezabupfura, abacika intege mu gukora no kwitabira ibikorwa by’urukundo, igabanuka ry’abantu biyemeza kwitangira abandi nta gihembo bategereje, ugutererana no kutita ku banyantege nke nk’abarwayi bamaze igihe kirekire, abasaza n’abakecuru, abakene n’abatagira kivurira, abaca ukubiri cyangwa abirengagiza nkana amasezerano bagiranye na bagenzi babo mu isakaramentu ryo gushyingirwa, abihayimana badohoka cyangwa bagashyira ku ruhande amasezerano bagiranye n’Imana na Kiliziya, n’ibindi. Igisubizo cyangwa umuti w’ibyo byose, ubona abantu dukeneye kwigishwa bundi bushya: dukeneye abantu bafite umurava n’umuhate nk’uwa Pawulo mutagatifu twumvise mu Ibaruwa ye ya mbere yandikiye Abanyakorinti: Kwamamaza Inkuru nziza, kongera kubwira abantu no kubereka ko nta handi umukiro uri atari mu kwemera Imana byizazeyo, yo yatwoherereje Umwana wayo Yezu Kristu kugira ngo atubere urugero ku buryo buhoraho, akatumenyesha Imana byuzuye, akababara, agapfa, agahambwa maze akazukira kudukiza! Isi yacu ikeneye abigisha b’inyangamugayo, barangwa n’ishyaka ry’Imana, basanga buri wese  nta kumuciraho iteka, ahubwo bashaka kumwereka icyamukiza, ibyo kandi bakabikora mu bwiyoroshye, nta kurambirwa cyangwa se kwinuba. Abantu nk’abo kandi birakenewe ko bakaboneka mu nzego zose z’ubuzima, kuko ubutumwa bwo guhamya Imana no kuvuga ibyayo tubusangiye twese, buri wese ku rwego rwe: mu rugo iwacu, mu muryangoremezo, ku musozi dutuyeho, aho dukorera akazi, mu bo dukorera cyangwa mu bo dukoresha, mu nama zacu, santarali zacu, Paruwasi yacu, Diyosezi yacu, … Ikindi kintu ubona gikenewe cyane uguca bugufi tukemera kwigishwa: Ubona abatari bake bitwaza ko ibyo babwiwe, ibyo basabwa n’ijambo ry’Imana basanzwe babizi, nta gishya. Ibyo bituma kumva inyigisho bisigara ari nk’umuhango, ntihabeho gufata umugambi ujyanye cyangwa ushingiye ku cyo nabwiwe, ku cyo nigishijwe, ku cyo nasabwe gukosora cyangwa kwitaho: Ibyo nta ho byatugeza. Ni yo ntandaro ahubwo yo kudohoka, byazashyira kera tukazumva iby’Imana nta cyo bivuze, tugasigara turiho nk’abatazi Imana. Twahura n’ibyago tukabura iyo twerekeza, ubuzima tukabuburira icyerekezo, twahabwa ibyiza cyangwa twabigeraho, tukabyitwaramo uko tubonye, kuko tutaba tuzirikana uruhare Imana yabigizemo.

Mu buryo Imana yifashisha ngo itwiyereke kandi itwigishe harimo ibitangaza itugirira, ubutabazi n’ubuvunyi iduha: Ni byo vanjili yagarutseho:

Yezu yakijije nyirabukwe wa Petero, wari utakibasha kweguka akaba yarahindaga umuriro mwinshi.

Si uwo gusa, ahubwo Yezu yanakijije abandi barwayi benshi n’abahanzwe ho na roho mbi.

Uko twabyumvise muri iyi vanjili, Nyirabukwe wa Petero amaze gukira yahise yihutira kuzimanira Yezu n’abo bari kumwe: Ni uko byagombye kugenda: Ugiriwe neza yagombye na we kumva ko agomba guhora agirira abandi neza.

Bityo rero, duhereye kuri uru rugero twongere twisuzume, buri wese arebe ineza yagiriwe n’Imana icyo yayikurikije: Twese abagize igihe twumva ko ibyacu bimeze nk’ibya Yobu twumvise mu isomo rya mbere, ubwo twari tubonye agahenge twabigenje dute? Ubu turi kwitwara gute? Aho ntihaba hariho abantu baganya, abantu bashavuye, abantu bari mu kaga babitewe na twe. Ni kenshi turirimba ko Umukiro wacu tuwuteze kuri Nyagasani, We waremye Ijuru n’isi, ariko ni na kenshi ushobora gusanga iyo tugize amahirwe  tukaronka ubwo buvunyi bwa Nyagasani, hari abo bibera akaga, atari uko badufitite ishyari cyangwa batatwifuriza ibyiza, ahubwo kubera ko tubatsikamira, tukababangamira kandi tubahora ubusa!

Ubwo Yezu yari amaze gukiza abarwayi benshi, bukeye bwaho yagiye ahantu hiherereye nuko arasenga bituma Simoni na bagenzi be, ari bo Andereya, Yakobo na Yohani baza kumushaka. Ngo bamubonye bamubwiye ko abantu benshi baje kumushaka bakaba bamukeneye cyane. Igisubizo Yezu yabahaye gisa n’igitangaje: Nimucyo tujye no mu zindi nsisiro za hafi, naho mpamamaze Inkuru nziza, kuko ari cyo cyanzanye!

Iyi migirire ya Yezu iratwereka ibintu bikomeye: Niba ibyo dukora tubikomora ku Mana, ntabwo tuzayiburira Umwanya:  ntabwo tuzabura umwanya wo gusenga. Ni kenshi usanga iyo dufite ibyo dukora bishimwa n’abantu bigenda bidutwara, ndetse bikagera ubwo dusigara nta mwanya tubonera Imana. Intumwa itaganira n’Uwayitumye, ntimubwire uko isohozoza ubutumwa yayihaye, igera aho igateshuka, ikikorera ibyayo cyangwa ikivugira ibyayo. Gusenga bitwongerera imbaraga mu byo dukora kandi bigakomeza kuduhuza n’Imana. Ni rwo rugero Yezu aduha. Gusenga ni bwo buryo bubangutse bwo kugisha inama Imana. Utagishaka gusenga yitwaje ibyo akora cyangwa ibyo arimo, aba yanze ubujyanama bw’Imana.

Ukuntu Yezu yashikiwe n’abantu benshi, icyari cyoroshye kwari ukugumana na bo, bagakomeza bakamushima, bakamushimagiza, bakamutangarira, bakamuvuga ibigwi. Kuba yarafashe icyemezo cyo kujya no mu yindi migi, ni imbuto zeze ku isengesho: Ni mu isengesho tumenyera icyo Imana itwifuzaho, ni ho twerekwa icyo twakurikizaho, icyo twakwibandaho. Ni mu isengesho tumenyera ko buri gihe dutumwa kwamamaza Inkuru nziza, tugasanga abandi tutari tumenyeranye cyangwa tumenyereye gukorana na bo, tutajyaga tuganira! Dusabe inema yo gukurikira Yezu duhugukira Isengesho!

Padiri Gaspard BIJYIYOBYENDA

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka