^

Inyigisho y’icyumweru cya 4 cy’igisibo, umwaka B, tariki ya 10 Werurwe 2024

Publié par: Padiri Jean Colbert NZEYIMANA

Amasomo matagatifu tuzirkana:

ü  Isomo rya mbere : 2 Matek 36, 14-16.19-23

ü  Zaburi : Zab 137 (136)

ü  Isomo rya kabiri : Efez 2, 4-10

ü  Ivanjili : Yh 3, 14-21

 

Kuzirikana Ijambo ry’Imana

Amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru iyo umuntu ayazirikanye amufasha gucengera igisobanuro cy’Ukuri, cyangwa cy’Ihame riri mu ijambo Yezu yabwiye Nikodemu mu Ivanjili : « Koko Imana yakunze isi kugeza ubwo itanga Umwana wayo w’ikinege igira ngo umwemera wese tazacibwa ahubwo agire ubugingo buhoraho ».

Mu Isomo rya mbere, uyu munsi ndetse no kuva Igisibo cyatangira twumvise amwe mu mateka y’ugucungurwa kwa Israheli y’Isezerano rya Kera, ari na yo ntangiriro y’icungurwa rya Israheli nshya yo mu Isezerano Rishya. Ku cyumweru cya mbere cy’Igisibo twahereye ku mateka ya kera na kare, ku cya kabiri tugera ku mukurambere Abrahamu, ku cyumweru gishize twumvise amateka y’umuryango w’Imana mu butayu, igihe wagiranaga na yo Isezerano, none uyu munsi ku cyuweru cya kane, mu gitabo cya kabiri cy’amateka twumvise aho Israeli yageze ikanyura mu mateka ashariye akomoka ku byago imbaga y’Imana yikururirye igihe yateshukaga ku Isezerano ariko Imana ikayisanga, ikayitabara ku buryo butangaje.

Kimwe mu byago bikomeye abantu bashobora kugira mu mateka yabo mu bihe bya kera no mu by’ubu ni ugutsindwa urugamba igihugu kikigarurirwa n’abanyamahanga. Iyo bigenze bityo abantu barahababarira, bagateseka by’ihabu, kandi nta muturage bitageraho, abenshi bakahasiga ubuzima, n’abarokotse bagasigara babayeho nabi. Igice cy’amateka ya Israheli twumvise cyatubariye muri make uko igihugu cyayogojwe n’abanyababiloni, abarokotse bafatika bakajyanwa bunyago. Ariko Imana ikaza kubakiza ku buryo butangaje ikoresheje abandi banyamahanga. Mu nyigisho nyinshi ziri muri iri somo reka dufatemo ebyiri gusa zidufashe kuzirikana ku buzima turimo zinatwigishe imico y’Imana :

Iya mbere ijyanye n’uburyo abayisraheli basesenguraga ibibazo by’amateka yabo : iyo abantu bubahirije isezerano bafitanye n’Imana na Yo ibaba hafi, bataryubahiriza bagatatira igihango, bikabagaruka ku buryo bugaragara mu mateka, hagatera intambara, inzara cyangwa se ibindi biza igihugu kigacura imiborogo. Na n’ubu, n’ubwo icyago cyose tutagishakira impamvu mu byaha bya muntu, ariko ukuri ni uko guhigika Imana, kwigira ibirara no kwimika akarengane bikurura imivumo myinshi mu gihugu ku buryo bishobora guteza n’intambara. Abarebesha amaso y’ukwemera babona ko ari isomo rigifite ireme na n’ubu. Intambara n’imidugararo bihangayikishje isi ya none bituruka ku guhigika Imana, ku bwikunde bukabije, ku akarengane n’ibindi Imana itubuza kuva no mu Isezerano rya Kera, rimwe na rimwe twibarira twibeshya ko ari imitekerereze ya kera itagifite agaciro.

Iya kabiri ni ishimangira kuriya kuri Yezu yabwiye Nikodemu : Imana ikunda isi, ikunda umuryango wayo kuva kera. Nta gihe itohereje, cyangwa itohereza intumwa ngo ziburire abantu zibereke inzira nziza. Na mbere y’uko Jambo wayo yigira umuntu, yamye ifata iya mbere ishakisha icyagirira muntu neza, ngo imumurikire abone inzira, akire. Byageze aho Jambo yigira umuntu abana natwe, kugira ngo umwemera amuhe kuba umwana w’Imana, akire. Birumvikana neza ko iyo neza y’Imana yo kubana natwe, kuba umwe muri twe, irenze kure ibyo umuntu ashobora gutekereza no gusaba. Ni ineza idafite indi mvano iyo ari yo yose usibye mu rukundo nyampuhwe ruhebuje rw’Imana, mu buntu bwayo butagira urugero.

Urwo rukundo rutagira urugero, iyo neza irenze iyo umutima n’ubwenge bya muntu bishobora gutekereza, bimeze nk’urumuri rwamurikiye muntu wamenyereye umwijima maze rukamuhuma amaso. Ni ko bigenda : amaso amenyereye umwijima birayagora kwakira urumuri. Ni ikigereranyo Yohani, umwanditsi w’Ivanjili, akunda gukoresha kugira ngo atwumvishe uburyo abantu tugorwa no kwakira inyigisho z’ivanjili. Ivanjili itwigisha urukundo, ariko birayikomerera gutsimbura ibirindiro by’urwango n’inabi byasabitse mwene muntu ugorwa no kuzirikana abandi, ugorwa no kubabarira no gusaba imbabazi, ugorwa no kwibohora ku bwironde, muntu ukunda akagira n’ubuhanga bwo kugwiza ibintu kurusha inshuti, akagira ishyari n’ibindi nk’ibyo bimutanya n’imana n’abavandimwe.

Mu by’ukuri, muntu uteye atyo agorwa no kumva umusaraba, kumva imitekerereze ishingiye ku musaraba, kandi ari ho hari agakiza n’ishema rye. Mu gihe igisibo kirimbanyije, kuko urebye turi nko mu cya kabiri cy’iminsi mirongo ine twatangiye kuwa gatatu w’ivu, dusabe Nyagasani kumva umusaraba n’imvugo yawo, kugira ngo Pasika, urupfu n’Izuka bya Nyagasani, izasange twiteguye kuwuhanga amaso mu buryo bushobora kudukiza, aka ya nzoka yo mu butayu. Mu gihe turimo, bene muntu ntibatinya kwamagana no kunnyega umusaraba ku mugaragaro, rimwe na rimwe natwe ubwacu, kubera gukururwa n’iby’isi cyane, ukadutera ipfunwe, cyangwa imigirire n’imvugo byacu bigatera urujijo mu mitima y’abadutegerejeho ubuhamya bubakomeza mu rugendo rwa hano ku isi bene muntu twese dusangiye. Nyagasani araduhe kuwumva no kuwukunda, bityo ashobore kutumurikira, natwe tube urumuri iyi si ikeneye cyane kugira ngo ikire.

Dukomeze tugire twese igisibo cyiza.

 

 Padiri Colbert NZEYIMANA

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka