^

Inyigisho y’icyumweru cya 25 gisanzwe, umwaka A, tariki ya 24 nzeri 2023

Publié par: Padiri Gilbert NTIRANDEKURA

Amasomo matagatifu tuzirikana:

ü  Isomo rya mbere: Iz 55,6-9 ;

ü  Zab 145 (144), 2-3,8-9,17-18 ;

ü  Isomo rya kabiri: Fil 1, 20C-24.27a ;

ü  Ivanjili: Mt 20, 1-16. 

SHAKASHAKA UHORAHO, UMWIYAMBAZE, UHINDUKE UKORE IBITUNGANYE

Bakristu bavandimwe,

Ushakashaka Uhoraho hari inzira n’ibitekerezo aba akwiye kureka, kandi akemera kugarukira Imana ikungahaye ku mpuhwe n’imbabazi, kuko aba yemera ko ari umunyantege nke, agifite byinshi byo gucikaho no gutsinda muri we. Ni izihe nzira ushakashaka Uhoraho aba akwiye kuzibukira? Abakwiye kureka ubugome buba buri mu mutima we, kurekera aho kugira nabi. Buriya umuntu wiyemeza gufata bene uyu  mwanzuro, ntako aba asa, abera benshi indashyikirwa, kuko we aharanira kugenza neza igihe cyose n’ahantu hose, mu gihe kugira nabi ntawe bitakorohera cg bisigaye  byarabaye nk’ingeso cg umuco. Inabi usanga isigaye yarahawe icyicaro, ubugome bwarabiyogoje mu miryango y’iki gihe, inzangano zarimitswe mu mitima ya benshi, aho usanga mu ngo, umugabo n’umugore bahora mu nduru gusa, ubundi baremanye inguma; mu muryango w’abitwa abakristu batagiha umwanya w’ibanze Imana, isengesho baheruka kurikora bashyingirwa, cg se bahesha amasakramentu.Ugize ngo aragerageza kwegura umutwe ngo yiyambaze Uhoraho, ugasanga harimo abamuca intege ngo ko bo badasenga hari icyo babaye, hari icyo abarusha, bakamuhatira kubireka, atabyemera bikaba intandaro yo gufatwa nabi mu muryango no kumutoteza mu buryo bunyuranye.

Wowe mukristu, koko ntawe mubana cg se muturanye, cg se ntawe uzi uri kubaho nabi, uri kurengana, cg se ntawe uzi abantu benshi bisa nkaho bateye utwatsi, batumva, kandi wenda azira ubusa, yibasiwe n’inabi n’ubugome by’isi? Hari abitwa abakristu ariko baboshywe n’inzika n’umujinya, bariho mu nzangano, abandi bariho barashaka uburyo bakwihorera kubabagiriye nabi, cg se babifuriza ikibi.Nibasigeho. Turacyakeneye gucungurwa pe, kuko guhinduka, kwisubiraho biracyatubereye agaterera nzamba, biracyaturi kure nk’izuba, ukwezi n’inyenyeri; urugendo ruracyari rurerure niba ntacyo dukora ngo tugire ibyo turamira, ngo tugire ibyo dukiza, ngo tugire ibyo turokora.

 

Ngaho rero nitureke Kristu atubere ubugingo maze twihatire gukora ibikwiranye n’inkuru nziza ye. Turebe icyo Imana itwifuzaho: kubaho neza twishimye, ntawe urenganya, ntawe urenganywa, turiho mu mahoro, ibyishimo n’umunezero, tunyuzwe n’uko turi, n’uko tubayeho, tugendere mu nzira z’Imana duhuza ibitekerezo nayo. Nta handi tuzabikura uretse mu kuyishakashaka, kuyiyambaza no kuyigarukira bityo mu mbabazi n’impuhwe zayo tuharonkere ubutungane n’urukundo nyakuri. Koko kubaho dukora ibikwiranye n’Inkuru Nziza ya Kristu, ni byo bizatuma duhesha Kristu ikuzo nta mususu, haba mu bugingo bwacu, haba mu rupfu rwacu. Uruhande tubogamiyemo rw’icyiza cg rw’ikibi ni rwo rugaragaza amahitamo dufite y’uko twifuza kuzabaho n’aho twifuza kuzerekeza ubwo tuzaba dusoje urugendo rwacu rwa hano ku isi. Igiti rero kizagwira aho kizaba kibogamiye. Uzaba abogamiye ku ruhande rwa Kristu nta kabuza azishimira kubana na we mu Ngoma y’Ijuru. Uzaba yarabaswe n’ikibi, yaraboshywe n’inabi na we azabona ingororano ye. Kandi tumenye yuko ntawe usarura imbuto nziza ku giti kibi, nta n’usarura imbuto mbi ku giti cyiza. Buri giti ukimbwirwa n’imbuto zacyo. Buri mukristu naharanire gusa na Kristu mu bitekerezo bye mu masengesho, mu byo avuga no mubyo akora.

Twese rero turararitswe, dufite ubutumire bwo kuronka ingororano nziza, ingororano y’Ingoma y’Ijuru. Buri saha uturarika ahora agenderera buri wese muri twe ngo arebe ko ntawe uri kwangiza ayo mahirwe, ngo arebe ko nta wipfumbase ntacyo ari gukora, ngo arebe yuko nta bari aho bameze nk’imbura-mumaro, ba bandi bashobora kumara umunsi wose ntacyo bamara, nkabariya yagendereye ku isaha ya cumi n’imwe nuko akababwira ati: ni iki gituma mwahagaze aha ngaha umunsi wose ntacyo mukora ? Bavandimwe, ndagira ngo mbabwire yuko umuntu wese uri aho nta cyiza ari gukora, nta cyiza ari gukorera abandi, yaba mubo babana, yaba mubo bavindimwe,  mubo baturanye cg se mu bo bakorana, ….uyu muntu aba ari imbura-mumaro, imbere y’Imana aba agaragara nk’aho yiriwe aho umunsi wose ntacyo akora.

 

Bakristu bavandimwe

Ngaho rero nitwemere tujye mu muzabibu We, twere imbuto nziza igihe cyacu ni iki ngiki. Igihe cyo kwiminjiramo agafu ni iki ngiki, igihe cyo kwikubita agashyi ni iki ngiki, igihe cyo kwiyambaza impuhwe n’imbabazi by’ Imana mu isengesho rihindura nyiraryo ni iki ngiki, igihe cyo kureka ubugome n’inabi tukagaruka mu nzira nziza  twunga ubumwe n’abavandimwe bacu ni iki ngiki, igihe cyo kwisubiraho tukagarukira Imana turakibonye. Ni aha njye nawe ngo duhinduke, duhindukirire ikiri icyiza, dutere umugongo ikibi n’icyaha, tubihungire kure, tubihindire kure, tubirinde n’abandi bityo dutekereze kandi dukore ibikwiranye n’Inkuru nziza ya Kristu ! Tubisabirane !

Padiri NTIRANDEKURA Gilbert

                                                                                          

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka