^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 12 GISANZWE, UWMAKA A, Tariki ya 25 Kamena 2023

Publié par: Padiri Théophile NIYONSENGA

Amasomo matagatifu tuzirikana:

Isomo rya mbere: Yer 20,10-13;

Zaburi  68;

Isomo rya kabiri: Rom 5,12-19;

Ivanjiri: Mt 10,26-33

 

Yezu ati: Mwigira ubwoba, muhumure natsinze isi

 

Kuri iki cyumweru, turazirikana impanuro zikomeye Yezu ahaye intumwa ze n’abandi bose bazamwemera. Aragira ati: Ntimugatinye, mwigira ubwoba, nimuhumure.

Iri jambo Yezu atubwiye, mwigira ubwoba, rirakomeye cyane. Igihe atorewe kuba Papa, Yohani Paul II ni ryo yagize intero, intego ndetse n’umurongo ndangacyerekezo cy’ubutumwa bwe nka Papa.  Yakanguye isi yose n’abemera by’umwihariko agira ati: mwigira ubwoba, mwitinya kwemera no kwegera Yezu Kristu no kumukingurira imiryango yose y’ubuzima bwanyu. Kristu ntaje kubahombya cyangwa kubanyaga ahubwo aje kubakungahaza mu buntu no mu bumuntu bityo akabahunda ingabire zose za Data.

Ubwoba ni ikigeragezo gikomeye. Dusabe Yezu abudutsindire kuko butoba ubwonko n’amizero, bugatesha umuntu icyerekezo cyiza, bukamusubiza inyuma akabaho nk’uwiyanze.

 

Twibaze: Dutinya iki? Ni ibiki bidutera ubwoba?

 

Ivanjili itweretse bumwe mu bwoba nyamukuru tugomba kurwanya no gutsinda nk’abemera:

       Ubwoba duterwa n’intenge nke twiyiziho. Hari abatari bake bapfukirana ingabire bahahwe, bakishyiramo ko nta cyo bamaze, bakabaho batiyizeye cyangwa bikandagira, bicira urubanza. Njye nta cyo maze, ntacyo nshoboye. Abandi nibo babinkorera…n’ibindi. Uhoraho ati: witinya, turi kumwe ndagutabara… naho Yezu ati: Mbese ibishwi bibiri ntibigura igiceri? Nyamara nta kigwa hasi muri byo, So atabishaka! Naho mwe, imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabaze! Ntimugatinye rero: mwebwe murushije agaciro ibishwi byinshi. Yezu atwijeje ko niba yita kuri ziriya nyoni zitanakanganye mu gaciro, “agatakaza” igihe cye amenya umubare w’imisatsi yacu, ni gute atamenya muntu waremwe mu ishusho ry’Imana. Ni gute yabura kwita no guha ibyiza byose uwo yaje gukiza akiyemeza no kwishushanya nawe muri byose, nta na kimwe amwitandukanyijeho uretse icyaha? Duhumure, tuzwi n’Imana, twitaweho nayo kandi niyo tuzakesha iherezo ryiza.

       Duterwa kandi ubwoba no kuba hari byinshi cyane byahishwe muntu! Ingero: nta n’umwe ureba mu mutima w’undi ngo amenye uko amufata! Nta n’umwe uzi isaha itariki n’ahantu azapfiraho! N’ikizamwica ntakizi. Nta n’ujya gukora ikizamini cy’akazi cyangwa icya permis yizeye ijana ku ijana, ko aratsinda: kereka yakopeye cyangwa harimo ruswa. Naho ubundi usanga buri wese avuga ati: Imana nibishaka…Imana ibimfashemo.

Yezu atubwiye ko tudatkwiye gukangarana no kugira ubwoba kubera ibyo byinshi byatwihishe. We ariyizeye ni yo mpamvu aduhamagara ati: Nimuze munsange mwe mwese murushye cyangwa muremerewe, njye nzabaruhura. Akomeza atubwira ati: Ntimukabatinye rero kuko nta kintu gihishe kitazagaragara, nta n’igihishiriwe kitazamenyekana. Icyo mbabwiriye mu mwijima muzakivugire ahabona; icyo mbongorereye ahiherereye, muzagitangarize ahirengeye. Igihishe cyose kabone n’aho cyahishwa mu nda hamwe imbwa itiba cyangwa mu mutima, hamwe umuzindutsi wa kare kare adashobora gutaha, icyo rwose Yezu aba akireba kandi umunsi umwe azagihishura. Ibi umuririmbyi wa Zaburi yabiteye hakiri kare imboni z’ukwemera maze atangarira Imana ireba hose no muri bose ndetse ikamenya n’ibitekerezo bya muntu: Uhoraho, undeba mu nkebe z’umutima, ukamenya wese; iyo nicaye n’iyo mpagaze, byose uba ubizi, imigambi yanjye uyimenya mbere y’igihe; iyo ngenda n’iyo ndyamye, byose uba ubiruzi neza, mu migenzereze yanjye yose nta na kimwe kigusoba. Ijambo riba ritarangera ku rurimi, woweho, Uhoraho, ukaba warimenye kare ryose. Ari imbere, ari n’inyuma yanjye, hose uba uhari, maze ukantwikiriza ikiganza cyawe. Bene ubwo bumenyi bumbera urujijo bukandenga;

burajimije by’ihabu ku buryo ntabasha kubushyikira. (Zab 139).

 

-Duterwa ubwoba n’urupfu. Yezu ati: mwirutinya. Ntimugatinye abica umubiri, ariko badashobora kwica ubugingo; ahubwo mutinye Ushobora kuroha ubuzima n’umubiri icyarimwe mu nyenga y’umuriro. Yezu atweretse ko uwakangisha kwica uyu mubiri aba yikoza ubusa! Yezu yarazutse, ni muzima, arakiza kandi aha abamwemera bose kugira uruhare ku izuka rye. Urupfu rw’umubiri ntirudutandukanya n’Imana na mba! Ahubwo iyo twayemeye mu kuri no mu rukundo, ruduhuza nayo maze tukazuka. Habe no kudutandukanya n’abantu bacu twakundaga cyangwa badukundaga. Upfiriye mu busabaniramana niho ahubwo aba agiye kugirira abavandimwe asize akamaro gahoraho kandi kuzuye. Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu yabihamije agira ati: Ubuzima bwanjye bw’iteka mu ijuru nzabubamo ngirira neza abari ku isi bose!

 

Dushishoze: umuntu yakwibeshya ko ubwoba bufite ingufu

 

Iyo umuntu yibeshya cyangwa yabeshywe ko ari wenyine, ubwoba buramuganza! Ni nde wakubwiye ko uri wenyine? Barakubeshye; nturi wenyine: Uri kumwe na Yezu mugendana buri gihe wenda utanabizi cyangwa utanamuzi aka ba bigishwa b’i Emmaus (Lk 24). Ntagusiga, ntagutererana. Uri kumwe na Bikira Mariya ndetse n’abatagatifu bose, na malayika murinzi wawe na Kiliziya ndetse n’abo Imana yashyize mu nzira uzanyuramo cyangwa aho uzatura. Wikwiheba, wikwibura.

Ikindi kandi nuhunga umusaraba cyangwa ntubashe guhuza umusaraba wawe n’uwa Kristu, ubwoba buzakuganza wihebe. Wikwihererana ibibazo byawe: reba uwo ubisangiza ariko kandi ntiwibagirwe kubyereka Yezu.

 

Ubwoba dutegetswe kugira ni bumwe gusa: Ubwoba bwo kuba twabura Imana burundu biturutse ku cyaha kuko ari cyo cyonyine cyica ubugingo na roho. Nyagasani Yezu, ineza yawe iraduhoreho ariko kandi twagira inema zawe zo zadushoboza kukugumishaho amizero yacu.

 

Padiri Théophile NIYONSENGA

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka