^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 11 GISANZWE, UMWAKA A, TARIKI YA 18/06/2023. UMUNSI MUKURU UKOMEYE W’ABALAYIKI N’UW’ABAHOWE B’I BUGANDA

Publié par: Padiri Jean de la Croix NIZEYIMANA

Amasomo matagatifu tuzirikana:  

                                       Isomo rya mbere: 2Mak 7, 1-2.9-14;

      Zab 124(123), 2-3, 4-5, 7b-8

                                      Isomo rya kabiri: Rom 8, 31b-39;

                                      Ivanjili: Yh 12, 24-26

 

“Ushaka kumbera umugaragu nankurikire”

Bavandimwe, tugeze ku cyumweru cya 11 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa litulujiya, umwaka A. Ni umunsi mukuru ukomeye w’abahowe Imana b’I Bugande: Koroli Lwanga na bagenzi be. Abahowe Imana b’I Bugande muri icyo gihe, bose hamwe ni 22 (makumyabiri na babiri) n’ubwo hari n’abandi bakristu benshi bishwe bahowe Imana batabashije kumenyekana ngo banandikwe. Ibyo byabaye guhera mu mwaka wa 1885 kugeza mu mwaka wa 1887. Turizihiza kandi Umunsi mukuru w’Abalayiki, uhuzwa n’uw’abahowe Imana b’I Bugande kugira ngo tuzirikane byimbitse ubwo butwari bw’abalayiki bo muri Uganda bagize, maze babere urugero bagenzi babo bo mu gihe turimo.

Amasomo matagatifu y’uyu munsi aragaruka kuri ubwo butwari bw’abemera bya nyabyo Imana Data n’Umwana wayo Yezu Kristu Umwami wacu, kugeza aho batanze ubuzima bwabo. Ariko ntibirangirira aho, baragororewe.

Bavandimwe rero, nka bakuru bacu b’i Bugande, Ubukristu budusaba kugaragaza ubutwari bwo guhamya ukwemera kwacu, kugira ngo natwe tuzagororerwe ihirwe rizahoraho iteka.

Mu Isomo rya mbera twabonye ubutwari bwa bariya bavandimwe barindwi hamwe n’umubyeyi wabo, bemeye gupfa aho gutezuka ku Mategeko y’Imana no ku migenzo myiza batojwe n’abasokuruza babo.

Amagambo y’ubutwari bavuga, aragaragaza ukwemera guhamye bafite. Uwa mbere, ati: “Twiteguye gupfa aho kurenga ku mabwiriza y’abasekuruza bacu” (2 Mak 7, 2b). Uwa kabiri, ati: “Uratwambura ubu buzima turimo, ariko Umwami w’isi azatuzura tubeho iteka, twebwe dupfuye duhowe Amategeko ye“(2 Mak 7, 9b). Uwa gatatu, ati: “Iyi myanya y’umubiri nyikesha nyir’ijuru, ariko ku mpamvu y’ishyaka ry’Amategeko ye ndayisuzuguye, kandi ni We nizeye ko azayinsubiza (2 Mak 7, 11). Uwa kane, ati: “Ikiruta ni ukugwa mu biganza by’abantu, upfanye icyizere uhabwa n’Imana cy’uko izakuzura.” (2 Mak 7, 14a). Ubutwari bwabo rero ni urugero rukomeye natwe twakwigiraho mu guhamya ukwemera kwacu.

Mu Isomo rya kabiri, Nyagasani yadusezeranyije ko turi kumwe na We, kandi nta cyadutandukanya na We. Nta cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu, n’iyo byaba ibyago: “Niba Imana turi kumwe, ni nde waduhangara? Yo itimanye ndetse n’Umwana wayo, ahubwo ikamudutangira twese, yabura ite kandi kutugabira byose kumwe na We? Ni nde wagira icyo ashinja intore z’Imana? Ko Imana iziha kuba intungane? Ni nde uzazicira urubanza? Ko Kristu yapfuye, ndetse ko yazutse, We uri iburyo bw’Imana, akaba anadutakambira.” (Rom 8, 31b-34). Koko rero “nta na kimwe kizashobora kudutandukanya n’urukundo Imana idukunda muri Yezu Kristu Umwami wacu” (Rom 8, 39).

Mu Ivanjili Ntagatifu, Yezu Kristu ati: “Ushaka kumbera umugaragu nankurikire, maze aho ndi, abe ari na ho umugaragu wanjye azaba. Byongeye ungaragira, Data azamwubahiriza“(Yh 12, 26).

Aya magambo araduha umurongo w’umubano wacu na Yezu Kristu. Kumukunda bidusaba kumukurikira no kunyura inzira ye: “Ushaka kumbera umugaragu nankurikire”. Gukurikira Yezu bidusaba no kwemera kuba twahara amagara yacu bibaye ngombwa: “Ukunda ubuzima bwe arabubura, kandi uwanga ubuzima bwe muri iyi si, azabukomeza kugeza mu bugingo bw’Iteka” (Yh 12, 25). Nibyo twabonye kuri bariya bavandimwe twumvise mu Isomo rya mbere, ndeste no ku Bahowe Imana b’i Bugande. Nibyo kandi Pawulo mutagatifu yavugaga ko: “ari ibyago, agahinda, ibitotezo, inzara, ubukene, imitego inkota (Rom8, 35), ndeste n’urupfu nta na kimwe kizashobora kudutandukanya n’urukundo rwa Kristu. Ibyo Yezu Kristu abigereranya “n’imbuto y’ingano igwa mu gitaka igahuguta, kugira ngo yere imbuto nyinshi.

Ubuzima bw’abahorwa Imana bugereranywa n’iyo mbuto ikeneye guhuguta ngo yere imbuto nyinshi. Ndetse na Yezu yabiduhayemo urugero, kuko yemeye kudupfira kugira ngo dukire. Kandi Amaraso y’abahowe Imana ni imbuto y’ubukristu” byaragaragaye no mu ntangiriro za Kiliziya, uko abakristu bicwaga niko ubukristu bwarushagaho kwiyongera. Bakuru bacu b’I Bugande nabo batwereye imbuto kuko n’ubu turarata ubutwari bwabo ngo tubigireho.

Nitubiyambaze badusabire muri iki gihe turimo, kirimo byinshi bibangamiye ubukristu mu mayeri, bituma ukwemera kujegajega kuri bamwe, maze tugire ubutwari bwo kubihindira kure, tuyoboke Kristu wenyine, We ubaho agategeka iteka ryose, Amen.


Padiri Jean de la Croix NIZEYIMANA

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka