^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 15 GISANZWE, UMWAKA A, TARIKI YA 16 NYAKANGA 2023

Publié par: Padiri Innocent TUYISENGE

Amasomo matagatifu tuzirikana:

Isomo rya mbere: Iz 55, 10-11

Zaburi: Zab 64

Isomo rya kabiri: Rm 8, 18-23

Ivanjili: Mt 13,1-23

Kuva kera umutima wa muntu uteye ku buryo utoroherwa no kwakira inama nziza, ijambo rikiza, ijambo ry´ubuzima akaba ariyo mpamvu abenshi mu batuye isi bakomeza kunangira umutima no gutera Imana umugongo yemwe n´abakristu, twumva ijambo ry´Imana ntiduhinduke ngo twere imbuto nziza. Nyamara Imana ntihwema kutuburira kubera urukundo idukunda. Yaremesheje byose Ijambo ryayo. Muntu amaze gucumura Imana yamukirishije ijambo, imwoherereza abayobozi, abacamanza, abami n´abahanuzi bavuga iryo jambo kugeza no kuri Yezu Kristu Jambo Nyakuri w´Imana, waduhishuriye Imana ku buryo bwuzuye.

 

Amasomo yo kuri iki cyumweru nadufashe kutanangira umutima, kugira ngo tuzagire ubugingo n´umukiro. Yezu mu gusubiramo ibyavuzwe n´umuhanuzi Izayi ko “umutima w´uwo muryango unangiye, bipfutse amatwi bahunza n´amaso, bagira ngo batabona, bagira ngo batumva,bagira ngo umutima wabo udasobanukirwa, bakisubiraho nkabakiza” (Reba Iz 6, 10; Mt 13,15) yashakaga mu byukuri kubabwira ko kutumva kwabo bitumvikana, ko barimo buzuza ibyahanuwe kandi Imana idahwema kubakiriza muri Yezu Kristu. Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Izayi yishingikirije Ijambo ry´Imana rifite ububasha, yahishuriraga abayisraheri ko bazasubira mu gihugu nyuma y´igihe kirekire bari bamaze barajyanywe bunyago kuko Imana itabeshya kandi ntiyivuguruze. Iryo jambo ryabanyura cyangwa ritabanyura rizasohoza icyo ryatumwe kuko Imana itameze nk´abantu bo bivuguruza. Muri Zaburi no mu ivanjili twumvise ko Uhoraho ariwe mubibyi, abiba uko bikwiye, akanita ku mbuto no ku murima we ariko kwera no gutanga imbuto bikajyana n´uko umurima wakira neza imbuto zibibwa. Ijambo ry´Imana rishinga imizi ku buryo bunyuranye bitewe n´uburyo turyakiramo. Isomo rya kabiri rikaduhumuriza ko twe abana b´Imana nubwo twanyura mu magorwa, hari ikuzo ridutegereje rirenze kure imiruho n´ayo magorwa by´iyi si.

 

Aya masomo aributsa abigisha Ijambo ry´Imana ko ritambutse kure ubushobozi bwabo kuko ritabibwa aho bashaka cyangwa ngo ryakirwe kubera bo ahubwo ryifitemo ububasha n`ubushobozi; aratwibutsa kandi ko bamwe tugira imitima imeze nk´agasi, inzira, amahwa n,ubutaka bwiza. Birakwiye kumenya icyo umutima wanjye wagereranywa nacyo muri ibyo uko bine ariko na none namara kwimenya ngafata umwanzuro wo guhindura umutima wanjye ugasa n´ubutaka bwiza bwera imbuto zijyanye n´amahirwe nahawe. Ubutwari ni ukwemera kwibona uko turi kuko abenshi tugira ipfunwe ryo kwemera abo turi bo. Abahanga b`abayahudi bavugaga ko ubwo buryo bwo kwakira ijambo ry`Imana buhuye neza n’amategeko yose: gukunda Imana n´umutima wawe wose, n`ubwenge bwawe bwose, n`amagara yawe yose ku buryo imbaraga umuntu ashyira mu gucumura yagombye no kuzishyira mu gukunda no kunogera Imana, dore ko kunangira umutima, kugira ubuzima bwacu ikigirwamana no kwizigira ibintu by`isi bihita aribyo bitubuza gusanga Imana umubyeyi no kwera imbuto nyinshi kandi nziza. Ijambo ry´Imana rirasukura, rigatanga ubuzima ku umuntu wese uryakirana umutima utaryarya (Reba 1Pt 2,22-25). Ijambo ry´Imana kandi ritera ibyishimo, rigakora ibitangaza nk´uko umutwe wa 55 w´igitabo cya Izayi, umuhanuzi, usoza ubishimangira. Ijambo ry´Imana riduha kuyimenya no kumenya icyo ishaka ku biremwa byayo, rigatuma muntu abaho akabeshaho n´abandi. Kwakira Ijambo ry´Imana nibyo byonyine bishobora guhindura iyi si.

Burya tumenyera umuntu mu magambo avuga cyangwa se tukamenyera ubwangamugayo bwe mu kubahiriza ijambo yavuze, mu gusohoza isezerano yagize. Umuntu ashobora no kugirira akamaro abandi abigirishije ijambo ryiza (Bene dicere=Benir cg kuvuga neza). Ni ngombwa kwirinda kuba abantu bavuga ariko ntibakore: (“nguriza amafranga nzakwishyura umunsi uyu ni uyu; wa munsi wagera akajya yihisha; Nzagukorera iki cyangwa kiriya; igihe cyagera akacyirengagiza) Twirinde kuba abahubuka mu kuvuga, bakavuga ibyo batabanje gutekerezaho neza bikaba byabagiraho ingaruka bo ubwabo cyangwa se ku bandi; Twirinde kuba abatinya kuvuga no kuvugisha ukuri kubera ubwoba, indonke cyangwa se gushaka kurengera ubuzima bwacu bwite; twirinde kuvuga ubusa, dushimishwa no kuvuga ibitagira shinge na rugero, ibitutsi, ibiterasoni, kunegurana kunyurwa no kuvuga nabi abandi, kubeshya, kuzimura……… Ibi byose bigirwa n´uwateye Imana umugongo akanga kuyigarukira yo Muzirakinyoma bikagenda bidukururira umuvumo.

 

Ijambo twumva niturikunda, tukaricengera rizatubeshaho Iz 55, 3.  Naho ubundi ibibazo byinshi mu mibanire y´abantu bikomoka ku kutumva Imana no kutumva mugenzi wanjye, bitari kumvisha amatwi gusa ahubwo kumvisha umutima, nkumva impamvu undi ateye uko ateye, ko ibyo avuga n´ibyo akora biyoborwa n´amateka y´ubuzima bwe, ibikomere bye, n´ibyishimo bye. Sekibi azi neza ko ijambo ry´Imana rikiza, atuma twumvirana, akaduteza kumva za nyiramubande. Kugira kandi ngo dushobore kumva no gucengera ibyo ibyo twumvishe, ni ngombwa cyane umutuzo (le silence interieur). Muri iki gihe abantu ntibashaka gutuza, bakunda urusaku, ahantu hose ni ibiduhira, ibisakabaka, Yewe no mu masengesho ugasanga ni imiziki no kubyina nk´abasazi imbere y´Imana. akenshi na kenshi bikaba ari uburyo bwo gupfukirana muntu uturimo mo imbere, tudashaka kwakira uko ari no kubana na we, tudashaka kwereka abandi, tugasa n´abahungira mu rusaku, no muri Kiliza gatolika aho tugira uburyo bwiza bwo gutuza mu misa n´imbere y´isakaramentu ritagatifu, usanga abakristu benshi badashaka gutuza no kwiyinjiramo ngo bareke Imana ibabwire, ahubwo bakabangukirwa no gutera indirimbo no kuvuga amasengesho bo bashaka kubwira Imana.

 

Bana b´Imana, Nubwo ijambo ry´Imana ryagiye rihura n´ibiribuza kwera imbuto, ntibizaribuza gukomeza umurimo wo kuburira isi no guhura n´ubutaka bwiza bwera imbuto nziza. Ntabwo dukwiye gucika intege no kwiheba kuko iryo jambo rihorana ububasha. Bikira Mariya Mwamikazi wa Karumeli, wowe uduhamagaruira kwakira Kristu, Jambo rikiza, dusabire kuryakira no kurigeza ku bandi, Amina.

 

Padiri Innocent TUYISENGE

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka