Amasomo matagatifu matagatifu tuzirikana:
Isomo rya mbere: Dan 7, 9-10.13-14
Zaburi 97 (96)
Isomo rya kabiri: 2Pet 1, 16-19
Ivanjiri : Mt 17, 1-9
KWIBERA HANO NTAKO
BISA?
Ni hehe aho hantu, aho kwibera nta ko bisa? Umuhanzi
n’umuririmbyi yaragize ati “ Aho hantu
ni he mwa bagenzi mwe (…) numvise ko isi muyizenguruka, muturangire rwose
tujyeyo…”
Mu byishimo birenze, Petero yatangaje imbamutima ze
mu kurangamira urubengerane rw’uruhanga n’imyambaro bya Yezu. Nta gihe kinini
cyari gishize Yezu atwamye Petero utarifuzaga ko umwigisha we anyura mu nzira
y’ububabare. Yezu yamweretse ko ibitekerezo bye bitavuye ku Mana ahubwo bantu
hanyuma asaba abigishwa be ko niba hari ushaka kumukurikira yakwiyibagirwa
ubwe, agaheka umusaraba we hanyuma akamukurikira. Abigishwa ba Yezu bari bamaze
igihe bamukurikira ariko uko iminsi yagendaga ishira hari abagendaga bakuramo
akabo karenge ariko hari n’abandi bamunambyeho babigaragaza mu gisubizo
cyatanzwe na none na Petero agira ati “twasanga nde wundi, ko ari wowe ufite
ijambo ry’ubugingo bw’iteka?”
Urwo rugendo rero rwo gukurikira Yezu, ntirwari urwo
kumugenda inyuma ku maguro gusa ngo bajye aho yerekeje ahubwo rwari n’urugendo
rukomeye no mu mitekerereze no mu myumvire. Niyo mpamvu n’ijwi ry’Imana
ryumvikanye rigira riti “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira; nimumwumve!”
Imana yabasabye kumva Umwana wayo, kumwumva ni no kumwumvira. Petero, Yakobo na
Yohani barumvise, barumvira, baramukurikira bagerana na we ku musozi aho
yihinduriye ukundi. Ibyo byabaye Yezu amaze gutangaza ibabazwa n’iyicwa rye
hanyuma arababwira ati “niba hari ushaka kunkurikira, nankurikire. Nankurikire
mu nzira yo gukunda, mu nzira yo kwitangira abandi, mu nzira yo kubabarira
n’ubwo wababazwa, mu nzira yo kugirira impuhwe abagowe, mu nzira yo kwamagana
akarengane, mu nzira y’isengesho, mu nzira y’umusabano n’Imana, mu nzira yo
kugaragaza ishusho y’Imana muri buri wese maze buri wese yubahirwe ko ari
umwana w’Imana ikunda. Yezu wasabye bamwe mu bigishwa be kujyana na we ku
musozi ni Yezu witeguraga kunyura mu bihe bikomeye byo kubabazwa no kwicwa.
Mu kujyana
abigishwa be hamwe na we kugira ngo babone ububengerane bwe mu kwihindura
ukundi bwari uburyo bwo kubaha imbaraga z’umutima zo kubafasha kumva no kumenya
ko n’ubwo habaho igihe cy’ububabare burya habaho n’igihe cy’ibyishimo biterwa
no guhura n’Imana ku buryo unyuze mu bihe bikomeye atibagirwa ko hari ihumure
no guhozwa bitangwa n’Imana. Ngicyo
icyanezereje Petero ahita atangira kwiyibagirwa we na bagenzi be nk’uko Yezu
yari amaze kubivuga , asaba guca ibiraro bitatu, kimwe cya Yezu, Icya Musa n’icya
Eliya! Mbega ibyishimo! Si ibyishimo by’ahazaza gusa nk’uko hari indirimbo
ivuga ngo mbega ibyishimo tuzagira! Oya. Ni n’ibyishimo by’ubu nyuma yo
gusobanukirwa ko hakurya y’inzira y’umusaraba hari ikuzo, ko hakurya yo
guhindanywa n’abantu hari ukubengarana ikuzo ry’abana b’Imana, ko hakurya
y’ijwi rya muntu w’umunyantege nke hari ijwi ry’Imana ritwibutsa ko umukiza ari
kumwe natwe ko kandi duhamagariwe kumwumva.
Muntu wamenye kandi wumvise iryo jwi ry’Imana ni iki
kindi yakora usibye guca bugufi nk’uko bariya bigishwa babyumvise bakitura
hasi? Ngaho ha hantu h’ibyishimo umuntu agera atari uko atereye umusozi runaka
ahubwo ari uko afashe umwanya akamanuka muri we nyirizina, mu mutima we,
agatuza, agasogongera Ijambo ry’Imana, agaca bugufi akemera gukorana na Yezu
urugendo rumufasha kumva ko burya atari wenyine kabone n’ubwo yanyura mu
ngorane. Aho hantu ni hehe ? Ni mu ihuriro ry’umutima-muntu n’umutima-Mana aho
nk’uko umuririmbyi abivuga ati « uwasogongeye ku byishimo byawe, nta kindi
yararikira mukundwa, ntacyo. », Ni ha handi uwakiriye Kristu muri
Ukaristiya no mu Ijambo ry’Imana yihatira guhinduka agasa n’uwo ahawe.
Nitwemerere Yezu rero adukoreho, atubature, adukure
mu bwoba bwacu maze tumurangamire we wenyine ushobora kudukiza. Nta gushidikanya
ko nitunoza uwo musabano n’Imana na bagenzi bacu tuzishimira aho turi,
tukishimira abo turi bo, tukishimira ubuzima, tukishimira abo tubana,
tukishimira abaturanyi tugasingiza Imana tugira tuti « kwibera hano
ntako bisa. »
Kuko ubuzima ari magirirane rero, ubutumwa bwacu
nk’abakristu ni ukurangira abandi inzira y’umukiro twanyuzemo kuko hakiri
abashidikanya, hari abitotombera Imana, hari abayihakana, hari abatabona
akamaro ko gusenga, hari abasenga ariko bakumva ari nk’aho isengesho ryabo
ritageze aho bifuzaga, hari abajarajara ubona bacyishakisha, hari abibwira ko
ari bo bonyine bafite ukuri, hari abadatera intambwe kuko barebera ku bananiwe
aho kurebera ku bashoboye, hari abatega Imana imitego bibwira ko izakora byose
bigaramiye, hari abadaterwa ipfunwe n’ubuhemu n’ubugome, hari abigamba kugira
nabi, hari abatoteza abadasenga nkabo,
hari abafata Imana nk’inyantegenke bitewe n’ubukana bw’ibyago bahura nabyo,
hari abo ubuzima bubera nk’ikigeragezo n’abandi benshi bahindanyijwe
n’imibabaro itandukanye biyumva nk’abari mu muriro utazima. Abo bose bakeneye abantu
babagaragariza urukundo, bakeneye kandi ubufasha bw’abashoboye guterana
intambwe na Yezu bakagera na bo aho batwikirwa n’ikuzo ry’Imana bakumva n’ijwi
ribibutsa abo bari bo by’ukuri bitandukanye n’uko isi ibagira cyangwa
ibagaragura. Abo bose nibakomere kandi bizere kuko igihe cy’ikuzo
n’ububengerane kiri hafi. Nabo ni abana b’Imana ikunda cyane, bayizihira.
Kwibanira neza na Yezu na bagenzi bacu, ntako bisa !
Padiri Bernard KANAYOGE