AMASOMO MATAGATIFU TUZIRIKANA:
Isomo rya rya mbere: Sof 3, 14-18a;
Isomo rya kabiri: Fil 4, 4-7;
Ivanjili: Lk 3, 10-18
« Nimuhore mwishima muri Nyagasani; mbisubiyemo, nimwishime» (Fil 4, 4)
Iyo ni inyikirizo y’iki cyumweru cya III cya Adiventi. Ni icyumweru cyizwi ku izina rya “Gaudete in Domino Semper = Muhore mwishimye muri Nyagasani”. Ibyishimo ni ingenzi mu buzima bwa muntu. Agahinda, umubabaro, imihangayiko, n’ibindi bibi nk’ibyo ni ukubura ibyishimo.
Hano ku isi, abantu bashimishwa n’ibintu bitandukanye. Hari ushimishwa no kuba ari muzima; hari ushimishwa no kuba yabonye ifunguro ry’ibiribwa; hari ushimishwa n’ibinyobwa; hari ushimishwa no kuba yaramutse; hari ushimishwa na Sport; hari ushimishwa no kuba avugwa neza; hari ushimishwa no kuba yubashywe; hari ushimishwa no kuba agaragiwe; hari ushimishwa no kwibwira ko yize amashuri menshi; hari ushimishwa no gukora ibyaha (ubusambanyi, kwiba n’ibindi…); hari ushimishwa no kuba ari umuyobozi; hari ushimishwa no kubona uwo yita umwanzi we amerewe nabi; hari ushimishwa n’ibyago by’abandi; hari ushimishwa n’ibyishimo by’abandi; …….. Ese ibi byose koko tubyite ibyishimo cyangwa harimo n’ibyishimisho?
Icyumweru cya gatatu cy'Adiventi ni icyumweru cy'ibyishimo nkuko amasomo abishimangira. Umuhanuzi Sofoniya ati: ishime Yeruzalemu, sabagizwa n'ibyishimo mwari wa Siyoni. Pawulo mutagatifu nawe ati «Nimuhore mwishima muri Nyagasani; mbisubiyemo, nimwishime» (Fil 4,4)
Ni iyihe mpamvu igomba gutuma twishima kuri iki cyumweru cya gatatu cya Adiventi? Ni uko Nyagasani ari hafi (Fil 4, 5). Noheli iri hafi. Umukiza ari hafi. Umucunguzi ari hafi. Ibyishimo duhamagarirwa si bya bindi twabonye hejuru, bijyanye no kwishimisha. Ibyishimo duhamagarirwa by’uko Uhoraho yaje gutura rwagati mu twe (So 3,17). Ni ibyishimo byo kwakira Yezu Kristu, Umwana w’Imana wigize umuntu, kugira ngo atumenyeshe byimazeyo Data wa twese udukunda nk’uko Gatigisimu ya Kiliziya ibitubwira.
Ibyishimo by’ uko Imana izimanukira mu ijuru, ikaza kudusura yambaye umubiri nk’uyu wacu. Ni yo mpamvu kino cyumweru ari icyumweru cy’ibyishimo. Si ibyishimo bisanzwe rero, bya bindi iyi si iduha mu kandi kanya ikabitwambura. Ni ibyishimo biva ku Mana. Ni ibyishimo iyi si idashobora kutwambura. Ni ibyishimo ibibazo byo muri iyi si bidashobora kutwambura. Ni ibyishimo tutamburwa ni uburwayi; ni ibyishimo tudashobora kwamburwa n’ubukene; n’ubupfubyi; ubupfakazi; ubushomeri; no kubura icyubahiro cya hano ku isi ndetse no gutsindwa, n’ibindi byose bisa nk’ibyo.
Umuhanuzi Sofoniya ati « Rangurura ijwi wishimye, mwari w’i Siyoni! Israheli, hanika uririmbe! Uhoraho yirukanye abanzi bawe. Umwami wa Israheli, uhoraho ubwe akurimo rwagati, ntuzongera gutinya icyago ».
Mu gihe cy’umuhanuzi Sofoniya, ubutegetsi bwariho bwari bwaramunzwe na ruswa, abaturage barapfuye kubera akarengane, bibaza niba bateze kurenganurwa. Imana ibatumaho umuhanuzi Sofoniya kubabwira ko yirukanye abanzi babo. Iriya Israheli ibwirwa ni jyewe, ni wowe, ni buri wese. Ese jyewe nta kintu na kimwe cyaba kinshikamiye? Uyu munsi Imana iri kuduhumuriza ko inabi itazigera iganza ineza.
Ibyishimo bya Pawulo mutagatifu byo biteye ukwabyo. Yabwiye Abanyafilipi ati: « Muhore mwishima muri Nyagasani. » Ubwo Pawulo mutagatifu yavugaga ariya magambo, buriya yari ari mu buroko azira kwamamaza Yezu Kristu! N’ubwo bwose Pawulo Mutagatifu ari muri gereza, arishimye kandi akanifuriza abandi ibyishimo. Ibyishimo bye abikomora ku Mana. Bavandimwe ufite Imana ntabura ibyishimo.
Kuri iki cyumeru cya gatatu cya Adiventi, tumere nka bariya bantu baje basanga Yohani Batista, baje kubatizwa ndetse no kumugisha inama. Bamubajije ikibazo kigira giti dukore iki? Dukore iki kugira ngo tugire ibyishimo nyabyo? (Lk 3,10). Rubanda rwabajije Yohani ruti «Twe rubanda dukore iki?” Yohani ati “ ufite amakanzu abiri, agabane n’utayafite, n’ufite icyo kurya na we agenze atyo”. Burya no gusangira n’abandi bitera ibyishimo. Iki gihe cya Adiventi kizatubere umwanya mwiza wo gusangira no gufasha abavandimwe bacu bababaye cyangwa dufite icyo turusha.
Abasoresha nabo begereye Yohani baramubaza bati “Twe abasoresha, dukore iki?” Yohani arabasubiza ati: “Ntimugasoreshe ibirenze ibyategetswe”.
Abasirikare nabo ntibatanzwe no kujya guhabwa Batisimu ndetse no gukurikira inyigisho za Yohani Batista. Nabo baramwegereye bagira icyo bamubaza bati “Twe abasirikare dukore iki? Yohani arabasubiza ati “mwirinde kurenganya abantu, ahubwo munyurwe n’umushahara wanyu”. Ubundi muri kiriya gihe, abasirikari, kubera imbaraga zabo ndetse n’intwaro babaga bitwaje, byaraboroheraga kurenganya abantu ndetse no kubambura utwabo. Niyo mpamvu Yohani abasabye kutagira uwo barenganya no kunyurwa n’igihembo cyabo.
Ese abasirikari bo mu gihe cyacu, mwitagatifuza gute? Mubibonera umwanya? Ese abasoresha bo muri iki gihe, mwitagatifuza gute? Mu bibonera umwanya? Ese rubanda rw’iki gihe mwitagatifuza gute? Mubibonera umwanya? Muri kwitegura Noheli gute? Muri Kwitegura kwakira umukiza gute? Ese ibyishimo mubishakira he? Mu gafaranga? Mu ntwaro mufite? Mu kwigarurira rubanda?
Dushobora kwibwira ko Ivanjili y’iki cyumweru ireba gusa ariya matsinda batubwiye mu Ivanjili: Abasirikari, Abasoresha na Rubanda. Oya siko bimeze. Ivanjili ireba buri wese. Inzego zose zishinzwe kurengera umutekano w’abantu hirya no hino ku isi barebwa n’iyi Vanjili. Abacuruzi, abayobozi, abakozi batandukanye, abagabo, abagore, abana, abasaza, abakecuru, Abasaseridoti, Abihayimana, mbese ibyiciro bose by’abantu barebwa n’iyi Vanjili.
Buri wese mu rwego arimo yarakwiye kwegera umuyobozi we wa Roho cyangwa Yohani Batista we akamubaza icyakorwa. Dufate ingero z’ibibazo twakwibaza mu matsinda yacu:
Twebwe abana dukore iki? “Mwitoze kuba abakristu beza, mube abanyampuhwe nk’uko So wo mu ijuru ari Umunyampuhwe”. Abagifite ababyeyi mujye mububaha, abatakibafite mujye mubasabira ku Mana. Namwe mwitwa ko mufite ababyeyi bababyaye ariko bakaba batabitaho mujye mubasabira ku Mana. Abana beza batera ababyeyi ibyishimo.
Ababyeyi dukore iki? “Mujye muha abana banyu urugero rwiza”. Mubatoze ubukristu hakiri kare. Mumenye neza inshingano z’umubyeyi: gukunda abo yabyaye, kubashakira imibereho y’ibanze (ibiribwa, imyambaro,…..). Mutoze abana gukunda Imana. Ababyeyi beza batuma abana bahorana ibyishimo.
Abagabo n’abagore mu ngo zacu dukore iki? Mujye muhora muzirikana amasezerano mwagiranye mu Isakaramentu ryo gushyingirwa imbere y’Imana. Ababana mutarahanye Isakaramentu ry’Ugushyingirwa, mwihutitire kugarukira Imana. Mwirinde kubabaza abo mwashakanye. Mubafashe kwitagatifuza; mubayobore ku Mana; nibwo bazagira ibyishimo bikomoka ku Mana.
Abakora mu nzego z’ubuzima dukore iki? Mumenye ko Imana yabashyiriyeho gusanasana ubuzima. Nimwite ku barwayi. Abarwayi babagana baza bafite umubabaro. Nimubakire neza. Nimubere abarwayi impamvu yo kwishima.
Abayobozi mu nzego zose namwe mwibaza icyo mwakora, nimumenye ko ubuyobozi bwose buva ku Mana. Nimwite kubo mushinzwe kuyobora mubabere impamvu y’ibyishimo.
Abacuruzi dukore iki? “Ntimugashakire inyungu zirenze urugero ku ba-clients banyu”. Nimutere ibyishimo ababagana. Abarimu dukore iki? “Nimuharanire kujijura abo mushinzwe”. Kujijura abafite ubumenyi buke ni umugenzo Imana ishima. Abanyeshuri banyu mubabere impamvu yo kuzabaho bishimye. Twebwe abanyamyuga mu nzego zacu dukore iki? mujye murangwa n’ukuri mu kazi kanyu, mwirinde kuba ba mpemuke ndamuke. Mwirinde abasebya izina ryanyu, bigatuma bamwe babita ibisambo n’abambuzi. Ababagana mubabere impamvu ituma bahorana ibyishimo bikomoka ku Mana. Abahinzi dukore iki? Nimuzirikane ko Imana yahaye isi n’ubutaka umugisha, mumenye ko ibitunze abantu benshi biva mu butaka. Abantu nibabona ibyo kurya muzaba mubateye ibyishimo.
Abarwayi dukore iki? “Mwirinde kwiheba no kwinubira abaganga n’abarwaza banyu. Ntimuzibagirwe kwereka Imana uburwayi bwanyu. Abazabona ukwihangana kwanyu bajye bakurizaho gusingiza Imana”. Twebwe abanyeshuri dukore iki? “Nimuzirikane umusaruro igihugu cyibatezeho. Nimwiga neza muzatera ibyishimo abantu benshi: igihugu cyanyu, Kiliziya, abarezi, ababyeyi ndetse n’abavandimwe banyu.”Twebwe abashomeri dukore iki? Nimwibaze igitera ubwo bushomeri kuko wasanga wenda ari ukubera ubunebwe, intege nke n’ibindi. Nimwirinde kwiheba kuko Imana isubiriza igihe ishakiye. Mwirinde gushakira akazi ahantu hatabubahisha muvuga ngo nta mwuga udakiza.
Twebwe abihayima dukore iki? Tujye duhora tuzirikana amasezerano twagiriye imbere y’Imana, dusenge ubutarambirwa, kuko burya Shitani ihora ishaka kutugwisha. Erega natwe tugomba kuyanga n’ibyayo byose! Twebwe twitwa abakristu dukore iki? Dusenge ubutarambirwa. Shitani ihora ihigahiga umukristu nyawe. Hari bene wacu benshi Shitani yigaruriye. Nituyiha urwaho natwe izatwigarurira. Jyewe kanaka se ko ubuzima bwanjye bwihariye nkore iki? “Ubuzima bwange ngomba guhora mbutura Imana uko bwije n’uko bucyeye. Uri ikinege mu maso y’Imana. Burya ku isi, nta muntu n’umwe wagusimbura mu maso y’Imana. Nta n’umuntu n’umwe musa ku isi kuva yaremwa. Wowe usa ukwawe kandi burya ufite ubutumwa bwihariye kuri iyi si. Haranira kubusohoza kandi ubere abandi impamvu y’ibyishimo.
Buri wese yitagatifuriza mu buzima bwe. Buri wese yitagatifuriza mu cyumba Imana yamutujemo. Buri wese yitagatifuriza mu buzima Imana yamuhaye. Twese hamwe dukore iki rero? Tumurikiwe n’Ijambo ry’Imana, tuvugurure imibereho yacu. dutege amatwi kandi twubahe Ijwi ry’Imana rivugira mu mutima wacu. dufate umwanya dusome cyangwa dusomerwe Ijambo ry’Imana. Nyuma ya buri jambo ry’Imana, tujye twibaza iki kibazo: ko nta Jambo ry’Imana rimanukira ubusa, iri ryo rije kumbwira iki? Nkore iki nyuma y’iri Jambo ry’Imana, maze kumva?).
Ngo abantu bari bitabiriye inyigisho ya Yohani Batisita bashatse kumenya icyo bakora ngo babe intungane koko. Ntibihagije guhabwa batisimu, ni ngombwa no kugira imibereho inoze, tugashimishwa n'ibyo dutunze, tugasaranganya n'abatifite, ntitugire abo duhutaza twitwaje imirimo dushinzwe. Uguhinduka nyakwo kujyana n'ibikorwa bifatika kuko si abavuga ngo Nyagasani, Nyagasani bazinjira mu bwami bw'Imana, ahubwo ni abakora ugushaka kwayo. Ngo Yohani yigishaga akoresheje amagambo atyaye bityo rubanda rugashaka kumwumva. Yemwe na Herodi wamwicishije ngo yakundaga kumwumva ariko ntabashe gukurikiza inyigisho ze. Ijambo ry'Imana tugomba kuryumva kandi tukariha umwanya rikwiye
Ngiyo Noheli twitegura: kumurikira umutima wacu, tugasangira n'utifite, tugatunganya imirimo dushinzwe maze twese tukaba twakwitabira impuruza yo kujya kuramya Umwana mu kirugu. Ngo aje afite urutaro rwo kugosora imyaka ye, agashungura inkumbi zigatwikwa naho imbuto nzima zigahunikwa. Mbifurije kuba no kwera imbuto nziza. Roho Mutagatifu natumurikire, tumenye igikwiye, aduhe n’imbaraga zo kugikora. Amen.
Bikiramariya Mwamikazi w’Abakene udusabire!
Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU
Retour aux homelies