^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 7 GISANZWE, UMWAKA C, TARIKI YA 20/02/2022

Publié par:

Amasomo matagatifu tuzirikana:

Isomo rya mbere: 1Sam26, 2.7-9.12-13.22-23, 

Zab 103(102)                                                                                                                                           

Isomo rya kabiri: 1Kor15, 45-49                                                                                                                         

Ivanjili: Lk 6, 7-38

Bavandimwe muri Yezu Kristu, mu masomo matagatifu y’iki cyumweru, Yezu aratwibutsa itegeko ry’urukundo rutagira imipaka. Ijambo ry’Imana tuzirikana riradufasha kwinjira mu mutima w’Imana aho dusanga urukundo ruzima.   Uyu munsi Yezu aradusaba gukunda abantu bose ndetse n’abanzi bacu. «Nimukunde ababanga, musabire ababatoteza ». Bavandimwe, mvuze ko aya magambo akomeye cyane ndakeka ntawavuga ko nivugira cyangwa se nkabije, cyane cyane ko Abanyarwanda tuzi icyo kwanga bivuze duhereye ku kiguzi cyabyo mu mateka twagiye tunyuramo. Mu mateka y’isi, mu mico n’imitekerereze inyuranye, ndetse no mu nyigisho z’amadini, aya magambo nta wundi wayavuze uretse Yezu. Twavuga ko gukunda abantu bose ndetse n’abatwanga ari umwihariko wa Yezu Kristu, akaba ari n’umurage aha abamuyobotse bose, ni umwimerere w’abakristu. Abandi benshi bavuga ko umwanzi ari umwanzi, ari ukumurwanya.

Iyo turebye mu gitabo cy’intangiriro (9, 6), Iyimukamisiri (21, 23-24), Abalevi (24, 18-19), Ibarura (35, 19), dusangamo ko umuco n’amategeko by’abayahudi bitihanganiraga inabi ihita itaryojwe nyirayo.  Ibyo wenda umuntu yabyita ubutabera kuko inabi yabazwaga uwayigize. Abanyarwanda barengaga iyo ntera kuko inabi yashoboraga kubazwa uwo mu muryango w’uwahemutse cyane cyane iyo habaga hajemo kumena amaraso, baragiraga bati: “ingoma idahora iba ari igicuma”.

Yezu we aradushishikariza kuba intungane nk’uko Imana Umubyeyi wacu wo mu ijuru ari intungane. Yezu aradusaba gukunda abanzi bacu kuko azi neza ko abo twita abanzi, ari abavandimwe bacu bari mu nzira mbi, ntabwo rero ari abo kujugunywa ahubwo ni abo kwereka urukundo ruzatuma na bo biyemeza guhinduka bakarangwa n’urukundo Yezu yadukunze.

 Mujye  mukunda abanzi banyu, mugirire neza ababanga

Twakwibaza tuti, ese gukunda abanzi bacu birashoboka? Gukunda abatwanga! Gusabira abadutoteza! Ninde wabishobora ? Cyangwa se ni urukiramende ruhanitse dusabwa gusimbuka tutarushoboye? Dore ko Abanyarwanda banagira bati: ‘‘Uhongera umwanzi amara inka.

Bavandimwe gukunda abanzi bacu no gusabira abadutoteza n’ubwo bifite uburemere bwihariye birashoboka, kuko Yezu ubidusaba yabiduhayemo urugero tugomba gukurikiza. Aha rero niho abakristu dusabwa kuba umunyu n’urumuri rw”isi (Mt 5, 13-16). Ubutumwa Nyagasani Yezu yazanye ari nabwo atugezaho kuri uyu munsi ni impindura-matwara y’abamuhisemo, ni impindura- myumvire y’abiyemeje kumukurikira. Ni umwihariko w’ubukristu.  Ni uguhaguruka tugahamya ko kuba umukristu atari ukuba nyamujyiyobigiye, atari ikinyenga gusa, ahubwo ari ukumenya uwo twemeye kandi twakurikiye: Yezu Kristu. Yaduhaye urugero igihe yari ku musaraba. Yasenze avuga ati « Dawe, bababarire kuko batazi icyo bakora » (Lk 23, 34). Nyamara bariya bamubambaga ntibari bamusabye imbabazi. Sitefano, umwe mu bakristu ba mbere, abayahudi bamwishe bamutera amabuye. Mbere y’uko avamo umwuka, yasabiye abishi be ati « Nyagasani, ntubahore iki icyaha » (Intu 7,60). Abahowe Imana benshi bagiye bapfa basabira ababicaga urupfu rubi. Ndetse no mu Rwanda, hari ingero nyinshi z’abakristu bagaragaje urukundo mu bihe bikomeye bababarira ababagiriye nabi.

Bavandimwe, Yezu Araduha igipimo gikomeye tugomba kwifashisha muri urwo rugendo tugomba gukora rwo guhindura imyumvire: “uko mushaka ko abandi babagirira mube ari ko namwe mubagirira”. Nta shiti ko twese twiyifuriza ineza n”amahoro kandi ariyo twifuza ku bandi kabone n’iyo twaba tuzi neza ko tudatunganye. Bavandimwe igihe cyose tuzaharanira gushyira mu bikorwa aya magambo ya Nyagasani, tuzashyira mu ngiro rya tegeko ry’urukundo yatwigishije aho agira ati. “uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe.” Mu ntege nke zacu nk’abantu nituzirikana ko tugomba guharanira ineza y’abavandimwe bacu nk’abaharanira iyacu bwite tuzabasha kumva ko na wa wundi udufitiye urwango nawe akeneye impuhwe z”Imana. Ntabwo ari impuhwe tuzamugirira kuko yasabye imbabazi cyangwa se yahinduye umutima we w’inabi n’urwango, ni impuhwe tugomba gukomora ku rukundo rw’Imana.”

“Nimube abanyampuhwe nk”uko So ari Umunyampuhwe’’

Turasabwa kuba abanyampuhwe nk”uko Data wo mu ijuru ari Umunyampuhwe.             Umwami Dawudi araduha urugera tugomba gukurikiza. Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cya mbere cya Samweli twumvise uburyo Dawudi yanze kumena amaraso ya Sauli wamuhigaga ngo amuvutse ubuzima kandi mu by’ukuri atari abinaniwe. Dawudi ati sigaho kumwica. Ni nde ushobora gukoza ikiganza ku uwo Nyagasani yasize amavuta, maze ntabiryozwe? Hejuru y’impuhwe zigomba kuturanga, Dawudi aratwereka icyubahiro tugomba kugirira abo Yezu  yagize umwihariko maze akabasiga amavuta y’ubutore.  Ese tubaniye dute abasizwe amavuta y”Ubutore, abo Yezu adahwema kutwoherereza muri paruwasi yacu? Tubafasha ubutumwa cyangwa turabatererana? Nkuko Papa Fransisco   abivuga mu nyandiko ye yise IBYISHIMO BY’URUKUNDO (AMORIS LAETITIA) No 118, urukundo rwihanganira byose, turasabwa guhagarara gitwari imbere yabatwifuriza inabi kandi tukihanganira ibintu byose bitubangamiye. Dawudi aduhaye  urugero rwiza rw’ibyo Nyagasani adusaba.  Dutsinde imisusire ya muntu w’umunyagitaka duharanire kugira imisusire ya muntu wavuye mu ijuru nk’uko twamwumvise mu isomo rya kabiri ryo mu ibaruwa ya mbere Pawulo yandikiye Abanyakorinti. Ibyo nta kindi tuzabikesha kitari ukugira imyumvire n’imigirire mishya bitandukanye n’abataramenye Kristu.  Yezu ati: “niba mwikundiye ababakunda gusa mwabishimirwa mute, ko n’abanyabyaha bakunda abanyabyaha? Niba mugirira neza ababagirira neza namwe, mwabishimirwa mute ko n’abanyabyaha babigenza batyo? Mu by’ukuri icyo adusaba ni ugukora icyazaduhesha ingororano y’ijuru aricyo kwigana ingiro ya Data we ugirira neza abeza n’abagiranabi. Bavandimwe, dusabe Nyagasani ingabire ye kuko ni yo yonyine yatuma dushyira mu ngiro inyigisho ye y’uyu munsi. Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho  atubera urugero mu nzira y’ubutagatifu duhamagarirwa kandi adusabire. Mbifurije  icyumweru cyiza  mwese!

Padiri Théogène SENYONI       

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka