^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 34 GISANZWE, UMWAKA A. UMUNSI MUKURU WA NYAGASANI YEZU KRISTU, UMWAMI W’IBIREMWA BYOSE, TARIKI YA 26 UGUSHYINGO 2023BYOSE.

Publié par: Padiri Théoneste NZAYISENGA

Amasomo matagatifu tuzirika:

ü  Isomo rya mbere: Ez  34, 11-12.15-17

ü  Zaburi: 23 (22), 1-2a, 2b-3, 4, 5, 6

ü  Isomo ya kabiri: 1 Kor 15, 20-26.28

ü  Ivanjili: Mt 25, 31-46

Bavandimwe, kuri iki cyumweru cya nyuma  cy’ umwaka wa Liturujiya A, duhimbazaho umunsi mukuru wa Nyagasani Yezu Kristu, Umwami w’ibiremwa byose, Ndabaramukije, Kristu Yezu akuzwe! Guhimbaza uyu munsi nibituvugurure, biduhe amahoro n’ibyishimo, kuko uwo twayobotse ntatuyobya, Ingoma ye ntigira urubibi kandi n’ingoma zose z’isi ziri mu biganza bye, ahubwo yazirekura zagwa, zikazimangana rwose ntizizongere kuvugwa. Twe rero abana b’Ingoma y’urukundo kandi izahoraho iteka, nimucyo duhanike tugira tuti: “Kristu tsinda, Kristu ganza, Kristu tegeka amahanga yose! Uri urumuri rwacu, ubuzima bwacu, n'Inzira yacu. Ni Wowe uturwanirira ntutsindwe. Uri imbaraga zacu, n’ubutabera bwacu. Ububasha, imbaraga, n'umutsindo ni ibyawe wenyine, iteka ryose. Icyubahiro, ikuzo n'ibisingizo ni ibyawe iteka ryose. Uri Umwami ubuziraherezo, Mwami ushagawe horana umutsindo!

Bavandimwe mu guhimbaza umunsi mukuru wa Yezu Kristu, Umwami w’ibiremwa byose, biratwibutsa ubuzima n’ububasha bwa Yezu Krsitu, mu buzima bwe hano ku isi, mu bubabare, urupfu n’izuka bye, n’izamuka rye atahanye ikuzo mu ijuru, ngo yime ingoma ihoraho iteka maze azagaruke gucira urubanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye. By’umwihariko turazirikana iyi ngoma ya Yezu Krisitu yamamajwe, kandi ikomeza kwamamazwa nk’Ubwami bw’Imana, aho twizeye kuzatura tugasenderezwa ikuzo hamwe na we iteka ryose. Mu bintu byishi twazirikanaho kuri uyu munsi kugira ngo dukomeze guharanira iyi ngoma, reka nibande kuri bitanu byonyine: kwitegura urubanza, kwibanda ku bikorwa by’urukundo n’impuhwe, guharanira ingoma itari iya hano ku isi, kwigana Yezu Kristu Umwami, akaba n’umushumba mwiza, kuba umuhamya w’ ingoma y’Imana mu bantu hano ku isi.

1. Kwitegura urubanza:

Bavandimwe, Kiliziya yigisha, kandi koko ni byo, ko amaherezo y’umuntu ari urupfu, purigatori, urubanza, umuriro cyangwa ijuru. Urubanza ariko rukagaragara nk’umuryango winjiza mu bihembo ari byo umuriro w’iteka cyangwa Ubugingo bw’iteka (ijuru). Ivanjili iti: “Bamwe bazahanwa, abandi bahembwe”. Twemera kandi tugahamya mu Ndangakwemera ya Kiliziya ko Yezu Kristu azaza gucira urubanza abazima n’abapfuye, mumenyeko iyo tubihamya tutaba twikinira. Maze Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika mu gika cyayo cya 678 na 679, ikabihamya muri aya magambo: Nyuma y’abahanuzi na Yohani Batisita, Yezu mu nyigisho ze yatangaje ibyerekeye urubanza rwo ku Munsi w’imperuka. Bityo rero, imyifatire ya buri muntu n’ibihishwe mu mitima we bizashyirwa ahagaragara; naho abahinyuye ingabire bahawe n’Imana, bahanirwe icyaha cy’ukutemera kwabo. Imyifatire y’umuntu kuri mugenzi we, izagaragaza uko yakiriye cyangwa yanze kwakira ingabire y’Imana n’urukundo rwayo. Ku munsi w’imperuka Yezu azagira ati: « Ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye » (Mt 25, 40). Bityo rero, Kristu ni Umugenga w’ubugingo bw’iteka. Afite uburenganzira bwuzuye bwo gucira imanza ibikorwa n’imitima by’abantu ku buryo budakuka, kuko ari We Mucunguzi w’isi. Ubwo burenganzira abukesha umusaraba we. Nuko  rero, Imana Data « imanza zose yazeguriye Mwana » (Yh 5, 22).  Icyakora, Kristu ntiyazanywe no guca imanza, ahubwo yazanywe no gukiza isi (Yh3, 17) no gutanga ubugingo yifitemo. Umuntu wese wanga kwakira ubwo bugingo ni we ubwe uba yiciriye urubanza, nanone hakurikijwe ibikorwa bye, kandi ashobora no kwicira urw’iteka mu gihe yanze kwakira Roho w’urukundo umuvugurura (Mt 12,32).

2. Kwibanda ku bikorwa by’urukundo n’impuhwe:

 Bavandimwe, ubukristu butagira urukundo n’impuhwe ntacyo bumaze. Mutekereze ko ari na yo ngingo y’urubanza. Uruhererekane rwa Kiliziya mu kwigisha iyi vanjili y’ibikorwa  by’impuhwe byashyizwe mu nzego 2: ibikorwa by’impuhwe bireba ubuzima bw’umubiri n’ibikirwa by’impuhwe bireba ubuzima bwa roho: gufungurira abashonje, guha icyo kunywa abafite inyota, kwambika abatagira icyo bambara, kwakira abanyamahanga, abari mu rugendo n’abari mukaga, gusura abarwayi, gusura abagororwa, gushyingura abapfuye. Kugira inama abashidikanya, kwigisha abafite ubumenyi buke, gufasha abanyabyaha guhinduka, guhumuriza ababaye, kubabarira amakosa y’abandi, kwihanganira amafuti y’abandi no gusabira abazima n’abapfuye. Bavandimwe, byinshi muri ibi bikorwa ntabwo bigombera amashuri menshi, ntibigombera amafaranga cyangwa undi mutungo, nta n’ubwo bisuzuguza ubikoze, ahubwo bisaba ubushake. Nk’ubu se turamutse dushyizwe mu mwanya w’ihene, ibumoso, mu mwanya w’ibivume, aho tuzarira tugahekenya amenyo twaba tutizize koko. Abanyarwanda bati: « uwiyishe ntaririrwa », ariko siko bigomba kugenda ku bana b’Imana. Nitugire igishyika rwose duterwa no kutagira urukundo n’impuhwe muri bagenzi bacu, uhereye ndetse ku bo tubana. Ni gute koko waba umukristu, uwihayimana, umuyobozi cyangwa mu nshingano iyi n’iyi ufite, ugakomeza kwitwa Ntampuhwe, Ntambabazi?

3. Guharanira ingoma itari iya hano ku isi :

Kiliziya, mu nyigisho no mu masengesho yayo, yakomeje kugaragaza ibirango by’ingoma y’Imana, maze ibivuga muri aya magambo : ingoma ya Kristu ni ingoma ihoraho kandi itagira urubibi.  Ni ingoma y’ukuri n’ubugingo, ni ingoma y’ubutungane n’ineza, ni ingoma y’urukundo, ubutabera n’amahoro. Ubu se waharanira ute iyi ngoma y’Imana wubaka imbibi n’imipaka y’amacakubiri, itonesha, irondakoko n’irondakarere, hagati yawe n’Imana, hagati yawe n’abavandimwe, hagati y’abavandimwe na bagenzi bawe, hagati y’abakozi n’abakoresha, hagati y’intama n’abashumba, hagati y’abayobozi n’abayoborwa, hagati y’abo ushinzwe n’abagushinzwe ? Ko ari ingoma y’ukuri none wowe ukaba wambaye ikinyoma n’ubutiriganya ? ko ari ingoma y’ubugingo tukaba twita kandi tukarengera ubuzima n’ubwo na byo ari byiza, ariko tukibagirwa ubugingo, kandi rero tubimenye, ubugingo ni ubw’abeza, barangwa n’ineza kandi baharanira ubutungane. Niba dushaka iyi ngoma y’ubutabera niturwanye akarengane n’ubusumbane mu bantu bitwihishemo, turwanye urwango twimike urukundo. Bishiboka bite ko utangaza ingoma y’Imana maze aho uri, utuye, ukorera, hakabura amahoro n’ituze kandi biguturutseho ?

itandukanye n’iy’abashumba

 4. Nitwigane Yezu Kristu, Umwami, akaba n’umushumba mwiza

 Umushumba mwiza yagenuwe kare n’umuhanuzi Ezekiyeli maze amutaka imyifatire babi, b’ibihubuzi. Ni urugero rwiza rw’abashumba bakenura amatungo bakayitaho. Bakavana intama ahantu hose zatataniriye aho kurushaho kuzitatanya. Bagatuma ziruhuka aho kuzihabya. Bagashakashaka iyazimiye, bakagarura iyatannye. Iyakomeretse bakayomora, naho iyari irwaye bakayondora, ibyibushye ikanagira ubuzima bwiza bagakomeza kuyitaho aho kuyimira bunguli. Ibi ni byo bishobora gutuma turirimbana icyizere iyi Zaburi : Uhoraho ni we Mushumba wanjye, nta cyo nzabura! Ni umushumba wawe, umushumba wanjye, umushumba wa twese kandi natwe kukaba abashumba bamwe ku bandi.

5. Bavandimwe, nitwoze kuba abahamya w’ ingoma y’Imana mu bantu hano ku isi. Kandi impamvu zabidufashamo zirahari rwose. Iya mbere ni uko ingoma y’ Imana, ingoma ya Yezu Kristu yazanye ku isi, yatangaje kandi yamamaje ko izigaragaza  byuzuye mu ndunduro y’ibihe, ubu iri rwagati muri twe, mu buryo bufatika bw’ubumuntu, ubuntu, ineza, urukundo n’impuhwe. Icyakabiri ni uko Kiliziya umubyeyi wacu ibaho, igaragaza Yezu Kristu, Umwami n’Umushumba mwiza kuko ni ikimenyetso cy’umukiro w’Imana mu bantu kandi bose. Icya gatatu ni uko buri mukristu afite inshingano yo kwamamaza iyi ngoma y’Imana atanga cyane cyane ubuhamya bw’urukundo muri iyi si icumbi inabi n’urwango, yimakaza urupfu ikimura ubuzima n’ubugingo. Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi w’ijuru n’isi natube hafi kugira ngo aho turi hose n’igihe cyose tugire uruhare mu kubaka ingoma ya Kristu, ingoma ihoraho kandi itagira urubibi, ingoma y’ukuri n’ubugingo, ingoma y’ubutungane n’ineza, ingoma y’urukundo, ubutabera n’amahoro.

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka