^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 29 GISANZWE, UMWAKA A, TARIKI YA 22 UKWAKIRA 2023

Publié par: Jean Paul RUTAKISHA

Amasomo matagatifu tuzirikana:

ü  Isomo rya mbere: Iz 45, 1. 4-6;

ü  Zab 96(95); 

ü  Isomo rya kabiri : 1 Tes 1, 1-5b;

ü  Ivanjili : Mt 22, 15-21.

 

Ibya Kayizari, mubisubize Kayizari n’iby’Imana, mubisubize Imana”

Mu nyigisho y’iki cyumweru, Nyagasani Yezu aratwigisha imyitwarire ikwiriye umukristu mu mibanire ye n’ubutegetsi busanzwe bw’isi: twe abakristu tugomba kumenya ibiri ibya Kayizari tukabimuha igihe bitabangamiye ivanjili ya Kristu no gufasha Kayizari kumenya no korohera Imana yo soko y’ubutegetsi bwose (Rom 13,1) Ibi kandi tubihamya mu gitambo cy’Ukaristiya: “kuko Ubwami, n’ububasha n’ikuzo, ari ibyawe Nyagasani, iteka ryose”. Tugomba kandi kumenya ibinyura Imana, ibyayo, tukabiyiha; dore ko ibyo dutunze n’icyo turi cyose ariyo tubikesha.

Bavandimwe, amasomo matagatifu yo kuri icyi cyumweru, araduhamagarira kuzirikana k’uko tugomba kwitwara mubyo tugomba Imana Umuremyi wa byose ndetse n’ibyo tugomba ubutegetsi bw’isi. Ibyo Nyagasani araduhamagarira kubizirikanaho, kuko kenshi mu mateka y’iyi si, hari abategetsi bagiye bigereranya n’Imana, maze bakifuza guhabwa icyubahiro n’ikuzo bigenewe Imana yonyine.

Ibyo turabizikanaho mu masomo y’icyi cyumweru:

Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi, turumva amagambo Uhoraho abwira umwami Sirusi. Uyu mwami yinjiye mu mateka y’umuryango wa israheli, ku mpamvu y’uruhare yagize, mu gufasha uwo muryango gusubira mu gihugu cyawo, no kuwufasha kubaka ibyari byarasenywe n’ingabo z’umutware w’i Babiloni aho bari barajyanywe bunyago ahagana mu mwaka wa 587 mbere y’ivuka rya Yezu Kristu. Mu byo uwo mwami Sirusi yateyemo inkunga mu gusana, hari n’Ingoro y’Uhoraho y’i Yeruzalemu.

Mu by’ukuri, uwa kumva ariya magambo avugwa kuri Sirusi atayazirikanyeho yitonze, yakeka ko ari ibisingizo birata uyu mwami Sirusi, nyamara ahubwo ipfundo riri mu gace gasoza iri somo ku murongo wa 5 n’uwa 6 “ Ni jye Uhoraho nta wundi ubaho, uretse jye, nta yindi Mana ibaho. Nagukenyeje umukandara, kandi utanzi, kugira ngo iburasirazuba kimwe n’iburengerazuba, bamenye ko uretse jye ibindi ari ubusa; ni jye Uhoraho, nta wundi ubaho”.

Umutegetsi wese muri iyi si, ugendeye mu gushaka kw’Imana, agateza imbere icyagirira akamaro abo ayobora, akirinda kubarenganya, agaharanira ubutabera n’uburenganzira busesuye bwa buri wese nk’uko uyu Sirusi yabigiraga mu bihugu byose yigaruriye, Uhoraho ntahwema kumushyigikiza ukuboko kwe. Ariko iyo anyuranyije nabyo, ingaruka z’ubugiranabi n’ubukozi bw’ibibi ntizitinda kumwigaragariza nk’uko Nebukadinetsari n’abandi nka we byagiye bibagendekera.

Iyi nyigisho kandi ni nayo ikomeza mu ivanjili ya none aho Yezu atahura uburyarya bw’abigishwa b’abafarizayi n’abaherodiyani. Bari bamuteze umutego utoroshye, kuko iki kibazo uko kibajije kwari ugusubiza yego cyangwa oya. Iyo Yezu asubiza oya, akemeza ko atari ngombwa gutanga umusoro wa kayizari, nta gushidikanya ko baba barareze Yezu imbere y’Abanyaroma, kandi ntibyari kumerera neza. Gusubiza yego nabyo, yari kuba yikururiye urwango rukomeye n’abayahudi batari bishimiye gukandamizwa n’abanyaroma; bikaba byari gutuma abura benshi mu bamutegaga amatwi.

Igisubizo cya Yezu, kirasobanutse kandi gikemura impaka. Ndahamya ko benshi mu bamwumvaga bari bafite amatsiko y’igisubizo ari butange. Yezu ati: Ibya Kayizari mubimuhe, kandi Imana nayo muyihe ibyayo. Guhera ubwo, iyi mvugo ya YEZU yabaye insigamugani kuburyo nta muntu n’umwe utayizi; Ndetse akenshi n’ abategetsi b’inzego zinyuranye mu bihugu bakunze kuyitwaza cyane bashaka kumvikanisha ko umuntu wese agomba kumvira amategeko yabo.

Yezu yemeza ko igihe dutanga imisoro uko bikwiye, tuba duhamya ko twemera ubutegetsi butuyobora kuko butangwa n’Imana. Imana idusaba kumvira ubutegetsi bw’iyi si igihe buri mu murongo w’Ivanjili no kubusabira cyane ngo bubereho inyungu rusange kandi bukurikize ugushaka kw’Imana. Na Izayi yabitwibukije mu isomo rya mbere yerekeza ku mwami Sirusi, agaragaza ko Imana ishobora gukoresha ubutegetsi bwo mu isi ngo irengere umuryango wayo.

Ikindi ni uko Yezu adusaba gutanga umusoro wa Kayizari, uhagarariye ubutegetsi bw’isi. Bivuga ko iyo umutegetsi yaka imisoro, ibyo biba ari ibye; ariko ibyo bikwiye kugarukira aho. Yezu rero akadusaba kutarenga umurongo ngo twitiranye ibya kayizari n’iby’Imana. Aho rero niho Yezu ahera adusaba guha Imana ibyayo. Turasabwa gushishoza ngo turebe mu buzima bwacu nk’abakristu niba tudatandukira, tukitiranya iby’Imana n’ibya Kayizari.

Pawulo na bagenzi be twumvise mu isomo rya kabiri, nibatubere urugero. Basize byose birundurira mu Mana, bamamaza inkuru nziza bashize amanga, bitari mu magaombo gusa, bishingikirije ububasha butyaye bwa Roho Mutagatifu. Tubisunge badusabire kuba intwali nkabo. Dusabe Imana kumenya gutandukanya ibya Kayizari n’iby’Imana.

Mugire icyumweru cyiza.

Padiri Jean Paul RUTAKISHA

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka