Amasomo matagatifu tuzirikana:
ü Isomo
rya mbere: Ezk 18, 25-28
ü Zab
25 (24), 4-5b, 6-7b, 8-9
ü Isomo
rya kabiri: Fil 2, 1-11
ü Ivanjili:
21, 28-32
Uyu munsi ntimunangire umutima wanyu ahubwo mutege
amatwi ijwi ry’Uhoraho
Bavandimwe, tuzirikanye
neza amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru cya 26 mu byumweru bisanzwe
by’umwaka wa liturujiya, twagira tuti: none ntitunangire umutima wacu,
ahubwo twumve ijwi rya Nyagasani. Nyagasani yatubwiye amagambo yo
kutuburira no kuduhwitura kandi yayatubwiranye urukundo n’impuhwe bya kibyeyi.
Niba tumuteze yombi tukamwumva kandi tukamwumvira, tuzaba turi mu nzira
y’ubuzima buzima buzira kuzima.
Imana yacu idukunda
byahebuje iragira iti: sinifuza urupfu rw’umunyabyaha. Iyo tutumviye Imana
tugashimishwa no kwibera mu byaha tubura ubuzima bw’Imana kandi tugahura
n’ingaruka nyinshi hakaba igihe tuyishinja kutatwitaho cg tukavuga ko ibitubaho
ariyo ibitera kandi ari ingaruka zo kutayumvira. Nyamara muravuga muti
imigenzereze ya Nyagasani ntitunganye. Tega amatwi rero muryango wange; mbese
koko imigenzereze yanjye yaba ariyo idatunganye? cyangwa se imigenzereze yanyu
niyo idatunganye? (Isomo rya 1). Abanyarwanda nibo bagira bati: uwanze
kumvira se na nyina yumvira ijeri. Ubwo se uwanze kumvira Imana we bigenda
bite? Ndatekereza ko biba umwaku kurushaho. Baravuga kandi bati: nyamwanga
kumva ntiyanze kubona.cg bati: umwana w’intabwirwa yikebeye inyama
y’intaribwa…n’izindi mvugo zigaragaza ububi bwo kutumvira. Niba uwari intungane
aramutse aretse ubutungane bwe agacumura maze agapfa, azaba azize ibyaha
yakoze. Ariko niba umunyabyaha yanze ibyaha yakoraga, kugirango akore
ibitunganye kandi akurikize ubutabera, aba arengeye ubugingo bwe. Niba yanze
ibicumuro bye byose ntabwo azapfa ahubwo azabaho.
Bavandimwe Imana
iratwereka ko guhinduka tukava mu kibi, tugakurikira ugushaka kwayo ariyo nzira
y’ubuzima. Naho kubaho uko twishakiye tudakurikiza ibyo Imana idushakaho ni
inzira y’urupfu.
“Yego” yawe ijye iba “yego”
mu mvugo no mu ngiro
Bavandimwe, Yezu
arifuza ko imvugo yacu ihura n’ingiro. Yaduhaye urugero mu ivanjili rw’abahungu
babiri bavukana. Umubyeyi wabo abwira umwe ati: “Mwana wanjye, uyu munsi jya
gukora mu mizabibu. Undi aramusubiza ati: ‘Ndanze’ ariko yisubiraho ajyayo.
Abwira uwa kabiri kwa kundi; undi arasubiza ati: ‘Yego, Mubyeyi’, nyamara
ntiyajyayo. Ni uwuhe muri abo bombi wakoze ibyo se yashatse?”. Byumvikane ko
ari uwa mbere nk’uko bariya batware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango
basubije Yezu. Ese tuzirikanye neza ku mubano wacu n’Imana twakwigereranya
n’uwuhe muri bariya bahungu bombi? Ese aho ntitujya tumera nk’uriya muhungu wa
kabiri. Tukabwira Imana ngo “Yego” ku rurimi gusa ariko mu mibereho yacu ya
buri munsi tukiberaho bihabanye n’ibyo Nyagasani adusaba? Ni kenshi twagiranye
amasezerano n’Imana uhereye kuri Batisimu aho twiyemeje guca ukubiri na Shitani
n’imihango yayo yose n’ibyo idushukisha byose, twemerera Imana ko tuzayibera
abayoboke beza tukagendera mu rumuri rwayo ntidusubire mu icuraburindi
ry’ibyaha n’ingeso mbi z’isi; ariko kubikurikiza mu buzima bwacu bwa buri munsi
mbona bitugora. Kenshi tuyoborwa na kamere aho kuyoborwa n’Ijambo ry’Imana ngo
tuve abantu bashya batagatifujwe ku bwa batisimu twahawe. Hari igihe tuganzwa
n’ishyari, urwango, amatiku, ukwiyemera, kwikunda, irari n’izindi ngeso mbi za
kamere. Pawulo mutagatifu arungamo ati “Ntimukagire icyo mukora mubitewe
n’ishyari cyangwa n’ukwikuza, ahubwo mwicishe bugufi buri muntu yibwire ko
abandi bamuruta. Ntabwo dushobora gukora ugushaka kw’Imana tutitoje kwiyoroshya
no kwicisha bugufi.
Bavandimwe, tuzirikane kandi ko uretse
amasezerano ya batisimu, dufite n’andi masezerano menshi n’ibyo tugenda
twemerera Imana mu masakaramentu duhabwa, mu mihigo tuyigirira mu bihe
bitandukanye by’ubuzima bwacu n’ibindi. Burya n’igihe cyose tuvuze ngo “Amina”,
tuba tubwiye Imana ngo “yego bibe bityo”. None se imvugo yacu ihura n’ingiro
koko? Ese umwenda wera twahawe muri batisimu ushushanya ubutorwe bwacu, ubu usa
ute? Uracyera de? Roho zacu zisa zite imbere y’Imana? Urumuri twahawe se
kugirango tumurikirwe na Kristu tujye duhora tugenza nk’abana b’urumuri aho
ntirwakendereye?
Guhinduka ni inzira
ndende ntabwo bitworohera kuko dukunze kurangwa n’intege nke ariko birashoboka.
Abanyarwanda baravuga ngo “akabaye icwende ntikoga, niyo koze ntigacya, niyo gakeye
ntigashira umunuko, niyo gashize umunuko ntigahindura ibara, niyo gahinduye
ibara ntigahindura izina ngo kareke kwitwa icwende” ariko ku bwa Kristu no muri
we byose birashoboka. Akabaye icwende karoga kagacya kagashira umunuko
kagahindura ibara n’izina. Abavuga kandi ngo “uko rwakanwe niko rusaza”,
“ingeso ishira nyirayo yapfuye”, “iyakameze irakabaganwa”, “akagozi gahambiriye
inkuru bijyana mu nkono”, “akiziritse ku muhoro gashirwa kawuciye” n’ibindi; mu
buzima bwacu bwa gikristu siko bikwiye kumvikana. Kuko Yezu yaje kugirango
duhinduke. Icyatumye amanuka mu ijuru ni twebwe abantu no kugira ngo dukire.
Ashaka ko umukiro we ugera kuri bose: abasoresha, indaya, amahabara, abagizi ba
nabi, abanyamigambi mibi n’abandi banyabyaha bose natwe turimo. Tumwemerere
twese atuyobore mu Ngoma y’Imana.
Twisunge umubyeyi wacu
Bikira Mariya we rugero rwacu mu kumvira Imana, we ubuzima bwe bwose bwabaye
“Yego” imbere y’Imana, akagira ati “Ndi umuja wa Nyagasani byose bimbeho uko
ubivuze”, adutoze natwe gukora ugushaka kw’Imana no guhuza ubuzima bwacu
n’Ijambo ryayo. Aduhakirwe natwe kubwira Imana “Yego” mu mvugo no mu ngiro;
buri wese ayisabe nk’uko zaburi yabitwibukije ati: Uhoraho, menyesha inzira
zawe, untoze kugenda mu tuyira twawe. Nyobora mu kuri kwawe kandi ujye
umbwiriza, kuko ari wowe Mana nkesha umukiro wose. Amen.
Padiri Félicien HARINDINTWARI