Amasomo
matagatifu tuzirikana:
Isomo rya mbere: Iz 56,1.6-7; Zab 67;
Zaburi
67 (66)
Isomo rya kabiri: Rom 11,13-15.29-32;
Ivanjili: Mt 15,21-28.
Bavandimwe, umurimo wazanye Kristu ku isi ukubiye
muri izi ngingo 2 z’ingenzi: kwigisha no gukiza. Uyu murimo ni wo Uruhererekane
rwa Kiliziya rwashyize mu nyabutatu y’ubutumwa bushingiye kuri Kristu,
umusaserdoti, umuhanuzi n’umwami. Ni na wo murimo wa Kiliziya wo kwigisha,
kuyobora no gutagatifu, umurimo uwabatijwe wese akanakomezwa agiramo uruhare.
Ni cyo cyatumye Yezu atanga ubuhamya kuva mu ntangiriro y’ubutumwa bwe agira
ati: “Roho wa Nyagasani arantwikiriye, kuko yantoye, akansiga amavuta, ngo
ngeze Inkuru nziza ku bakene, ntangarize imbohe ko zibohowe, impumyi ko
zihumutse, abapfukiranwaga ko babohowe kandi namamaze umwaka w´’impuhwe” (Lk
4,18-19).
Amasomo matagatifu yo Kuri iki cyumweru
arashimangira ubwo butumwa bwa Yezu, ubwo butumwa bwa Kiliziya natwe twese
ababatijwe dufiteho uruhare. Isomo rya mbere riratwereka ko uwo mukiro ugenewe
Israheli n’abanyamahanga ni ukuvuga abantu bose. Isomo rya kabiri
rigashimangira impuhwe z’Imana ku bantu bose, maze Ivanjili ikabishyira mu
bikorwa aho Yezu akiza umwana w’umugore w’Umunyakanahanikazi, ni ukuvuga
umunyamahanga cyangwa umupagani.
Bavandimwe natwe Kuri iki cyumweru uyu mukiro
ntuducike. Niduce bugufi, twegere Yezu, tumwemere, tumuhamye, dupfukame,
tumusabe umukiro wacu n’uw’abandi bose kandi tuwakire. Isomo rya mbere
riratwereka ibisabwa: nimuharanire ubutungane, mukurikize ubutabera, mwizirike
Kuri Uhoraho, mumuyoboke mumukunze, mumubere abagaragu, mwubahirize umunsi we (isabato),
mukomere ku isezerano. Muri iyi
myitwarire hari isabwa umuryango w’Imana ari yo gukurikiza ubutabera, no
guharanira ubutungane kugira ngo bakire umukiro n’ubuntu by’Imana. Nyamara nibarangara Abanyamahanga bizirika
Kuri Uhoraho, bakamuyoboka bamukunze, bakamubera abagaragu, bakubahiriza
isabato, bagakomera ku isezerano, Uhoraho azabazana ku musozi we Mutagatifu,
atume bishimira mu ngoro kandi ibitambo byabo n’andi maturo byakirwe.
Bavandimwe, ubu buhanuzi bwa Izayi buratureba twese
muri iki gihe, aho usanga hari bamwe mu bo muryango w’Imana babatijwe, bahawe
n’andi masakramentu ndetse bamwe bahabwa n’undi muhamagaro wihariye w’ubutumwa
ariko bakaba barushwa n’abanyamahanga kugenza neza, aka wa Mufariziyi
utaratinyaga Imana ntiyubahe n’abantu! Bene abo ibya Nyagasani ntibabibonera
umwanya, barabitaye pe! Abandi na bo rimwe na rimwe ni ugupfa kubyirohamo nta
mutima, hakaba n’ababikora nkaho ari ikiraka,… mukristu muvandimwe,
musaserdoti, mwihayimana,… ni gute umupagani, umunyamahanga yakurusha kugenza
neza? Akizirika Kuri Uhoraho, akamuyoboka amukunze, akagira ibyo yubaha,
yubahiriza kandi agakomera ku isezerano, maze igitambo cye n’ituro bikakirwa
naho ureke wowe! None se n’ubundi tuzuzurizweho n'ubundi buhanuzi bwa Izayi
bugira buti: “ibitambo byanyu bitagira ingano bimbwiye iki? Ibitambo byanyu
sinkibishaka! Iyo muze kunshengerera ni nde uba yababwiye kuza kumvogerera
ingoro? Nimusigeho kuzana amaturo y’ímburamumaro, umwotsi wayo narawuzinutswe.
Ibitambo bivanze n’ubugome singishoboye kubyihanganira!... iyo muntegeye
ibiganza mbima amaso; mwakungikanya amasengesho sinyatege amatwi, kuko ibiganza
byanyu byuzuye amaraso… nimwiyuhagire mwisukure, nimumvane imbere ibikorwa bibi
byanyu, kandi muherukire aho kugira nabi! Nimwige gukora icyiza, muharanire
ubutabera, murenganure urengana, murwane ku mfubyi, mutabare umupfakazi” (Iz
1,11-17).
Ku bw’ibyo bavandimwe, dore isomo rya kabiri icyo
ridushishikariza: kuba urugero mu ntumwa no mu butumwa buri wese mu rugero
rw’umuhamagaro we ndetse no wundi murimo ashinzwe muri sosiyete. Gutera ishyari
ryiza abandi kugira ngo ibyo twemeye kandi twizera babikunde. Mu Ivanjili yo
Kuri uyu wa gatanu ushize, Yezu amaze gusobanurira Abafarizayi ko gutandukana n’uwo
mwashakanye ari ikizira kuva mu ntangiriro, baramusubije bati niba ari uko
bimeze ikiruta ni ukudashaka. Aho ntawakwitegereza umukristu, umupadri cyangwa
Uwiyeguriye Imana akavuga ati: “niba ari uko bimeze ikiruta ni ukutaba
umukristu, kutaba umupadri cyangwa uwiyeguyimana!!!”. Gusa tumenye neza ko
Imana iyo yamaze gutanga no gutora itisubiraho, nitwebwe ubwacu twinanirwa!
Bavandimwe, Imana ntishaka kuduhora ukutumva, ukutumvira n’ubwigomeke bwacu
ahubwo ishaka kutugirira impuhwe n’imbabazi ngo twakire umukiro n’ubuntu byayo.
Ni na yo mpamvu umukiro wayo iwuha n’abo twibwiraga ko batabikwiye.
Ivanjili yo Kuri iki cyumweru ni urugero n’ubuhamya
by’izo mbabazi n’impuhwe z’Imana. Ni yo mpamvu nk’uko Yezu yerekezaga mu karere
ka Tiri na Sidoni, ubu noneho yerekeje mu karere kacu, mu murenge wacu, mu
kagari kacu no mu mudugudu wacu. Yerekeje mu rugo rwacu, mu mutima wa buri
wese! Arifuza ko icyo urwaye cyangwa icy’uwawe arwaye gikira kabone n’ubwo waba umaze kugera ku
myitwarire, ku myifatire cyangwa imico nk’iy’umunyamahanga (umupagane).
Turasabwa gusa ukwemera, ubushake n’umuhate kabone n’iyo haboneka
ibidukingirije, abadukingirije, ibidukumira cyangwa abadukumira ngo tutavaho
tugera Kuri Yezu. Ndetse ntihabura n’abamusaba kutwirukana wenda kuko tubateye
icyugazi. Nimwitegereze biriya byegera bya Yezu bimusaba kwirukana abo yaje
gukiza. Nyamara n’ubu byaba rwose! Hari ibyegera rimwe na rimwe bibuza umukiro
abandi. Amahirwe n’uko Yezu atareba nk’abantu. Maze agira ati: “Ntahandi
noherejwe keretse mu ntama zazimiye zo muryango wa Israheli”. Bavandimwe iyi
Vanjili iraduhwitura twese abafite abo dushumbye cyangwa tubereye abashumba
bishingiye muri wa murimo wo kwigisha, kuyobora no gutagatifuza, twese dufiteho
uruhare. Ntibikwiye kwirebera, kwihurira no kwita ku ntama zizanye gusa, iyo
nabwo tugize amahirwe ntizitahe tuzihungabanyije; tugomba no kwihatira gushaka
izazimiye! Nyamara kandi rimwe na rimwe ntizizimira kubera intera ndende iri
hagati yacu na zo gusa, hari n’izizimira tuzicaye iruhande, tuzireba cyangwa
zibana natwe! Aha ngaha birahagije gusa kwitiranya icyaha n'umuntu wagikoze
cyangwa ugahera ku ntege nke yagize umukocora.
Mutekereze ukuntu impuhwe za Yezu ari igisagirane
n’urukundo rwe rugahoraho iteka, uzi kubura ubukristu, ukabura ubumuntu
n’ubuntu, ukabura n’ububwa ugasigarana gusa ububwana ariko Yezu akabirengaho
akaguha ku byiza by’ijuru! Yezu Kristu utweretse ko umugati w’abana ushobora
guhabwa n’ibibwana nadufashe koroshya, koroha no koroherana. Uketsweho ubujiji
cyangwa ubuyobe yigishwe, maze urwaye avuzwe aho kwitazwa. Natwe kandi
turusheho kugira umuhate wo gutakamba. N’ubwo Yezu yasa nk’utwihoreye gatoya
kugira ukwemera kwacu gukomere, nitwihangane, twicogora. Niturusheho kumwegera,
tumupfukamire, tumubwire tuti: “Mbabarira Nyagasani, Mwana wa Dawudi”,
“Nyagasani, ntabara”. Amaherezo azatangarira ukwemera kwacu maze aduhe icyo
tumusabye.
Bikira Mariya Umwamikazi w’ijuru n’isi aduhakirwe!
Padri Théoneste NZAYISENGA