^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 19 GISANZWE. UMWAKA A, TARIKI YA 13 KANAMA 2023

Publié par: Padiri Théogène NDAGIJIMANA

Amasomo matagatifu tuzirikana:

Isomo rya mbere: 1 Abam 19,9a.11-13a;

Zab 84;

Isomo rya kabiri: Rm9, 1-5;

Ivanjiri:Mt14,22-33

Mwigiraubwoba!
Bakristu bavandimwe, amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru cya 19, araduhamagarira kwemera ko Imana iri hejuru ya byose, bityo ikaba ikwiye umwanya w'ibanze mu byacu byose, gusengwa no gusingizwa iteka. Aratwigisha kandi ko guhitamo Imana bijyana no kuzinukwa ibindi; akatwigisha ndetse n'uburyo bunoze bwo guhura n'Imana no kuyumva.
bavandimwe, dukunda kugwa mu gishuko cyo gushakira Imana mu bishashagirana, mu bivuza induru no mu bigaragarira amaso. Nyamara nkuko tumaze kubyumva mu isomo rya mbere, Imana yihishurira abayo mu buryo bworoheje, bushyikirwa na bose, ubwo buryo bukaba bushushanywa n'akayaga gahuhera. twibuke neza ko akaya gahuhera udashoboka kukabonesha amaso, ko no kugira ngo ubashe kukumva bisa umutuzo uhanitse, bigasaba no kubanza guhigika ibiri mu mutwe no mu mutima byose.
Muri iyi vangili tumaze kumva uko Yezu yabigenje amaze kugaburira abantu batabarika imigati itanu n'amafi abiri. yategetse abigishwa be kujya mu bwatwo bakagenda, ubundi we yurira umusozi ajya ahantu hiherereye gusenga. kubera ko umuyaga n'inyanja bidatana, abigishwa bagifata urugendo bageze kure y'inkombe inkubi y'umuyaga n'imivumba bitangira gucugusa ubwato bibubuza kugenda kuko umuyaga wabuturukaga imbere. Abigishwa babunza imitima, uko bagashya umuyaga ukarushaho kwiyongera. cyera kabaraye Yezu wari wibereye mu isengesho ashimira Imana kandi asabira abayo, aba aratabaye agendera hejuru y'inyanja! aka wamuhanzi wabivuze neza mu nganzo inogeye amatwi n' umutima ati nubwo yicecekera isaha ye aba ayizi iyo igihe cye kigeze nibwo atabarana ingoga!
bavandimwe, iyi mivumba irashushanya ibitujegeza byose mu buzima bwa buri munsi: imitego mu butumwa, amashyari mu kazi, inzangano mu miryango, kubeshyerwa, kubakira ku kinyoma, n'ibindi byose duhura nabyo bibangamiye ineza ya muntu n'umugambi w'umuremyi wo gukiza muntu. Mu mijugujugu n'imivumba y'ubuzima, mu byanditwe bitagatifu dufite urugero rwihariye rwa Yobu. yatakaje byose na bose ku buryo bukabije, ariko ntiyigera agwa mu gishuko cyo kumva ko ibiri kumubaho bifite ijambo rya nyuma ku buzima bwe.
Iyaba twabashaka kwibuka umunota ku wundi ko urugendo tugomba kugenda, n'ibyo duhamagariwe gukora dutumwa n'Imana, nti twagakuwe umutima, n'imivumpa duhura nayo. iyo abigishwa ba Yezu baza kwibuka ko uwabasabye kwambuka inyanja adakangwa n'imivumba, ntibari kwiheba ngo bumve ko birangiye.
Igihe abigishwa bateye hejuru bati dutabare turashize, uwo babonagamo baringa ni we wagize ati mwigira ubwoba ni jye! Yezu ni We wenyine ushobora kuronkera amahoro uwayabuze kuko ari mahoro ya muntu. aha arashaka ku twereka ko  ahorana natwe akagendana natwe  iminsi yose, ariko akaduhishurira ko yari kumwe natwe nyuma y'inkubi n'inkubiri duhura byo. Yezu kugendera juru y'Inyanja, arashaka kutwigisha ko ashobora gutsinda ikibi, ubwoba n'urupfu. tugendeye kuri Petero ugerageje kururuka ubwato agasanga Yezu agenda hejuru y'inyanja, natwe duhamagariwe kurenga ibitunaniza, ugushidikanya kugira tubashe kugira amahoro y'umutima.
Petero, mu kwemera n'ishyaka, mu muhate n'icyemezo ndakuka yiyemeje gusanga Yezu agenda hejuru y'imivumba. Twiyumviye neza ko mu gihe cyose yari ahanze amaso Yezu, yabashije kujya mbere nta shiti, ariko agikura amaso kuri Yezu akarangamira imivumba, yahise atangira kurigita.
bavandimwe, ibi natwe ni kenshi bitubaho: iyo tugeze mu bihe bikomeye aho kurangamira uwo dukesha ubugingo ngo dufate umwanya w'isengesho no kugirira Imana icyizere, twiifungirana mu kibazo akaba aricyo turangamira aho kurangamira ufite ububasha bwo kubicubya.
twibukiranye ko ubu bwato bushushanya kiliziaya ihungabanywa na byinshi, ingo zacu, amatsinda anyuranye duhuriramo, ndetse n'ubuzima bwa buri wese muri twe. nkuko Yezu yinjiye mu bwato umuyaga ugahosha, n'ubuzima cyangwa urugo atashyemo ahosha ibibabuza amahoro byose. kumutuza iwacu no mubyacu, tubihabwa n'umwanya tugenera isengesho muri gahunda zacu zaburi munsi. ibyo Yezu yakoraga byose, ubwabyo byari isengesho rinyura Imana, ariko ntiyigeraga abura umwanya mu gitondo na nimugoroba ngo yitarure ajye kusenga. natwe bavandimwe, birakwiye ko mubyo duhamagariwe byose tudakwiye kubura umwanya wo kwitarura ngo duhure n'Imana mu isengesho. niba koko twarahisemo Kristu, birakwiye ko hari ibyo twizituraho kimwe na Pawulo wemeye kuba igicibwa muri bene wabo kubera guhitamo Kristu.
dusabirane kutareka ikibi n'ubwoba bitwigarurira, ahubwo ni twegamire uri hejuru ya byose kugira ngo adushoboze kumwiringira muri byose tuhanze amaso inkombe tuganaho.
umubyeyi w'abakene adusabire kugira umuhate mu kwemere no mu rukundo rwa kibandimwe, mu gihe icurabundi n'imiyaga idahuga bitwugarije.

Padiri Théogène NDAGIJIMANA


 

 

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka