^

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 14 GISANZWE, UMWAKA A, TARIKI YA 09 NYAKANGA 2023

Publié par: Padiri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI

Amasomo matagatifu tuzirikana:

·         Isomo rya mbere: Za 9, 9-10

·         Kuzirikana: Zab 144 (145), 1-2, 8-9, 10-11, 13cd-14

·         Isomo rya kabiri: Rom 8, 9.11-13

·         Ivanjili ntagatifu: Mt 11, 25-30

“Nimungane mwese, nzabaruhura”

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe iteka ryose!

Kuri iki cyumweru cya 14 gisanzwe, Inkuru nziza ya none iratwereka uruhare rwihariye rwa Yezu, Umwana w’Imana, mu mateka y’ugukizwa kw’abantu. Yezu ati “Nimungane mwese, nzabaruhura”. Ni byo koko, uyu munsi turaririmba cyane tugira tuti “Yezu ni byose k’umufite, urushye wese ni we agana, izina twamuhaye ni ryiza we: Yezu ni we Karuhura”.

Turabihamya kandi ni byo, Yezu ni Hakizimana, ni Manirakiza, ni Mutabazi, ni Mukiza, ni Mahoro. Yaje gukiza imbaga y’Imana. Yaje mu isi ngo duhumeke, tubeho, turuhukire muri we, tugire ubuzima busagambye. Ni we muhuza w’Imana n’abantu. Ubwe agira ati “Nta we uzi Data, keretse Mwana, n’uwo Mwana ashatse kumuhishurira”. Mutagatifu Irene ni we wavugaga ati “Ntidushobora kumenya Imana hatabayeho ubutabazi bwayo”. Ibi biratwereka ukuntu, muri byose, Imana itwihishurira mu buntu bwyo.

Bavandimwe, igihe Jambo w’Imana aje adusanga mu isi, we Mwami n’Umukiza, abahanga n’abanyabwenge bamwibajijeho cyane, ndetse bamwe barwanya inyigisho ze, ntibumva ko amaza ye yuzuzaga ubuhanuzi n’Ibyanditswe bitagatifu. Icyakora iyo myitwarire si iyabo mu gihe cya Yezu gusa, kuko n’ubu abumva ko baminuje mu bumenyi n’ubuhanga by’isi, abibwira ko bateye imbere, abumva ko bashyikiriye imaragahinda yabo, abo bose harimo abakomeza guhinyura ibya Yezu n’inyigisho ze. Benshi bibaza byinshi kuri we. Hari abahera mu gutangara gusa. Muri iki gihe, Yezu akomeza kuyobera benshi mu bibwira ko bashobora gusobanura ibyananiranye. Akomeza gusitaza abumva ko bakwiriye kubaho uko bishakiye. Hari abibaza impamvu avugira mu migani, ngo kuki agira imvugo ikakaye, ngo ni ukubera iki asaba ibintu bidashoboka... ngo kumukurikira biragoye, ngo atubuza kwisanzura no kwirira ubuzima uko tubyumva. Muri make, aratubangamiye. Kandi ibi tubisanga no mu bemera...

Nk’uko twabizirikanye mu byumweru bishize, ni byo koko Ivanjili iradukorogoshora. Byose ariko ari ukugira ngo dukanguke, tuve mu bitotsi no mu midabagiro idashobotse, maze turwane intambara nyakuri y’ubuzima nyabwo. Iyo Vanjili kandi itwibutsa buri gihe ko uwiyemeje gukurikira Yezu Kristu, aba yiyemeje kugira ibyo azinukwa kugira ngo abashe kumukurikiza amwamamaza. Iyo Nkuru nziza kandi, ni na yo iduhishurira ukuntu byose Imana ibikora mu rukundo n’impuhwe.

Bavandimwe, kuri iki cyumweru, Yezu aratwereka iby’urwo rukundo n’impuhwe z’Imana, yo yiyemeje kugenderera mwene muntu. Yezu araduhishurira uburyo Imana, mu bwigenge bwayo, yiyemeza gusura abantu, yiyoroheje, ibazaniye amahoro nyayo n’iruhuko. Umuhanuzi Zakariya ati “Dore umwami wawe aragusanze, ni intungane n’umutsinzi, aroroshya kandi yicaye ku cyana k’indogobe”. Ese mama ni bande bamenya amaza ye? Ni bande bamwakira? Ni abaciye bugufi, ni abaca bugufi, ni abakene ku mutima, ni abiyoroshya, ni abafite inyota n’inzara by’ubutabera cyangwa ubutungane, ni abato, ni abakene b’Imana .... Abo ni bo bazi uko bakira iyo Mana itugenderera mu buryo budutangaza ndetse tukijujutira uburyo igenza. Kuko inzira zayo n’imikorere yayo bituyobera. Yo ntikora nk’abantu barangwa n’ubwirasi, kwiyemera no kurwanira ikuzo ry’isi. Ni byo koko, Imana igaragariza uruhanga rwayo abato n’intamenyekana. Iyo ni yo Mana yigaragariza muri Yezu Kristu, ni yo Mana ihamagara buri wese, itavanguye, ariko buri wese akitangira igisubizo avuga ati “Yego” cyangwa “Oya”. Iyo Mana yigaragariza abaciye bugufi, muri Yezu Kristu, iduhamagarira gukurikira Umwana wayo, we Nzira, Ukuri n’Ubugingo. Ni muri urwo rugendo, ni muri uwo muhamagaro, ni muri uko kumurikira tumukurikiza, buri wese ashobora kugenda arushaho guhishurirwa amabanga y’Imana, uko iteye, n’iby’urukundo rwayo rutagira umupaka. Iyo Mana ihamagarira buri wese wemeye ngo ayimenye kurushaho. Yezu ati “Bakumenye Dawe” (Yh 17,3). Ng’ubwo ubugingo bw’iteka (Yh 17,3): kumenya Imana. Kandi kumenya Imana ni ukuyikunda, ni ukwinjira mu rukundo n’impuhwe byayo, ni ukwiyemeza kuyimenyesha abandi, kuyikorera dukorera bagenzi bacu, twitanga buri munsi kugira ngo ikuzo ryayo ryigaragaze, maze na mwene muntu ndetse n’ibyo Imana yaremye byakire iryo kuzo.

Ni byo koko, iyo ni yo Mana, mu Mwana wayo, iza idusanga mu bucogocogo bw’ubuzima bwacu bwa buri munsi, ikadusanga mu miruho yacu n’ibibazo binyuranye, byaba ibyacu ku giti cyacu, byaba ibyo mu miryango yacu, aho dukorera, aho twirirwa cyangwa aho turara.

Ni byo koko, buri wese hari igihe aba yumva akeneye kuruhuka cyangwa kuruhurwa. Ikiruhuko ku bw’umubiri no ku mutima ni ngombwa. Abakozi bagira uburyo baruhuka. Ariko buri wese akeneye kuruhuka. Akeneye kuruhurwa. Ibiruhuko ni ngombwa kuko bituma umuntu agarura imbaraga, akongera akitekerezaho, agafata imigambi y’ejo n’ahazaza. Abafite ubushobozi buhagije bagira n’uburyo binezaza mu kuruhuka kwabo. Niba rero ku bw’umubiri n’umutima dukeneye kuruhuka, no kuri roho ni ngombwa. Uyu munsi Yezu aratubwira twese ati “Yemwe abarushye n’abaremerewe n’imitwaro, nimunsange mbaruhure.” Yezu azi neza ko hari byinshi bitunaniza, azi neza ko hari benshi bananiwe. Ikiruhuko atanga turagikeneye. Aradutumira mu buntu bwe, nta kiguzi, ati “Nimuze mbaruhure”. “Nimungane, ni ngewe uruhura imbabare” Ni byo koko, ni we uzi neza ubutindi cyangwa ubukene bwacu, ibitunaniza, ibidutera guhangayika, ibibazo n’amagorwa bidutsikamiye, ibyaha byacu... Uyu munsi aratubwira ati “Nimunzanire iyo mitwaro yanyu yose, maze mbaruhure”.

Bavandimwe, uyu munsi twumve Yezu icyo atubwira, icyo aduhamagarira. Buri wese arebe neza ibimugoye n’ibimugora, ibimunanije n’ibimunaniza, byose abimuture. Tumwereke kandi abo bose bababaye ku mubiri no ku mutima. Hari benshi bababaye, hari benshi badafite ubumva ngo abiteho bahumurizwe. Hari n’abababaza abandi, bakababuza uburyo, bakababuza amahoro. Hari abakorera abandi imitwaro y’akaga. Tubazirikane. Na bo ni imbabare zikeneye gukizwa na Yezu. Tuzirikane kandi n’abadusaba isengesho batwizeye, n’ubwo turi abanyentege nke. Imbabare ni nyinshi cyane. Abo bose tubasabire, tubature Yezu, we uzahura impabe, abasure, abahe kuruhuka no guturiza muri we. Maze twese, dukunde kurushaho kandi twiyemeze guhora tumurangamiye, duhanze amaso umusaraba w’ikuzo. Bityo dushobore, muri Roho Mutagatifu, kubaho dutsinda icyaha n’ibindi bibi byose bibuza mwene muntu ihumure no kubaho nyabyo.

Twisunge umubyeyi wacu Bikira Mariya, akomeze adutoze umugenzo mwiza wo kubaho mu bugwaneza no mu bwiyoroshye, twamamaza Inkuru nziza mu bakene b’Imana, kandi dufasha abandi kubona iruhuko n’umutuzo. Mubyeyi w’abakene, udusabire.

Padri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI

Retour aux homelies

Homélies récentes
Inyigisho ziheruka