MU BYISHIMO BYINSHI PARUWASI KANAMA YAHIMBAJE BAZINA BAYO MUTAGATIFU
MUTAGATIFU
1. Ku Cyumweru taliki ya 2o Nzeri 2026,
Paruwasi ya Kanama yitiwe Bikira Mariya, Umubyeyi wa Kiliziya, « Mater
Ecclesiae », yahimbaje umunsi mukuru wa Bazina bayo Mutagatifu. Byari ibyishimo
byinshi ku mbaga y’abakristu bari babukereye, ku bihayimana bahavuka, bari barangajwe
imbere na Nyakubahwa Musenyeri, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Nyundo, Musenyeri Léonidas
KAREKEZI HABARUGIRA, akaba ari naho hambere yari aturiye Igitambo cya Missa
hanze ya Paruwasi Katedrali ya Nyundo, nyuma y’uko atorewe uwo murimo ku italiki
ya 08/09/2026, akikijwe n’abasaseridoti[1]
4 bakorera ubutumwa muri iyo Paruwasi hamwe n’abandi[2]
6 bari baturutse mu zindi Paruwasi baje kwifatanya nabo.
2.
Missa yo gushimira Imana ibyiza byose bakesha Paruwasi
yatangiye i saa tanu (11h00). Yari yuzuye rwose: Abakristu benshi kandi
bishimye, Chorale ziririmba neza, abacuranzi babizi kandi babyitoje, abashinzwe
imirimo ya Liturgiya babihugukiwe, abashyitsi babukereye kandi baberewe, abana
benshi mu kigero kinyuranye, abo bose bagaragazaga ko hari ikintu kidasanzwe
cyari cyabaye. Imbuga nziza y’amapavés, hari hari urujya n’uruza
rw’abantu, hari hari kandi n’ibinyabiziga bihagije byari byajemo bene byo baje
gushimira Imana. Abo bose batumye Missa
y’umunsi Mukuru isiga imbuto nyinshi mu mitima y’abayihimbaje dore ko abakristu
b’i Kanama bafite Icyivugo kigira kiti: “Ivanjili mu bikorwa”. Ubundi
bakagira n’iyibukiro rya 6 mu y’urumuri rigira riti: “Kanama yihindura ukundi,
dusabe inema yo kubigiramo uruhare”.
3.
Nyuma ya Missa hahukuriyeho ubutumwa bwatanzwe
n’abantu 3. Missa ikirangira, Padri Marcel MUSABYIMANA, nk’uwari watorewe
kuyobora iyo gahunda yasabye abari bateganyijwe kuri gahunda gutanga ubutumwa
bugendanye n’uwo munsi: Umukristu uhagariye abandi bakristu, Bwana Epimaque KAMPAYANA,
mu ijambo rye rigufi yavuze amagambo meza arimo gushimira Imana ibyiza bagiriwe
babona Paruwasi. Ashimira Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA,
umwepiskopi wa Nyundo ubahora hafi. Ashimira Imana kubera ibyiza bagezeho,
anashimira cyane abapadiri na Fratri DUSHIME Déogratias bakorera ubutumwa muri
Paruwasi ya Kanama Yabivuze muri aya magambo:
4.
“Mbere ya byose, turashimira Imana Data Ushobora
byose, yo yaduhaye Bikira Mariya ho umubyeyi n’umuvugizi wacu mu Ijuru.
Turayishimira kandi ubuntu bwinshi idahwema kutugirira, n’uburyo ikomeza
kuyobora no kurinda Paruwasi yacu kugeza n’ubwo idushoboje kwizihiza uyu munsi.
Kuri uyu munsi kandi ntitwakwibagirwa gushimira Nyiricyubahiro Musenyeri
Umushumba wa Diyosezi yacu, we washimye ko KANAMA iba Paruwasi. Kuri uyu munsi
ngarukamwaka twizihizaho Mutagatifu twisunze; turishimira ko Paruwasi yacu
imaze kunguka imiryangoremezo 42 isanga 57 twari dusanganywe; Misa zavuye kuri
2 zigera kuri 4 ku cyumweru; Abakristu benshi bari barataye bagarukiye Imana;
ndetse n’imiryangoremezo n’abakristu bafite intege nke baregerwa. Nyakubahwa
Musenyeri igisonga cy’umwepiskopi, turishimira kandi ko hari n’ibindi byinshi
twagezeho. Aha twavuga nko gushyira amapavés mu mbuga ya Paruwasi no mu gikari cy’urugo
rw’abasaseridoti; guca rigoles ziyobora amazi yo mu mbuga ya paruwasi no
kuzipfundikira, gusiga amarangi ku nyubako zinyuranye za Paruwasi ndetse no
kurangiza imwe mu mirimo itari yararangiye ku nyubako z’amacumbi
y’abasaseridoti. Nyakubahwa Musenyeri, mu izina ryanjye bwite
n’iry’abakristu mbereye umuvugizi, munyemerere mbashimire abasaseridoti
mwaduhaye ndetse na Fratri bari bafatanyije, mu gihe gito tumaranye, bitanze
igihe n’imburagihe: Mu mvura y’amahindu; ku zuba ry’impangabagabo; ku manywa na
nijoro ntibigeze binubira kugoboka abakristu babitabaje, ndetse no muri biriya
bikorwa byose twishimira twagezeho ni bo batugendaga imbere».
5.
Padri
Mukuru wa Paruwasi Kanama “Mater Ecclesiae”, Nyakubahwa Emmanuel
TWAGIRAYEZU, yavuze ko ibyiza byose bageraho babikesha umubyeyi MAriya, ubatera
inkunga, n’ibaraga, ni we rugero rwabo mu kwemera. Ibyo yakoreye abakristu bo
ha mbere na bo bibagirirwaho. Yakomeje ashimira Nyakubwahwa Musenyeri, Igisonga
cy’Umwepiskopi kuba yaje, bityo ko icyo ari ikimenyetso cy’uko Diyosezi ya
Nyundo ikunda kandi ikaba iri hafi y’abakristu ba Paruwasi Kanama. Mawe
yashimiye cyane Imana yemeye ko bahabwa Paruwasi none ibyo bagezeho akaba ari
byinshi cyane mu gihe kitari kirekire. Yavuze ko mu byo Paruwasi yagezo mu
mwaka ushize harimo kwivugurura mu bukristu no kuba urumuri aho ibarizwa. Ibyo
bigaragagwa n’umubare munini w’abahabwa amasakramentu, abagarukiye Imana,
umubare munini w’abifuza kwitagatifuza muri Kiliziya, umubare munini
w’abatishoboye Paruwasi yagiye iha ubufsha butandukanye. Yongeye gushimira
cyane umwepiskopi wa Diyosezi wabahaye PAruwasi, kandi akaba komeje kubahoza ku
mutima. Yoseja asaba abakristu bose ba Paruwasi Kanama gukomeza kunga ubumwe kugira
ngo urugendo rusigaye rukomeze rube urwa bose, aka rya yibukiro ngo: “Kanama
yihindura ukundi, dusabe Inema yo kubigiramo uruhare”
6.
Nyakubahwa
Musenyeri Léonidas KAREKEZI HABARUGIRA, Igisonga cy’Umwepiskopi yashimiye abari
aho bose, ariko avuga ko bitangaje cyane ukuntu Paruwasi ya Kanama iri gitera
imbere vuba cyane. Yaragize ati: “Nishimiye kwifatanya namwe muri uyu
munsi mukuru ukomeye aho musingiza Imana muri Paruwasi yanyu nziza ya Kanama
yisunze Bikira mariya Umubyeyi wa Kiliziya, mugasingiza Imana mwishimira ibyiza
byose yabagiriye kandi mukayisaba ngo ineza yayo ibahoreho nk’uko amizero yanyu
ayishingiyeho. Ni umunsi mwiza, buri wese ashobora kwibonera ineza y’Imana (…) Uyu
munsi ni umunsi w’ibyishimo (…) umunsi nk’uyu ni uwo kuririmba Magnificat (…) Roho
yanjye irasingiza Nyagasani (...) Iyo umuntu ageze hano atari ahaherutse
ashobora kugira ngo arabonekerwa, akibwiringira mu maso agira ngo yayobye,
akibaza ahantu ari, abahazi mu myaka yashize bakaba batahaherukaga, bahageze
bashobora kubaza bati muturangire mu Kanama ntabwo twahamenya” (…) murebe hano
mu rugo rw’abapadri, murebe hano hanze, mure uko mungana ni iki cyatuma
mudashimira Nyagasani”. Nyuma y’ibyo yongeye kwibutsa ibijyanye n’icyerekezo
cy’uyu mwaka kigira kiti: “Duhimbaze yubile y’imyaka 75 ya diyosezi yacu, Turushaho kumva ko
umubano mwiza w’abashakanye ari ishema ryacu, Turushaho guharanira ubuvandimwe nyabwo mu
miryangoremezo, Turushaho gutsinda ibitanya abantu byose.”
7. Nyuma ya Missa hakurikiyeho ubusabane,
bwabereye muri Salle ya Paruwasi Kanama. Byari ibyishimo kuri buri wese wari uri
aho ngaho maze bikagaragara neza ukuntu Ingoma y’Imana iri rwagati mu bantu.
Byanyibukije ya magambo meza yo mu Ivangjili ya Luka aho Yezu avuga ati: «Ingoma y’Imana
ntizaza yigaragaza mu maso y’abantu, ngo bagire bati ‘Ngiyi, ngiriya.’ Ahubwo
nimumenye ko Ingoma y’Imana ibarimo.» (Lk 17, 20-21).
8. Mu byiza bya Paruwasi harimo gutera
ibyishimo mu bantu no kugagaza impano Imana yahaye abantu ku ubuntu. Urubyiruko
ruri mu itorero rya Paruwasi rwasusurikije imbaga nyamwinshi yari iri aho mu
ndirimbo nziza kandi nyinshi, zibyinwa n’abana ba Kanama ariko bakabikora neza
nk’abatarabyitoreje hafi aha. Orchestre ya Paruwasi nayo ntiyihereranye amajwi
yabo aherejwe na za gitari n’inanga zivuga neza maze mu gihe cy’amafunguro
babasha gushyira mu bikorwa ibyanditswe mu gitabo cya Mwenesiraki ahanditse
ngo: “Urufaya rw’indirimbo mu birori banywamo divayi
ni nk’ibuye ry’agaciro riri ku mutako wa zahabu. Indirimbo
inyuze amatwi iherekeje uburyohe bwa divayi, isa n’ibuye ry’indobanure riri ku
mpeta ya zahabu.” (Sir 32, 5-6). Uko ibyo byose byabaga
ari uruvangitirane ni na ko buri wese yabaga asangira na mugenzi ibyari
byabateguriwe bikajyana n’ibiganiro. Abanyantege nke bakurikije inama Pawulo yigeze
kugira Timote aho yambubwiye ati: “Uzareke
kunywa amazi yonyine, ahubwo uzajye unywa na ka divayi gakeya kubera igifu
cyawe n’intege nke uhorana.”
(1Tim5, 23). Byose byaje gusozwa mu byishimo mu masaha ya nimugoroba maze bose
bataha banezerewe, bashimira Imana yahaye abantu Kiliziya n’umwana wayo Yezu
kristu: “Ni koko Imana yakunze isi cyane bigeza aho itanga umwana wayo
w’ikinege, ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka” (Yh3,16).