Amazima ye ni Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI Guhera none azajya yitwa Nyakubahwa Musenyeri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Nyundo.
Ku isaha ya saa
kumi n’imwe zuzuye z’umugoroba (17 :00), ku munsi wa 08 w’ukwezi kwa 9 ari
ko Nzeri 2026, ni bwo Umwepiskopi wa diyosezi ya Nyundo, Nyiricyubahiro
Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, yatangaje inkuru yashimishije benshi ko Padri Léonidas
HABARUGIRA KAREKEZI atorewe kuba Igisonga cy’Umwepiskopi wa diyosezi ya
Nyundo. Ibyo bibaye nyuma y’uko uwari
igisonga cy’Umwepiskopi wa Nyundo yitabye Imana taliki ya 30 Kanama 2026. Mu
muhango wo gushyingura Nyakubahwa Musenyeri Yohani Mariya Viyani NSENGUMUREMYI,
Umwepiskopi yatangaje ko asize icyuho gikomeye cyane muri diyosezi, ariko avuga
ko hagomba gushakishwa undi ujya mu mwanya we bidatinze. Uwo muntu wavugwaga
icyo gihe, bose bafite amatsiko bibaza ngo araba nde, abaye Padri Léonidas
KAREKEZI HABARUGIRA. Ese uyu watorewe uyu murimo ni muntu ki ?
v Amazina
ye ni Léonidas KAREKEZI HABARUGIRA.
v Yavutse
ku wa 18 Nyakanga 1969. Abatirizwa muri Paruwasi ya Bobandana (RDC) ku wa 05
Ugushyingo 1969. Yahawe Ukaristiya bwa mbere ku wa 27 Nyakanga 1980, akomezwa
ku wa 05 Kanama 1983. Ubu afite imyaka 57.
v I
se umubyara yitwa BYAGO Gaspard, uyu musaza ugeze mu zabukuru aracyariho.
v Nyina yitwa MUKARUGWIZA Winifride yitabye Imana.
v Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI, ni umwana w’imfura mu
muryango w’abana 7. Abahungu 3 n’abakobwa 4. Kuri ubu
ngubu abahungu batatu bariho naho abakobwa bose bitabye Imana.
v Amashuri
yisumbuye yayize mu rwunge rw’amashuri rw’i Rambura (mu bahungu), yiga
ibinyabuzima n’ubutabire, kuva mu mwaka wa 1987-1993. Seminari nkuru yayize i
Rutongo, i Buhimba (RDC) n’i Nyakibanda, kuva mu mwaka wa 1993-2002. Yaherewe
ubupadiri i Muramba ku wa 20 Nyakanga 2002.
v Yabaye
Padiri wungirije (vicaire) muri Paruwasi ya Rususa (2002-2004) no muri Paruwasi
ya Nyundo (2004-2007). Yabaye kandi Padiri mukuru wa Paruwasi ya Murunda
(2007-2013).
v Mu
mwaka wa 2013, yagiye kwiga mu gihugu cy’Ububiligi, muri Kaminuza gatolika ya
Louvain (Université catholique de Louvain) iri ahitwa Louvain-la-Neuve. Aho mu
Bubiligi, mu mwaka wa 2014-2016, yakoze ubutumwa muri Paruwasi ya Bomel nka
Padiri wungirije wo ku Cyumweru ; mu mwaka wa 2016-2023, yabaye Padiri mukuru
mu gace k’ubutumwa kitwa Sombreffe. Kwiga yabifatanyaga no gukora ubutumwa. Mu
mwaka wa 2016 yarangije icyiciro kabiri cya Kaminuza, abona Master muri
Tewolojiya (Théologie morale). Kuva muri 2016 yakomeje amasomo mu cyiciro cya
nyuma, maze mu mwaka wa 2022 arayasoza, ubu afite Doctorat muri Tewolojiya.
v Guhera
mu mwaka w’ubutumwa wa 2023-2024 kugeza ubu, yanshinzwe guhuza ibikorwa
by’ikenurabushyo (la Pastorale d’ensemble) ndetse n’amahugurwa y’abapadiri (la
formation permanente) muri Diyosezi yacu.
v Guhera
08/09/2026 i saa 17h00 : Padri Leonidas KAREKEZI HABARUGIRA, igisonga
cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo. Kuva bigitangazwa azajya yitwa « Nyakubahwa
Musenyeri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI ».
Dore amagambo meza
yanditse mu iteka ryaciwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA,
Umwepiskopi wa Nyundo:
« Kubera ko umwanya w’Igisonga
cy’Umwpiskopi (Vicaire Général) muri Diyosezi ya Nyundo ubu nta muntu
uwufite; Dushingiye ku mirimo n’inshingano zihariye zijyanye n’ubuyobozi muri
iyi Diyosezi yacu;
Dushingiye ku biteganywa mu gitabo cy’Amategeko ya Kiliziya Gatolika
(Code de Droit Canonique), cyane cyane mu ngingo za 475 n’izikurikira zo mu
gitabo cy’Amategeko cyo mu mwaka w’1983 (CIC/1983), zerekeye inshingano
n’umwanya by’Igisonga cy’Umwepiskopi (Vicaire Général); Tuzirikanye indangagaciro
za kimuntu, iza gikristu n’ubuhanga, turebye n’ubushobozi mu bumenyamana
(Théologie) n’ishyaka mu butumwa bya Padri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI ;
Tumaze kwiyambaza Roho Mutagatifu kandi tumaze no gusuzuma uudakemwa mu mico no
mu myifatire, uwo muntu watanzwe turabona abikwiriye kandi abishoboye; None rero,
TWEMEJE KANDI DUSHYIZEHO, KUBW’IRI
TEKA: Nyakubahwa Padri Léonidas
HABARUGIRA KAREKEZI, tumushyize ku mwanya w’Igisonga cy’Umwepiskopi
- VICARIUS GENERALIS (Vicaire Général) wa Diyosezi yacu ya Nyundo.
Kubera iyi nshingano kandi
hakurikijwe Amategeko ya Kiliziya, Igisonga cy’Umwepiskopi, (Vicaire Général),
ahabwa ububasha busanzwe bwo gushyira mu bikorwa no kuzuza inshingano zose
yemerewe ku butaka bwose bwa diyosezi, kugira ngo akore ibikorwa byose
by’ubuyobozi, usibye ibigenewe Umwepiskopi gusa cyangwa ibyasabirwa ububasha
bwihariye butanzwe na we.
Turasaba abapadri mwese,
abadiyakoni, Abiyeguriyimana
n’abo mu masosiyete agamije iyogezabutumwa, ndetse n’abakristu bose b’abalayiki bo muri Diyosezi yacu,
kwakirana ukwemera iyi nshingano n’iri shyirwaho mu kwemera rya Nyakubahwa
Musenyeri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI no kuzafatanya nawe».
Iyi nkuru yakiriwe neza, na benshi,
kuko mu gihe gito cyane, ubutumwa bugufi bwacicikanaga abantu bamenyesha abandi
iyo nkuru nziza. By’umwihariko abapadri ba umuryango w’Imana wa Diyisezi ya
Nyundo wabyakiriye neza : Abapadri, Abiyeguriye Imana n’abalayiki.
Musenyeri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI, ni umuntu ufite
impano nyinshi, akaba akunda gusoma no kwandika. Dore bimwe mu bitabo yanditse
bizwi kandi bifasha abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi : Mu ishuri
ryo gusenga, Ubuzima bw’Abatagatifu, Nyagasani ndashaka kwicuza, Le vrai visage
de l’homme, Dieu est-il Dieu, Face au monde menteur ...
Ni umuntu uzi
gutega amatwi, gushyira mu gaciro, kumva abantu, witonda, wambara neza kandi uberwa,
ni umuntu uzi gukora cyane. Akunda gushakashaka no gusobanukirwa n’ibintu. Ni
mutarambirwa, ikintu ashaka kumenya atuza ari uko akigezeho, akunda gahunda no
kubahiriza igihe, mbese ni umuntu uzi gushyira mu gaciro. Ni umuntu uca bugufi,
wiyoroshya cyane, azi gusabana n’abantu. Ni umuntu utuje. Azi kubana, akunda
gusenga, ni umuntu wa Kiliziya.
Akunda muzika ya
Kiliziya : kuririmba, kwigisha no
kuyobora indirimbo za Kiliziya, gucuranga inanga, etc. Akunda gusoma ibitabo,
kureba no gusesengura films. Ni umuhanga wo mu bihe bya kera. Azi kuvuga muri
make no guhina ibintu (Esprit de synthèse) afite n’impano yo gusesengura ibintu
n’ibindi (Esprit d’Analyse).
Musenyeri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI, ni umuntu ukunda
sports byabuze urugero : Akina imikino hafi ya yose, yaba iyo mu
kibuga : Football, Basketball, Volleyball, athlétisme hamwe n’imikino yo
ku meza (Jeux de tables) : Ping pong, Amakarita, Igisoro, Scalable, etc.
Musenyeri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI aje asimbura
Nyakubahwa Yohani Mariya Viyani NSEGUMUREMYI witabye Imana ku wa 30 Kanama
2026. Asimbuye umuntu wari ufite indangagiro nyinshi zuje ubumuntu n’ubukristu,
umusaseridoti wabashije gukora imirimo hafi ya yose muri diyosezi.
Musenyeri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI yagaragaje ko
yakiriye neza ubutumwa yahawe. Yashimiye Imana, ashimira cyane n’Umwepiskopi,
Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, wamwizeye akamushinga ubwo
butumwa. Yashimiye kandi abasaseridoti ba diyosezi ya Nyundo, bigaragara ko
bamwishimiye cyane, bakamwifuriza ubutumwa bwiza. Na we yabashimiye ndetse
abasaba gukomeza gukorera neza Kiliziya ya Kristu ibarizwa muri diyosezi ya
Nyundo. Yagize ati : “Mwese basaseridoti bavandimwe, ndabashimiye ko
mwaynyifurije ubutumwa bwiza mu mirimo mishya nashinzwe. Twese dukomeze
dufatane urunana, hamwe n’Umwepiskopi wacu Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet
MWUMVANEZA, dukomeze twiyubakire Diyosezi yacu nziza ya Nyundo, ubukristu
butubyarire ubuvandimwe nyabwo, tujye mbere kuri roho no ku mubiri, Kristu
akomeze aganze mu mitima yacu no muri Nyundo yose, Ingoma y’Imana yogere hose.”
Musenyeri Léonidas HABARUGIRA KAREKEZI, Tumwifurije ubutumwa
bwiza !