KU NSHURO YA KENSHI, ABAKRISTU GATOLIKA BA DIYOSEZI YA NYUNDO, BATERANIYE MURI PAROISSE YA CRETE- CONGO NIL KURI UYU MUNSI WA ASOMUSIYO YA 2026.
Uyu munsi turi
ku wa Gatandatu, taliki ya 15 Kanama 2026, Kiliziya Gatolika irizihiza umunsi
Mukuru wa Asomusiyo. Bimaze kuba umuco mwiza ko ku munsi mukuru wa Asomusiyo
abakristu ba Diyosezi ya Nyundo, bakoranira muri Paruwasi ya Crête Congo – Nil,
umurwa wa Bikira Mariya Umubyeyi w’abakene maze bagashimira Imana umwaka
urangiye, bakanayitura utangiye. Ku munsi mukuru wa Asomusiyo Tuzirika Bikira
Mariya apfa akajyanwa mu ijuru we na roho ye n’umubiri we nk’uko byemejwe na
Papa Piyo wa XII, taliki ya 1/11/1950. Ni mu nyandiko yise «
MONIFICENTISSIMUS DEUS » (IMANA IGIRA UBUNTU CYANE).
Kuri uwo munsi kandi, i Congo-Nil habera umuhango wo gutura Bikira Mariya abapadiri bashya baba barabuhawe muri uwo mwaka cyane ko ari Mgr Aloys BIGIRUMWAMI wari warasabye Bikira Mariya ko yazamufasha nibura buri mwaka akajya abona umusaseridoti umwe. Igihe yasozaga ubutumwa bwe nk’umushumba wa Diyosezi yavuze ko Bikira Mariya yamusubije ku buryo buri mwaka habonekaga abarenga umwe yari yarasabye. Uyu mwaka wa 2026, hatuwe abapadiri bashya 6 babuhawe n’abadiyakoni 5.
Bimaze kuba
umuco kandi, buri taliki ya 15 kanama, umwepiskopi atangaza « Icyerekezo
cy’Iyogezabutumwa muri uwo mwaka. Umwihariko w’uyu mwaka n’uko nk’uko byifujwe
n’abalayiki maze inama y’abapadiri ikabisuzuma, Icyerekezo cy’Iyogezabutumwa
kizajya kimara imyaka 2 aho kuba umwaka umwe nk’uko byari bisanzwe. Dore
amagambo agize Icyerekezo kizatuyobora muri iyi myaka 2 « 2026-2028 »
: « Duhimbaze Yubile
y’imyaka 75 ya Diyosezi yacu, Turushaho kumva ko umubano mwiza w’abashakanye
ari ishema ryacu, Turushaho guharanira ubuvandimwe nyabwo mu miryangoremezo,
Turushaho gutsinda ibitanya abantu byose ».
Ku munsi wa
15/08 buri mwaka, nk’uko byatangiye muri 2023, muri Diyosezi yose ya Nyundo,
tugira igikorwa kiduhuza, maze ubukristu bugakomeza kutubyarira ubuvandimwe
nyabwo. Kuva iyo gahunda yatangira byagize akamaro cyane. Muri 2023 amafaranga
yakusanyijwe yagenewe Paruwasi ya Mbugangari mu gikorwa cy’inyubako y’icumbi
ry’abapadiri n’inzu mberabyombi ya Paruwasi; Muri 2024 amafaranga yakusanyijwe
yagenewe Paruwasi ya Kibirizi yari mu ntangiriro iri kwiyubaka. Mu mwaka wa
2025 amafaranga yatanzwe yunganiye imirimo yo gutegura urugo rw’umwepiskopi ku
Kibuye (Évêché de Kibuye). Uyu mwaka wa 2026 amafaranga azatangwa ku munsi
mukuru w’isakramentu azunganira imirimo yo kubaka Santrali RUSEBEYA yo muri Paruwasi ya Muhororo, iri kwitegura
kuzaba Paruwasi.
Ibi birori
by’umunsi mukuru w’Asomusiyo byahimbarijwe muri Paruwasi Crête Congo-Nil bayobowena Nyakubahwa Mgr Jean Marie Vianney
NSENGUMUREMYI, intumwa y’Umwepiskopi, hari abapadri 32, harimo 6 babuhawe uyu mwaka
; abadiyakoni 5 ; abafaratiri benshi, abihayimana, abakristu bari baturutse
hirya no hino muri Diyosezi yacu hari hari kandi n’abahagariye ubuyobozi bwite
bwa Leta.
Ibirori
byarangiye mu byishimo ku isaha ya saa 14 :00 maze hakurikiraho kuramukanya no
kwifurizanya umunsi mukuru mwiza. Nyuma y’aho hakurikiyeho gusangira no gutaha.
Wabonaga Abaje ku murwa wa Bikira Mariya Umubyeyi w’abakene Bose bishimye, ni
uko bataha basingiza Imana yabashoboje kuza kuyisengera ku murwa
w’Umubyeyi.
Bikira Mariya apfa akajyanwa mu ijuru, Dusabe
inema yo gupfa neza !